Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 11/1/2014
Abanyarwanda bagomba kwihagararaho
imbere y'ubwicanyi bwa Kagame
nkuko inzovu zibikora kuri ba Rushimusi
kuko tugeraniwe nkazo!
|
Muri amahoro?
Reka nse nkubibwiraho gato ariko bitari 100% kugirango ntinyuramo. Ibimbitewe n’ibibazo bamwe bajya bibaza kuwo naba ndiwe, ariko igihe kizagera wenda menyekane ntawamenya.
Ndi umunyarwanda w’umunyenduga w’umututsi utavangiye, nk’aba imfubyi ya Jenoside n’imfubyi ya RPF muri gahunda yayo ya Fanyiziya(nshatse kuvugako inshuti zanjye nyinshi mugisirikare zishwe n’abacu ubwacu).
Ndi umusirikare wa RDF , ninjiye muri 1992 (ukwezi n’ibanga) . Kubera ubunajua, kuba clever kw’abanyendunga cyane cyane b’Abatutsi, no kuba naravugaga ikinyarwanda neza cyane, igiswayile, n’igifaransa ngerageza kandi nkaba narimfite n’abenshi mu muryango binjiye munkotanyi kuva 1991, l’intégration ntiyangoye nagato, bituma mba no muri services zimwe na zimwe nziza.