Pages

KWAMAMAZA

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Ubuhamya n'isesengura: Mbagurunuka Pawulo araduha ubuhamya bw'ibyamubayeho mu ntambara y'Inkotanyi n'uko abahutu bayobotse FPR yabirengeje imaze gutsinda urugamba

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 11/1/2014
                                                      SHIKAMA
Abanyarwanda bagomba kwihagararaho 

imbere y'ubwicanyi bwa Kagame
 nkuko inzovu zibikora kuri ba Rushimusi
 kuko tugeraniwe nkazo!
Muri amahoro?

Reka nse nkubibwiraho gato ariko bitari 100% kugirango ntinyuramo. Ibimbitewe  n’ibibazo bamwe bajya bibaza  kuwo naba ndiwe, ariko igihe kizagera wenda menyekane ntawamenya.
Ndi umunyarwanda w’umunyenduga w’umututsi utavangiye,  nk’aba imfubyi ya Jenoside n’imfubyi ya RPF muri gahunda yayo ya Fanyiziya(nshatse kuvugako inshuti zanjye nyinshi mugisirikare  zishwe n’abacu ubwacu).
Ndi  umusirikare wa RDF , ninjiye muri 1992 (ukwezi n’ibanga) . Kubera  ubunajua, kuba clever kw’abanyendunga cyane cyane b’Abatutsi, no kuba naravugaga ikinyarwanda neza cyane, igiswayile, n’igifaransa ngerageza kandi nkaba narimfite n’abenshi mu muryango binjiye munkotanyi  kuva 1991, l’intégration ntiyangoye nagato, bituma mba no muri services zimwe na zimwe nziza.  

Narokotse urugamba rw’amasasu :

Kuba narashoboye kumenyana no gukundwa  nabari ba commanders, byatumye jye n’abandi nk’anjye tugirirwa ikizere cyo gukora akazi ko kurekinga (kujya gutata umwanzi mbere y’uko mutera), kuvayo twagombaga kujyana n’abari kwadivasinga kugirango tubayobore munzira . Urumva ko akazi twakoraga karimo risques nyinshi kuko iyo utatahurwaga n’umwanzi ngo akotse uri muzima (dore ko twagomabaga kumenya byose birimo imbunda nini aho ziherereye, abayobozi, ubulinzi na patrouille  igihe bibera), urufaya rwa mbere rw’umwanzi niwowe rwabanzirizagaho nyine kuko wabaga ugenda werekana inzira. Ariko naje kugira amahirwe iya 04 Nyakanga mba ndi mutaraga.

Aka kazi katumye ndangiza intambara mfite ipeti rya kaporali ariko ntinyitse cyane kubera abayobozi bakuru nabaga nziranye nabo(akenshi nibo bampaga mission).  Kuko Ba Col Musitu, ba Afande Kayumba, Ba Nyamurangwa, Rwahama(warutinyitse cyane ariko nkamwisanzuraho), ba Major Katabarwa, ba Capiteni Kazungu, ba Lt Col Ibingira, Kazintwari Kadhafi,  ba Major Kazura, ba Capitain Gakanzu, ba Lt col Nzaramba  muri 7th battalion hamwe na ba Major Gashaija, Major Kigofero……ni abantu twasabanaga kuburyo utaruzi ipeti ryanjye  atashidikanyaga ko ndi senior officer(kuva kuri Major kuzamura).

Narokotse Jenoside yariri gukorwa mu gihugu imbere :

Muribuka ko Jenoside itangira, mugihugu imbere twaridufitemo abasirikare benshi , nanjye narimbarimo. Harahantu (ntavuze kuko nshobora gutahurwa),  twafashe n’abaturage twikoreye amasaka nanjye nikoreye ibirago nambaye n’igipira cyacitsaguritse(nsa nezaneza nka zampunzi zavaga  nyacyonga), umutype twarikumwe tugeze kuri bariyeri y’interahamwe, batubwira kwitambuwa bamuheraho, maze ikinyarwanda ntiyakivuga neza(yariyaravuye  Uganda) ubwo batangira  kudusaka, kuko mubirago twaritwikoreye harimo  imbunda  nyine murabyumva, twabonye ko kabaye dushaka gutangira urugamba ariko nyine It was too late, mugenzi wanjye babashije kumwica bituma nshobora gucika ntangira inzira y’umusaraba nk’abandi Batutsi, kuko nabaye mucyo bise ubuzima bubi utakwiyumvisha kugeza ngarutse mubacu.

Ukuzamuka mu mapeti na appointments (intera mu kazi) :

Aba bazi system y’icyama, baribuka ko maneko nyinshi zakoreshejwe mukurekirita imbere mugihugu , bari abahutu bahabwaga amafaranga menshi. Intambara irangiye, abo bahutu bagombaga kwicwa kugirango amabanga atazajya hanze(ntibari bagikenewe muri system). Imyanya bari bafite yabaga ikomeye kuko yabaga ari iyubutasi munzego zitandukanye. Ubwo rero bagombaga gusimbuzwa abandi (bamaze igihe bategurwa). Muri abo bagombaga gufata iyo myanya, bagombaga kuba barakoze course(guhabwa inyigisho) y’ubutasi  kandi bakaba bafite na experience muri ako kazi, nanone bakaba bafite bakibamba hejuru babapangira. Nguko niba mubyibuka neza, uburyo 1995 na 1996, amakaporali namwe mumaserija yahise akubitwa amasuriyetona namalieutenant igitaraganya kugirango bamwe bahite bajya Congo kuko hari imyiteguro yo kuyitera( Major Gumisiriza yari yamaze kugerayo gutata). 

Ayo mahirwe nanjye ntiyancitse kuko yaransekeye.  Nyuma gato, haje kuba gahunda yo kongera ubumenyi kuri bamwe (cyane cyane za maneko). Nibwo hahise habaho gahunda yo kohereza bamwe gukomeza za Kaminuza n’amashuli yisumbuye, abandi bagaragaragaho ko ari abahanga koko mukazi , bagiye bapangirwa amacourses(soma ikosi) mubihugu bimwe na bimwe nka zaa Korea, USA, China, Cuba, Kenya, South Africa nahandi. Aho naho sinacikanwe kuko ibyangombwa byose narimbyunjuje.
NB: Ubuhanga mukazi mvuze hejuru, ni ukuba warigaraje nk’uko nigaragaje, ukongeraho ko aho wagiye ucahose, igikorwa cyo kwica Abahutu cyaba cyarakozwe neza(hari abari bashinzwe  kubikurikirana bahora kuri signal batangariza abohejuru abantu babaye indatwa cyangwa intwali mukwica, si vous voulez!

Imirimo nakomeje gukora n’uburyo nagiye nzamurwa, byampaye kumenyana n’abantu hafi yabose bakomeye mu Rwanda, haba abasirikare, abapolisi, abacuruzi, abapoliticiens ndetse n’abanyamahanga (abashoramari nabadiplomates).  Uko kumenyana n’abantu benshi kandi bakomeye, byiyongera kukazi nagiye nkora mfitemo n’uburambe, byatumye ngera no kubandi noneho bakomeye cyane kurushaho. Nguko uko nshobora kuba au courant yaka information kose kari muri circuit(naba ndimubutumwa hanze cyangwa ndi mugihugu, ibyinshi bingeraho).
Ariko ntimuhangayike ko naba nitanze kuko kugirango Kagame antahure cyangwa anyice, byamusaba gutumiza maneko ze zose ziri hanze, ba militaires attachés, bamwe mubakuru  bamurinze hamwe n’abari munzego z’ubutasi imbere, hanyuma agashyira munzu agatwika. Nibwo naba mpfuye kuko abantu nkanjye turi benshi.

Kuvuga nugutaruka, impamvu nyamukuru mbibwiye n’impamvu mpora nandika nzabibagezaho mwibaruwa yanjye itaha mbagezaho gahunda dufitiye u Rwanda kuko harinabagomba kuzampa ibitekerezo  ngomba kubibagerezaho. Hagataho murararikiwe kuko nzabagezaho ibisubizo kubibazo byinshi nkeka ko mwibaza, nka :
-          U Rwanda ruzakomeza kuba akarima k’umuntu umwe gusa nagatsiko gato(wenda nanjye ndimo ariko ntshimiye)?
-          Abantu bazakomeza kwicwa uruhondogo n’urusorongo?
-          Abasirikare se, barishimye?  Bafite imigambi ki?
-          Urupfu rwa Col Karegeya n’abandi bamubanjirije, rubasigiye iki?
-          Ese nibyo ko Abahutu bose bagomba guhonyorwa?
-          Ese intambara zitagira gahunda zirashyigikiwe?
-          FDLR, ingabo z’umwami n’iza Kayumba(nk’uko bihwihwiswa) twe abasirikare tuzivugaho iki?
-          Ese iherezo ry’ibibazo u Rwanda rurimo, ni irihe, ryari se, gute se?

 Ibi bibazo byose bifitiwe ibisubizo murarikiwe vuba cyane kandi n’ibisubizo byizweho  n’abamwe mubafite ubumenyi nk’ubwanjye ndetse bishoboka ko bunarenze kuko bamwe muribo bagize uruhare mubumenyi mfite ubu.
Ntabwo ari ukwiyemera ko naba mfite ubumenyi, ahubwo nugushaka gushimangira ko ibyo mbagezaho ari ibyo kwizerwa, bifite umutwe n’ikibuno nk’uko abanyarwanda bamwe bajya babiteramo urwenya.

Mukomeze mugire amahoro y’Imana kandi mujye mwihanganira amakosa amwe namwe agaragara mumyandikire yanjye, akenshi biba bitewe n’umwanya muke utuma ntajya mwikosora.  Kandi igihe mba ntabonetse , suko mba nabateye umugongo ahubwo mba ndi muzindi gahunda (hanze) zituma nshobora no kubagezaho messages kuko abenshi baziryamanye badafite aho kuzisohorera.

NB: Akazi dukora, ushobora no gufunga cyangwa kurema uruguma umuvandimwe wawe, kubera  mission runaka ushaka kugeraho. Niyo mpamvu imvugo nyandagazi cyangwa kwigaragaza ukundi bitagombye kugira uwo bitangaza cyane cyangwa ngo bimutere ikibazo kuko biba bifite imvano ariko itari iyuburere buke. (Murabizi ko nabamwe muba Perezida bajya babashushanya igice cyo hasi bamugize imbeba, kandi ntagire icyo atwara uwabikoze. Hahahaaa!)

Mukomere cyane.  

Paul Mbangurunuka, umwe mubafite gahunda yo kubohoza Abanyarwanda kandi biri sérieux.

PS/ Nkusi Yozefu
Muvandimwe P.  Mbangurunuka, mbanje kukwihanganisha mu nzira y'umusaraba waciyemo wenda na n'ubu ukirimo. Nongeye kugushimira kandi kumva ko uri muri benshi bifuza ko Urwanda rwasubira iburyo  maze  abahutu, abatwa n'abatutsi bakabana neza mu mahoro. Turarikiye abantu bose bafite ibitekerezo nk'ibi byawe kubitugezaho kugirango rubanda ya giseseka bariya nita ba Ngofero abesnhi dukomokaho, bamenye ukuri ku bibazo bibaza kuva muri 1990 kugeza ubu.  Nta makosa ari mu kinyarwanda wandika wigira ubwoba, ahubwo ibi biri mu bindi wagombaga kwishimira, kandi amakosa aramutse abayemo, nta shiti nzajya nyakosora mbere y'uko inyandiko yawe igera ku basomyi bacu.
Imana ikomeze ikurinde aho uri hose ariko niba uri mu gatsiko k'abicanyi nakugira inama yo kukavamo hakiri kare kuko amaraso yamenetse ni menshi cyane.  Inkota igomba kwerekezwa k'uwohereza kwica inzirakarengane  nta kundi byagenda.

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355