Pages

KWAMAMAZA

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Perezida Kagame yongeye kwerekana ko abadepite ntacyo bavuze imbere y’icyifuzo cye; abategeka gutora ku bwiganze burunduye Itegeko rigena imicungire y’imitungo igifite bene yo ; kugira ngo FPR ibone uko ikegeta imitungo ya RUJUGIRO AYABATWA Tribert n’iy’abandi baherwe nkawe iri mu Rwanda!!!/UDAHEMUKA Eric

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/2/2014

Inzu abadepite bicaramo ku Kimihurura i Kigali
Umunyamakuru w’umunyarwanda NKUSI UWIMANA Agnes yigeze kwandika mu kinyamakuru cye UMURABYO ko Kagame ategeka nka Hitler Adolf warimbuye abanazi maze baramwanjama baramukwesheburana bamujyana mu nkiko none imyaka igiye kuba hafi ine cyangwa itanu.
Nibutse ko uwo Hitler yategetse Ubudage maze akaba gashozantambara intambara ya mbere yarangira Umuryango w’abibumbye w’icyo gihe witwaga SDN ukamutegeka gutanga amafaranga y’ibyo yangije mu cyo bise DIKTAT akabyanga kuko yabonye ingabo ze zarangije ibitabarika maze agahitamo guteza intambara ya kabiri y’isi yose aho yaje kurangira yiyahuye kuko byari byamurenze.
Iri gereranya Umunyamakuru NKUSI UWIMANA Agnes yakoze mu nyandiko ye, n’ubwo abategetsi ba Kigali batabisesenguye neza, uwareba neza yasanga Kagame afite imyitwarire ahubwo irenze iya Hitler kuko nta muntu n’umwe mu Rwanda no ku isi wemerewe kumuvuguruza ku cyifuzo no kucyemezo cye.
Ejo bundi nibwo twababwiraga inkuru iteye agahinda irebana n’uruzinduko rwa Komisiyo Mudidi ishinzwe ubukungu mu mutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda aho twavugaga ko basuye uruganda rukora isukari ruherereye i Kabuye.
Muri iyo nkuru twerekanye ko imvugo yakoreshejwe igira iti : « Kuba isukari ihenda ntacyo bitwaye kuko uru ruganda ruyikora rwatanze umusanzu ugaragara mu kigega agaciro kandi rukaba rwaranubatse ibyumba by’amashuri muri uyu Murenge », idakwiye.
Mu minsi yashize kandi twigeze kubagezaho inyandiko y’umukunzi wa SHIKAMA uherereye mu Ruhango wavugaga ko abavandimwe ba Rujugiro Ayabatwa Tribert bameneshejwe bagahunga kubera imitungo ya musaza wabo.
Kuri uyu wa mbere taliki 10 Gashyantare 2014, inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yahuriye mu nteko rusange kugira ngo basuzume umushinga w’itegeko rigena imicungire y’imitungo idafite bene yo mu Rwanda.
Uko amategeko atorwa mu Rwanda
Nk’uko biteganywa n’amategeko, inteko ishinga amategeko ni bumwe mu bubasha butatu buba bubumbatiye Repubulika na Demukarasi : Ubwo butegetsi ni ubutegetsi Nshingategeko aribwo badepite n’abasenateri mu bihugu bibafite, ubutegetsi nyubahirizategeko aribwo nama y’abaminisitiri n’ubutegetsi bw’ubucamanza.
Mu mikoranire inoze kandi mu buryo bwa Demukarasi, ubutegetsi nshingamategeko bugenzura ibikorwa bya Guverinoma kandi bukayisaba ibisobanuro igihe cyose bibaye ngombwa. Dutanze nk’ingero zifatika, niba hari urwego rwa Leta rwagaragayeho imikorere mibi,
Inteko ishinga amategeko ifite ububasha bwo gutumiza abayobora urwo rwego bakaza gutanga ibisobanuro mu nteko rusange. Ibi bishobora gukorwa bisabwe ku bwiganze bibanje gutorerwa n’abadepite baje mu nteko rusange yabo iba yateguwe.
Ikibazo rero kiri mu Rwanda ni uko uko bigaragarira buri wese, ubutegetsi nyubahiriza-tegeko butegeka (burusha imbaraga) ubutegetsi nshingategeko kandi ubundi bitagombye kubaho. Muti ese ubishingira he ? Mbishingira ko nta tegeko na rimwe Guverinoma irazana ku Kimihurura ngo risubireyo ryanzwe cyangwa basabye ko rikorerwa ubugororangingo.
Ibi mbitewe n’uko hari amategeko menshi cyane afutamye andi akocamye yagiye akorerwa ku Kimihurura maze abadepite ntibakoreshe ububasha bafite bwo kuyanga ngo nibura basabe ko akorerwa ubugororangingo. Ingero ni nyinshi. Hari itegeko rigabanya ikiruhuko cy’ububyeyi, Itegeko ry’itangazamakuru,….
Ibi kandi twigeze no kubikomozaho mu nkuru tubandikara, niba umuntu wari umwarimukazi mu mashuri abanza i Kinazi FPR itegetse ko bamuzamura bakamugira umudepite ataragera n’i Kigali akazisanga ahasesekaye aje kuba onorabule mu Nteko ku Kimihurura,
Azakura he imbaraga zo kuvuguruza itegeko Kagame yashatse ko ritambuka ? Byashoboka ? Ntibishoboka. Kuko amategeko akorerwa muri Guverinoma noneho imishinga yayo ikazanwa ku Kimihurura ari ukurangiza umugenzo naho ubundi baba bazi ko ari buhite yemerwa.
Abadepite ntibabivugaho rumwe
Kuri uyu wa mbere ku italiki 10 Gashyantare 2014 habaye ikintu kidasanzwe ku Kimihurura. Abadepite bazaniwe umushinga w’itegeko rivuga ko rigamije gucunga imitungo itagira bene yo mu Rwanda. Iki kibazo kikaba cyabanje kugora abadepite bamwe mu nyito y’iri tegeko kubera impamvu zitandukanye.
Ni itegeko rigena imicungire y’umutungo bene yo bapfuye?  Ese niba bakiriho bakaba bari mu mahanga ku mpamvu zitandukanye, kuki batagira ububasha ku mutungo wabo uri mu Rwanda? Ese ubwo si ukwinjira mu buzima bwite bwa ba nyir’imitungo?
Ibi bibazo nibyo abadepite bibazaga ariko nyuma byaje kurangira Kagame yerekanye imbaraga ze n’uko ubutegetsi nyubahirizategeko burusha imbaraga ubutegetsi nshingamategeko kuko baje kuritora ku bwiganze burunduye nta no gusaba ko risubizwa muri Guverinoma ngo hagire ingingo zimwe na zimwe zinozwa cyangwa ngo zivugururwe ndetse nibinaba ngombwa zisimbuzwe izindi ; kimwe n’uko bibaye ngombwa umushinga w’itegeko abadepite bafite ububasha bwo kuwanga burundu amu gihe babona ubangamiye inyungu z’abaturage aribyo twita (Révocation parlementaire).
Umugambi uhari ukaba uzwi neza kandi usesenguye kuko Kagame ashaka ko imitungo yose y’abantu bahunze igitugu cye igomba gucyegetwa n’agatsiko ke. Ibi kandi birimo guhabwa umugisha hatorwa amategeko abyemeza, birasa n’umuhango kuko n’ubundi hashize igihe bitangiye gushyirwa mu bikorwa.
Muribuka ubwo twababwiraga ko inzu ya rujugiro UNION TRADE CENTER abayikoreragamo basabwe kwishyura ku makonti mashya FPR yaberetse. Ubu akandi gashya twabonye ni uko noneho abakodeshagamo birukanywemo ubu bakaba barategetswe kujya gukorera mu nzu ya Kagame na Kabarebe yitwa KIGALI CITY TOWER yubatse ahahoze ikigo abagenzi bategeragamo imodoka mu Mujyi wa Kigali rwagati ku ngoma ya Kinani na nyuma y'aho gato.
Regus Business Centre in Kigali City Tower
Umuturirwa "Kigali City Tower" wa Kagame na Kabarebe bategetse
abacururizaga kwa Rujigiro kuza gukorera aha ku ngufu!!
Uwo mwanzuro wo kwimurira abacururizaga kwa Rujugiro bakajyanwa mu nzu ya Kagame na Kabarebe, ni icyiciro cyibanziriza kugurisha izo nyubako zikabakaba mu bicu.
Amayeri mu gukora iri tegeko
Mu mvugo bavuze ko ari itegeko rigamije kugena imicungire y’imitungo idafite beneyo mu Rwanda, abantu bakomeje gusakuza noneho bahita bavuga ko ari itegeko rigena uburyo bw’uko abazayicunga bazamera nk’abayicungira beneyo bikaba bishaka kuvuga ko uzawuragizwa azaba agomba kuwurebera nyirawo.
Ibi rero bikaba atari byo bitanashobora kuba byo kubera ko utagura umutungo ngo ukomeze uwuragirire cyangwa uwucungire nyirawo mu gihe waba watanze amafaranga yawe aba yarakuvunnye. Ikindi ni uko uko kugurisha kubera inzika n’ishyari na munyangire Leta izaba ifitiye bene iyo mitungo, itazakurikirana niba ifashwe neza n’abazaba bayiguze.
Rujugiro T. Ayabatwa. imodoka Kagame yagendeyemo
 bwa mbere niwe wayimuhaye none amwituye
kumwambura ubunyarwanda, kumumenesha no
 kwigarurira ibye abicishije mu nteko yo ku Kimihurura!
Ibi birumvikana ko abazayigura bazayicunga uko babonye babyangiza babigurisha nabo, n'ibindi.
Si Rujugiro wenine urebwa n’iki kibazo
Kubera ko Rujugiro ariwe wavuzwe cyane kandi bikababaza abatware b’i Kigali, nyamara hari n’abandi benshi bahunze u Rwanda baba barahunze Kigali ku bwa Kagame ndetse n’ibikomerezwa byahunze mu 1994.
Muri abo harimo nyine Rujugiro Ayabatwa Tribert ufite amazu menshi muri Kigali ndetse no ku Irebero, Kabuga Felicien ufite amazu menshi i Kigali n’iwabo i Byumba, Bugirimfura wiciwe muri Kenya hamwe na Colonel LIZINDE Theoneste.
Barimo kandi Bacamubyago Laurent wasize imitungo ye i Gitarama agahunga, Sebutama Obed wasize imitungo ye mu Ruhango agahunga, Bacamubyago Laurent ufite imitungo ye mu Ruhango uyu akaba yarajyaga akopa amagare abarimu bose bo mu Rwanda n’abandi bari muri izo nzego.
Kuvogera uburenganzira bw’umuntu ku mutungo we
Hari urwitwazo FPR yahinduye indirimbo n’inyikirizo mu Rwanda. Iyo umuntu ahunze asohotse mu Rwanda cyane cyane atavuga rumwe nayo n’abayitegeka bahita bamutwerera ko ari interahamwe, ko akorana na FDLR, ko ari umwanzi w’igihugu n’ibyo cyagezeho n’ibindi.
Iyi mvugo isa n’ihahamura abaturage niyo ituma ibyifuzo byose bya FPR abadepite bihutira kubiha umugisha ngo hato bitabakoraho bikabavana n’aho bari bibereye. Ikibabaje ni uko guhera mu 1994, nta mudepite n’umwe wo mu Rwanda wari witangira abaturage ngo agaragaze ibitagenda wenda abizire ariko nibura abaturage bahumekemo gakeya.
Ubundi amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu avuga ko iyo umuntu akiriho, umutungo we ukomeza kuba uwe kugeza apfuye kandi n’iyo apfuye uragwa bene we. Ibyo FPR i Kigali irimo gutorera amategeko rero nta gaciro bifite mu rwego mpuzamahanga kuko kuba umunyarwana atari mu rwanda bitamwambura uburenganzira bwo gukomeza kugira ijambo ku mutugo we.
Ibi rero ni ubujura buciye icyuho kandi bugambaniwe kuko abadepite nk’urwego rushinzwe kwemeza no kujora amategeko bagombye kuba bibuka kandi bazirikana amahame mpuzamahana agenga uko amategeko atorwa n’ibigomba kwibandwaho mu gukurikiza aya mahame mu gihe guverinoma ibazaniye amategeko ya munyangire na munyumvishirize.  

UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no
SKUD

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355