Pages

KWAMAMAZA

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Ikibazo cya ELECTROGAZ / EWSA cyongeye : Kagame n’agatsiko k’abasahuzi be, nyuma y’uko SHIKAMA tubabujije amahwemo ku bujura bakoreye abanyarwanda ku mashanyarazi, ubu noneho batangiye amayeri yo gushakira indamu y’iyi si muri mubazi z’amazi mu gihugu hose./Udahemuka Eric

                           Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 4/3/2014
photo
Pr Silas Lwakabamba n'abafasha be

Ubu ni ubwa kane muri SHIKAMA twandika inkuru kuri ELECTROGAZ yaje guhinduka RECO-RWASCO ubu ikaba yitwa EWSA nayo igiye guhindurirwa izina mu minsi mikeya kuko inama y’abaminisitiri yamaze gufata icyo cyemezo cyo kongera kujijisha abaturage iyihindurira izina mu gihe bitari ngombwa.
Ubuheruka twavugaga ko umuyobozi mushya wa EWSA witwa KARITANYI Jules akaba n’umugabo w’Ambasaderi w’u Rwanda muri KENYA yatanguranwe n’umushyikirano wa 2013 atangaza ko bakuyeho amafaranga yishyurwaga n’abaturage nk’ubukode bwa mubazi y’amashanyarazi buri kwezi.
Icyi cyemezo duherukana kuri iyi ngingo tubabwira ko mbere gato y’uko gifatwa habayeho gupyeta abaturage bishyuzwa inshuro zirenga imwe mu gihe cy’ukwezi kwabanzirizaga ifatwa ryacyo. Kubera ukuntu SHIKAMA duhora turi maso mu kuvuganira abanyarwanda no kubaburira ku byago bishobora kubageraho bibaguye gitumo, nabwo twabivuzeho ni uko ubukode bukurwaho.
Nyuma bukimara gukurwaho bazanye andi mayeri yo kujya bakupa umuriro mu gace runaka noneho bawukupura aribyo byitwa kongera kuwubona mu rugo, noneho ugasanga muri mubazi hagabanutseho Kilowateri imwe yose. Iki rero abaturage bahise bakibona mu buryo bwihuse bavuza induru Leta ya Kagame iragisubika.
Ibura ry’amashanyarazi rya hato na hato
Hari uwacyeka ko kurenganya abaturage bikorwa byonyine. Ntibishoboka kuko hari ibindi byaha bigendana iteka cyane nk’ibirebana n’ibimunga ubukungu bw’igihugu. Harimo kandi n’iyezandonke hakabamo no kwikubira umutungo w’igihugu usanga ufitwe n’agatsiko gato cyane ku buryo buteye impungenge.
Icyaha cyo guhemukira abaturage ku bushake kandi kigendana no kubasuzugura bikabije harimo no kubima umuriro mu gihugu hose kandi ku buryo bumeze nk’ubwizwe ku buryo bwitondewe. Uhereye i Rusizi ugaca Nyamagabe, ukanyura i Huye, ukagera i Muhanga, Ngoma, Musanze, Gicumbi, Rubavu, Nyagatare ugasubira i Kigali mu duce twose hari ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi.
Ku manywa uba uboneka ahenshi ariko byagera nimugoroba ukajya kubona nka saa kumi n’ebyiri ukabona barawutwaye ukamara nk’iminota icumi bakawugarura iminota nka makumyabiri bakongera bakawujyana bigahera muri urwooooo !!!! Bikakuyobera ugahitamo kuzimya imashini niba wakoraga akazi ko mubiro kihutirwa.
Ibi kandi bishobora no gutera ibibazo mu rugo cyangwa mu kigo runaka kuko ibura ry’umuriro rya hato na hato rishobora gutuma ibikoresho bimwe na bimwe byo mu biro no mu rugo bikongoka. Ingero ni nka firigo, radiyo, televisiyo, ipasi irambura imyambaro, icyuma batekeraho, mudasobwa, n’ibindi…
Si ibyo gusa kandi kuko na murandasi (internet) imaze iminsi igera kuri 4 mu Rwanda idakora bigashoboka ko yaba yarafunzwe n’inzego z ‘ubutasi n’iperereza ku bushake kuko ubundi iyo havukaga ikibazo mu itumanaho n’ikoranabuhanga, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga yihutiraga gutangariza abaturage ikibazo cyabaye n’ingamba zo kugisohokamo ndetse byaba ngombwa bakavuga n’igihe bacyeka kizarangirira none ntibyakozwe.
Hari uwambwira ati urabeshya kuko ibi wandika ubashije kubyohereza nta nkomyi. Nibyo rwose ariko ubu abashobora kohereza ubutumwa kuri Internet ni abafite amatelefoni akomeye yo mu rwego rwo hejuru twita ANDROID SMART PHONE nanjye nibwo nkoresha.
Kwigaragaza uko batari imbere y’abazungu
Hari ikibazo gikomeje gukomerera abanyarwanda. N’impamvu abazungu n’umuryango mpuzamahanga badashyiramo imbaraga ngo badufashe ibintu byihute mu ihinduka ry’ubutegetsi ahanini biterwa n’uburyo Kigali iteka ihora yitanguranwa yiyerekana uko itari.
Iyo abazungu baje gusura u Rwanda usanga babashushubikanya babajyana ku rwibutso ku Gisozi nk’ikimenyetso cya gasopo no kubacecekesha ku ngufu kuko ntiwaba uvuye kunamira imibiri y’abavandimwe bacu irenga ibihumbi magana atatu ngo nuvayo bakujyanye imbere ya Kagame mu Rugwiro ngo utinyuke kuvuga ko hari ibitagenda kuko uba wamaze guhahamuka mu bitekerezo ukibaza kubyo umaze kubonayo.
Mu yandi magambo, ruriya rwibutso ruri ku Gisozi, uretse kuba rushyinguyemo imibiri y’ABATUTSI kandi hari n’ABAHUTU nabo bari bakwiye kujyanwayo nk’uko byavuzwe na Madamu INGABIRE UMUHOZA Victoire, rumaze no guhinduka igikorwa cyo  gucecekesha abasura u Rwanda.
Nta mutegetsi w’isi n’umwe ushobora kugera mu Rwanda ngo ajye mu Rugwiro atabanje kunyuzwa ku Gisozi kugera no kuri BAN KI MOON. Iyi myitwarire ni nayo ituma n’ikibazo cy’amashanyarazi kidacyemuka kuko iyo uhageze uvuye ikantarange bahita bakuratira ko Kigali ari wo mugi wa mbere ku isi ufite isuku, ko ariho hantu hasukuye kurusha ahandi hose ku isi. Uwabajyana mu Biryogo cyangwa mu Gitega !!!
Iki kinyoma kiniyongeraho n’ikindi cyo kuvuga ko umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda uhagije ndetse ko hari n’umushinga wa GAZI METANI mu kiyaga cya Kivu uzongerera abaturage umuriro ariko urebye neza usa n’uwaburiwe irengero kuva Minisitiri wigeze gutegeka ibikorwa remezo witwa ANDRE BUMAYA HABIB yava muri MININFRA nta wongeye kumva iby’uwo mushinga. Imashini zirirwa zitembera mu Kivu ariko nta musaruro.
Ubujura bugeze mu ikoreshwa ry’amazi
Ibi byo ntibiri bungore na gato kubisobanura. Mbere y’uko haduka CASHPOWER z’amashanyarazi mu Rwanda hari mubazi z’amashanyarazi zabagamo urushinge rwikaraga uko uwukoresheje noneho ukwezi kwashira bakaza bakarebamo bakakwishyuza ikiguzi gihuye n’umubare wa Kilowateri wakoresheje muri icyo gihe.
Ibi ntacyo byari bitwaye abaturage kuko uwishyuraga menshi ni uwabaga yakoresheje amashanyarazi menshi. FPR rero yumvishije abaturage ko hakwiye kuzanwa mubazi zishyurwa mbere ugashyiramo umuriro ukeneye ibi bikaba birimo icenga ryo guhemukira abaturage kuko uramutse wakennye ukabura ayagura umuriro iryo joro utawucana warara mu kizima.
Mu gihe mbere wacanaga kandi ukitwararika kuzabona ubwishyu ukwezi gushize. Ibi tubaye nk’ababivaho tukimukira mu mazi, nabyo byari uko kuko ubwishyu bw’amazi yakoreshejwe mu rugo bwatangwaga mu ntangiriro za buri kwezi gukurikiraho wishyura ukwezi kukubanziriza.
Ubu nandika iyi nkuru mu Rwanda hashize amezi atatu ashyira ane mu gihugu hose nta muturage wemerewe kujya kwishyura amazi yakoresheje. Iyi turufu ije mu mvugo yo kubwira abaturage ko ibyuma muri EWSA bakoresha mu kubarira buri rugo amazi bakoresheje mu kwezi ngo byapfuye ku buryo nta muntu n’umwe washobora kujya kwishyura.
Amakuru dukura muri EWSA aravuga ko Kagame yabujije amahwemo Nyakubahwa KARITANYI Jules umuyobozi mukuru wa EWSA aho amushinja kudatanga ibisobanuro byemeza abaturage uburyo bagombaga gukatwa amafaranga yishyurwa mubazi z’amashanyarazi buri kwezi bikagera n’aho SHIKAMA ibihindura ikibazo cya politiki umuti ukaba kubireka burundu kuko nta kundi byari kugenda.
Ubu rero icenga rihari ni uko bagabanyije ku bushake ibyuma bibara ingano y’amazi yakoreshejwe mu rugo no mu bigo noneho ngo nyuma y’amezi atanu abaturage bazabe bararenzweho hanyuma bazabishyuze ikiguzi gikubye kabiri cyangwa gatatu kuko ntawe uzajya kuburana mu gihe hazaba hashize igihe kirekire utakishyura amazi. Harateganywa n’amande kandi ngo yo kwifatanya mu kuzatanga umusanzu mu isanwa ry’ibyo byuma byabaraga ubwishyu bw’amazi byishwe ku bushake.
Abanyarwanda barushye uwa Kavuna ka Ryaziga! Ng’uko uko bihagaze muri iyi minsi kandi biragaragara ko abaturage basa n’ababyemeye kuko nta kundi bagira. Muri SHIKAMA nk’uko twabigenje ubuheruka, n’ubu twongeye kwamagana ubujura bunyunyuza abaturage bwagambiriwe bukorwa na FPR na Kagame babinyujije muri EWSA.
Impamvu ni amadeni ya Kagame
Hari amakuru twigeze kubanyuriramo kuri SHIKAMA ariko twihuta kuko umwanya wari muto. Ayo makuru ni avuga ko ubu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME afite amadeni yaririye abazungu yenda kumusaza. Muti ese biteye bite?
Intambara ya M23 yatumye Kagame aguza abazungu barimo Bill Clinton, ku buryo bari barumvikanye ko azabishyura mu gihe giteganijwe ariko nyuma aza kwisanga atakibishoboye niko guhimba uburyo bwose bwo kunyunyuza abaturage ngo agende yegeranya amajana n’ibiceri bya mirongo itanu akama mu baturage ngo arebe ko yava muri iryo deni rigiye nako ryamaze kumusaza.
Mu mayeri yakoresheje afatanije na RWANGOMBWA we, ni ikigega AGACIRO, iki kigega icyerekanye ko kigamije gushyira mu mufuka wa Kagame ni uko bavugaga ko kigamije guteza imbere umurage w’ubukungu w’abenegihugu kandi bagasaba n’inzego za leta kugishyiramo imisanzu bisobanuye mu yandi magambo ko mu Rwanda hari Leta ebyiri.
Ni ukuvuga Leta isanzwe nayo itaratowe n’abenegihugu na Leta ya kabiri y’ikigega agaciro. Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena nayo yamennyemo inoti zitubutse ukibaza uwo mukino bikakuyobera ukumirwa ugapfira muri Nyagasani.
Itegeko ryo kunyunyuza abaturage muri BANKI YA KIGALI
Si ibyo gusa kuko muri ya mayeri ya Kagame yo kureba ahantu hose haturuka agafaranga, yamaze guha uburozi umugande mwene wabo witwa GATERA Jyemusi uyobora BANKI YA KIGALI. Ubu  hasohotse itegeko ritegeka ko abantu bose babikuza muri BANKI YA KIGALI basigaye bacibwa amafaranga magana atatu iyo ngo ubikuje amafaranga atagera ku bihumbi magana abiri ukoresheje SHEKE.
Iri cenga rijyana n’irindi rivuga ko iyo ugiye kuri ATM kubikuza ugasaba inyemezabwishyu ho utanga ijana ry’amanyarwanda ngo nk’umusanzu wo gutera inkunga umushinga cyangwa igikorwa cyo kwita izina ingagi za Kagame n’umugore we Nyiramongi na RDB yabo kuko nta wundi bifitiye akamaro uretse bo na ba John GARA n’abandi bagande baganje muri RDB ku Gishushu.
Dusesengure gato ibyo muri B.K : Ubu mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’ubukene ku buryo ari bacye cyane bashobora kubikuza amafaraga arenze cyangwa agera ku bihumbi magana abiri. Ni ukuvuga ko kuba abenshi babikuza ari munsi y’ayo ari nabo benshi bazatanga umusanzu batazi aho urengera.
Ikindi kandi ni igitugu kirimo kuko ntawe ufite uburenganzira bwo gutegeka umuturage kubikuriza kuri ATM cyangwa kubikuza akoresheje SHEKE. Aya rero nayo ni amayeri yo kwamaganwa muri SHIKAMA kandi birababaje cyane ndetse biteye n’agahinda kuko BANKI YA KIGALI niyo banki yari isigaye igerageza gukorera abaturage uko bikwiye cyane mu itangwa ry’inguzanyo n’icungwa ry’imishahara yabo none Kagame yayiteye imboni.
Mu kwanzura iyi nkuru, abaturage bakwiye kubyanga bagatera hejuru bakavuga ko barimo kwibwa umutungo wabo mu cyayenge kuko nk’uko dukunda kubibandikira, aka wa mugani wa Maitre Evode UWIZEYIMANA, FPR ni agatsiko k’amabandi n’ibisambo byaje gusahura u Rwanda no kujujubya abaturage kuko nta muntu
muzima wakora ibyo bakora.
Ibibikorwa byo gutunda basahura abaturage bajyana kandi mu AgDF n’uko kugubanya mubazi zigenzura ubwishyu bw’amazi, n’uko gupapura abaturage mu mabanki babitsamo, ni muri rwa rwego Perezida wategetse Kenya Muzehe Daniel Arap Moi yavuze ko ari ingegera kandi ko abaturage bazicuza impamvu yatumye bavuka kuko ngo FPR Muzehe Moi yayimenye cyera agashoberwa.
Ibi bikorwa byose kandi biri muri wa mugambi wa Kagame na Major Dr T. Rudasingwa wo kuzazubaza abanyarwanda ngo ku buryo n’uzaba ahembwa miliyoni agomba kuzaba arwaye amavunja muri 2020. Ariko twizeye ko bitazagera muri 2020 kuko Imana irebera abanyarwnada idukunda kuruta amayeri n’amanyanga n’ubugegera bya Kagame na FPR ye.   


Udahemuka Eric
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355