Kuba ubutegetsi bumaze imyaka myinshi butaravaho ntibishobora kuba
ikimenyetso simusiga ko bukomeye kandi bwizewe n'abaturage kuko bushobora no
kumara imyaka 100 kubera amayeri, ruswa, amacenga, n'icyenewabo akenshi
bidasigana n'iterabwoba.
Uko FPR yimitse
MUTAKWASUKU Yvonne i Muhanga byabera isomo abameya bose bo mu Rwanda
Kuva FPR yafata ubutegetsi mu 1994, Gitarama igomba kuba ariyo yetegetswe
n'abaperefe benshi baje kuvunjwamo abameya. Ntiriwe nsubira kuri ba NSENGIYUMVA
Fulgence, NYANDWI Desire, HATEGEKA Augustin reka ngere ku iyirukanwa rya
MANISHIMWE Samuel na MUTAKWASUKU wamusimbuye kuko biri budufashe kumva neza
iyeguzwa n'ifungwa rya Cheikh BAHAME Hassan wari meya wa Rubavu ubu umaze amajoro
2 muri gereza.
Senateri MUNYABAGISHA yavuganiye mwene wabo bavukana mu BUTANSINDA BWA
KIGOMA NA MUYANGE witwa Samuel MANISHIMWE ngo agirwe meya wa Muhanga. Icyo gihe
Samuel uyu yari umunyamategeko ku Kimihurura mu nteko. Baramwemeje aba meya.
Icyo gihe nakoraga muri sendika INGABO y'abahinzi n'aborozi i Gahogo
nshinzwe itangazamakuru umuyobozi mukuru wanjye ari MBABAZI Francois Xavier
wari perezida wa njyanama y'akarere ka Muhanga ubu akaba ari we wagizwe meya wa
RUHANGO.
Habura iminsi 15 ngo MANISHIMWE Samuel akoreshwe ikosa ryatumye yirukanwa
ku bumeya akanafungwa, bwana NDAYISABA Fidele uyobora umujyi wa Kigali icyo gihe
wari guverineri w'amajyepfo yagiye kwa RUTAYISIRE mu rugo i Gahogo kubwira
umugore we MUTAKWASUKU Yvonne ko agomba kuva mu mushinga LWF akaba meya wa MUHANGA.
Mutakwasuku kubera ubutesi no kutamenya amayeri y'inkotanyi bigeretseho
n'ubukire kuko muri LWF yahembwaga menshi akubye hafi 3 ayo ahembwa ubu ari
meya yabajije impamvu bamusaba kuba meya wa Gitarama kandi Samuel MANISHIMWE
ari ku kazi. Ndayisaba Fidele yamusubije ko mu minsi mike bazamwereka uko bazabigenza.
Mu minsi 12 yakurikiye italiki MUTAKWASUKU yabyemereyeho, abakuru
b'ingabo i Gitarama babwiye meya Samuel MANISHIMWE ko bajya gusangira icupa ni uko
arabemerera bamujyana muri kantine yo mu kigo cya gisirikari i Gitarama imbere
ya burigade muri metero 14 uvuye kuri gereza ya Gitarama.
Bamutegeye kucyo
yakundaga baramunangura arara muri gereza MUTAKWASUKU yimikwa atyo mu byo atazi
Mu kunywa izo nzoga, meya Samuel MANISHIMWE yashatse gutaha kare
abasirikari n'abapolisi bari kumwe baramubuza ariko bakaba bari bateguye
abakobwa beza b'ibizungerezi bafite amabuno n'amatako manini, meza kandi biteye
amabengeza mbese ku buryo umusinzi wazibona yahita asara.
Za nkumi zaje guseruka ni uko abari kumwe nawe barazirembuza bazisaba guhobera
na meya ni uko zitangira kumwibambazaho meya aba hiyinanye umwe muri abo
bakobwa munsi y'akazu ko kunyweramo ba basirikari n'abapolisi bakuru bafata
imodoka baragenda bamusiga aho ahubwo bohereza abo kumufunga!
Iteka mpora mbyandika hano kuri SHIKAMA, na MUTAKWASUKU kimwe n'abandi ba meya
bose ntihazagire uwibeshya ko afite ubutegetsi kuko gushyirwaho uwo usimbuye
akorewe igihanga, nawe ni iyo nzira uzanyuramo byanze bikunze.
Iyeguzwa n'ifungwa
rya meya Cheikh BAHAME Hassan wa Rubavu ni ikimenyetso cy'imodoka igana ikuzimu
Ubusanzwe umuyobozi akoze amakosa ni ngombwa kumusaba kwegura. Ikibazo
nibaza kandi nzi ko mpuriyeho n'abandi banyarwanda ni iki: None se abameya
barenga 7 bashobora gukora amakosa bakeguzwa mu gihe kitageze ku mezi 3? N'iyo
baba barayakoze, ubwinshi bw'abakosa butuma icyaha kibavaho kikajya kuri
sisiteme.
Niba Leta ya FPR ivuga ko ikora neza, igomba gushyiraho ingamba zigabanya
abanyamakosa mu butegetsi bwite bwa Leta naho ubundi abaturage babona byose mu
bibera mu karere no mu murenge. Ese meya Hassan yaba ariwe wa nyuma wegujwe ngo
abaturage bizere ko nibura imbere hari ituze? Igisubizo ni oya kuko nyakibi
atarara bushyitsi.
Ni mpamvu ki ituma
Paul KAGAME abyiganira manda ya 3 kandi azi neza ko imodoka atwaye ihanamye ku
mwobo w'ikuzimu
Abanyarwanda ni abaturage batangaje kandi badasanzwe: Ibintu byose
bitangira babirebesha amaso yabo bakabyumvisha amatwi yabo. Paul KAGAME ndemeza
ntashidikanya ko azi neza ko ibintu byamurangiranye bitewe n'ibibazo biri mu
gihugu. Ikimenyimenyi ni inama yaraye akoranye ijoro ryose n'abasirikari bakuru
288 ikabera muri MINADEF ku Kimihurura.
Kagame yabasabye ko bagomba kugira ikinyabupfura ariko icyanyumije ni
uko abo asaba kugira imyitwarire inoze aribo bavuyemo abo yita IBIGARASHA.
Ikindi yavugiyemo ngo ni ugushyiraho uburyo bushya bwo gucunga umutekano w'igihugu.
Iki cyo kiratangaje cyane kuko uburyo buteganijwe mu kurinda igihugu buba buzwi
kandi n'abashinzwe izo nshingano bakaba biyizi. Rero ntabwo nzi uburyo bushya
Kagame ashaka ko bukoreshwa ubwo aribwo.
Ibi byose ni ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa FPR bugana ku
musozo kandi ko imodoka Kagame atwaye ihanamye ku mukingo w'ikuzimu. Umutegetsi
rero uri mu bihe nk'ibi si ngombwa ko asaba izindi manda kuko ari ukongera
umuruho ku wundi. Igikwiye ni ukubahiriza itegeko nshinga nk'uko ryavuguruwe
kugeza ubu kuko mbona referendum ntacyo yakungura FPR kandi n'iyo Kagame yahabwa
manda ya 3 ntibishobora kumubera uburyo bwo gusubiza ibintu mu buryo kuko
byarenze igaruriro!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355