Minisitiri Habineza atoza urubyiruko umuco nyarwanda! |
Ariko nanjye nabasogongeza: Muribuka Minisitiri Habineza joseph ari muri Hoteli n'abakobwa 6 bamwe bamufashe ubwanwa , abandi bambaye ingofero ye, nawe ariho aceza yamatiriye ibibuno byambuye igice? Kagame akibona aya mafoto yahise amuhungisha abanyamakuru amwohereza kumuhagararira muri Nigeria, aho yari ashinzwe kumugurira intwaro za magendu n'ikibazo cya Diyama za Charles Taylor wahoze ayobora Liberia ubu akaba afungiye mu Bwongereza. Habineza yahawe kuyobora minisiteri yayoboraga igihe cy'aka gatendo mvuze hejuru: Umuco sinzi n'ikindi kigeretseho!!!
Akandi gashya karimo ni uko inyandiko za SHIKAMA zishobora kuba zubikiye imbehe bamwe. Pole sana, sitwe ni akazi! Minisitiri Karibata wigeze gutuka inzobere mubyo ubuhinzi ngo " sohora amafranga abantu birire si aya so cyangwa aya nyoko" wakunze kugaragara mu nyandiko nyinshi za GATENDO A. yubikiwe imbehe akaba agiye asize inzara ya karahabutaka mu Rwanda. Undi ni MITALI uherutse kugaragara mu nyandiko ya BAKIZIMBWA P.K. ivuga ukuntu uyu mugabo yafungishije umuhanzi w'u Rwanda, umwana kuri we, umujyambere, umucikacumu KIZITO MIHIGO.
Twizere ko FPR yamubwiye ko noneho azajya araya umwe! i Kgali buri minota mirongo itatu hari umuntu mushya uba wanduye SIDA/BBC Gahuza 23/7/.2014 |
i Kgali buri minota mirongo itatu hari umuntu mushya uba wanduye SIDA/BBC Gahuza 23/7/.2014 |
Reka dutegereze icyo mugenzi wacu GATENDO A ari bubivugeho!
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355