Pageviews all the time

WARI UZI KO?Impamvu inzara NZARAMBA ivuza ubuhuha mu Rwanda: " U Rwanda twaruhariye perezida Kagame wenyine"- Ingabire Immaculée wa Transparency / NKUSI Yozefu


"U Rwanda twaruhariye perezida  Kagame wenyine"
Ingabire Imakulata( Immaculee)- Transparency Rwanda 
Babavandimwe nshuti, nali maze iminsi naliyemeje gusoma ibyo abandi bandika no gutega amatwi ibyo bavuga. Nsanze nifuza kuvuga ibintu 2:

1. Nikihe kibazo gituma u Rwanda rufite abagororwa benshi kandi rutabereye ubwigenge kwa benshi mu barutuye? Kuki icyo kibazo kitabonerwa umuti?

2. Ingabire Immaculée wa Transparency ati: "Twaruhariye Perezida ... (Kagame) wenyine", ukagirango niwe ushinzwe u Rwanda ... wenyine, warubyariyemo, ... urutuyemo (wenyine).
Ngizo impanvu ntekereza 2 zituma imiyoborere yigihigu yarayoberanye./Eugene Rwamucyo‎- Facebook.

Aya magambo ari hejuru n'ayo Shikama yakuye kuri rubuga nkoranyambaga Fesibuku(Facebook) ku rukuta rwa Rwamucyo Bujeni(Eugene). Mu kiganiro cya mbere Jenerali Kayumba Nyamwasa na nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya bagiranye na BBC mu kiganiro cyitwa Imvo n'Imvano muri 2010 aba bagabo bombi batangaje impamvu bashwanye n'uwahoze ari shebuja wabo Pawulo Kagame. Ni byinshi bagiye bamushinja ariko icyo ngarukaho none ni ukuba yaragize u Rwanda akarima ke. Kayumba ati yarugize akarima ke kugeza n'aho afata abasirikare b'igihugu akabita abe; yabivuze muri aya magambo:
" Indege zanjye, asikari wangu, ---"!
Ibi byatangajwe n'aba bagabo bakoranye na Kagame nta munyarwanda byatunguye kuko twese twari dusanzwe tubizi. Abakurambere bacu bakaba baraciye umugani bati: " intero nyiri urugo ateye niyo wikiriza", " ingoma yimana ibyayo", " uko zivuze niko zitambirwa"

IBIMBABAZA. Agatsiko kongeye kugaragaza ko kamunzwe n'ivangura : " Abantu bumva abafata ibiyobyabwenge ari abantu baciriritse ariko hari n’abandi basobanutse"/minisitiri Busingye


"Nahoze ndeba ikiganiro kuri televiziyo hari urubyiruko ruri I Wawa rwize rwatangaga ubuhamya, ati nigaga muri Afurika y’Epfo ibiyobyabwenge binkurayo none ubu ni byo binzaye aha, uretse n’ibyo mperutse kujya I Gikondo nsangayo umwana wa Minisitiri, abantu bumva abafata ibiyobyabwenge ari abantu baciriritse ariko hari nabandi basobanutse." Minisitiri Busingye/ Inteko Ishinga Amategeko/ Makuruki . 30-6-2016

UDUSAJYA(5): IHAME: Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina/NKUSI Yozefu

Bimwe mubyo FPR yita byiza yakuriye abanyarwanda muri Uganda: Ikimansuro i Kigali
Photo: igihe.com

Urubuga rwanyu Shikama nta gihe rwahwemye kwamagana ihutazwa ry'umuco nyarwanda rikorwa n'Agatsiko akenshi kawuvangira n'imico y'ahandi kakuye hirya no hino cyane cyane muri Uganda usanga ihabanye nawo. Bimwe mubyo Shikama yagiye yamagana yivuye inyuma mu nyandiko zinyuranye ni IKIMANSURO= uburyo bwo kubyina abakobwa basa n'abambaye uko bavutse nkuko mubyimonera ku mafoto aha.  Iyi nyandiko yasotse kuri Shikama bwa mbere kuri 2/12/2015 tukaba twongeye kuyibashyiriraho kubera impamvu ikurikira: Abategetsi banyuranye bo mu Gatsiko ngo baherutse guteranira muri kimwe bita Inteko ishinga Amategeko ku Kimihurura, ngo bige ukuntu baca ikimansuro gihabanye n'umuco nyarwanda! Ese kuva muri 4/7/1994 ubu niho aka Gatsiko k'Amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita, kabonye ko iki kimansuro ari uburozi kazanye mu Banyarwanda? 

IBINSHENGURA: Menya ukuntu Abacuruzi, abategetsi n'ubucamanza bashyira hamwe mu guhohotera abakobwa mu Rwanda!/Nkusi Yozefu







Turamenyesha abasomyi bacu ko urubuga rwanyu rumaze iminsi rukora ubushakashatsi ku icuruzwa ry'abanyarwandakazi mu Rwanda no mu muhanga; ubu bushakashatsi bukaba bugikomeza. Icyatangaje Shikama ni uko mu gihe intumbero yacu yari icuruzwa rikorerwa aba bashiki bacu, twasanze ko abifite abakomeye bo mu Rwanda cyane cyane abacuruzi  bafatanya n'abayobozi  nako abategetsi ndetse n'ubucamanza mu guhohotera aba bashiki bacu.

Amabwiriza ajyanye n'igihembo cya Shikama/ Dg NKUSI Yozefu



  
Shikama yishimiye kumenyesha abasomyi bayo bose ko ahantu ho gutangira ibitekerezo byabo( komanteri)  ku rubuga rwa SHIKAMA ( www.shikamaye.blogspot.com) ubu harangije gutunganywa hakaba hakora neza cyane. Tuboneyeho kandi  gushimira  byimazeyo abavandimwe batangiye gutanga ibitekerezo byabo batizigamye. Ni hano Demukarasi igomba gutangirira!  
Ni muri urwo rwego rwo kwimakaza  umuco wa Demukarasi mu banyarwanda binyuze mu gutanga ibitekerezo no kujya impaka ku nyandiko ziba zaciye kuri uru rubuga, twateguye irushanwa.  Kugirango iri rushanwa rizabe mu mucyo, ni ngombwa ko hatangazwa amabwiriza azarigenga, dore uko akurikirana:
  1.   Irushanwa ryatangiye ku itariki ya 25/6/2016 rikazasozwa tariki ya 25/12/2016
  2.  Kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya  25  Ukuboza 2016, Shikama izacisha ku rubuga rwayo amatohoza asaba buri musomyi gutanga izina abona rikwiye igihembo.
  3. Kuva tariki ya 25 kugeza tariki ya 30 Ukuboza 2016, Shikama izacisha ku rubuga rwayo urutonde ruriho abantu 10 ba mbere  bavuye muri (1), yongere isabe abasomyi guhitamo abantu batatu ibona bakoze neza kurusha abandi.
  4. Tariki ya 31 Ukuboza niho hazatangazwa abatsinze, kandi abasomyi bazaba banabyirebera ubwabo ku rubuga uko abarushanwa bahagaze umunsi ku wundi.
  5. Tariki ya 31 hazatangwa ibihembo bingana n'amafranga ibihumbi magana atatu y'u Rwanda(300,000FRW), dore uko abatsinze bazagabana iki gihembo: Uwa mbere azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW). Uwa kabiri azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo itandatu (60,000FRW. Uwa gatatu azahabwa amafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo ine ( 40,000 FRW).
  6. Ibindi bihembo biteganyirijwe aba batatu:
    a.  Gucisha amatangazo yabo ku mbuga za Shikama zose ku buntu mu gihe cy'amezi atandatu.
    b.    Guhabwa amahugurwa mu bijyanye n'itangazamakuru ryo kuri interineti( Digital media).
    c.   Guhabwa ku buntu  agatabo ( Ebook) kajyanye n'uko bakwihangira imirimo ibyara  amafaranga kuri interineti.
    d.      Guhabwa amakuru igihe cy'amezi 3 y'ukuntu babona amahugurwa aganisha ku murimo mu bigo cyangwa za kaminuza byo hirya no hino ku isi( Professional Training) .
    e.     Kuba aba mbere mu guhabwa akazi igihe cyose Shikama igize ubushobozi bwo kugatanga kandi ikaba ikeneye kongera abakozi.
  7.  Kugirango hatazagira inkonkobotsi iza hagati ikajya yiyitirira amazina yafashwe , ni byiza ko mu gihe wumva ushaka kuzaza mu irushanwa, watanga imeli ( email)  vuba aha werekana ko ariya mazina ari ayawe,   ni ukuvuga ko uriya Makombe Mituyu  yatwoherereza email ye akavuga ati dore:" email yanjye njyewe Makombe Mituyu , makombemitu@gmail.com, ,etc.”  Byaba byiza iyi email ayifunguye muri Google.
  8.  Kugirango iri rushanwa rizagende mu mucyo, byaba byiza buri muntu wese utanze igitekerezo yihaye amazina abiri y'amahimbano kandi akaba ariyo akoresha igihe cyose atanze komanteri kuri Shikama kuko ariyo abasomyi bazaheraho batanga amazina y'abo bahisemo; urugero : Makombe Mituyu. Ushatse gukoresha amazina yawe bwite ariko nabyo , nta kibazo.
  9. Igihembo  kizatangwa hakoreshejwe: PayPalkonti ya banki, cyangwa Western Union.
  10. Hakimara gutangazwa abatsinze, bariya batatu bazahita baha Shikama amazina yabo y'ukuri buri wese ahitemo n'uburyo bwakoreshwa muri buriya buvuzwe hejuru kugirango igihembo cye kimugereho.
  11. Igihembo nyiracyo ataje gufata mu gihe cy'ukwezi kubera kudatanga amazina y'ukuri cyangwa kudatanga uburyo igihembo cye cyamugeraho muri buriya buvuzwe hejuru, ku munsi wa 30 nyuma y'uko hatangajwe abatsinze,Shikama izasohora itangazo ivuga ko icyo gihembo kitafashwe, maze  gisubizwe mu mutungo wayo.
  12. Utishimiye ibyavuye mu irushanwa ashobora kujurira bitarenze tariki ya 4 Mutarama 2017, ubujurire bwe bugacishwa kuri Shikama. Agomba gushyira amazina ye bwite kuri ubwo bujurire. Igisubizo kizatangwa n'akanama nkemurampaka kagizwe n'umuyobozi wa Shikama n'abasomyi ba Shikama 3 bazatanga amazina yabo y'ukuri.  Umwanzuro w'aka kanama ni ndakuka, ntujuririrwa.   
             
                                  Irushanwa rihire kuri buri wese
                                         Dg  NKUSI Yozefu
                                  Umuyobozi wa Shikama
                 

           









UDUSAJYA: Mu rwego rwo kugaruza umutungo wa Leta: Kagame, benshi mu baminisitiri be na bamwe mu basirikare bakuru b'igisoda cye, nibatange urugero rwiza basubiza ibyo bafashe ku ngufu/ Nkusi Yozefu.

    











Urubuga rwanyu Shikama ntirwahwemye kwamagana ubusambo n'ubusahuzi bikorwa n'ingoma y'Agatsiko iyobowe na Paul  Kagame ndetse akaba ari ku isonga mu banyarwanda  batazi gutandukanya umutungo bwite n'umutungo wa Leta ubundi kera witwaga umutungo rusange ariko iyi nyito Agatsiko kakaba karayikuyeho.

Ya ntambara Kagame Pawulo aheruka gutangaza muri Mata 2016 itegurwa ryayo rigeze kure: ifungurwa rya jenerali Laurent Nkunda i Kigali n'ifungurwa rya murumuna we i Kinshasa!

      Ibumoso: jenerali Laurent Nkunda

Ya ntambara Pawulo Kagame aherutse gutangaza mu kwezi kwa Mata 2016 itegurwa ryayo rigeze ku musozo ahasigaye ni ugutangira kubara abahitanywe n'intambara, mu gihe Kagame Pawulo we azaba ariho abyinira ku rukoma, kubera amafranaga atubutse azaba ariho akama muri iyo ntambara. Amakuru atangazwa na Radio Itahuka mwumva hejuru aha, aravuga ko mu rwego rwo kongera guteza intambara muri RDCongo, ubu Kagame Pawulo n'Agatsiko ke batangaje ko bafunguye jenerali Laurent Nkunda( ubundi utari unafunze muby'ukuri), iri fungurwa rye rikaba ryahuriranye n'ifungurwa rya murumuna wa Laurent Nkunda wari ufungiye i Kinshasa! Shikama irabibutsa ko Leta ya RDCongo iheruka gutangaza ko M23 yatsinzwe na MONUSCO ifatanyije n'ingabo za RDCongo iheruka kwemererwa gukora nk'ishyaka rya politike muri RDCongo nubwo abo muri M23 bahise bamaganira kure aya makuru. Mukurikire iyi videwo iri hejuru aha.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya ukuri maze kubabohore

Nuba umutegetsi, uzagende igihe kitaragushirana!/NKUSI Yozefu











Image result for muammar gaddafi
Moamar kadafi wategekaga Libya (1969-2011)yabeshyeye abuturage ko bamukunda yibagirwa
kugendera igihe nka David Cameroon birangira abo yabeshyeraga bamwivuganye!
Uwari minisitiri w’intebe David Cameroon yatangaje ko agiye kwegura akimara kubona ibyavuye mu matora ya kamarampaka yo kwemeza niba igihugu cy’Ubwongereza yayoboraga kiguma mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Impamvu yeguye ikaba ari uko yari ashyigikiye ko Ubwongereza buguma muri uyu muryango Shikama ivuze hejuru.

Nyuma yo gusenyera ba Ngofero mu rukozasoni rwiswe kurwanya NYAKATSI, ubu imiturirwa y'abaherwe batayoboka FPR niyo yahidutse nyakatsi zigomba gusenywa: nyuma y'inyubako ya Rwigara ubu hatahiwe Top Hotel Tower y'i Kigali!/Nkusi Yozefu



 Top Hotel Tower
Umuturirwa ugiye gusenywa i Kigali





Ku itariki ya 12/9/2015 urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho inkuru y'incamugongo ivuga ko Agatsiko ka Pawulo Kagame kariho gasenya inyubako ya nyakwigendera Rwigara Asinapolo(Assinapol) kari kamaze iminsi kishe urupfu rw'agashinyaguro ndetse agashyirwa mu mufuka bashyiramo abapfu agihumeka imbere y'abana be! Inyandiko ya Shikama ivuga kuri iryo senya murayisanga kuri aka gasomerwaho abashaka kongera kuyisoma.

Abacuruzi bari i Kigali no hirya no hino mu gihugu, nta n'umwe wigeze wamagana iki gikorwa cy'urukozasoni cyakorewe impfubyi n'umupfakazi wa nyakwigenra Rwigara. Ndetse n'abavuganaga nabo batangiye kubaha akato ngo batiteranya n'Ibinywamaraso. Ubu noneho haravugwa ko imwe mu mahoteli akomeye i Kigali yitwa Top Hotel Tower y'i Kigali ariyo igezweho. Buri munyarwanda wese yaba ari uri mu gihugu cyangwa ukiri inyuma, arabona ko guceceka muri ibi bikorwa by'ubwicanyi n'ubuhemu bikorerwa abanyarwanda ari ukwirahuriraho umuriro utazima! None ni njyewe ejo niwowe utahiwe!

WARI UZI KO ? Sobanukirwa n'ipfuba / Radiyo Flash FM Rwanda/Nkusi Yozefu

Mu Rwanda hashize igihe havugwa ikibazo cy'abagore ngo badashimishwa ku buryo buhagije n'injyanishabitsina n'abo bashakanye; aha niho havuye ijambo rishya rigezweho i Kigali, GUPFUBA. Imana itera amapfa ngo itera n'aho bahahira, iki kibazo cyatumye abashomeri benshi babona agafaranga gaturuka ku bagore bifite baba bakeneye gupfuburwa. Nkuko muri bubyumve muri iki kiganiro cya Radiyo Flash FM Rwanda, ngo hariya hafi yo kwa Rubangura, aba bagore bashaka ababapfubura niho bajya,bakahahurira n'abapfubuzi bashinze koperative yitwa KOPFUMU: Koperative Pfubuka Munyarwandakazi! N'akataraza kari inyuma nkuko urubuga rwanyu Shikama rudasiba kubibabwira.

Tega amatwi iyi videwo iri hejuru.


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Musa Fazil ntazitege rugondihene nkuko byagendekeye majoro Tewonesiti Lizinde!/Nkusi Yozefu

Musa Fazili arasaba ko ibikorwa byo kubaka igice kidasanzwe ( sipesiyali) ku nyubako
nshya ya Gereza ya Mageragere kizafungirwamo abo
yita ko bakora iterabwoba

 Mu mukino wo gukirana habamo amacenga menshi ugomba gukoresha kugirango ukubite uwo muhanganye hasi. Amwe muri ayo macenga ni ukumutega; imitego nayo ikaba iri ukwinshi ariko izwi cyane ni ibiri: hari ukumukubita ikirenge cyawe ku gatsinsino ko ku  kaguru ke k'iburyo arinako uzamura akandi ke k'ibumoso ukamujugunya ku itaka. Muri Shikama, dukeka ko akenshi aha ariho havuye inshinga GUTSINSURA . Undi mutego wa kabiri bivugwa ko ukunda gukoreshwa n'igitsina gore ni ugufata uwo mukirana ugasobeka akaguru kawe inyuma y'amaguru ye yombi ugasunika igihimba cye uganisha inyuma; abakoresha ubu buryo bwa kabiri akenshi nibo bagwa hasi mbere y'uwo bahanganye cyangwa bakagwa miswi!

SINAHISEMO/ Ancilla Gasasira





www.shikamaye.blogspot.com
Ancilla Gasasira
Facebook

UDUSAJYA:Ngo uguhiga ubutwari muratabarana: Inzara yiswe NZARAMBA yambitse ubusa FPR amanywa ava: hongeye kuba indi nama i Kigali abayitumiwemo babura ibyo kurya!/Nkusi Yozefu

abaje mu nama nyuma yo gutonda imirongo miremire basangaga
 inkono zirimo ubusa!

Ejo niho urubuga rwanyu Shikama rwabgejejeho inyandiko y'abatumiwe mu nama mpuzamahanga i Kigali WEF bakabura ibyo kurya ku buryo byarakaje Pawulo Kagame agatangaza ko yongeye kuribwaribwa! Ariko Kagame yavuze ko yamenye impamvu y'ibura ry'ibiryo ngo ku buryo bitazongera kuba ukundi; tukimara kumva aya magambo ya Kagame, Shikama yamuciriye umugani wa Nyirandabizi wiciye ururasago ku gituba rwakwanga kuva ati ntacyo bitwaye ndabizi nzongera ejo!

AGATENDO MU DUTENDO. Paul Kagame yongeye kuribwaribwa, nyamara niwe ubyitera!/NKUSI Yozefu

Abanyamahanga baje mu nama muri iyi nyubako bishwe n'inzara
 nkuko byemezwa na Pawulo Kagame

Nta gihe gishize Pawulo Kagame atangaje ko aribwaribwa kubera ko ngo  abashaka gutera u Rwanda bamutindiye ngo abereke! Abantu benshi harimo na Shikama banenze amagambo ya gashozantambara atagombaga guturuka mu kanwa k'umukuru w'igihugu. Nyamara Abaturanyi bacu b'i Burundi bo basanze atari ngombwa guhangayika kuko ngo indwara Kagame arwaye ituma aribwaribwa bayiboneye umuti bakaba bamusaba kuza kuwufata iwabo nkuko babivuze mu ndirimbo baheruka kumuhimbira musanga hano.

Abanyakisangani bongeye gusaba ko Pawulo Kagame na Kaguta Museveni babaha indishyi z'akababaro kubera ababo bishe mu ntambara barwanaga yo kwigarurira Kisangani muri 2000( yavuguruwe 13/6/2016, 18:00GMT)/Nkusi Yozefu


Abanyekongo bo mu mujyi wa Kisangani basaba ko u Rwanda na Uganda
Bababaha  indishyi y'akababaro kubera intambara babashoyeho


Kuri iyi foto iri hejuru aha murabona icyapa cy'umukara kiriho inyandiko y'umweru mu gifransa, ikaba igira iti usemuye mu kinyarwanda: " Aha hashyinguwe inzirakarengane zahitanywe n'intambara yo muri Kamena 2000." Ku ruhande rw'ibumuso ruguru y'umuhanda murahabona imisaraba myinshi cyane: hariya niho hashyinguwe abahitanywe n'intambara ya Kagame na Museveni muri Kamena 2000, buri wese ashaka kwigarurira Kisangani.

Buri gihe ku itariki ya 10 Kamena, abaturage bo mu mujyi wa Kisangani muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo(RDC) bibuka inzirakarengane n'ibyangijwe n'intambara hagati y'ingabo za Kagame zari zishyigikiye abanyekongo bari bibumbiye  mu mutwe wa politike witwaraga  gisirikare  RCD/Goma n'iza  Museveni zari zishyigikiye  abanyekongo bari mu mutwe wa politike witwaraga gisirikare RCD/KML ;  izi ngabo zombi inkundura buri wese ashaka kwigarurira uyu mujyi. 

Iyi ntambara yamaze iminsi itandatu, yahitanye abakongomani benshi inangiza byinshi.  Kuri iriya tariki Shikama yavuze hejuru, Abanyakisangani basaba ko bahabwa indishyi z'akababaro kubera ababo bishwe n'imitungo yabo yangijwe.  Shikama irabibutsa ko iyi ntambara hagati y'abavuzwe  hejuru yatangiye ku itariki ya 10 Kamena 2000.

Dg NKUSI Yozefu
www. shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.

Amerika (USA) ngo ishobora kuba yarakoze nka Munyuza ikaba ariyo yirengeje mu cyayenge umuteramakofe w'ikirangirire ku isi Mohamed Ali./NKUSI Yozefu

Mohamed Ali
Igihe Pawulo Kagame yishimiraga urupfu rwa nyakwigendera Koloneli Karegeya Patirike( Patrick) imbere y'Inkomamashyi ze kuri 12/1/2014 muri Hoteli SERENA, yamaganye Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) zamagana uwbicanyi bwe kandi zikora nkawe!Yabivuze muri aya magambo:

" Abo bariho batwamagana bakora ibirenzi ibi inshuro ijana!"

Muri Shikama tubona ko Kagame ashobora kuba ataribeshye dutereye ijisho ku ntambara ziriho zibera hirya no hino ku isi zose zashojwe na USA zikaba ziriho zihitana inzirakarengane zitagira ingano. Ariko biba bibi kurushaho iyo igihugu cy'igihangange nka USA gikoresha amayeri n'ubugome nk'ubwa Kagame na Munyuza ngo kirenze abaturage bacyo.

IBIMBABAZA. Kuki abazadukomokaho igihe tuzaba twarabaye amateka bazagira bati HARABAYE NTIHAKABE?: Yagiye gusura uruganda rukora intwaro bucyeye ajya kugura umuriro ubyazwa mu mazi aturuka iwe!/NKUSI Yozefu


Mbere yo kujya mu njyana y'umutwe w'iyi nyandiko, Shikama irabanza ikugezeho ibyo umuhanga mu mateka n'imbonezamubano yavuze ku bategetsi b'ibihugu, amabi bakora, n'uko barangiza ubuzima bwabo. Abderhaman Ibn Khaldun (1332-1406) ni umwarabu wavukiye mu majyaruguru y'afrika mu gihugu cya Tunisia ariko ababyeyi be bakaba bafite inkomoko muri Yemen y'ubu. Abanyamerika n'Abanyaburayi bafata uyu mwarabu nka rubimburirangabo mu mbonezamubano mbere y'ibirangirire muri iki gisata bakomoka mu gihugu cy'Ubufaransa  Auguste Comte(1818-1883) na Emile Durkheim(1858-1917). Ibn Khaldun yabaye mu bihugu byinshi akenshi agenda ahunga ingoma z'ubutegetsi zamuhigaga ngo zimwice. Yahunze Tuniziya ajya muri Maroc nayo ayihungira muri Espagne icyo gihe yari yarigaruriwe n'Abarabu cyane cyane igice cy'amajyepfo(Andalus, Garnata na Qurduba), aha naho yaje kuhahunga agaruka muri Tunisia arongera arayihunga agana mu Misiri aho yaje gupfira.Mu bitabo byinshi yanditse ikizwi cyane ni Al Muqadima ( intangiriro y'amateka).

Tariki ya 5/6/1994-5/6/2016. Kwibuka umwana SHEJA Rishari, abasenyeri n'abandi bihaye Imana FPR yiciye i Gakurazo. Umubyeyi wa nyakwigendera SHEJA, Mukashema E. yaganiriye na Shikama

                    Mukashema Esiperansiya, nyina wa Sheja FPR yarasiye ku bibero
                        bya Musenyeri Gasabwoya, yaganiriye na Shikama.
      Videwo y'iminota 7 
                                    
                                          Icyitonderwa: Iki kiganiro cyabaye tariki ya 3/6/2015

Mwene Pawulo Kagame, Cyomoro ati:" Kagame yagabanyije ubusumbane mu bukungu n'imibereho mu Rwanda"; urubyiruko ruti: "urabeshya sha kuko aho uba muri iyo za Amerika utazi ko inzara yiswe NZARAMBA itugeze aho umwanzi ashaka!"/NKUSI Yozefu




























Pawulo Kagame ahora avuga ko burya ngo abanyarwanda ari abana beza; ashobora kuba abihera ko yabiciye nyamara bakamukomera amashyi amanywa n'ijoro ndetse akabikoreza ibiseke byuzuye ikinyoma bakabikora badatsikimba!Nanjye nemeza ko Abanyarwanda ari abana beza ariko impamvu mbivuga zitandukanye n'izi za Kagame mvuze hejuru.

Ni beza koko ariko si abana bo kumena ifu. Baravuka, bagahoha, bagateta, kakiga kuvoma, bakagana ishuri, bagakura bakaba abagore n'abagabo bafite ubwenge bwo gutandukanya ikibi n'ikiza, ibi bitandukanye n'uko Pawulo Kagame atekereza. Ndabibuka wa mugoroba umunsi uciye ikibu. bateranye , bakikije ikibindi cyuzuye amarwa harimo imiheha itarenze itanu kandi bo barenga 20!Ubwo ndavuga mbere ya za 1990, hakiriho isaranganya!

Abitandukanyije na FDLR bashinze undi mutwe w'inyeshyamba

ITANGAZO RIGENEWE ABANYARWANDA AHO BARI HOSE, N’ABANDI BOSE BAHARANIRA AMAHORO, UBWIYUNGE NA DEMOKARASI.

Tumaze kubona ko, intego twiyemeje yo gucyura impunzi mucyubahiro no guharanira impinduka mu gihugu cyacu tudashobora kuyigeraho tukirangajwe imbere na Generali Majoro BYIRINGIRO Victor,waranzwe n'ibi bikurikira mu miyoborere ye:
 
-Guhuzagurika mu miyoborere y'urugaga,bigatuma afata ibyemezo ahubutse atagishije inama,cyangwa asuzuguye inama bamugiriye,ntave ku izima;

Twagiramungu Faustin alias Rukokoma na Col Wilson Irategeka biyemeje kugambanira abanyarwanda kumugaragaro

Wilson

  • 12345

Nyuma y’aho Comite y’ubuyobozi bw’Urugaga Ruharanira Demokarasi no kubohoza Urwanda (FDLR) ifatiye icyemezo cyo guhagarika Col Wilson irategeka by’agateganyo kugirango hakorwe iperereza ku birego bijyanye no kuba yarakomeje gukorana n’abagambiriye gusenya Urugaga, yahisemo gukorana naRukokoma kumugaragaro aho bahise bashinga umutwe mushya witwa CNRD-UBWIYUNGE.

Kuki Pawulo Kagame n'Agatsiko ke bifata nk'abategetsi bataye ubumuntu?/Nkusi Yozefu





















Ku ifoto: umuherwe Pawulo Kagame(ibumoso) yagiye kureba umupira mu Butaliyani no mu biroli by'umuhungu we arangiza kaminuza kuri 28/5/2016, abarwayi bahekeranye ku gitanda kimwe mu bitaro bya Kiziguro(iburyo)


Shikama yahitishije inyandiko nyinshi mu minsi ishize zerekeranye n'ibibazo byugarije abanyarwanda cyane cyane ba rubanda rugufi rwo mu cyaro. Izi nyandiko akenshi zibanze kuri ibi bisata bikurikira: uburezi, ubuvuzi, n'ubuhinzi. Icyatumye twibanda kuri ibi bisata ni uko aribyo shingiro ry'amajyambere mu gihugu nk'u Rwanda.

Ni kenshi Shikama yeretse abanyarwanda ko nta kigenda mu gisata cy'uburezi aho mu mashuri abanza n'ayisumbuye abana bahabwa uburezi butagira ireme bagakomeza muri kaminuza batazi gusoma no kubara nkuko byemejwe n'ikigo cyo mu Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamhanga gitanga imfashanyo itubutse muri iki gisata mu Rwanda. Umwe mu bategetsi b'u Rwanda ( Transparency, Rwanda) aherutse  nawe kwemeza ko uburezi bwahindutse uburozi mu Rwanda!

Isomo abaturage b'intara ya Oromia yo muri Ethiopia bahaye Leta, Abanyarwanda bakwigiraho/Nkusi Yozefu

Image result for map of ethiopia showing oromia region
Ikarita yerekana intara ya Oromia muri Ethiopia

Intara ya Oromia ituwe na ba nyamwinshi  bo mu bwoko bwa Oromia yagiye ikandamizwa n’ingoma za ba nyamuke aribo Amahara basimbuwe na  Tigrinya ubu bari ku butegetsi. Shikama yigeze kubagezaho ibyerekeye imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri iyi ntara ku buryo imaze guhitana amagana y’abantu , abenshi bakaba ari urubyiruko. Iyi myigaragambyo ikaba igamije kubuza Leta guha ubutaka bwo muri Oromia abashoramari b’abanyamahanga.

Muri iki cyumweru abakozi ba DMI bakoze hasi mu rukiko muri Mozambique kandi ngo bafite avoka uburanira perezida !!/Mahoro Kalisiti



                                                 Muri Mozambique Abapasiteri b'Abanyarwanda DMI 
                                                yarabigaruriye  none basigaye batukana nk'abashumba/
                                            kanda kuri iyo videwo ya Shikama  iri hejuru wiyumvire  

Nkuko ubushize hano kuri Shikama nabaciriye ku mayange kuby'intambara abakirisitu bo muri Mozambique bagabweho n`abakozi ba DMI biyoberanyije mu  myambaro ya "Gipasiteri',bakigira intumwa za Christo Yesu kandi ari intasi za Kigali;bagamije gukaraba inkaba y`impunzi z`inzira karengane zabahunze !

UDUSAJYA. Ese Mushoborabyose Pawulo Kagame noneho aritegura gukora iki ko amaze kwerekwa ubugira kabiri ko FDLR n'Abarundi bashobora kumuvugutira umuti wo kuribwaribwa kwe?/Nkusi Yozefu



                             Mu ndirimbo iri kuri iyi videwo, Abarundi barabwira 
Pawulo Kagame ko bifuza kumuvugutira umuti w'ukuribwaribwa kwe!
                                                                                                                                  
" Hari ngo abariho bitegura gutera u Rwanda baturutse hanze kandi bashyigikiwe na bimwe mu bihugu duhana imbibe, ndiho ndaribwaribwa, barantindiye, icyampa ngo bangirire vuba ngo maze nkwereke". Pawulo Kagame kuri Sitade Amahoro muri Mata 2016.


Kugirango indwara umuntu aba afite ikire neza, hari ibintu umurwayi agomba kwitaho afatanyije na muganga ibi bikurikira: 
  • Icya mbere ni uko umurwayi yumva ko arwaye, akemera kugana  muganga
  • Icya kabiri, ni ugufatanya na muganga gushakisha imiterere y'indwara ye( Diagnostic)
  • Kwemera gukoresha uko bikwiye  imiti yandikirwa na muganga no gukurikiza inama ze zose.

Tariki ya 5/6/2016: kwibuka abasenyeri n'ikibondo Sheja FPR-Inkotanyi yiciye i Gakurazo


Videwo y'ikiganiro Mama wa nyakwigendera Sheja Rushari(Richard),
 Esiperansiya Mukashema yagiranye na SHIKAMA umwaka muri 2015

Nyuma yo gufungira Metere Ntaganda Berinarudo muri gereza za DMI akahavanwa akajyanwa gufungirwa iwe i Nyamirambo, noneho DMI n'Agatsiko bategetse umunyamabanga w'inzibacyuho w'ishyaka rye PS-Imberakuri kwegukana ishyaka akirukana Metere Ntaganda Berinarudo nkuko babikoze kuri Noheli na Mukabunani!/Nkusi Yozefu


Metere Ntaganda Berinarudo
Gutotezwa kwe n'Agatsiko kurushaho kumugira Intwari,
Niyo bakwica uzahora wibukwa nk'Intwari 

Ngo umwanzi ntahuga! Metere Ntaganda Berinarudo niba hari umwana ateganya kunguka vuba iyi ngoma y'ikinyoma ya FPR ikiri ku butegetsi azamwite NZARUBARA! Metere Berinarudo niwe munyarwanda wa mbere watinyutse kuvuga ko FPR  itegekesha igitugu asaba ko u Rwanda rwayoborwa muri Demukarasi, ijambo Kagame Pawulo n'Agatsiko ke batinya nkuko umuriro utinya amazi!

Mwatunganyirijwe uburyo bushya bwo gutanga ibitekerezo(KOMANTERI) byanyu kuri SHIKAMA!!!/Nkusi Yozefu

kanda kuri iyi foto uyigire nini maze usome neza ibiriho
Abamaze iminsi mubaza ibyerekeranye n'aho mushyira komanteri hatafungukaga neza kuri benshi mwashyizwe igorora! Hasi aha murahasanga  uburyo burambuye bw'ukuntu mwatanga komanteri byihuse kandi bworoshye:

  1. Uko watanga komanteri ukoresheje email yawe yo muri GOOGLE 
  2. Uko watanga komanteri ukoresheje izina ubonye
  3. Uko watanga komanteri nk'umuntu utazwi( anonymous)

TUBATUMIKIRE: Menya ukuntu urwego rw'ubutasi bwa Kagame DMI rwagonganishije abapasiteri b'abanyarwanda muri Mozambique/Mahoro Kalisiti


Muvandimwe Nkusi,turabashimira mwebwe bo muri Shikama urugamba muhoramo mugamije ko ukuri kwasimbura ikinyoma na 'Democratie' igashinga imizi kandi ikabona igatohagira kubera uko kuri ! Nimukomere; turababona n'uburyo mudahwema gutabariza rubanda iri ku ngoyi.

IBYAHISHUWE(Mozambique)2: Ambasade y’Agatsiko yaryanishije impunzi zo muri Mozambique zimaze kwanga Pasiporo y’Agatsiko/NKUSI Yozefu(yavuguruwe 19/5/2016, 10:45GMT)

Muri iyi videwo twabashyiriyeho ubushize tukaba twongeye kuyigarura, muriyumvira ukuntu Agatsiko kaciye kuri Baziga Louis uhagarariye DMI mu cyitwa Daspora muri Mozambique, maze bagafungisha umupasiteri witwa Tuganeyezu Diomedi wanze ko DMI yigarurira insengero zabo. Murasanga ko uyu Revokati azira ibyo uyu Diomedi ufunze yazize: "itekinika rya DMI". Jenerali Vitali arabisobanura neza ati: " Luwi(Louis) ntabwo yigeze yihisha mu bigunda nka Revokati kuko we yiberaga muri Hoteli( ndlr:nyamara muraza kumva ko Diomedi yazize izimira ry'uyu mwicanyi Luwi)! Diomedi se ubu ari he? Shebuja wabo!Ntibagafunze nk'imbwa, kakaba katagira dosiye! Nta gahugu k'akana kabaho, igihugu ni igihugu; ntawe uburana na Leta. Revokati natsinda umwavoka wacu uburanira Perezida wa Repubulika(ndlr: Pawulo Kagame) nzahita ntaha mu Rwanda! Hasi aha twabashyiriyeho inkuru irambuye y'iyi ncamake. Muryoherwe na SHIKAMA.
  
Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo 
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa  Bosco NTAGANDA wari wagize
 ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo


Nkuko twabibasezeranyije ko tuza kubagezaho amakuru asobanutse ku bibera muri Mozambique, abanyamakuru ba Shikama bari muri Mozambique bamaze gukora amatohoza ku byerekeye ihohoterwa ry’impunzi z’abanyarwanda ziri muri Mozambique. Muri make rero Leta y’Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro nkuko yiyita, ngo yahatiye abanyarwanda baba muri Mozambique kureka ibyangombwa by’impunzi bagafata urwandiko rw’inzira(Pasiporo) rw’u Rwanda ariko inyinshi mu mpunzi ngo zibitera utwatsi nkuko byagenze muri Zambia

"Turashize nyabuneka SHIKAMA nimudufashe kuvuza induru! " Impunzi z'Abanyarwanda ziri muri Mozambique/Nkusi Yozefu



Umwicanyi wa DMI Jenerali ( Vital) aramena amabanga y'Agatsiko ku
 bwicanyi bwako  n'ubundi bugome gakorera Impunzi

Mwaramutseho! Tukimara kubagezaho IBYAHISHUWE byerekeranye n'umwe mu bicanyi DMI yohereje kwibasira impunzi zacu muri Mozambique, impunzi z'abanyarwanda zibayo  zandikiye Shikama zitabaza zisaba ko twazifasha kuvuza induru mu ijwi riranguruye tuzitabariza.

Shikama icyo igamije ni ukubohora buri munyarwanda aho ari hose; nkuko twabibabwiye ubushize, kubera ibiherutse kubera muri Zambia, aho Leta y'Agatsiko k'Amabandi yitwaje Intwaro nkuko kiyita iheurutse kugambanira impunzi ziriyo zimwe zikicwa, izindi zikamburwa imitungo yazo, byabaye ngombwa ko Shikama ishyira ibiro byayo byihariye muri kariya karere k'Afrika y'Amajyepfo; abanyamakuru bacu bariyo bakazajya batugezaho umunsi ku wundi uko ibintu byifashe.

IBYAHISHUWE. JENERALI, umwicanyi wa DMI uba muri Mozambique aravuga ibigwi by'akazi akora/ Nkusi Yozefu


                                    
                             Uyu mwicanyi Vitali wiyita Jenerali avuga aya magambo 
yari mu kiriyo ninjoro ku musaza witwa  Bosco NTAGANDA wari wagize
 ibyago: umugore we yari yitabye Imana. Uyu musaza muramwumva muri iyi videwo                                    
Mu kwezi gushize kwa Mata 2016, impunzi z'abahutu ziba muri Zambia zarasahuwe, zihohoterwa n'abaturage ba Zambia ndetse zimwe ziricwa. Shikama yakoze iperereza ibereka ko ubu bugizi bwa nabi bwateguriwe mu Rugwiro kwa Kagame Pawulo bushyirwa mu bikorwa na za Ambasade z'Agatsiko ziri muri Kenya, Tanzania na Zambia, iyo nyandiko murayisanga hano.

Shikama ntabwo yahagarariye aho kuko byabaye ngombwa ko dushaka umunyamakuru wihariye wacu ukorera muri kariya karere k'Afurika y'Amajyepfo kugirango akurikirane umunsi ku wundi ubu bugizi bwa nabi bukomeje gukorwa n'Agatsiko. Ni muri urwo rwego, uyu munsi tugiye kubagezaho amajwi y'umwimerere y'umwe  mu bicanyi b'Agatsiko witwa JENERALI uba muri Mozambique aho yigize Impunzi atariyo, wigamba ubwicanyi n'ubundi bugome bakorera Abanyarwanda baba muri Mozambique.

Tubafitiye ibyahishuwe mu masaha ari imbere!


Shikama irangije iperereza rikomeye riri bushyire hanze ibyari byarahishwe, nta shiti ibyarivuyemo biraramira ubuzima bwa benshi. Ni mu masaha ari imbere. Mukomeze mukurikire SHIKAMA.

Dg Nkusi Yozefu
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

Dore Abiyita abanyepolitike bacu ngo barwanya Pawulo Kagame ibyo babamo!!/NKUSI Yozefu



Iyi nyandiko musanga hasi yavuye kuri Fondation Banyarwanda, Ihuriro (Forum) rya Rutayisire Bonifasi( Boniface). Urubuga rwanyu Shikama ruri mu bahawe kopi y'iyi nyandiko yatanzwe n'umuntu ukoresha imeli memajp2000@gmail.com nkuko mubibona hasi aha. 

Mwihere amaso nimurangiza musesengure!!!

Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
___________________________________________________________________

Uzamukunda Mariya Kalara wari warashimuswe n'inzego z'ubutasi za Pawulo Kagame, nyuma y'amezi atanu yabonetse yarataye ibiro yaranategetswe kuba ikiragi ntavuge ibyamubayeho!'Nkusi Yozefu




Ku itariki ya 10 Werurwe, Shikama yabagejejeho inyandiko yari ifite umutwe ugira uti: 

"Uburyo bushya bwo kubohoza imyanya y'akazi mu Rwanda: Umuhutu arashimutwa agafungirwa ahantu hatazwi naho Umututsi akoherezwa kwiga mu mahanga"


Muri iyi nyandiko mwongera gusanga aha, twabagejejeho akarengane bamwe mu Batutsi bagiye bahura nako aho bagiye bahatirwa kujya kwiga mu mahanga kugirango imyanya bari bafite mu Gatsiko ihabwe abandi; naho Abahutu bo ntibagira aya mahirwe kuko bo bafungwa kugirango iyi myanya barimo ihabwe abandi. Urugero twatanze rwa hafi ni urw'umubyeyi witwa Uzamukunda Mariya Kalara( Marie-Claire) washimutiwe kuri Nyabugogo kuri 27 Gashyantare 2016 avuye gusura umuryango we akaba yarafashwe yerekeje i Rwamagana aho yakoraga mu bitaro byaho aho yari ashinzwe  ubutegetsi n'imiyoborere.

SHIKAMA iranyomoza: Impinja ziriho zipfira mu bitaro hirya no hino mu Rwanda ntizizira ba nyina wazo zirazira Leta y'Agatsiko/Nkusi Yozefu



Abanyarwanda benshi twarumiwe twifata ku munwa tumaze gusoma mu itangazamakuru ry'Agatsiko mu nyandiko zako mu minsi ibiri ishize, aho ryemezaga ko mu mwaka ushize wa 2015 muri Musanze hapfuye abana 120 batarageza ku minsi 28. Ababyeyi babajijwe n'iri tangazamakuru icyaba kibitera, na abo bavuze ko batabizi byababereye urujijo. Nyamara muri Shikama twarumiwe twumvise ikinyamakuru cyasimbuyeIGIHE mu kwmamaza gahunda z'Agatsiko cyitwa MAKURUKI gifatanya n'umwe mu baganga bakora ku bitaro bya Ruhengeri akarere ka Musanze gaherereyemo, bombi bakemeza ko ngo icyaba gitera izi mpfu ngo ari uko ababyeyi bagira umwanda, bakoresha ibiti bya kinyarwanda( imvugo ya Dg Deborah MAKASI wo mu bitaro bya Ruhenegri)  ubundi batanipimishiriza igihe!