Urubuga rwanyu Shikama ntiruhwema kugenda rutegura imitego mibisha Agatsiko ka Kagame Pawulo na FPR bagenda batega impunzi ziri hirya no hino ku isi tutibagiwe n'abavandimwe bacu bari mu gihhugu imbere. Ni muri urwo rwego Shikama iherutse kubageza ho amajwi (audio)y'umukozi wa DMI uri muri Mozambique wiyita Jenerali, yigamba ubugambanyi n'ubwicanyi we na DMI akorera bagiye bapanga bagamije guhitana inzirakarengane z'abanyarwanda ziriyo, abenshi bakaba ari impunzi z'Abahutu. Mu ijwi ( audio) rya jenerali mwumvise ko akorana n'abiyita Abapasitoro, ndetse tukaba twaragiye tubagezaho amajwi ya bamwe. Urukiko rw'i Maputo muri Mozambique ruherutse kwanzura ko bamwe mu bakozi ba DMI bari bihishe mu mwambaro w'ubupasiteri birukanwa mu itorero kubera kurivangamo politike ndetse rutegeka ko bamwe bahita bafungwa. Umunyamakuru wa Shikama uri muri Mozambique wari wakurikiranye iby'iki kibazo, yabateguriye inyanndiko iri hasi aha.
Dg Nkusi Yozefu
Dg Nkusi Yozefu
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Mugire Amahoro y'Usumbabyose, Nyirigira.
Nkuko ikinyamakuru shikamaye.blogspots.com kitahwemye
gutabariza abanyarwanda barengana haba mugihugu haba no hanze
yacyo[urwanda],dore ko abambari ba Kalinga baba bapanga umunsi ku wundi
uburyo bakwica,bapyinagaza cg se batesha umutwe ba rubanda rugufi aho bari
hose.
Nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu
zatambutse, hano muri Mozambike rero hagabwe ibitero na DIMI ariko nyine baza
bajijishije biyoberanyije ku buryo udashishoje wabanyereraho ukagwa mu rwobo
rukakumira rukifunga abandi bagakomeza bakagenda bisa nkaho ntacyabaye
batarabutswe!
Impunzi z’abanyarwanda muri
Mozambique zaricaye ziratuza zikorera amafaranga Leta ya FPR ibibonye biyirya
ahantu kuko burya ntibifuza ko hari impunzi by’umwihariko y’UMUHUTU yatera imbere,nibwo
rero yohereje za DMI kuza kubasopanyiriza no kubangisha Leta ya Mozambique n’abaturage
bayo.
Zimwe muri DMI zaciye mu matorero ya
gikirisito zibaraba ivu rurazurungutana hasi hejuru rubura gica, izindi zica mu
bacuruzi basanzwe barabatongoza barababeshya beshya ngo nibafate za passeport z’urwanda
ibyangombwa by’impunzi babisubize HCR na Leta y’ino aha maze bakore nk’abanyarwanda
bakorera mu mahanga bagendera kuri gahunda n’amabwiriza bya Leta ya Kigali ! Ubwo
erega ba mutima muke bene Ntibazirikana baba babyemeye rugikubita ! Ni
akumiro!!!!!.
Tukiri aho ,niho abacuruzi bamwe
biyemeje gukorera Leta ya Kigali,abaje mu ikubitiro ni abarimo BAZIGA LOUIS
wahise atorerwa kuyobora Diaspora nyarwanda muri Mozambique,VITAL alias JENERAL
n‘umugore we,SAMUEL,VIANNEY ukorera ahitwa Liberdade n‘abandi benshi, !!!!
Dg Turatsinze Tewojeni DMI yamutsinze muri Mozambique |
Mu ruhande rw’amatorero ya Gikirisito
nkuko nabivuze hejuru naho ntibatanzwe,ahaboneka ifaranga FPR
ntihatangwa,abanyantege nke bemeye gukorana na Kigali bubahiriza amabwiriza
ahishe ubugome bwayo;ariko icyo nabizeza ni uko hariho abemeye kunamba bakaba
bapfira impunzi nyakuri ku munsi uwo ariwo wose: Nibo rero batumye ibibazo
bigera no muri Leta.Ni abo gushimirwa .Abo ni Pasiteri John Hakizimana na
Bagenzi be banze ko DMI, inyuze mu itorero,yagaraguza agati impunzi zo
muri Mozamique.
Nkuko byasohotse muri bimwe mu binyamakuru
bya hano nka”www.jornalnoticias.co.mz”{soma iyo nyandiko kuri aka gasomerwaho}Leta ya hano ntabwo yatereye agati mu ryinyo ahubwo
yaratabaye;umucamanza witwa" Elisa Samuel wo murukiko rwa 2 rw’iremezo rwa
distrit ya Machava|"juíza Elisa Samuel, da 2.ª Secção Cível do Tribunal
Judicial do Distrito da Machava, na província de Maputo aca
urubanza yanzura ko Pasiteri Kanyarushoke Jean yirukanwa mu itorero rya Reavivamento;Impamvu umucamanza yatanze
ni 2 z’ingenzi:
·
1-Guhungabanya
ibikorwa n‘imikorere y’itorero,no
·
2-Gushyikira
ibikorwa bya Politike Bizana akajagari mu itorero.
Reka nibutse ko uwo Kanyarushoke John ari igikoresho cya DMI mu itorero
hano [niwe ubakuriye]akaba afatanya bya hafi na Pasiteri HABUFITE
ANTEL,Pasiteri FIACRE,Pasiteri SAMUEL,….
Nkuko kandi icyo kinyamakuru gikomeza kibivuga, bamwe mu bacuruzi
bakomeye banze kuyoboka kalinga n’uburiganya bwayo
ntibarara mu ngo zabo batinya ko abakozi bayo babagwa gitumo bakabarahira aho
twinikaga ! Ibyo mwarabyiyumviye aho bamwe mu babahiga [Jeneral]babyigamba
badategwa nta n’igihunga cyangwa ubwoba!
Ikinyamakuru cyavuzwe hajuru
giherutse gutangaza inkuru yerekeye aba bakozi ba DMI muri Mozambique biyita
abapasiteri cyibagiwe kuvuga ko pasiteri kanyarushoki Jean yahise afungwa
ndetse kugeza ubu nandika iyi nkuru akaba agifunze; amahanga agenda atahura buhoro
buhoro ikinyoma, ubugome n’ubwicanyi bya FPR. Ikindi ni uko Pasitori Tuganeyezu
Diomede nawe agifunze ngo kubera iperereza ryimbitse rigikorwa. Nibutse ko uyu
Diomede yafunzwe mu nkubiri ya cya kinyoma cya DMI, igihe Baziga Louis yiburishaga( mwiyumviye mu ijwi
rya Jenerali wa DMI ko yari yigaramiye muri Hoteli) ngo DMI ikunde ibigereke ku
mpunzi ziri muri Mozambique.
Ambasaderi Vicent Karega uhagarariye Urwanda muri ibi bihugu by’Afurika
y’amajyepfo nawe yabajijwe kuri iki kibazo asubiza yigize nyoni nyinshi ati: «Birabaje kuberako ari ikibazo kiri hagati
y’abavandimwe bavuye mugihugu kimwe bakaba baba hano bakora kandi bateza imbere
aho bari.»
Uyu Karega kandi yemeje ko ngo hariho impunzi zashakaga kwica Louis
Baziga uhagarariye Diaspora.
Tubibutse ko mu minsi yashize DMI yapanze itekinika ryo mu rwego rwo hejuru,uyu
Louis baziga akiburisha mu minsi nk’itatu cyangwa ine nyuma y’aho akagaragara
agatangaza ko hariho impunzi zari zifite gahunda yo kumwica Police ikaburizamo
iyo gahunda! Kimwe mu byari bigambiriwe ni Ugushyira icyasha ku mpunzi z’abahutu
ngo ni abicanyi maze Leta yazakiriye itangire izishushubikanye.
Ambasaderi wa Kagame na DMI , Karega Visenti niwe ushinzwe iterabwoba rya DMI muri Afurika y'amajyepfo Mozambique iherereyemo |
Bavandimwe,ibyo byose nta na kimwe cyaciye DMI intege,kugeza ubu nandika
ruracyageretse!
Imana ishobora byose, Uhoraho, Nyirububasha akomeze arinde intama ze.
Matabaro A.
Umunyamakuru wa Shikama muri Mozambique
Ntawe uzaguha uburengenzira bwawe ku isahani, ugomba kubuharanira