Pageviews all the time

Leta Zunze ubumwe z'Amerika (USA)zirasabwa gufata Richard Gasana agasubiza ibya RUBANDA byasahuriwe muri icyo gihugu/NKUSI Yozefu

Rishari(Richard) Gasana wari uhagarariye Kagame
 na FPR muri Loni muri USA

Ubu ikiganiro kigezweho mu banyarwanda baba abo hanze y'u Rwanda cyangwa se imbere yarwo, ni injyanishabitsina Muka Pawulo Kagame Nyiramongi Janeti yaba yarakoranye na Gasana Rishari (Richard) wari uhagarariye Pawulo Kagame muri LONI muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) ndetse hakavukamo n'umwana ubu umaze kuba umusore.  Amaradiyo  y'abanyarwanda yigenga akorera hanze yavuze kuri iyi nkuru biratinda, imbuga nazo si ukwandika zivayo! Muri Shikama twirinze kugira icyo tuvuga kuri iyi nkuru kuko twari tugikora ubushakashatsi tukaba tuzabagezaho IBYAHISHUWE biyerekeyeho mu minsi mike. Ariko se  byaba ari byiza guhangayikira injyanishabitsina yakozwe n'abantu babiri ndetse ikeraho urubuto, cyangwa tugomba guhangayikira umutungo w'igihugu wasahuwe n'umuryango wa Pawulo Kagame Gasana Rishari(Richard) akaba ariwe wari ushinzwe kuwuhisha hirya no hino mu mahanga?


Gasana Rishari(Richard) nafatwe agarure umutungo w'abanyarwanda
Shikama iributsa abasomyi bayo ko uyu mugabo Gasana wari uhagarariye Kagame na FPR muri LONI muri USA yari somambike w'umuryango wa Pawulo Kagame kuva kera. Abakurikiranira hafi ibyo kwa Kagame basanga uyu mubano waratangiriye mu Ngagara mu Burundi aho Gasana na Nyiramongi bari impunzi. Ababyeyi babo bakaba barageze mu Burundi igihe bamwe mu Batutsi bahungaga  revolisiyo na Republika kuva muri 1959 na 1962.
Uyu mubano niwo waje gukomera bigera aho Gasana yizerwa kugeza ubwo nyuma y'imirimo yo guhagararira FPR na Kagame muri USA cyane cyane mu muryango w'abibumbye(LONI) yari ashinzwe no kurera abana ba Pawulo Kagame bigaga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, akaba ariwe wari ushinzwe kugurira imyenda Kagame n'umugore we. Icyizere kiruta ibindi uyu mugabo yagiriwe ni uko amafranga yose  Kagame n'umugore we basahuraga bayamushyiraga akaba ariwe ujya kuyahisha hirya no hino ku isi. Shikama iramenyesha abasomyi bayo ko aya mafranga yavaga mu misoro ya ba NGOFERO, inkunga zitangwa n'amahanga ngo zigoboke abanyarwanda bugarijwe n'inzara n'ubukene; andi akaba yaravuye mu bigega bitagira indiba Kagame na FPR bahora bashinga buri munsi bagategeka buri munyarwanda kubimenamo menshi, twavuga nka Agaciro, Ishema ryacu n'ibindi. 


Rishari(Richard) Gasana wari uhagarariye Kagame
 na FPR muri Loni muri USA

Hari amafranga kandi Nyiramongi yagiye akama mu baturage afatanyije n'abazungu bo muri USA. Babuzaga abaturage gusarura ikawa yabo nkuko bisanzwe bakabategeka kugemura ibitumbwe ku mamashini y'abo banyamaerika, ikilo bakabaha amafranga  mirongo irindwi(70FRW) mu gihe uyu Nyiramongi agurisha agatasi k'iyi kawa i Boston muri USA amadolari makumyabiri ( 20USD ahwanye hafi n'ibihumbi cumi na birindwi by'amafranga y'u Rwanda ( 17,000FRW)). Umwe muri aba bazungu ni uwo abanyarwanda bise TIMU ubwo navaga mu Rwanda muri 2009 tukaba twari duturanye hariya ku i Taba aba mu nzu ya KALISA Alfred(BCDI), akaba yarakuzanyirizaga iyi kawa i SOVU mu murenge wa HUYE.

Umwanzuro
Shikama ifite amakuru ko uyu Gasana Rishari yihishe inkota ya Pawulo Kagame muri USA aho arindiwe umutekano ku buryo budasanzwe n'inzego z'ubutasi z'iki gihugu.  Tukaba rero dusaba iki gihugu cyateretse FPR mu Rugwiro ku itariki y'umuvumo ya 4/7/1994, guta muri yombi Gasana kuko yakingiye ikibaba ibisambo akabifasha guhisha ibyibano. Amerika nifashe abanyarwanda kugaruza uyu mutungo, ubikwe muri iki gihugu kugeza igihe Abanyarwanda bazishyiriraho ubutegetsi bubabereye maze basubizwe ibyabo.


Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
Imeli yacu: mahoriwacu@gmail.com

9 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
  2. Yewe cyokora RPF alias Rupfu ni indashyikirwa mubibi byose,ikaba ikirizo mubyiza byose !!!

    Reba nawe ubudashyikirwa mu:
    -ubujura,
    -ubwicanyi
    -ikinyoma
    -gufindafinda(itekinika)
    -ubusambanyi
    -gusenya umuryango nyarwanda
    -n'ibindi,...

    Umva rero,umuryango wa Kagame P. watindahaje abanyarwanda kuburyo buteye "icyo ni iki " wiba rubanda byintagereranywa .
    Tubafatire ibyemezo bikakaye:

    -Dushake uburyo twashyiraho irisiti yifiteho ubushobozi bwo kongerwa buri munsi données nshyashya,kuri iyo risiti hakandikwamo amazina y'abantu Bose Kagame akoresha ahisha ibya rubanda n'akayabo bahishe.
    Wivuga ngo bakibona ko byamenyekanye bazahindura amazina n'amabanki,ubwo natwe tuzajya duhita twongera kuri ya lists uruhererekane rw'izo bank ndetse n'uruhererekane rw'amazina ya bene izo conte.
    Ibyo byazadufasha kugaruza ibya Rubanda igihe igihugu kizaba ari Repubulika kandi kiyoborwa n'abatowe Na Rubanda bashishikajwe kandi barajwe ishinge Na rubanda.

    Naho kuvuga ngo amerika ite muri yombi ayo mabandi ni ukwiganirira rwose;kandi ariyo iyatera ako kanyabugabo kose ko kwikubira umutungo w'igihugu ndetse n'uwibyabaturanyi,!!!??

    ReplyDelete
  3. @ Nkusi, iki nigitangaza Imana ikoreye inzirakarengane zabanyarwanda, iriya mitungo niyo yakoreshwaga muriziriya misiyo zubwicanye bwo hanze, kandi bishoboka yuko Gasana ariwe watangaga amafranga kubagiye kwica. Ikindi mugihe barigusubiranamo abanyarwanda bamwe Imana izaba ibaciriye akanzu.

    Uzi umubare wabantu intambara ya basirikare Museveni nakagame yakijije?

    Ntiwabyiye ibyaya nomero ya telephone ariko, cyangwa uwakoresha email. Erega gupha noble death sibibi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Wikohereza kuri email usibye nabyo ko nta kibazo. Ohereza kuri iriya nimero yindi nashyize hasi aha niba indi yakunaniye.
      Urakoze.

      Delete
  4. Urakoze Bwana NKUSI kubwo iyi nkuru ni koko ntabwo abantu bari bakwiye kurangazwa n'urukundo rwihariye abantu babiri bagiranye kandi baranisahuriraga amafaranga yagatunze abenegihugu ikindi ayo mafaranga ashyira igihugu mu mwenda kandi atarigeze afasha abaturage.

    Ikintu cyo mbabwiza ukuri mubyo mbona nibereye hano munsi y'igiti n'uko iki gihugu ari cyo gisambo gikuru ku isi yahanzwe na Rurema. Ntibizabatangaze gasana agizwe umwere ariko bakamunihura kugirango ibyo bifaranga babyigarurire bazongere babitangeho inguzanyo bwa kabiri. Aya mafaranga ni menshi yakagombye kuba yarakemuye ibi bazo byinshi abanyarwanda bafite atiko kubera kwikunda inda nini ubusambo bwa fpr na KAGAME bumvako kuryoha mu misoro n'imitsi ya rubanda biruta kubagirira impuhwe. Nabo igihe kirageze ngo basome bacurure ku kabindi k'agahinda baterekeye abanyarwanda bagomba kugakonoza nibo bazi icyo bashyize mu ndiba yako.

    Inabi ugiriye ku isi uyishyurira ku isi.

    ReplyDelete
  5. Ariko mwacommenta mwagira, mumenye ko Imana ataryama! Ahubwo, uriya mugore Kagame amucunge neza umva ko azi gucunga! Naho ubundi namucika ruraba rumudidiriyeho, ibi mbivuze nkurikije ibyo tumaze iminsi dusoma.

    ReplyDelete
  6. Ku byerekeye ikibazo cy'urubuga dushaka gushinga rw'Abishwe na Kagame Pawulo, hari abantu bohereje telephone,amazina n'aho bari. Ibi ntibihagije: mu gihe wohereje ibi byose, ugomba kwandika n'izina ryawe kuri rwa rutunde ruheruka; ukambwira uti ninjye Makoki, ninjye Mbonyingabo.

    Utari kuri ruriya rutonde ntazirirwe yohereza. Murakoze

    ReplyDelete
  7. Hagati aho Makoki Mugisha yavuze ikintu kirantangaza rwose, ukuntu nari ntarakirabukwa:
    rpf= rufpu (nimurebe ukuntu ayo magambo asa ku buryo butangaje!!!)

    Iyo ufashe ijambo URUPFU ugakuramo inyuguzi za "U" hasigara RPF !!!

    URUPFU-------> RPF (ukuyemo "U")

    Mu by'ukuri beshi babona ibi ndiho mvuga bakumva ko ntacyo bivuze ko ari nk'imikino y'abana ari ko njye siko mbibona. Uti gute:

    1. NTA KIBA NTA MPAMVU
    Njye nk'umuntu utemera na gato icyo bita HASARD (umuntu yagenekereza agasemura nk'amahirwe atagize icyo aturutseho), nkaba nemera ntashidikanya ingufu z'IMANA (Nature) umuntu adashobora kuganza uko byagenda kose, ndahamya ko ariya magambo ya RPF aturuka mu RUPFU ataje gutyo gusa (hasard).

    2. BIGENDA GUTE
    Ntavuze byinshi, ubundi umuntu agengwa n'Imana(Nature)kandi Iyo Mana iba izi ibyo atekereza byose kuko umuntu ari igice (partie) y'iyo nature. Ni nk'uwakubeshya ko baguca urutoki ntubimenye kandi ari urwawe, urwumva, ururuzi... Mu by'ukuri rero FPR Ijya gushingwa yari ifite intego yo kuzana urupfu mu banyarwanda cyane cyane b'abahutu (kalinga). Mpamya ko abahimbye iryo zina batari bazi ko rihura n'urupfu (dore ko n'ayo magambo ari impine z'icyongereza), ariko kuko Imana(nature) yari izi neza icyo abo batindi bagamije kuzana mu Rwanda, yahise ibategeka/ibakoreramo ku buryo izina biyise riza rihura neza n'intego yabo. aribyo URUPFU ---->RPF (ibi mwabireba muri GOOGLE ibyo bita MESSEGE SUBLIMINAL/Subliminal message). Nta gitangaza rero ko abantu beshi bumva izina RPF bagahinda umushyitsi kuko ubwonko bwabo bwo buhita busoma urupfu batanabizi (inconsciement).

    2. INGERO ZINDI
    Simpakana ko abacurabwenge ba PFR nk'abantu bakunda ubupfumu, hari byinshi bagiye bahimba bagendeye ku mitsindo bityo bakabihimba bazi ibyo bagamije (gushinyagura),ariko hari na byinshi mpamya ko bahimbye batabyitayeho ariko Ya Mana(nature) yo igakora ku buryo bigaraza icyo bigamije.

    a. Ikirangantego cya fpr(kimwe n'icya RDF): kirimo umutwe w'intare munsi yawo hari migano ibiri inyuranamo. ibyo bihita byibutsa ikimenyetso cy'agahanga k'umuntu kari hejuru y'amagufa abiri anyuranamo munsi yako, icyo kimenyetso kikaba gisobanura URUPFU

    b. Izina Inkotanyi rituruka ku ijambo gukotana, ariko rigaragaramo ijambo INKOTA, Inkota nayo nta kindi igaragaza kitari URUPFU.

    c. Gahunda ya NDI UMUNYARWANDA: ni kenshi byagiye bivugwa ko agatsiko ka fpr kiganjemo abacancuro b'abanyamahanga ndetse n'abanyarwanda bakarimo bakaba bitwara nk'abanyamamahanga. Gushyiraho iyo gahunda ya NDI UMUNYARWANDA (yitirirwa ibyo yitirirwa bitewe n'uko kayisobanura)rero ni nk'aho kaba kemera ko atari abanyarwanda bakagize mu by'ukuri, noneho mu rwego rwo kwibatiza no kubitsindagira abanyarwanda,kakaza imbere yabo ndetse n'abanyamahanga kati rwose nimuturebe TURI ABANYARWANDA (ntimuzongere kwemera ibyo bababeshya ko turi abanyamahanga!), Jacques Nziza na Tony Blair bati rwose NDI UMUNYARWANDA nimubyemere!!!!

    d. Genocide yakorewe ABATUTSI (Kuko hari indi yakorewe abahutu tudashaka ko ijya ahagaragara!!), Iyo bagiye kubihuhura rero bongeraho ngo
    "MU W'1994(GUSA!)": ibyo bigasobanura ko iy'abahutu yo yahereye mbere ya 1994, ikanakomeza nyuma yaho kandi ari yo badashaka ko ivugwa, bityo rero bakumva ko ari ngombwa ko baprecisa ko iyo y'abatutsi bavuga ari iya 1994 kugira ngo itavangwa n'izindi z'abahutu, n'abacongomani, abagande, n'abatwa...

    Ikindi cyumvikana nanone, ni uko iyo bavuga ngo "genocide yakorewe abatutsi mu w'1994" biba bivuze ko hari n'indi yakorerewe abatutsi (abanyiginya) yo kurucunchu mbere ya 1994 ikozwe na bene wabo na Kagame bityo bakumvikanisha ko yo itarimo , bityo bakavuga ko iyo bavuga ari iya "1994" gusa!

    e. N'ibindi n'ibindi...

    Simpamya rero ko ibyo byose abo mu gatsiko iyo babihimba baba babitekerejeho, gusa nyine ya Mana navuze niyo ibategeka batabizi bagakoresha imvugo n'ibimenyetso bibatamaza.

    ReplyDelete
  8. General kanene yararirimbye ngo "kuchita sibalesa bwanji kachitidwe " ni ukuvuga ngo "gukora ntibibujijwe ariko uburyo ubikoramo "

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355