Pageviews all the time

Ese u Rwanda rusigaye rugendera ku mategeko ya Shariya?/Nkusi Yozefu

                                         
Iby'Agatsiko gakora ntaho bitaniye n'ibya ISIS!
            
Umuntu wumvise Shariya akuka umutima kuko ari ijambo riteye ubwoba. Muri make, ibihugu byinshi byo ku isi bigendera ku itegekonshinga, ariko hari n'ibindi bigendera ku mategeko ya kiyisilamu( shariya) akaba ariyo agenga ubuzima bwa buri munsi bw'abene gihugu. Amwe muri ayo mategeko akakaye ahanisha kenshi igihano cy'urupfu: 
Urugero:
  • Niba umuntu bamufashe yasambanye kandi yararongoye afite umugore cyangwa umugabo, ahanishwa guterwa amabuye kugeza apfuye. Niba atarashaka, akubitwa ibiboko 40!!!
  • Niba umuntu bamufashe yibye, bamuca akaboko!
Ubwo nariho nkora amatohoza ku ifungwa rya Shehi Gahutu Abdoul Karim wahoze ari Mufti w'u Rwanda akaza kugambanirwa n'inzego z'ubutasi za Kagame zifatanyije na bamwe mu bayisilamu barimo minisitiri Mussa Fazil na Habimana Saleh ( uhagarariye Kagame na FPR mu Misri) umwe mu bayisilamu uba hano i Buraya yambwiye ibintu biteye ubwoba kuri Mussa Fazil nkaba nkeka ko yaba yaribeshye igihugu agafata u Rwanda nka Irani cyangwa ibindi bihugu bigendera kuri Shariya!Yagize ati:

" Uriya Mussa Fazil bavuga ngo yize amategeko mu gihugu cya Sawudiya baramubeshyera ntayo yize kuko we yize SHARIYA"

Dore impamvu urubuga rwanyu Shikama rutanga rwibaza niba uyu mugabo hamwe n'Agatsiko bataribeshye bagahindura u Rwanda igihugu kigendera kuri Shariya kandi tuzi ko kigendera ku itegekonshinga nubwo naryo ari baringa!


- Kuva muri 1990: FPR yarishe kugeza ubu ikica. Abakurikirana uyu mutwe w'amabandi witwaje intwaro nkuko wiyita bavuga ko umaze guhitana miliyoni zirenga icumi mu karere( 10,000,000).
Nta myaka 2 ishize FPR yishe abasore banze kujya mu ngabo z'Agatsiko (RDF/FPR/APR) bahambirwa mu magunira bajugunywa mu nzuzi imirambo yabo irobwa n'abarobyi b'i Burundi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) zifatanyije na Pawulo Kagame banze ko habaho amatohoza kuri izi mpfu.; aba bose bishwe badashyakirijwe inkiko!
- Ubu naho kuva umwaka ushize, FPR irashimuta , ikica abantu ikatubwira ko abishwe ari intagondwa z'Abaysilamu. Umuntu akaba yiakwibaza ibi bikurikira:
  • Ko tuzi ko umuntu utarahamwa n'icyaha mu nkiko aba ari umwere, kuki FPR yica abantu itabanje kubageza mu nkiko? 
  • Ese igihano cy'urupfu cyasubiyeho mu Rwanda ntitwabimenya?
  • Ese ko mu bicwa ko harimo na ba Eric, aba nabo babarirwa mu ntagondwa z'abayisilamu kandi abenshi twari tuzi ko bari abakirisitu?
  • Kuki u Rwanda rufite abayisilamu bake mu karere, arirwo rwabamo intagondwa z'abayisilamu?
  • Ese abagore barigiswa buri munsi, tutibagiwe n'abanyamakuru ndetse abenshi bakicwa, aba nabo ni intagondwa z'abayisilamu?
  • Ese inshishi n'amasazi Kagame n'ibinywamaraso bye bavuga bazicisha inyundo, nabo ni Intagondwa z'abayisilamu?
Iragena Iluminata, nyina w'abana bane
Nyuma y'amezi 4 ashimuswe n'inzego z'ubwicanyi za Kagame, umugabo we agahunga,
biravuga ko yaguye mu maboko  
y'abicanyi ba Pawulo Kagame. Ese uyu nawe ni Intagondwa y'umuyisilamu??
Uko byamera kose, ikibazo nyamukuru ni iki: niba inkiko zo mu Rwanda zitagikora zikaba zarasimbuwe na Shariya, abacamanza bazikoragamo bahemberwa iki? Nibafunge inzugi batahe abagira aho bahinga bahinge. Ese minisiteri y'ubutabera nako y'ubucamanza yo ibereyeho iki?

Umwanzuro:
Biragaragara ko u Rwanda ruriho rugana ahabi; abaturage bagomba kuba maso bakirwanaho naho ubundi Agatsiko karabamarira ku icumu!Nta ntagondwa z'idini runaka ziri mu Rwanda, ahubwo hari abasore n'inkumi b'abashomeri Agatsiko kariho gakora uko gashoboye ngo gacecekeshe ngo ejo batavaho bahaguruka bagasaba ko habaho isaranganya ry'ibyiza by'u Rwanda n'inkunga z'amahanga byihariwe n'Agatsiko!

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

10 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze.

    ReplyDelete
  2. Nyabahwa Nkusi. Rwose Ibibazo wabajije ni ingenzi ariko wabajije nka MWARIMU. Nonese wampa urugero narumwe rwerekanako KUVA fpr Ya shimuta Ubutegetsi yagize ubutabera? ubwo uze kumbwira uko byagenze nababa barabuhawe abaribo.

    Murakoze

    ReplyDelete
  3. Bwana Nkusi murakoze ku bw'iyi nyandiko yanyu musoza mugira muti"Abanyarwanda n'abanyarwandakazi bakwuiye kuba maso bakirwanaho" Nibyo FPR n'umukuru wayo Paul Kagame bamaze kubona ko ikinyoma cyabo no kwirirwa batunyomeka twabatahuye none bageretseho no kwica ku mugaragaro abo babeshyera ngo n'intagondwa. Mu byukuri nta butagondwa buri mu Rwanda ahubwo n'ikinyoma n'uburyo bushya bwo gucecekesha abaturage njye naganiriye numwe mu basirikare ba Kagame ambwira ko hagize abaturage bajya mu muhanda ngo barigaragambya babamishamo amasasu.Ese koko birakwiye ko muri repubulika abasirikare bakorera umuntu cg bakorera rubanda? Ubwo se ko bashinzwe kurinda ubusugire bw'igihugu n'abagituye none bakaba bica abo bagombye kurinda,ubwo ntibaba batema igiti bicayeho? Ese ntibaba bashaka kongera gutera amagrenades cg kongera gutwikira abantu? Ese hanze aha ko hari ibibazo(ibyiciro by'ubudehe,inzara,infungwa zo mu bitaro bitandukanye,umutungo utifashe neza aho bakangurira abaturage kugura imigabane ku mafaranga 2000 n 'ibindi byinshi ntarondoye) bimaze gutesha FPR umutwe bwaba ari uburyo bushya bwo kubacecekesha? Banyarwanda, banyarwandakazi igihugu cyacu kirimo ibibazo byinshi kandi bigera kuri twe ahanini none muze duhaguruke dusenyere umugozi umwe,yego yacu ibe yego na oya yacu ibe oya turi abavandimwe ntitugomba gucurana ibyiza by'igihugu. Twamagane Kagame n'abambari be bose baduheza ku byiza by'igihugu nkaho ari bo banyarwanda bonyine

    ReplyDelete
  4. Amahoro y'imana,

    Ndabashimira uburyo mutugezaho amakuru arambuye ku bibera iwacu mu Rwanda.
    Nagerageje gusangiza abasomyi ba Shikamaye ka documentaire nabonye kuri internet ariko nasanze bigoranye kupostinga ufite compte ya Yahoo.

    Nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi nahisemo koboherereza kuri email documentaire muri busange kuri link ikurikira:

    le Rwanda de Juvénal Habyarimana (1988)


    le Rwanda de Juvénal Habyarimana (1988)

    https://www.youtube.com/watch?v=zU-QWfhIXnU
    Icyanteye kuboherereza iyi document nuko hari inkuru yanshimishije cyane muherutse gusohora igereranya Repubulika ya mbere (Yari iyobowe na Kayibanda), iya kabiri (Yari iyobowe na Juvenal) iya Gatatu (Iyobowe na Kagame).

    Ni mu rwego rwo guha amahirwe abatarabaye mu rwanda muri iriya myaka ya za 80 ngo bamenye ku ncamake uburyo ki igihugu cyari cyiyobowe.

    Amahoro y'Imana

    Attachments area
    Preview YouTube video le Rwanda de Juvénal Habyarimana (1988)

    le Rwanda de Juvénal Habyarimana (1988)

    ReplyDelete
  5. Yemwe bantu dusangiye agahinda mbanje kubaramutsa munyihanganire uyu munsi aho nagiye guca incuro bampaye umushike nawo wari urimo imigeyo n'imifatangwe byangoye ariko nitabaje umuriro mpaca imitabo ibiri ibyo nibyo byatumye ntinda kugera kugicaniro aho dukunda guteranira tutishisha ngo tumare umushiha no kwishishanya nta handi atari aha kuri shikama ngo twishakire ibisubizo by'ibibazo bidushegesha kandi ari twe twabyizaniye ubwo twahaga abapagasi igihugu ngo nibakiyobore.


    Ntarandiriye rero hari ikintu kimwe natekereje nsanga koko nibyo twakagombye gukora kandi bikaba karendari nka ya yindi iba mu kiriziya sinzi aho bandika amazina y'abatagatifu bibukwa buri munsi? Ariko icyo ngambiriye nta kindi ni ukugirango duhumuke tuve mu marira tujye mu bikorwa byo guha agaciro katari kakandi ko mu rugwiro umunyarwanda aho ari hose ku isi. Dushake ahantu twibukiranye dutangire kwandika abo twibuka banyerejwe barashwe bashimutwa bagata kuri rweru ku buryo n'abanyarwanda bose babimenya ubuze uwe mu buryo budasobanutse akabwira shikama ikamushyira ku rutonde rw'abarigishijwe cg bishwe na rupfu fpr kuberako tuzageraho tubone ari ibisanzwe ariko nitugenda dukurikirana iyi mibare bizageraho bijya mu nkiko ndakurahiye nonese ubu kuva muri 2010-2016 hari uwambwira abamaze kwirenzwa na rupfu (fpr )uko bangana?.

    ReplyDelete
  6. Muvandimwe Makoki,
    Ngushimiye icyo gitekerezouzanye kandi cy'ingirakamaro!!!

    Abaturage bo muri Kivu y'Amajyaruguru, bakoresheje ubwo buryo uvuga ubwo Abivanyi ba Kagame bari babagerereye bibasira umuntu wese wize n'ukize bakica kandi bakamwica agashinyaguro, abagore baciwe amabere, abantu benshi baratwikwa ku buryo byagezeho abafite imitungo barayigurisha barahunga, aho hari muri 2010. Icyari kigamijwe ni ugutuza abanyarwanda bavuye mu Rwanda n'inka zabo nkuko itanagazamakuru ryo muri RDCongo ryabivugaga.

    Abaturage bashinze urubuga barwita http://benilubero.com/. Uru rubuga rwajyagaho amafoto y'anatu bose bishwe na Kagame, bararukoze n'amafoto y'abicwaga kugeza ubwo biteye isoni amahanga, hiyoneraho ikibazo cya M23 mu myaka yakurikiyeho , biba ngombwa ko LONI na MONUSCO bahagurukira guhagarika ubu bwicanyi muri aka karere usibye ko bugikomeje ariko butagifite ubukana nk'ubwo muri 2010!

    Icyo gikorwa ukomeze ugitekerezeho, nanjye nagitekerezaho n'abandi batange umuganda w'ibitekerezo. Mutwandikire kuri: mahoriwacu@gmail.com
    Murakoze

    ReplyDelete
  7. Oya nibyo usibye ko tutabikurikirana cyane se ugirsngo iri yicwa rya hato na hato ntiryacika? Nonese iyo ubona bahindura inyito y'icyaha buri munsi si uko ubwabo baba bashya ubwoba ati biraza kumenyekana? Mu rwego rwo gukumira aka kabi kanuka mureka tuzirikane abacu bari kubuzwa kubaho na fpr mu buryo bunononsoye hatangwa umwirondoro, amaziya yose n'aho yari atuye cg se akorera, kuko ndumva bamaze kwica benshi nidukomeza gutya tuzisanga twashize.

    Ntitugashire ahubwo rero dushikame ku ntego yo kwirwanaho.

    ReplyDelete
  8. Jeune Afrique.http://www.jeuneafrique.com/mag/352313/politique/burundi-rwanda-pierre-nkurunziza-joue-feu/?

    Arrêt des exportations et des transports, outrances verbales… Le régime burundais durcit encore sa position vis-à-vis de son voisin rwandais. Si toute confrontation directe paraît exclue pour l’instant, l’inquiétude monte au sein de la communauté internationale.
    À LIRE AUSSI

    • Burundi : assassinat de la députée Hafsa Mossi, figure modérée du CNDD-FDD
    • Burundi : le gouvernement refuse de siéger à la table des négociations à Arusha
    «On a appuyé sur la touche “pause”, on n’en parle même pas au bureau. » À Kigali, les outrances antirwandaises du régime burundais laissent de marbre, comme en témoigne une source diplomatique. « Zéro attention, zéro réaction », confirme un proche du président Paul Kagame. « Il s’agit d’une tentative désespérée de faire diversion, indique la même source. Les autorités burundaises sont à la recherche d’une cause externe à leurs problèmes, c’est ce qui les conduit à multiplier les provocations à notre égard. »
    Plus pessimiste, l’intellectuel burundais en exil David Gakunzi estime que « le régime Nkurunziza cherche à provoquer une guerre » avec son voisin. Perspective écartée par une source sécuritaire rwandaise : « Ils sont excessifs mais pas fous. Ils ne survivraient pas à une confrontation directe, et ils le savent. »
    Recrudescence de la stigmatisation
    Lancée au début de la crise électorale, en avril 2015, la propagande rwandophobe orchestrée depuis Bujumbura s’est durcie au cours des trois derniers mois. D’abord subliminale, l’assimilation du mouvement contestataire opposé au troisième mandat de Pierre Nkurunziza à un complot tutsi dont Kigali tirerait les ficelles s’écrit désormais en toutes lettres.
    Une volonté manifeste de ressusciter une ligne de fracture artificielle entre les deux pays que la communauté internationale observe avec appréhension. « Ils mettent en avant des facteurs ethniques pour tenter de dissimuler qu’il s’agit d’une crise politique, analyse une source diplomatique belge. Mais même s’il n’y a pas eu de massacres ethniques massifs, nous devons rester prudents. »
    Le 16 août, Pascal Nyabenda, président du CNDD-FDD, le parti au pouvoir, franchissait un nouveau cap. Dans un communiqué ouvertement négationniste, il stigmatisait la tournée entreprise quelques jours plus tôt dans la sous-région par le ministre canadien de la Défense, Harjit Sajjan, afin d’envisager le retour de son pays dans les missions onusiennes de maintien de la paix.
    Pour son malheur, ce dernier s’était entouré du général Roméo Dallaire, qui avait commandé en 1993-1994 les Casques bleus de la Mission des Nations unies pour l’assistance au Rwanda – laquelle tenta, vainement, d’enrayer le génocide contre les Tutsis, faute d’un mandat approprié. À ses côtés, sa compatriote Louise Arbour, ancienne procureure générale du Tribunal pénal international pour le Rwanda, la juridiction onusienne qui a condamné une soixantaine de hauts responsables hutus impliqués dans le génocide de 1994.

    ReplyDelete
  9. @ Nkusi & Makoki, reka mpere kuri comment mbere yokuvuga kugitekerezo cya Makoki. Urembye ububwicanyi bwokwica abatu mutavuga rumwe cyangwa batagushyigikiye, ntabwo bisazwe. Mukinyejana turimo ntabwo harihakiriye kwica abantu bene akakageni. Kagame na FPR badushubije inyuma mu binyejana 700, idini ya Islam irigukwizwa mwisi na Mohamed nabayobokebe.

    Kwibaza niba murwanda hakoreshwa sharia law, wagirango nikobiri. Uretse yuko nomubihugu bakoresha sharia law bahana umuntu babanje kumugeza munkiko akabura. Hanyuma akicwa aruko icyaha kimuhamye. Murwandarero ibyaho birenze ibya sheriya law, ikoreshwa habayeho kuburana umuntu agahamwa nicyaha. Urabizi yuko policy yica uko ishaka, iperereza nolyo nuko ngabo abasirikare nintore ntiwavuga.

    Iki gitekerezo cyokwandika amazina yabantu bishwe naho biciwe, ubwoko bwabo; kuko amoko yose yagiye yicirwa. Nikiza cyane, mugitekerezeho nzagishyigikira. Icyo mutekerezaho ninzira tuzajya tunyuzamo ayamazina yabishwe, kuva muwuhe mwaka naho biciwe byashoboka nuwabishe izinarye rikandikwa. Birakwiriye yuko abantu bishwe byaba amarozi nakarenga kubera kudashigikiye FPR bandikwa tukazajya tubibika. Urwibutso rwabishwe na FPR kuri internet.

    ReplyDelete
  10. Muvandimwe Mbonyingabo,
    Urakoze gutanga igitekerezo cyawe. Ibi ni ibintu by'Agaciro cyane no kwereka buri munyarwanda ko ejo napafa atazagenda nk'imbwa kuko buri munyarwanda ubu biragaragara ko urupfu rmugera amajanja akaba yakwicwa igihe icyo aricyo cyose, aho ari hose n'uwo ariwe wese!

    Reba uko abaturage ba BENI_ LUBERO babikora, uhite ureba n'amarorerwa FPR iriho ikorera abaturage bo mu bwoko bwa NANDE

    http://benilubero.com/.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355