Pageviews all the time

Turabahishiye: Amabanga akomeye intasi ya DMI ya KAGAME yahaye umunyamakuru muri Mozambique/NKUSI Yozefu

              Umwicanyi Vitali Hitimana ( wiyise Rashidi Hitimana,JENERALI) aravuga 
                    ukuntu Agatsiko ka Kagame kabohereje kwica muri Afrika y'Amajyepfo.

Ubushize, umwe mu banyamakuru ba Shikama baba muri Mozambique yatugejejeho incamake y'ibivugwa ku bicanyi ba Kagame Pawulo bakorera ku muyoboro: Kigali-Zambia-Mozambique-Afrika y'Epfo. Mwabonye amwe mu mazina y'abanyarwanda n'abarundi bari ku isonga muri ubu bwicanyi ndetse mubona n'amafoto yabo.

Undi munyamakuru wa Shikama we yafashe ikinyamakuru uko cyakabaye asemura inyandiko yacyo ayikura mu rurimi rw'igiporutugali gikoreshwa muri icyo gihugu ayishyira mu kinywarwanda kugirango adusangize twese.

Ku nyandiko ifite amapaji 7, muramenya amazina y'abantu benshi , baba basirikare, abicanyi b'abasivili KAGAME NA FPR bohereje kwica inzirakarengane muri kariya karere harimo n'abishe Nyakwigendera koloneli Patirike Karegeya. Murasangamo n'amazina y'abanyarwanda bayoboye ubwicanyi buheruka gukorerwa impunzi z'abahutu muri Zambia abu basesekaye i Maputo mu murwa mukuru wa Mozambique. Murasangamo amazina y'abasirikare ba RDF/FPR baheruka kwicirwa muri Mozambique bishwe na Leta mu bitero ihanganyemo n'inyeshyamba za RENAMO, Kagame akaba yarohereje benshi mu ngabo ze RDF/FPR gushyigikira izi nyeshyamba.

Murasangamo amazu yaguzwe na DMI yo guteguriramo ubwicanyi, amatariki y'aho amanama ya DMI yabereye n'amazina y'abari bayarimo kuva muri 2015 kugeza ubu muri 2016.  Ni birebire.

Iyi nyandiko iracyatunganywa, aho ibonekera irabageraho none cyagwa ejo.

Wikende nziza

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

6 comments:

  1. Tanga komanteri yawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
  2. Ni hatari mujye mutubwira n'abo muri Malawi koko ni hamwe

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera,
      Mwe muri Malawi,nimwe mugomba kutubwira uko mumerewe.

      Delete
  3. Komera Makoki,
    wakoze gutanga igitekerezo.

    ReplyDelete
  4. Komera Makoki,
    wakoze gutanga igitekerezo.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355