Pageviews all the time

Itangazamakuru ryo muri Mozambique ryambitse ubusa umuyoboro w'abicanyi ba Kagame (NISS/DMI) ukorera Kigali-Zambia-Mozambique- Afrika y'Epfo/Matabaro A.


Umuyoboro w'abicanyi ba Kagame(NISS/DMI) ukorera: Kigali-Mozambique-Zambia-Afrika y'Epfo
(kanda ku ifoto uyigire nini )

Mwiriweho?

Mbanje gushimira shikamaye.blogspots.com ubwitange  n’ubushake igira bwo gutabariza abarengana bose kandi ikabikora nta gihembo !!! Uwiteka Imana Ikomeze ibatuzigamire.
Tumaze iminsi tubaciriye ku mayange ku byerekeye uburyo ubutegetsi bw’i Kigali  bukwirakwiza abicanyi babwo bibumbiye mu cyitwa DMI hirya no hino ku isi bagamije Kwica,Gutindahaza,gutesha umutwe ndetse no kwanganisha impunzi zabahunze na za Leta zo hirya no hino zabakiriye.

Muri urwo rwego rero n’impunzi zo muri Mozambique nazo zagezweho n'ayo mahano yapanzwe na FPR,bishyirwa mubikorwa binyujijwe muri bamwe mu mpunzi nyine naba DMI bitwikiriye umutaka witwa “Diaspora” bararikoroza biratinda nkuko twabivuzeho ubushize mu nyandiko ebyiri  musanga hano na  hano.


Sinzinduwe rero no kubisubiramo ahubwo uyu munsi nifuje gusangiza abakunzi ba shikamaye.blogspots.com bimwe mu biri kwandikwa mu binyamakuru bya hano bavuga kuri abo bicanyi babigize umwuga.Aha ndagirango mbibutse ko impunzi zamaze kubona ko amazi atari yayandi nazo zigahaguruka zikarwana umuhenerezo buri wese uko ashoboye basobanura ibibazo uko bimeze ariko ikigaragara ni uko Leta ya Mozambike itakireba ibikezikezi yatangiye kuvuguta umuti ndetse iminsi iri imbere ibahishiye agashya muri iki gihugu!!

Nkuko byasohotse mu kinyamakuru cyitwa PUBLICO cyo kuwa 08/08/2016 kandi cyari cyanabivuzeho mu inomero yacyo yahise yo muri Gicurasi ku munsi wayo wa 30;
Kandi tunahereye ku biri kuvugwa n'abategetsi bafite impunzi cg abanyamahanga mu nshingano zabo,BARAHAMYA KO hariho “Net work “ ya NISS/DMI yubatse kuva KIGALI-Mozambique-AFRIKA YEPFO kandi muri iyo hakaba harimo icyo bise ESQUADRO DE LA MORT.” [Esquadroes de Morte.]

Muri iki kinyamakuru bo banakoze isesengura ryimbitse ku buryo banashyize ku rutonde amazina ndetse n’amafoto y'izo nkorashyano za DMI,nkuko muri bubyibonere hasi aho ku mugereka w’inyandiko. Usibye ko bashyize ku rutonde ba KIZIGENZA gusa. Ikiyongereyeho tutajyaga tuvuga ni uko  ngo amaperereza yakozwe n'aba banyamakuru bavumbuye ko aba bakozi ba DMI  bo bita “Abakozi ba NISS/DMI  [National intelligence security services] ngo bakorana cyane n’ingabo z' ishyaka rirwanya ubutegetsi bwa Mozambique zitwa ‘Ingabo za  RENAMO’!!!!!!

Batanga urugero rw’umupasitoro,umwe muri babandi bo mu itorero rya REAVIVAMENTO witwa Samuel Usengimana bakunze kwita Muheburayo,ngo avana  imbunda n’amasasu abikuye Durban muri Africa y’epfo akanyura Maputo akazijyana muri RENAMO!!! Ako kazi agafatanya n'uwitwa Nsabimana Jean Bosco.

Ikindi bavuzeho ni uburyo Vital alias Jeneral yafatanywe n’undi mugenzi we w’umu DMI witwa Bongwanubusa Damien bakunze kwita Papa Divine nyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera Patrick Karegeya bagafungwa kubera ko barugizemo uruhare rugaragara:Nibo bafashije,mu rwego rwa ‘circulation’, ya groupe ya ba bakomando b’abicanyi ruharwa yahitanye Karegeya nyine bari bayobowe  na Lt colonel Francis Gakwerere ;

Aha nibutse ko icyo gihe Vital afungwa yafatanywe n’abagabo bandi babili nawe wa gatatu aribo: Bongwanubusa Damien na Augustin Gakwerere;uyu Augustin Gakwerere Leta ya Mozambique yari yamwitiranyije na wa mwicanyi Francis Gakwerere !!!!!!!!!!
Basomyi bakundwa,mboneyeho akanya ko gusobanura akantu gatoya kumvikana kuri ya “audio “yigeze kunyura kuri shikamaye.blogspots.com aho Jeneral{amazinaye y’ukurini:VITAL RASHIDE}  ,yigambaga ubwicanyi,avuga ,atuka impunzi yitwa Revocate “Karimangingo” amuhora ko ngo ariwe wamufungishije ! Burya Jeneral yari yazize iriya dosiye y’iyicwa rya Karegeya.

Ikindi kigarukwaho cyane ni amanama akorerwa kenshi hano ahuza intumwa za DMI za hano,zo mu Rwanda n'izikorera muri Afurika y’epfo ndetse rimwe na rimwe hari n’intumwa z’ingabo za RENAMO.Ndetse banavuga ko n’intumwa z’ingabo zirwanya Leta y’Uburundi rimwe narimwe ziboneka muri ayo Manama !

Banemeza ko impamvu nyamukuru y'ibyo byose ari kumenya abatavuga rumwe na Kagame (localiser) harimo n'abashyikiye FDLR kugirago babice babarashe cyangwa ngo babahaye uburozi;
Banahamya ko buri umwe muri abo bari kuri liste afite inshingano ye y’umwihariko n'izindi activities bahuriraho.

Urugero ni nka Baziga Luiz ugereranywa na DMI nomero ya kabiri,baragira bati ”Uretse gufasha aba’DMI’ kwinjira muri Mozambique bafite intego yo kwica no kuroga abayoboke ba FDRL,Luiz Baziga ashinzwe gutanga ruswa ku bategetsi bireba kugirango abo ba DMI batembere nta nkomyi maze babone uburyo bashyira mu bikorwa ‘mission’ibagenza”.
Umuyoboro w'abicanyi ba Kagame ukorera: Kigali-Mozambique-Zambia-Afrika y'Epfo
(kanda ku ifoto uyigire nini )
 Iki kinyamakuru kandi hari inama gitunga urutoki by’umwihariko yabaye kuwa 09/05/2016 ifatirwamo imyanzuro idasanzwe yo gukuraho{eliminer physiquement}abantu batatu babangamiye kurusha abandi ibikorwa bya DMI muri Mozambique,aribo:NDAGIJIMANA BENJAMIN,KAREMANGINGO REVOCATE na Pasiteri JEAN HAKIZIMANA.

Uyu mupasitori we ngo yabangamiye bidasubirwaho icengera rya DMI inyuze mu rusengero.
Dore amazina y'abo ba DMI babuza impunzi umutekano nkuko agaragara mu itangazamakuru ry’ino aha:

1-Eustache Ndayisaba[ku ifoto, ni uwa mbere hejuru uhereye ibumoso]:winjiye muri iki gihugu kuri visa y’ubucuruzi;Niwe usa nk'aho ahagarariye DMI muri iki gihugu.
2-Professor Bonaventure Habimana[ku ifoto,ni uwa kabiri hejuru uhereye ibumoso]:Amanama menshi abera iwe mu rugo, kandi akunze kujya um Rwanda gutanga raporo(rapports) no kuzana andi mabwiriza.
3-Baziga luiz[ku ifoto ni uwa gatatu uhereye ibumoso].
4- Vital Hitimana alias Jenerali[ku ifoto,ubaze uhereye iburyo ni uwa gatatu]:yinjiye muri iki gihugu muri 2003 ku mazina y’amahimbano ariyo RASHIDE HITIMANA.
5-Bongwanubusa Damien[ku ifoto ubaze uhereye iburyo hejuru ni uwa kabiri]:ashinzwe kwakira DMI no kubashakira aho bacumbika.
6-Bonaventure Muvandimwe[ku ifoto,uhereye iburyo hejuru ni uwa mbere].
7-Pasiteri Bahufite Anthere[ku ifoto, uhereye hasi iburyo ni uwa gatatu.]Ikiraro cya DMI mu nsengero.
8-Pasiteri Fiacre Ngirimana[ku ifoto,ubaze uhereye hasi iburyo ni uwa mbere]
9-Pasiteri Samuel Usengimana alias Muheburayo[ku ifoto, ubaze uhereye hasi iburyo ni uwa kabiri].
10-Jean Marie Vianney[ku ifoto,ubaze uhereye ibumoso hasi ni uwa gatatu]
11-Philibert Ngabo alias Papa Miguel.
12-Jean Bosco Nsabimana[ku ifoto,uhereye hasi ibumoso ni uwa mbere].
13-Tharcisse Mugabarigira[ku ifoto,uhereye hasi ibumoso ni uwa kabiri] Azwi ku izina ritari irye bwite yiyise akinjira muri iki gihugu:GABRIEL BAHATI.

Ngayo nguko !!!

Matabaro A.
Umunyamakuru wa Shikama muri Mozambique
Ntawe uzaguha uburengenzira bwawe ku isahani, ugomba kubuharanira
----------------------------------------------------------
Kunganira/ Nkusi Yozefu

Ndizera ko abasomyi bacu  bakimra gusoma iyi nyandiko bahita bamenya impamvu habayeho amavugururwa ejobundi ku wa gatatu w'iki cyumweru muri minisiteri yiswe ngo y'umutekano, ubundi ikora ibikorwa bidatandukanye kuri cyane n'ibya AlQaida!Inyandiko ya Igihe ivuga kuri izo mpinduka murayisanga hano.

17 comments:

  1. Tanga komanteri yawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
  2. Ibyo aya makuru avuga nibyo 100%;muri2014 Karegeya akimara kwicwa,leta ya Africa yepfo yatangiye iperereza ivumburako abicanyi bacuze inkumbi Karegeya babifashijwemo bya hafi na za éléments ziri kubutaka bwa Mozambique kandi ko nabo bahise bambuka bajya moz.;nibwo yakomye akamo iti Nyabuna Moz. Uratange kwishyamba!!!!!!

    Moz.yahise iperereza ita kumunigo Jeneral,Bongwanubusa n'undi mugabo icyo gihe yari mushya muri moz.witwa Augustin Gakwerere,police yamwitiranyije na Francis Gakwerere,nyuma ihita imurekura kuko atari uwo bashakaga.

    Ariko bariya babiri basigaye bo bayihaye ruswa ibona kubarekura.

    Jeneral we rwose ni DMI100% kuberako nigihe Turatsinze yanigwaga na DMI akajugunywa kunyanja,ni Jeneral wabanje guterefona bamwe munshuti ze za maputo muri uryo joro yiciwemo butaracya abamenyesha ibyurupfu rwe ! Ikibazo: ko Turatsinze atabanaga na jeneral,ntanabe n'inshutiye ndetse ntibari batuye no muri zone imwe ,ubwo Jeneral yamenye ate ko Turatsinze amaze kwicwa muri iryo joro nkanyuma y'iminota mike cyane???

    ReplyDelete
  3. Ormando,
    Urakoze gutanga igitekerezo cyawe. Erega burya ngo iyo abarinzi bajya inama, inyoni nazo zijya iyindi!

    Nkurikije komanteri yawe, ubuhamya uduha ndabona uri muri Mozambique. Umwanzi ntahuga rero ntimwirare, Kagame yagerageje kwica kayumba inshuro zirenze 4, agerageza gutsemba impunzi z'abahutu ziri mu mashyamba ya RDCongo inshuro zirenze ukwemera kuko ntawazibara ngo azishobore. Dore rero inama ya kigabo muri Shikama twabagira:

    Wa wundi wiyita Musenyeri ngo perezida wa komisiyo Agatsiko kise y'ubumwe n'ubwiyunge, mu cyumweru cyabanjirije iyicwa ry'impunzi muri Zambia mu mezi abiri ashize, yari yasabye za nkomamashyi zo ku Kimihurura amafranga menshi ngo yo kujya kumvisha impunzi ziri muri Mozambique ubwiyunge ngo kuko zitayoboka neza! Umenya arizo zituma ubu buhanya butagera ku ijanisha rya 100%bukura ikijyanyuma( Ndangiza na Dr Habyarimana babwiye BBC muri 2012 ko bugeze ku ijanisha rya 94% uyu mwaka wa 2016 Agatsiko kavuga ko bugeze ku ijanisha rya 92% ), hahahahahaha!

    Ibi binywamaraso muzi aho biri, aho binywera, n'aho bikorera. Nabagira inama rwose yo gutelefona uyu musenyeri mukamubaza icyo yari gukoresha ariya mafranga, ubundi mukamusobanuza nyuma yo gushaka izo mpunzi, icyo yari kuzikoresha, namwe mukaba aribyo mukorera aba bakozi be! Iby'isi ni mpa nguhe!

    ReplyDelete
  4. Ariko Nkusi urasetsa pe, ubu wahurutuye ibi bigambo kugirango ubone ibyo ugaburira ubwonko bw'imburamukoro z'abahutu? Umenya niyo muryamye ariko murota DMI iryamye iruhande rwanyu? Ngaho mwapfa DMI yaje haaaaaaaaaaa, amaherezo nimujya mubona ibicucu byanyu muzajya mwikangako ari DMI hiiiiiiiiiiiiiiiiii. Ubuse muzavuga iki noneho niniyizira ko mbona mwikanga injangwe? Nimubona simba aho ntimuziyanduza mu mapantaro yanyu?

    ReplyDelete
    Replies
    1. Niko Mbangurunuka, uri Mbangurunuka koko kuko urwango rwaguhumye ubwonko ni ibitekerezo. No nese Nkusi niwe wanditse kiriya kinyamakuru? Harya ntayindimigambi mushobora kugira itarimo kwica? Babicanyi mufatanije bohereje ikorana buhanga ngo ryo kujya guhiga Abahutu mu mashyamba. Isi izarangira mutarabamara kuko simwe mwabaremye, Kandi Imana izi ko dukunda amahoro. Ibyo Nkusi Avuga ni Inama aha impunzi ni ukuri kwambaye ubusa. Ejo ibyo wibwira ngo barikanga igicucu cya DMI , BIZA INVERSE, NGAHO MUTERE IMBERE MU BWICANYI ARIKO NTIBIZABAHIRA.

      Delete
  5. Niwiyizira se shahu ibibazo biri murugwiro ugirango wowe uri kwigura biracyakwitayeho ese ubundi wowe ninde urusha ubututsi ko numva ubigize iturufu nka rudasingwa? Iyo kanseri y'ubwoko yagufashe mu bwonko banza wiruke wivuze kuko ntacyo wayikoranaho. Ikigaragara n'uko ingoma yabyaye mwakosha cg mugahindura abakaraza bitaba ibyo musubire ku mirisho mudafata imishyo mugahonda kungoma yasaga n'iyabyaye.ikigaragara n'uko nawe ubwawe ntacyo wimariye ntacyo watwara abandi hanyuma rero jya kuri YouTube wumve akaririmbo ijisho rya bihehe ndahamyako utaruta Badege cg Gasana. Ugire amahoro.

    ReplyDelete
  6. Makoki,
    urakoze kunsubiriza Mbangurunuka. Ndumva ibyo umubwiye ntacyo narenzaho.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Ibi ni bimwe mubyerekana umuntu utigenga, aho kugirango atekereze impamvu mu karere bavugiriza induru igihugu kimwe ahubwo umuntu akarunda ibigambo aho bidahinduka byerekanako babaye ya device ya recording ya Rosa bafungura bigaragambya ko bafunze Karake ikavuga ngo Roza ibi bikwereka ko baba muri ntibucya. Aka ya ndirimbo ya Makoki.

      Delete
  7. Hari umuvandimwe umaze kunyoherereza iki kinyamakuru,njye numiwe !!!

    Kubyekeye Jeneral,baravugako afite umugore w'umukapitene mungabo z'u Rwanda ukiri kukazi.Kandi mwibuke ko yatwibwiriye muri ya audio yanyuze kuri shikama ko ajyana n'umugorewe guhiga impunzi!!
    Ndumva famille ya Jeneral ari indashyikirwa rwose mubikorwa by'urukozasoni by'ubwicanyi bya rpf nabanyirayo.

    ReplyDelete
  8. Gewe icyomvuga kuri iyi nyandiko, nugushimira impunzi zo muri Mozambique kuko zigerageza gushyira hamwe mukwirindira umutekano. Ntakuntu byakumvikana yuko abantu batageze kuri 20 babasanga ahantu mumaze imyaka, baza bagakomeza kubica mwe mubarebere. Ikibabaje nuko nabonye murizonkora maraso harimo ningirwa bapasiteri, bakoze ibihango bibiri.

    Ubundi nkumuntu wumupasiteri ntabwo yarakwiye kubangikanya igihango yagiranye n'Imana ngo yongereho igihango cya FPR. Ibi nibyo abongereza bita (compromising) kugura-uguranura.

    Impunzi ahoziri mubihugu bitandukanye ziyegeranye, kugirango zibone uko zirindira umumutekano. Umuntu mushya uje mukarere bamwegere bamumenye bamenye ikimugenza nibasanga arinkozi yibibi bamushireho ikimenyetso, ndetse nibishobo bamumenyeshe ubutegetsi bwigihugu barimo.

    ReplyDelete
  9. Biranshimishije kubona nanjye noneho nzajya ntanga ibitekerezo byanjye mbicishije kuri uru rubuga. Nabyifuje igihe kirekire, none mbonye binkundiye. Murakoze.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Birasohoye Eminence,
      Urakaza neza kuri Shikama. Biradushimisha cyane kumva ko uhora ushaka gutanga ibitekerezo byawe.
      Ngugasaze!!!!

      Delete
  10. @ Mbonyingabo,nibyo koko impunzi zihafite imyaka myinshi benshi bafite amafaranga kandi rwose baranacengeye,ariko hari ikintu kimwe utakwiyibagiza:Muri bariya bicanyi,benshi muribo ndetse hafi ya bose nabo bari mubageze muri moz.kera;amafranga nabo barayafite,ari kumenywa n'abategetsi,nabo barazwi mbese ntacyo ingorwa z'impunzi zifite nabo badafite !
    Urugero ni nkuriya mugome witwa Professor Jean Bonaventure Habimana: Ni umwarimu muri zimwe muri za kaminuza inaha;aganira n'abategetsi benshi kandi aziranye na benshi ntamugayo kandi kuberako benshi bamunyuze imbere kuko yahageze cyera cyane!!!

    Kandi wibukeko benshi muri abo bacuruzi bemeye kurahira ya ndahiro ya fpr imeze nk'iyo abakozi ba shitani barahira bagiye gutangira inshingano za kidayimoni,babikoze murwego ngo rwo gushaka umutekano wamafaranga yabo bibwirako babeshywe ko nibajya munsi y'amaboka ya leta ya fpr bazahagarika kubirukaho!!!!! Nyumvira!!??? Kureba hafi gusa.Igitangaje niko bakimara gusinya no kurahira bahabwa amabwiriza yo guhiga no gutesha umutwe benewabo;bigaragara ko batari babyiteze !!!!!!!

    ReplyDelete
  11. @ Ormando, urakoze cyane kugerageza kunsubiza no kumbwira bimwe mubibazo impunzi zifite. Ariko rero nanone ikikibazo cyokwiyumvamo yuko turingorwa, dukwiriye kugirirwa impuhwe, gewe sinkemera. Ziriya nkotanyi nibyitso byazo bafite imbaraga mu Rwanda. Noho hanze cyane cyane mubihugu bwa Africa, icyobarishaga nikinyoma. None abanyamahanga barabamenye, kandi bazi yuko mugihe tumaranye ntakibazo twigeze tugirana. Imibanire yacu myiza nabanyamahanga igomba kuduha ingufu, mubihugu turimo kuruta bariya banyabinyoma.

    Ikindi wavuze nikibazo cya benewacu bibyitso, batugambanira ngo barikwigura. Ndumva dukwiriye kubamenya neza tukaba tenga bajya bagira ikibazo ntitubatabare, twagira ubukwe ntitubatumire. Kuko umutekano wacu urakomeye kuruta ikindi kintu icyaricyo cyose.

    Ngo abanyemari bagiye gutanga amafranga muri FPR kugirango babone umutekano? Yenda bibwiraga yuko ayomafranga azahita abagira abatutsi. Baribeshya cyane ayomafranga baribakwiye kuyafashisha abana bimpunzi bakajyamumashuli bakiga. Uwo niwo mutekano wimpunzi. Nigute umuntu wagukuye mugihugu, akakugira impunzi bishoboka yuko yaguha umutekano?

    ReplyDelete
  12. Mbanje gushimira byimazeyo impunzi zo muri Mozambique zimaze kumva ko nta wundi uzazicungira umutekano wazo atari zo ubwazo. Izo muri Zambia nazo zaboneraho,ikibazo cyo kwirirwa zitabaza kikarangira burundu.
    Gusa icyo nabwira izo muri Mocambique ni uko ibyo byo gutamaza DMI mu binyamakuru bidahagije, ikigomba gukurikira ni ukugukora ibishoboka byose zigashushubikanya izo DMI mpaka zose zivuye aho muri Mozambique zigasubira i Kigali cg zikajya kwangara ahandi.

    Nizere ko impunzi zimaze kubona noneho ibyo navugiye hano mu minsi ishize. Ntabwo umuntu yaza agusanga ahantu umaze imyaka 20, uzi indimi zaho uzi imico yaho uzi abantu baho, maze ngo aze aguteshe umutwe ngo ni uko ari DMI gusa! Namwe muribonera muri icyo kinyamakuru ko ab'ingenzi muri DMI zikuriye ibyo bikorwa by'ubugizi bwa nabi batageze no kuri 15!!! Impunzi harya ni zingahe? Ngaho mbwira nawe ukuntu abantu batanageze kuri 20 baza bagatesha umutwe impunzi zirenze 1000 mu gihugu batazi, batazi n'indimi zaho, batazi abayobozi, etc.
    Nongere mbisubiremo: izo DMI zose murazizi, muzi amazina yazo, muzi aho zituye, muzi aho zinywera, muzi aho zikorera ayo manama mabisha,n'ibindi byinshi ntarondora kandi ntizibarusha ubwinshi. Amahitamo ari mu maboko yanyu.

    Impunzi zo muri Zambia zo igihe cyose zitarishyira hamwe ngo zifungishe iyo ambassade y'inkotanyi (nari ngiye kubeshya ngo y'u Rwanda) iri Lusaka ubundi zishushubikanye intore na DMI zose, zizahora mu bibazo ndabarahiye.

    ReplyDelete
  13. @ Manzi ibyuvuga nibyo, koko rero impunzi zomuri Zambia zikwiye gukanguka ndetse byashoboka koko zigafungisha iyo ambasade. Kuko ntabuhahirene nubufatanye bigaragara bili hagati ya Kigali na Lusaka, uretse gushaka kwica izompunzi gusa.

    Impunzi ziri muri Zambiya, Malawi, Mozambique ndetse na Congo Brazzaville, zikwiye kumenya ubwenge no kwirinda kuko imitungo yabo ntabwo ishimishije leta y`Inkotanyi. Niyo mpamvu bakora uko bashoboye kugirango babakome munkokora.

    ReplyDelete
  14. Munyarwanda wese uri muri Mozambique mbanje kubasuhuza, gusa ndasaba umuntu wanditse iyi nkuru ko hari icyo yakosora kuko hari umuntu umwe witwa ;

    GABRIEL BAHATI. uyu mugabo njye nukuri pee ibyo umuvuzeho siko biri kuko uyu mugabo aherutse no kuza mu rwanda ahageze bisaba ko duteranya ticket yo kumusubizayo , njye twaraganiye cyane ikindi naje kwibaza ukunu uvuga ko akorera DMI kandi kuba ukorera DMI uba ufite cash nyishi

    naje kwibaza ukuntu yaba akorera DMI yagera mu Rwanda bakamwimpa imitungo ye byakubitiraho akagenda aruko agurishije akarima kee kugeza ubwo incuti ze zimuhaye ticket?

    ntabwo ndi hano mugupinga byo wanditse gusa ndasaba abanyarwand ako kuba umuntu yarage muri Mozambique mbere sibyo bivuga ko akorera DMI kugeze aho umuntu ava mugihugu aruko agurishije umurima.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355