Pageviews all the time

AGATENDO MU DUTENDO: Byose ni baringa!/NKUSI Yozefu

                                                                        

 Iyo uri umunyarwanda uri hanze y'u Rwanda ugasoma ibitangazwa n'itangazamakuru ry'Agatsiko ushobora kwibeshya ukumva ko u Rwanda koko rwahindutse Singapour yo muri africa, nyamara ukuri kuri ahandi! Ingoma y'igitugu ya FPR iyobowe na Pawulo Kagame yubakiye ku kinyoma yambukanye Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo ya 2/10/1990 aho abanyarwanda bamwe bari barahunze Repubulika bahungukaga barasa imbere yabo, bica ikiri imbere cyabo cyose.


Iki kinyoma FPR yubakiyeho ugisanga mu nzego zose z'ubuyobozi nako z'ubutegetsi kuva mu Rugwiro kwa Pawulo Kagame kugeza mu kagari no mu midugudud byose byo mu Rwanda. Ibi nibyo Agatsiko kahaye inyito imenyerewe " GUTEKINIKA"!

Ubajije umunyarwanda nyarucari, yaguha ingero zirenga eshanu z'iri tekinika.Niwigerera mu cyaro abaturage bazaza bagutura agahinda kabo batewe n'ingoma y'agatsiko gatekinika byose kugeza nabo kageze aho kabatekinika! Bazakubwira ko ubukungu wumva Agatsiko kabeshya ko bukura buri mwaka ku ijanisha rya 7% ari baringa kuko nta kuntu ubu bukungu bwakura gutya ma ikaba iriho igarika ingogo buri munsi. Bazakubwira ko malariya yabazengereje ikaba ibapfakaza buri munsi abandi ikabagira impfubyi, mu gihe imiti ifite agaciro karenga miliyari 3 z'amafranga igihe cyayo cyo kuyikoresha kirangira ikibereye mu bubiko; nubabaza uti ese ko bavuga ko igihugu kigendera ku mahame y'imiyoborere myiza! Bazagusubiza ko byose ari baringa.

Baringa iri hose
Ejobundi nakubiswe n'inkuba numvise bamwe mu bayobozi bakuru bitana bamwana ku miti ifite agaciro gasaga miliyari eshatu z'amafaranga yatereye agaciro mu bubiko mu gihe abaturage yari igenewe kuvura bamaze imyaka irenga itatu bapfa umusubirizo abashinzwe kubavura bagatangaza ko imiti yo kuvura malariya yabuze mu Rwanda !!!!

 Umuyubozi mukuru wibera i Kigali, ati : " abategetsi bo mu turere, na za Farumasi zaho ntibiduha amakuru", Uwo mu karere nawe akavuga ko ibigo nderabuzima bidatanga amakuru ku ikoreshwa ry'imiti byahawe: iyinjiye, imaze gukoreshwa n'ikinyuranyo cy'isigaye. Nkimara kumva uru rukozasoni, nibajije niba aya makuru aba bategetsi bavuga agomba gutangwa umunwa ku wundi nkuko byagenze muri rwa rukozasoni Gacaca! Ese aba bakegesi rya koranabuhanga baririmba ntibazi ko icyo rigamije 100% ari uguhererekanya amakuru nk'aya?

Wasobanura ute ukuntu umuntu uri ku bubiko bw'imiti i Kigali atazi ingano y'imiti yasohotse mu bubiko, isigaye, n'ikenewe gutumizwa ngo kuko mu karere batatanze amakuru muri iki kinyejana cya murandasi(interineti)?Tureke murandasi, dukoreshe telefoni mobayilo iri hose mu Rwanda da;  iyi yo ntishobora gukoreshwa mu guhanahana amakuru bakaramira ubuzima bw'abaturage? Hari igihugu cyo muri Aziya mu bice by'imisozi miremire ya HIMALAYA cyitwa Nepal; nta iterineti iri hirya no hino mu gihugu kuko kiri mu bihugu bikennye cyane ku isi; nyamara iki gihugu kiri mu bizwi kwita ku babyeyi n'abana cyane ku isi. Ibi kikaba kibikesha telefoni mobayilo zagiye zisakazwa mu baturage n'abayobozi b'ubuzima babana n'aba baturage. Si ibyo gusa kuko iyi mobayilo ikoreshwa no gukurikirana abarwaye indwara y'igisukari(diyabete), umutima, umwijima, igituntu, n'izindi. Mu gihe u Rwanda rufite izi mobayilo ku kigero kirenze 75% hakaba ubu habarizwa interineti igezweho 4G, umuntu yakwibaza akamaro kabyo tugereranyije no muri Nepal tubonye hejuru aha. Ibintu nk'ibi nibyo bituma abarebera hafi  ibibera mu Rwanda harimo na Shikama, bavuga ko ya mvugo ya FPR ngo yitaye ku buzima bw'abanyarwanda ku buryo bafite ubuzima bwiza kurusha ahandi muri Afrika, ari ikinyoma ubu buzima bwiza buririmbwa bukaba ari baringa!

Si mu gisata cy'ubuzima gusa ukutamenya guhanahana amakuru bibyara iterambere rya baringa;  no mu bashinzwe guteza imbere urubyiruko nabo ni uko bakora, maze umusaruro wabo nawo ukaba baringa. Nta minsi ibiri ishize babandi biyita intumwa za rubanda bahamagaje abaminisitiri 4 b'abahutu bashinzwe gukura urubyiruko mu bushomeri. Aba nabo bafite ikibazo nk'ikiri muri minisiteri y'ubuzima nako y'ubuvuzi. Aba baminsitiri nabo ngo ntabwo bazi uko byagendekeye abanyeshuri barangije kaminuza n'ayisumbuye bahawe amahugurwa y'imyuga mu gihe cy'amezi 6!Ntibazi kandi muri aba bahuguwe abahawe inguzanyo na banki uko bangana n'uko byabagendekeye!Ntibazi niba imishinga yabo yaratangiye, igenda neza cyangwa itatangiye! Aba bategetsi, ntibazi uko byagendekeye umubare munini w'abanyarwanda barenga 3000 ngo bagororokeye( imvugo ikoreshwa n'Agatsiko)  IWAWA, bakigishwa imyuga, bagahabwa n'ibikoresho. Kwa guharagura ibigambo kw'Abanyagatsiko ko ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko cyavugutiwe umuti, Shikama ikaba yemeza ko uyu muti nawo ari baringa kuko ntiwavura umurwayi utazi icyo arwaye, igihe yafatiwe n'indwara, utanazi n'umuti wayikiza.
Bashinzwe ibibazo by'abashomeri ariko ntibabikurikirana

Byose muri FPR ni ikinyoma cyera imbuto za baringa; abanyarawanda bose bakaba bagomba guhaguruka bagahagarara bakarandura igiti cy' kinyoma cyatewe mu Rugwiro na ba Mpatsibihugu cyeraho ziriya  mbuto za baringa.

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Muzamenya Ukuri maze Kubabohore.


9 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko.
    Urakoze.

    ReplyDelete
  2. Wareka n'iki Nkusi iriya miti burya ntiyari igenewe abanyarwanda ndakubwirako yari kuzakoreshwa muri wa mugambi wo gutera u Burundi bavura abasirikari babo cg na m23 kuko babyiteguye kerababyita genocide bikanga kugeza n'uyu munsi. Burys ibanga rizwi na ba rutuku na Kagame naho Binagwaho we buriya babimunazeho nkuko izina rye riri. Nepal burya iruta u Rwanda kure kuko duke bafite baradusangira ntawavukanye imbuto ngo abandi bavukane ubuhakwa.

    ReplyDelete
  3. Urakoze Makoki kuri iki gitekerezo.
    Ibyo uvuga by'iyi miti ugomba kuba ufite ukuri iyo uvuga ko bayibitse ngo bazayikoreshe mu bitero bariho bateganya kugaba ku Burundi na RDCongo. Ntabwo byumvika ukuntu mu gahugu kangana n'imbaragasa, imiti ifite agaciro ka miliyari 3 iborera mu bubiko abantu bariho bapfa kandi iyo miti aribo yaje kuramira, kandi na Leta ikemeza ko koko imiti yabaye iyanga! Ibi bibaye mu gihugu kinini nka RDCongo byagira igisobanuro, ariko mu Rwanda ntibishoboka.

    Erega Muvandimwe Makoki, na Nzaramba yatekinitswe n'aba bakegesi. Ibiribwa byagombaga guhabwa abaturage birahunitse hirya no hino mu gihugu mu rwego nyine rwo gutegura ibi bitero. Abazi gushishoza basanga na biriya byiswe gahunda y'igihingwa kimwe akenshi ibigori bikaba byarasimbuye ibijumba, biri muri uru rwego rwo gutegura intambara! kawunga ngo niyo yatunze FPR mu Rugano, ntibigeze barya ibijumba; erega dawe ngo ntibihunikwa!

    Harahagazwe !!!

    ReplyDelete
  4. Ntihazagire uwibaza byinshi burya iyo avugango baramutindiye ngo abereke n'uko aba aziko depot y'imiti iri guta ubuziranenge kandi ikirangaminsi bihaye bakabona kirenze, ndababwirako iyo iriya miti ikiza kuba iyo muri ministeri y'ubuzima ngo iba yaragurijwe amavuriro akazayishyura muri mituweri ariko ryari ibanga rikomeye akaba ari nacyo binagwaho yari akibereye muri iriya ministeri kugirango azajye atanga ibisobanuro bihimbano, none rero ntacyo akiramiye ngo iyo umwana apfuye umuyaya ajya gusaba akazi ahandi.

    ReplyDelete
  5. @Makoki na Nkusi, ibyomuvuga nukuri kandi biteye agahindi. Ibaze nawe ukuntu reta ya Kigali ibesha akarere ka Africa ngo bakoresha iterambere mubyubuzi no kwita kubaturage babo, bati nikimenyimenyi mucyaro ahabaye ibibazo byihutirwa dukoresha DRONE.

    Byahehe byokajya, babaye bashaka kubikoresha mukurimbura imbaga nkuko duherute kubibona munyandiko ya Manzi. Manzi ati bakore ikinyuranyo kuko ariko biba biri muri vision ya FPR. Iriya nyandiko yubushize yaduhishuriye ibanga FPR ikoresha, ibaze kugura drone zokurimbura imbaga ukabesha yuko urigushaka gukiza abaza.

    Igihe nikigera America izikorera ibibinyoma byokurimbura akarere igumya gukingira ikibaba, bararimbura imbaga babeshya ngo barigukiza.

    ReplyDelete
  6. komera Mbonyingabo,
    ibyo bya drone Shikama iri hafi kurangiza iperereza ryerekeranye nazo. Tuzatangariza abanyarwanda icyarivuyemo mu gihe kitarambiranye cyane! Mwihangane.

    ReplyDelete
  7. ITEKINIKA muri Leta y'agatsiko k'abacancuro rimaze kuba ikintu gisanzwe cyane rwose, ku buryo ahubwo ikintu kidatekinitse nicyo kiba giteye ikibazo! Kuko ngo kiba "kigaragaza nabi isura y'igihugu".
    Ahubwo njye icyo maze kwibonera ni uko FPR yashyize baringa nyinshi mu mitwe banyarwanda harimo n'izivuga ngo inkotanyi zizi ubwenge bwinshi ndetse ko zinafite amayeri 1000. Nyuma iyo nitegereje ITEKINIKA rikorwa, rikanakorana ubuswa bukabije ku buryo n'umuhinzi wibitseho amashuri ye atatu abanza atabukora, nibaza niba ari bwo bwenge bw'abambari ba fpr twaratirwaga?

    Inkotanyi ziravuga ngo ubukungu bwiyongereyeho 7%, kandi nta narimwe bwigeze bugabanuka kuva 1994 niba ntibeshye. Ariko bugacya zijya gutega amaboko muri FMI kwaka inguzanyo, ukibaza niba ubivuga aba atekereza ko abaturage abwira ari ibicucu cyangwa se ahubwo niba aba atariwe gicucu.

    Bakongera bati u Rwanda rurakataje rugeze ku rwego rwo kurandura indwara ya Malaria burundu, hashira iminsi 3 ukumva ngo ya malaria yabaye icyorezo iri gucura inkumbi mu gihugu cyose, ukibaza aho igikamyo kivuye kuyisuka mu Rwanda kiyikuye...
    Muri make GUTEKINIKA nta gitangaza kirimo kuri FPR, nta soni biyiteye na gato, nta mpungenge ntanke biyiteye, nta kosa na rimwe babibonamo (cyeretse unaniwe kubihisha). Gutekinika byamamaza ibinyoma byinshi kandi ibyo binyoma FPR irabikeneye cyane ngo ibeho kuko yo ubwayo ishingiye ku KINYOMA.

    ReplyDelete
  8. Hahaha!
    Muvandimwe Manzi, uvuze gutega amaboko muri FMI unyibutsa ukuntu Agatsiko kamaze hafi imyaka 3 yose kagurisha impapuro zitazigamiye kise MPESHAMWENDA, nyamara nabwo ntikagiraga isoni zo kuvuga ko ubukungu buriho bukura kurusha igihaza! Baca umugani mu kinyarwanda ngo uwiba ahetse aba yigisha uwo mu mugongo: byaransekeje cyane ejobundi numvise minisitiri w'uburezi nako w'amashuri yiyama itangaza ry'ibyegeranyo bitekinitse; siwe wenyine kandi hari igihe Kagame Pawulo nawe ajya abyamagana nyamara uyu mugabo niwe watoje aba bambari be itekinika!! FPR na Kagame ni ba Rwabuzisoni!

    ReplyDelete
    Replies
    1. Nkusi we, FPR muzayigaye ikindi kitari Ubutindi, ubugome, amayeri ndetse n'uburyarya, kuko ibyo ibyibitseho ku bwinshi cyane. Ahubwo muzayigaye UBWENGE no KUREBA KURE kuko izo nkoni itigeze izikubitwa na rimwe kuva yabaho!
      Umuhanga umwe niwe wavuze ngo "LA PLUS GRANDE STUPIDITE C'EST TOUJOURS FAIRE LA MEME CHOSE ET ATTENDRE A CHAQUE FOIS UN AUTRE RESULTAT!"

      None se FPR irabanza igatindahaza abaturage, bwacya iti nimuzane imisanzu ya cyama, ukibaza aho iyo misanzu iri buve hakakuyobera. Iby'imisanzu byakwanga dore nzanye noneho ONE DOLLAR CAMPAIGN nimunagemo amafaranga! Bwacya bibayobeye bakubaka inzu ya baringa andi bakayirira noneho bati tore tuzanyo noneho ikigega AGACIRO nimutange amafaranga! Byayoberana bati noneho nimutanga ayo Gufunguza Karake mu kigega twise ISHEMA RYACU.
      Bwacya iryo shema ryabo ryakubita igihwereye, bakihutira gukubita ikinyoma ngo ikigega kimaze kugeramo amamiriyari n'amamiriyari...
      Bidateye kabiri bari rya Shema ryacu ntabwo rikiri iryo gufunguza Karenzi ahubwo ahari Karenzi twahasimbuje kwihesha ishema, bityo kibaye ikigega ISHEMA RYACU cyo KWIHESHA ISHEMA. ukibaza aho kwihesha agaciro bitaniye no kwihesha ishema, cg niba guhindagura amazina ari byo biba biri bukore magie yo kubyara amahera mu mifuka y'abaturage bari kunogonorwa na Nzaramba!!!!

      Gusa ikigaragara nyine, kubera ko muri FPR ubwenge bwateshejwe agaciro, bugasimbuzwa ubuswa na ndiyo bwana, bene gushyiraho izo Gahunda ndetse n'ibyo bigega ntibaba bayobewe ko NTACYO BIRI BUTANGE ndetse ko nta n'icyo baba bari bukuremo ibyo baba baizi rwose. Igituma babikora rero ni ukwanga ko AGAFUNI ka Kagame na ba baboyi be kabageraho bashinjwa kutagira icyo bakora no gukorera RNC bityo iminsi ikaba yicuma! [Kuko Kagame (utazi na A0 icyo ivuze) ntacyo aba yiyumviramo na mba uw'abandi, icyo aba ashaka ni ukumva ko hari ikigega kiri gukama rubanda ayo mu ihembe bityo indege ze zikabona amavuta)!
      Ibigega byo biracyaza n'ejo cyangwa ejo bundi hazaza ibindi n'ibindi buri gihe birangira birimo ubusa.

      Delete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355