Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Umuco: Tumenye imyandikire y'ikinyarwanda /NKUSI Yozefu


                          Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 5/12/2013


Nsekalije Aloys

Ntabwo abanyarwanda aribo bonyine bahuye n'ingaruka zo kubohwa na FPR gusa kuko n'ururimi rwabo rwahanegekariye. Baca umugani mu kinyarwanda ngo umwera uturutse i Bukuru bucya wakwiriye hose. Kuva Inkotanyi zakwigarurira Urwanda ku ruhembe rw'umuheto, abiyita abategetsi bagiye barangwa no kuvangatanya ibirimi bakuye  mu bihugu duturanye babivanga n'ikinyarwanda ubu  cyabaye agasitwe k'urwo ruvange. Nta mutegetsi n'umwe muri bariya bo mu nzego zo hejuru ufata ijambo imbere y'abaturage ngo arangize adashyizemo icyongereza: "so" niyo ikunda kubamo nyinshi, "actually", n'ibindi. Igiswayire nacyo nticyahatanzwe, ugira utya ukumva n'undi mutegetsi arikaniriye imbere y'abaturage ati: "murakora kweli, mukwiye gushimwa na his excellency ". Si mu mvugo gusa kuko n'ikinyarwanda bandika giteye ubwoba! Dore ingero za bimwe muhura nabyo mu binyamakuru byabo.

1.Kagame ari mu gushaka umuti w'icyibazo cya Kongo ( iyi nteruro usibye n'amakosa y'icyandikwa arimo ntushobora no kumenya niba iri mu ndagihe, inzagihe, imbundo cyangwa se impitagihe)

Iri jambo icyibazo si kuriya rigomba kwandikwa kuko rigiye mu bwinshi rirahinduka ibibazo, bityo amategeko y'imyandikire y'ikinyarwanda akaba ateganya ko mu bucye  riba: Ikibazo
Nanone ntitwandika ngo ikibazo ke, kuko dushyize mu bwinshi biraba ibibazo bye, bityo mu bucye turandika ikibazo cye.
Interuro nzima iraba: 
Kagame ariho arashaka umuti w'ikibazo cya Kongo. Nyakubahwa Kikwete yakigize ikibazo cye.

2.  Ese icyigega AGACIRO ni kiza ?
   Nidushyira interuro mu bwinshi biraba " Ese ibigega AGACIRO ni byiza ?"
   Bityo interuro nzima ikaba:
 Ese ikigega AGACIRO ni cyiza?
Ibyo byose rero mvuze hejuru bisaba kuba uzi inteko z'amazina: mu-ba, ----n'ibindi

Nta gitera ishema nko kumva ufite ururimi rwawe kandi rwandikwa. Ikinyarwanda kiri mu ndimi nkeya zandikwa muri Afurika! Wenda biraza kugutangaza ninkubwira ko hano muri Noruveje ndi abantu bahawe ubwenegihugu n'abandi baza ubu, iki gihugu kibasaba kwigisha abana babo ururimi rwabo kavukire ndetse Leta ikabaha n'amafranga yo kuriha abarimu iyo bibaye ngombwa! Urubyiruko rero rwirinde gukurikiza abantu bica ururimi babishaka abenshi bakaba baba bibwira ko aribwo buryo bwo kwerekana ko bize!
Dore rimwe mu mategeko agenga imyandikire y'ikinyarwanda rikaba ryaragiyeho  muri 1985. Kuba nta rindi tegeko ryari ryarisimbura abantu bose bagombye kuba ariryo bakurikiza mu gihe bandika ikinyarwanda.
------------------------------------------------------------------------------------------------------------

Amabwiriza ya Minisitiri n°13.02/03.2/003 yo ku wa 2 Nyakanga 1985 yerekeye Inyandiko yemewe y’ikinyarwanda. Minisitiri w’amashuri abanza n’ayisumbuye amaze kubona itegekonshinga rya Repuburika y’u Rwanda cyane cyane mu ngingo yaryo ya 4;  Yongeye kubona amabwiriza ya Minisitiri n°05/03/492 yo ku wa 6 Gashyantare 1974 yerekeye ihuza ry’imyandikire y’ikinyarwanda;

Amaze kumva Inama yo mu rwego rw’Igihugu yerekeye imyandikire yemewe y’ikinyarwanda yashyizweho n’ibaruwa ye n°09.02/02.4/3092 yo ku wa 3 Kanama 1983 igateranira i Nyakinama kuva ku wa 8 kugeza ku wa 13 Kanama 1983;
Atanze amabwiriza akurikira:
                                     Umutwe wa I: Imyandikire y’inyajwi

 Ingingo ya 1: Ikinyarwanda gifite inyajwi eshanu zandikishwa izi nyuguti : a, e, i, o, u.
 Ingingo ya 2: Gukurikiranya inyajwi birabujijwe keretse mu nyandiko y’ijambo (i) « saa » rivuga igihe no mu ijambo « yee » kimwe no mu magambo y’amarangamutima (yoooo!) no mu myandikire ya gihanga.
                                 Umutwe wa II: Imyandikire y’ingombajwi
  Ingingo ya 3: Ingombajwi z’ikinyarwanda zandikishwa izi nyuguti : b, c, d, f, g, h, j, k, l, m, n, p, r, s, t, v, w, y, z

Ingingo ya 4: Inyuguti « l » izakoreshwa gusa mu iyandika ry’amazina bwite y’abantu n’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo mbere y’aya mabwiriza kimwe no mu magambo y’amatirano atarinjira mu kinyarwanda.

              Ingero: Kamali, Kigali, Angola, telefoni

Ingingo ya 5: Mu kwandika ingombajwi, birabujijwe gukurikiranya inyuguti zisa, keretse inyuguti ya « n » mu gihekane « nny ».
             
Urugero: umukinnyi

Ingingo ya 6: Inyuguti zandika ibihekane byemewe mu kinyarwanda zikubiye muri iyi mbonerahamwe. Ibitarimo birabujijwe, usibye « bg » mu ijambo « Kabgayi ».

1.
-
bw
by
byw
mb
mbw
mby
mbyw
2.
-
cw
cy
-
nc
ncw
ncy
-
3.
-
dw
-
-
nd
ndw
ndy
-
4.
-
fw
-
-
mf
mfw
-
-
5.
-
gw
-
-
ng
ngw
-
-
6.
-
hw
-
-
-
-
-
-
7.
-
jw
jy
-
nj
njw
njy
-
8.
-
kw
-
-
nk
nkw
-
-
9.
-
-
ly
-
-
-
-
-
10.
-
mw
my
myw
-
-
-
-
11.
-
nw
ny
nyw
-
-
nny
-
12.
-
pw
py
-
mp
mpw
mpy
-
13.
pf
pfw
pfy
-
-
-
-
-
14.
-
rw
ry
-
-
-
-
-
15.
-
sw
sy
-
ns
nsw
nsy
-
16.
sh
shw
shy
shyw
nsh
nshw
nshy
nshyw
17.
-
tw
ty
-
nt
ntw
nty
-
18.
ts
tsw
-
-
-
-
-
-
19.
-
vw
vy
-
mv
mvw
mvy
mvyw
20.
-
zw
-
-
nz
nzw
-
-

Ingero
bw : ubwato
mpy: impyisi
nshyw:
nny: umukinnyi
by : ibyatsi
pf: gupfa
ng: ingoma
pw : gucapwa
byw : kuyobywa
pfw: gukapfakapfwa
ngw : ingwate
py: gupyoka
mbyw : kurembywa
pfy : nakapfakapfye
hw : amahwa
ts: umutsi
cw: kwicwa
rw : urwara
jw: ijwi
tsw: kotswa
cy: icyaha
ry: iryinyo
jy: urujyo
vw: guhovwa
nc: incarwatsi
sw: umuswa
nj: injishi
vy: zahovye (inzuki)
ncw : ncweze
sy: gusya
njw: injwiri
mv: imvura
ncy : incyamuro
ns: insina
njy: injyana, injyo
mvw: kumvwa
dw: kudodwa
nsw: konswa
kw: ubukwe
mvy: yahomvomvye
nd: inda
nsy: insyo
nk: inka
mvyw: urahomvomvywa (n’iki)?
ndw: indwara
sh: ishami
nkw: inkwano
zw: guhazwa
fw: igufwa
shw: igishwi
ly: Kalyabwite
nzw: kuganzwa
mf: imfizi
shyw: umwishywa
mw: umwana
tw: gutwara
mfw: imfwati (=isuka)
nsh : inshishi
nw : umunwa
ty: ityazo
gw: kugwa
nshw : yanshwanyaguje
ny: inyama
nt: intara
mp: imparage
nshy: inshyushyu
nyw: kunywa
ntw: intwaro
mpw: impwempwe


nty: intyoza

Ingingo ya 7 : Birabujijwe kwandika ibihekane kw, hw, gw, bikurikiwe n’inyajwi « o » cyangwa « u ».
              Ingero: Kwanga koga ni bibi
                            Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi

Biracyaza---

Nkusi Joseph
shikamaye.blogspot.no


 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355