Mu itangazamakuru ryo
mu karere u Burundi buherereyemo, ndetse no mu itangazamakuru mpuzamahanga,
muri iyi minsi ibibazo biri mu Burundi nibyo byihariye igice kinini. Abayobozi
b’ibihugu, imiryango mpuzamahanga n’ibitangazamakuru binyuranye bavuga kuri
ibyo bibazo, usanga buri ruhande rubogamiye ku nyungu runaka zaba ziva mu
bibazo u Burundi burimo.
Ababa badafite ukubogama
muri ibyo bibazo wababarira ku mitwe y’intoki. Ariko se mu by’ukuri impamvu
nyamukuru yabyo irazwi? Cyangwa haba habaho kuzihimba no kuzicura kugirango
inyungu z’aba na bariya zigerweho! Twe turagerageza kwerekana umuzi w’ibyo
bibazo n’uburyo abayobora kiriya gihugu babikemura mu buryo burambye.
Mu by’ukuri tubifata
nk’aho ari ikibazo cy’abarundi gusa kandi ari ikibazo kireba akarere k’ibiyaga
bigari by’umwihariko ndetse ahubwo n’akarere k’Afurika y’abirabura muri
rusange. Abari guteza ibibazo mu Burundi si abandi ni abateye ibibazo i Bugande
mu myaka ya za 1980, bagakomereza mu Rwanda, Congo yahoze yitwa Zayire,
none bakaba baradukiriye n’u Burundi. Birazwi ko i Burundi nibirangira
bazakomereza muri Tanzaniya, gukomeza no mu bihugu bya Afurika y’amajyepfo
SADEC. Ubwo wenda bazakomereza muri Afurika y’uburengerazuba, iyo hagati,
ndetse n’ibihugu by’abarabu babigeze ku buce.