Pages

KWAMAMAZA

Nubwo abarimu ba za kaminuza zo mu Rwanda batambara ubusa ngo bigaragambye nka bagenzi babo bo muri Uganda, bashengurwa n'ihonyorwa bakorerwa na FPR/Nkusi Yozefu

Umwiherero w'Agatsiko FPR-Kagame wa 13

" Wowe mwarimu( mukozi) wa kaminuza nkuru y'u Rwanda, ndakumenyesha ko umushahara wawe w'uku kwezi uzakurwaho kimwe cya cumi cyawo kizajya guteza imbere gahunda ya GIRINKA, niba utabyemeye, ufite iminsi 3 yo kwandikira umuyobozi mukuru wa kaminuza (Rector) usobanura impmvu utabyemeye".
Urwandiko rukunda guhabwa abarimu ba kaminuza nkuru y'u Rwanda giturumbuka ukwezi gushigaje iminsi 5 ngo gushire ruvuye mu biro by'umuyobozi mukuru w'iyo kaminuza (Rector).


Mu minsi ishize, Shikama yabagejejeho inkuru y'umwarimukazi wa kaminuza ya Makerere muri Uganda, imwe muri za kaminuza zikomeye muri Afrika no ku isi.Uyu mwarimukazi yikuyemo imyenda yambara ubusa imbere y'abanyeshuri b'iyi kaminuza agaragaza akarengane yagiriwe ko kwamburwa ibiro yakorereragamo nk'umushakashatsi, akoherezwa kujya gukorera mu isomero abyiganiramo n'abanyeshuri! Abayobozi b'iyi kaminuza bamaze kubona igikorwa cy'uyu mugore bahise bamusubiza ibiro bye ariko abategetsi ba leta bavuga ko bazamufunga ngo kuko yambaye ubusa mu ruhame. Icyaje kumenyekana ni uko uyu mugore azira ko mu matora y'umukuru w'igihugu aheruka muri Uganda, yari ashyigikiye Dg Kiiza Besigye utavuga rumwe na Museveni.

Abarimu bo muri za kaminuza zo mu Rwanda ubu zabaye uburo bweze, nabo bagiye basagarirwa n'abagombaga kubarinda ariko bo ntibambara ubusa kuko kwigaragambya bitemewe mu Rwanda!Agahinda k'inkoko ngo kamenywa n'inkike yatoyemo, aba barimu nabo agahinda kabo kazwi n'imiryango yabo badashobora kubonera igihe cyo kwitaho kubera gukora nk'ipunda, nyamara ntibanayibonere amafaranga yo kuyitaho uko bikwiye.

Mwarimu wa kaminuza ukora amasaha menshi kurusha abandi, Agatsiko ka FPR-Kagame gafata umushahara we nk'impano ahabwa n'aka Gatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita. Nta gusebanya kuri hano kuko inyandiko iri hejuru aha Regiteri  yoherereza kenshi buri wese uri muri kaminuza nkuru y'u Rwanda mbere y'iminsi itanu ngo ukwezi gushire ibisobanura neza. Ikimbabaza kikananshengura umutima ni uko aya mafaranga yamburwa mwarimu ku gatsi FPR ibeshya ko iyajyanye muri za gahunda z'iterambere, aherera mu mifuka y'Agatsiko k'amabandi yo hejuru ndetse ubu bikaba bigaragara ko n'abategetsi b'ibanze bamaze kuba utubandi duto! Ibi Pawulo Kagame aheruka kubyiyemerera ubwo yabazaga abategetsi b'uturere niba hari akarere na kamwe baba bazi katarimo ikibazo cya gahunda ya Girinka, maze habura n'umwe utera urutoki ngo amubwire ko mu karere ategeka nta gihari! Inyandiko iri aha irakwereka ko aya mafranga yamburwa abarimu n'abandi bakozi hirya no hino muri kamiunza arangiriza urugendo rwayo mu bifu by'aya mabandi yitwaje intwaro.

Si muri kaminuza nkuru y'u Rwanda iki kibazo kiri  cyo gucuza mwarimu ubusa ahembwa kuko no mu zindi kaminuza zicungwa na Leta n'izigenga ari uko bimeze. Ubwo nari ndi muri imwe muri za kaminuza zigenga nagiye gutangayo isomo( Visiteur) nahahuriye n'umwarimu wigisha muri imwe muri za kaminuza za leta ziri i Kigali. Twaraganiriye angezaho agahinda yatewe no kwamburwa amafranga ku ngufu na FPR muri 2003 ngo aha ariho arashyigikira itorwa rya Kagame Pawulo.Yagize ati:" Muby'ukuri gutwerera ku ngufu byarambabaje, ariko icyanshegeshe kurushaho ni uko amafaranga nambuwe na FPR yaguzwemo inzoga, maze za mayibobo zikamara icyumweru zinywa kuri Sitade ngo zirabyina intsinzi!". Abandi barimu naganiriye nabo muri kaminuza ya Pr Rwigamba, ULK ubwo najyaga gutanga amsomo muri iyi kaminuza (Visiteur) baranyumije ubwo ninubiraga ariya mafaranga twakatwaga i Ruhande i Butare ngo ya Girinka, bo bambwira ko ibibakorerwa bikubye inshuro 10 ibyambabazaga.
" Eh bwana hariya muri kaminuza nkuru y'u Rwanda muririza kuko hano muri ULK twapfuye tugapfurikwa!uzi ko ku mushahara wacu ungana n'ibihumbi magana atatu(300,000FRW) duhembwa, FPR ikuraho ibihumbi mirongo ine (40,000FRW) buri kwezi ngo y'umusanzu udasobanutse, ariko tuzi ko ajya muri FPR, kandi ugize icyo uvuga ntiwarara"

Umusanzu wa FPR, umusanzu wa Girinka cyangwa se ikindi ntazi. Iyi misanzu ifite amazina nk'ay'ihururu yakwa n'abantu utamenya iyo baturutse ku buryo n'abanyeshuri barimo!Mu matora ya Kagame Pawulo ya 2010, umunyeshuri wabaye n'umusoda(captain)muri FP witwa Vuguziga Japolo(Jean Paul) wigaga muri gahunda y'ikigoroba mu gashami k'imombonezamubano muri kaminuza nkuru y'u Rwanda akaba icyo gihe ari nawe wayoboraga MITIWELI mu bitaro bya kaminuza  Nkuru bya Butare, yarakugenedeye akabaza buri mwarimu niba ashyigikiye itorwa rya Pawulo Kagame. Iyo wamaraga gusubiza yego, wabwirwaga gukora mu mufuka ukajya gutanga mu cyama(FPR)!Abarimu bane navuganye nabo umwe yambwiye ko yashyize ibihumbi magana ane ( 400,000FRW) abandi bambwira ko batanze muri FPR ibihumbi magana atandatu umwe umwe.!!Urubuga rwanyu Shikama rurabibutsa ko icyo gihe mwarimu ufite Masters yahembwaga 250,000FRW naho dogiteri(PhD) agahembwa 300,000FRW. 

Birababaje rero kumva ariya mafaranga yakwa mwarimu ku ngufu agasiga iwe abana bagwingira nk'abandi ba Ngofero kubera kurya nabi; ujya kumva ukumva ko yakoreshwejwe mu bikorwa bigayitse nk'ibya gahunda ya Girinka twabonye hejuru cyangwa se akoreshwa mu gusindisha igice kimwe cy'abanyarwanda.Ariko se mwarimu uhonyorwa na FPR buri munsi azumvikanisha ijwi rye gute atemerewe gutaka nkuko bimeze muri za kaminuza z'ahandi harimo n'iza Uganda itegekwa n'umunayagitugu Yoweri Kaguta Museveni.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Ukuri gusimbure ikinyoma.


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355