Pages

KWAMAMAZA

UDUSAJYA(3):Mu gihe ba Munyanya babeshya Kagame ko bazamugwa imbere, Twebwe ho Ikinyarwanda ashaka gusogota tuzakigwa hejuru!/NKUSI Yozefu


Mu cyumweru gishize, za Nkomamashyi zo ku Kimihurura nyuma yo kwemeza ko itegekonshinga rihinduka kugirango umwami Kagame azagwe mu Rugwiro, zahise zisimbukira  ku wundi mushinga zagejejweho na Guverinema nyayo ya Kagame( ikorera mu Rugwiro). Urwo rukozasoni nta rundi ngo ni ukwiga ukuntu ikinyarwanda cyavanwa mu ndimi zakoreshwaga mu butegetsi kugirango abashoramari bazaze mu Rwanda ku bwinshi!!!!!Muri Shikama rero tukaba twamaganye uru rukozasoni twivuye inyuma. Biteye isoni rwose kubona umutegetsi udafitiye impuhwe abo yabohoje akabashyira ku ngoyi aryama akabyuka avuga ati ibi nibibe gutya, maze Inkomamashyi ze zikabiha umugisha uko byakabaye zititaye ku ngaruka bizagira kuri ejo hazaza h'abanyarwanda.
 Umunyarwanda wavuze ko itegeko nshinga ritahinduka ngo Kagame ayobore ubuziraherezo ukuri kwe kubaye imbarutso yo gusogota ikinyarwanda!
Mu gahugu k'ikinamico, iyi mpeshyi isize ivugishe abanyarwanda amangambure. Ikigarutsweho cyane kikaba cyari kijyanye na Kagame Pawulo washakaga guhindura itegekonshinga ngo we n'Abatutsi b'indobanure n'Abamotsi b'Abahutu babagaragiye bazategeke u Rwanda ubuziraherezo.

Twabonye abagore n'abagabo bikoreye inkangara, ibikarito n'udutebo  ngo baturutse iyo za Ruhengeri , Butare, Gikongoro , Cyangugu n'ahandi ntarondoye, ngo bakaba barageze ku Kimihurura aho za Nkomamashyi zirirwa zayira  badakoresheje imodoka tumenyereye ; kugirango berekane urukundo bakunda Kagame Pawulo ngo kuva iwabo kugera ku Kimihurura bakoresheje amaguru!Ibi kera imihanda itaragwira mu Rwanda mbere ya za 1960s ngo babyitaga kugenda ku rusinga kubera gukurikira za poto z'amashanyarazi kugeza ugeze i Kigali; sinzi aba niba bakinnyi barakurikiye poto cyangwa baranyuze kuri kaburimbo!

Muri iri Kinamico, hari umusore w'umunyarwanda wibwiriye Radiyo Ijwi ry'Amerika(VOA/Radiyo yacu) ko rwose ariho atotezwa kuko yandikiye za Nkomamashyi zo ku Kimihurura azibwira ko we abona hatagomba guhindurwa itegekonshinga kugirango abo tuvuze hejuru bakomeze badupyinagaze barangajwe imbere na Pawulo Kagame. Yavuze ko ibi atabikoze kubera ko yanga Kagame ahubwo ari uko hari inshingano Agatsiko ayoboye katagezeho, muri zo akaba yaravuzemo izi zikurikira:
- ubukene bwugarije abanyarwanda
- ubushomeri mu rubyiruko
- Ikinyarwanda cyateshejwe agaciro

Muri ibi byerekeranye n'ikinyarwanda cyateshejwe agaciro yatanze urugero avuga ko ugera mu biro mu Rwanda hose waba utavanze ikinyarwanda n'icyongereza nturebwe neza ku buryo n'icyo wari ugiye kubaza udashobora kugihabwa. Abakora mu biro kandi ubwabo usanga bavangitiranya iki kirimi cy'amahanga n'ikinyarwanda cyacu. Uyu musore nkaba mbona ataragombaga kuzira ibyo yavuze kuko ari ukuri ijana ku ijana (100%). Hazagire umunyarwanda utubwira ko hari umutegetsi n'umwe mu Rwanda ufata imbwirwaruhame akarangiza avuze ikinyarwanda cyonyine. Ndetse hariho bamwe bemeza ko batakizi kandi ukabona babyishimiye, aha natanga urugero nka Minisitiri w'ubuvuzi Dg BINAGWAHO na Porofeseri Lwakabamba Silas.

Amahame ya FPR na Kagame ni uko niba bakwiciye ugataka ukavuza induru ntuvuge ko upfuye yagombaga gupfa nta gaciro yari afite, uhita uhura n'uruva gusenya. Ingero ni nyinshi ariko urwa hafi navuga ni urw'umuryango wa Rwigara Asinapolo wishwe na FPR agahambwa ari muzima, umuryango we wagaragaza akababaro ugahita usenyerwa. Ibi ni nako bigendekeye ikinyarwanda kuko Pawulo Kagame yabonye ko iby'uyu musore avuga biri mu mitima ya benshi, kugirango yereke abanyarwanda ko igihugu cyabo kigaruriwe n'abacanshuro batanakeneye kuvuga icyo Kinyarwanda cyabo, yahise ategeka ko bagisenya burundu mu butegetsi no mu biro!Shikama ikaba ibibutsa ko mu mashuri ho cyaciwe kera.

Tugomba kukigwa hejuru 
Mu manama Pawulo Kagame yagiye agirana n'abamabari be, abenshi mu Bahutu bagiye bashyanuka bakavuga amahomvu ngo kugirango berekane urukundo bakunda Kagame wabagabiye; twavuga nka wa wundi wahoze ari Minsitiri w'intebe Dg Habiyaremeye wavuze ko Kudashimira FPR ni nko kutazirikana uwaguhaye inka. Habineza Yozefu vuba aha nawe bamubwiye ko umwana we yavuze ko Kagame yabaye perezida avuye mu ishymaba ati : " Barabeshya ntiyabivuze, yumviswe nabi, ntawe utera ibuye aho ajishe igisabo". Ariko amagambo ya rurangiza ni ayavuzwe na Musa Fazili , minisitri ushinzwe umutekano w'Agatsiko, wabwiye Kagame amagambo asa n'ayo Petero yabwiye Yezu bari hafi kumufata ngo bamubambe, amwizeza ko kubera kumukunda azapfana nawe.

" Nyakubahwa Perezida wa Repubulikaro , mu gihe abandi bavuga ko bazakugwa inyuma, njyewe ho nzakugwa imbere"

Ibi byose aba ba Munyanya babwira Kagame ni amahomvu kugirango bakomeze kwirira kuko urukundo rwabo ruri mu gifu aho kuba mu mutima! Nkuko Petero yihakanye Yezu inshuro eshatu zose inkoko itarabika, ni nako aba ba Munyanya bazihakana Pawulo Kagame ndetse hakavamo abazamushinja mu nkiko yaba atakiriho cyangwa akiriho ko ibyo bakoraga byose bakizaga amagara yabo ngo umunywamaraso atabahitana!

Twe rero abanyarwanda b'amoko yose, ntitugomba gukora nk'aba ba Munyanya mvuze hejuru n'abandi ntiriwe ndondora. Urukundo dufitiye ikinyarwanda ntabwo ruri mu bifu byacu, ruri mu mitima yacu kandi twiteguye kugipfira aribyo nise kukigwa hejuru nk'inkoko yubarara ku mishwi yayo ngo sakabaka itayihitana; ibi tukabikora kubera impamvu zikurikira:

- Ikinyarwanda twakirazwe n'abakurambere bakaba bararushye kugirango kibe uko tukizi ubu.
- Ikinyarwanda ni imodoka umuco wacu gakondo ugendamo haba mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo
- Umwana w'umunyarwanda ijambo rya mbere ahoha avuga ni data riri mu kinyarwanda si tata ry'ikigande cyangwa andi manyamahanga.
- Abanyarwanda tugira amahirwe kurusha ibihugu byinshi by'Afrika kuko turi mu bihugu bike cyane ururimi gakondo rwandikwa!

Twiyame Pawulo Kagame nkuko muri Uganda biyamye Umwidishyi mukuru Yoweri Kaguta Museveni
Muri Uganda hari amoko menshi anyuranye akanavuga indimi gakondo zinyuranye. Ni kenshi za leta zagiye zitegeka iki gihugu zashatse uko zashyiraho ururimi rumwe ruhuza abaturage, urwazaga imbere rukaba ari LUGANDA ruvugwa n'abaturage bo mu bwoko bw'Abaganda (40% by'abaturage ba Uganda). Abaturage bo mu yandi moko, basanze ko nibafata uluganda nk'ururimi rukoreshwa mu butegetsi no mu mashuri, umuco wabo n'ururimi byabo bishobora gucika, bahise bemeza ko ururimi gakondo rwa buri bwoko rugomba gukoreshwa mu mashuri ubwo bwoko buherereyemo.

Ikindi kintu gikomeye cyerekeranye n'umuco cyatitije Museveni ashatse gukora nka Kagame ni ugushyiraho umwami w'Umuhima , ubwoko Museveni akomokamo nkuko andi moko yari amaze kuyaha abayaturukamo bayabera abami mu rwego rwo kucamo ibice abagande ngo abone uko abategeka kugeza apfuye. Yageze iwabo muri Ankole abo mu bwoko bita BAIRU, b'abahinzi batandukanye n'abahima b'aborozi, bamutera utwatsi! baramubwiye bati:

" Abahima mwadukandamije kera, mutwica urupfu rubi;  amase ya kera ntagihoma urutaro. Nta mwami w'Umuhima dushaka, nubitsimbararaho turashoza intambara"

Musoveni yabonye ko ibintu bikomeye, arabareba bose arabaseka ati : " Nijye mwami wanyu"!
Abanyarwanda rero nabo bagomba gukora iyo bwabaga kugirango ikinyarwanda kidahungabanywa n'ikinyamulenge, Luganda, igifumbira, ikinyankole, igifaransa, n'icyongereza. Niba kugirango abashoramari bazane amafaranga menshi mu gihugu ari uko tubanza guca ikinyarwanda mu butegetsi  nkuko Inkomamashyi zo ku Kimihurura  zibyemeza, abo bavantara bazasubize yo ayo mahanya yabo iwabo ariko ikinyarwanda cyacu  gisugire gisagambe.

Niba Pawulo Kagame asogose ikinyarwanda kubera ko abanyarwanda banenga uburyo Agatsiko ayobora kagikoresha, bizagenda bite ejo niyumva ko u Rwanda yabohoje akarushyira ku ngoyi rwabaye ruvumwa kubera amabi arukorerwamo? Ku muvuduko afite, ndabona ashobora kuzaruhindurira izina cyangwa akaruroha mu manga twese tukajyana narwo!

Mana Tabara  u Rwanda n'Abarwo

Dg Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355