Pages

KWAMAMAZA

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI: “IGIHUHA KIRIMO GUHUTERA MURI KIGALI NO MU RWANDA HOSE KO ABATURAGE BEMEREWE KWAHURA AMATUNGO YABO KU GASOZI N’UBWISUNGANE MU KWIVUZA BUKAGABANUKA GISHOBORA KUZAHINDUKA UKURI MURI DISIKURU YA KAGAME KU MUNSI WO KURAHIZA PEREZIDA WA SENA BITYO AKAZABA YONGEYE GUHA ABANYARWANDA IKINDI KIMENYETSO KO BAKWIYE KUMUSEZERERA KUKO YABAJUJUBIJE/ UDAHEMUKA Eric

MUNYESHYAKA Visenti, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC i Kigali : Abaturage baramubwira ko bafite amakuru ko Kagame yabemereye kuragira inka ku gasozi akabihakana 
Muri iyi minsi impuha n’ibihwihwiswa birimo gucicikana muri Kigali umurwa mukuru w’ Rwanda. Bibiri muri ibyo bihuha ni uko mu matagisi, mu masoko no mu tubari abantu barimo kuvuga ko ngo Perezida Paul Kagame yamaze gutegeka ko abaturage bongera kuragirira inka ku gasozi kandi bakagabanyirizwa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Iyi nkuru abakozi ba Kagame bise igihuha yahungabanije ubutegetsi bw’i Kigali bigera n’aho minisitiri w’intebe agoronomu Anasitazi MUREKEZI yabigarutseho arabivuguruza. Siwe gusa kuko n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, imiyoborere myiza, amajyambere rusange n’imibereho y’abaturage (MINALOC) ariwe bwana MUNYESHYAKA Visenti yabigarutseho nawe arabinyomoza.

Mu kiganiro cyamaze amasaha atatu kuri radiyo Rwanda kuwa Gatandatu taliki 27 Nzeri 2014 cyarebanaga n’umuganda usoza ukwezi, uyu muyobozi muri MINALOC yarahiye arirenga avuga ko ibyo ari ibihuha kandi ko nta shingiro, ko inka zigomba gukomeza guhindirwa aborozi bagakomeza kubahiriza politiki ya nanjoro bahiga ibyatsi byo kuzigaburira.

Nta wari uzi ko amagare y’abakene n'abanyonzi yasubira mu muhanda

Mu nyandiko nyinshi SHIKAMA yagiye ibagezaho twagarutse ku karengane abanyarwanda bakorerwa karimo kubuzwa guhinga ibihingwa bashaka, gutegekwa kubika amagare mu mazu yabo, kubuzwa kwahura inka n’andi matungo ku musozi, gutegekwa kujya mu mashyirahamwe atagize icyo abunguye n’ibindi.

Kimwe mu bimenyetso byerekana ingoma zigeze mu marembera kandi bene zo bakikanga bahiritswe umunsi ku munsi ni ukwisubiraho ku byemezo baba barafashe mbere bigamije gukanyaga abaturahe. Muri iyi myitwarire, niho bagaragariza neza neza ko kuyobora byabananiye.
Nyakubahwa Nasitazi MUREKEZI, Minisitiri w'intebe abaturage bamutanga kumenya ibyemezo byafatiwe muri Vilaje Urugwiro n'aho babimubwiriye akabihakana yivuye inyuma kuko nta bubasha afite. Byose bigomba gukorwa kandi bikitirirwa Paul KAGAME ubu witwara nk'umwami

Aha niho itangazamakuru rigirira akamaro kuko umuturage ubona bongeye kumwemerera kugenza igare rye mu muhanda akeka ko ari abanyampuhwe naho zahe zo kajya ko ahubwo ari nka zimwe za bihehe igirira icyo ishaka kwinopfora. Nsubiyemo ko nanditse ko Kagame abaturage badakwiye kumushimira ko yabakomoreye kugenza amagare mu muhanda kuko bitari ngomba ko bayafunga.

Kagame ku Kimihururu asigaye yarahinduye ahantu ho gutangaza ibyemezo bya wenyine niho aherutse kwifashisha umuhango wo kurahiza abatware bashya maze akigira nyoni-nyinshi akemerera abaturage kongera kugendera ku magare nk’aho yabibabujije yari abifitiye uburenganzira.

Kwikundisha ku baturage ngo arebe ko ingoma ye yamara kabiri

Igikorwa cyo gukomorera abanyamagare n’ubwo nishimiye ko umuturage asubijwe uburenanzira yari yarambuwe kandi iki kikaba aricyo muri SHIKAMA duharanira, nababanjwe bikomeye n’uko Kagame atabikoreye urukundo akunda abaturage ko ahubwo yabikoze kugira ngo abikundisheho abannyega ngo arebe ko ingoma ye yamara kabiri kuko ubu bisa n’ibyamurangiranye.

Kubera ko azi neza ko abaturage babihiwe bya hatari kandi akaba azi neza ko we na FPR ye babahemukiye birenze urugero, yahisemo kongeramo andi mayeri yo kubiyegereza ngo arebe ko kubihirwa kwagabanuka mo gacye. Niyo mpamvu muzajya mubona abantu bavuga ibintu badafitiye gihamya, kandi bigakwizwa muri benshi cyane mu gihe gito gishoboka.

Inka zishobora kujya kurisha mu minsi mikeya

Nkiri mu Rwanda, nababwiye ko nari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru ISIMBI. Mu nimero ya 51 nasohoye muri Werurwe 2014 nashyizemo isesengura-ndagu za Magayane na Nyirabiyoro (igice cya 4) maze nibaza cyane ku mpamvu Kagame na FPR babujije abaturage kuragira nka ku gasozi. Ibyo nabyise POLITIKI YA NANJORO.

Nanjoro ni akuma gafite amenyo atyaye cyane ameze nk’amenyo z’inzoka. Ako kuma niko bakoresha bahirira amatungo ubwatsi buyatunga cyangwa baca icyarire cyo kuyasasira. Ako kuma umuntu ugafite iyo muhuye uhita ubona ko byanze bikunze agiye kwahirira amatungo ye.

Impamvu nabyise POLITIKI YA NANJORO ni uko inka imwe ihazwa n’ibiro 45 by’ubwatsi kandi kugira ngo ugwize ubu bwatsi bigusaba kwirirwa wahira umunsi wose kugeza rirenze. Ahangaha niho nibazaga ndengera umuturage, ko kugira ngo ubu bwatsi buboneke indi mirimo yose yo mu rugo igomba guhagarara ukabanza ugahaza iyo nka imwe y’impoma-rutaro.

FPR na Kagame rero bazi neza ibyemezo bafashe bikarusha ibindi kuniga umuturage bo bita igipingamizi. Nyuma y’amagare, nta kindi cyababaje abaturage kurusha kubategeka kurekera inka mu biraro binasobanuye ko nta cyabashimisha kurusha kubakomorera bakongera kuragira ku gasozi.

Amayeri ya FPR na Kagame hagamijwe kurindagiza abaturage

Mu Rwanda nahabaye umunyamakuru imyaka 10 kandi nahavukiye muri 1977 mpaba iminsi yose y’ubuzima bwanjye kugeza ku italiki 01 Mata 2014 kuko no muri 1994 nahungiye imbere mu gihugu amezi 3 yonyine, mpigira amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza. Nta muntu n’umwe nigeze numva akwirakwiza igihuha ngo abategetsi bafate umwanya wabo bakigarukaho ahubwo baramufataga bakamukanyaga.

Ubu rero bwo biteye ukundi kundi: Njyewe uzi amayeri ya Kagame na FPR, buriya yamaze gufata icyemezo cyo gukomorera abaturage gusubiza inka ku gasozi cyera ariko hari uko bigomba kugenda kugira ngo abaturage babanze barindagizwe nyuma babone ko ariwe mucunguzi wabo utavugirwamo kandi ntiyungirizwe bakomeze bamusingize nk’umwami.

Uko bigomba kugenda ni uku :  Icya mbere: Maneko za Kagame zigomba kubanza gukwirakwiza igihuha mu baturage zibagurira inzagwa mu tubari kandi zikemera kunywesha umuheha ziwusangiriraho n’abaturage baheruka koza amenyo ku ngoma ya Rwabugili, kugira ngo zumve aho abaturage bari bageze babihirwa n’ingoma-mpotozi ya FPR.

Icya kabiri: Maneko za DMI zigomba kubwira Kagame uko abaturage babyumva n’uko zasanze bitwaye kuri icyo kibazo, uko banegekajwe n’uburyo basingiza umubyeyi nyir’u Rwanda aramutse yunamuye icumu inka zikongera kurisha kuko bananijwe no kwahira ubwatsi.

Icya gatatu: Kubera ko Kagame ubu yitwara nk’umwami kandi atavugirwamo ntanavuguruzwe n’umuntu wese kugera no kuri Chef d’etat Major ndetse akarangwa no gusuzugura bikabije abakorana naawe, abategetsi bose uhereye kuri Minisitiri w’intebe w’icyaduka utagira ijambo na mba ukagera muri nyumbakumi.
Perezida Kagame ubu witwara nk'umwami, nashaka azemerera abaturage kwahura inka ku musozi nk'uko yakomoreye abanyonzi kandi byose akabikora ntawe agishije inama nk'uko ajya kumvisha abaturage yabikoze wenyine kuko nta muntu wemerewe kumuvuguruza mu Rwanda
Bose bagomba kunyomoza ibyo bihuha kandi bakabihakana bivye inyuma  kugira ngo Umwami nyir’u Rwanda Paul KAGAME mwene RUTAGAMBWA Dehugarasiyasi azatungure abaturage bose abemerere kongera kuragira ku musozi bityo ahabwe ibisingizo n’amashimwe kandi akomerwe amashyi y'urufaya wenyine nta wundi wiyitiriye icyo gikorwa.   

Dutegereze umuhango wo kurahiza perezida wa Sena

Nk’uko nabivuze mu ntangiriro y’iyi nyandiko, Kagame yakoresheje umwanya yabonye mu kurahiza abayobozi bakuru ku Kimihurura aboneraho kubwira abatunzi b’amagare ko bakomorewe. Niko mbona bishobora kuzagenda ku munsi wo kurahiza Perezida wa Sena abanyarwanda badakwiye gutaho igihe bamutegerezanyije amatsiko kuko nababwiye ko byanze bikunze agomba kuzaba ari umugande w’mututsi uzasimbura Kagame amaze guhirima mu minsi ya vuba kuko kuyobora abanyarwanda bimaze kumunanira rwose.

Mu isesengura-mpamvu na politiki ryanjye, ntibizabatangaze mubonye Nyakubahwa Paul Kagame avuze ko n’abari barategetswe gushyira inka mu biraro bakomorewe kimwe n’uko ubwisungane mu kwivuza bugabanijwe yanashaka akabubakuriraho bwose ngo arebe ko bwacya kabiri ariko akazaba yibeshye cyane kuko imivumo abanyarwanda bamuvuma izamusama n’urubyaro rwe rwose bitewe n’ibibi yahemukiye u Rwanda ku buryo wakeka ko atari cyo gihugu akomokamo.

UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)  

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355