Pages

KWAMAMAZA

Uku niko bitangira. Sosiyete Sivile mu Rwanda yatangiye guhangana n’ubujura bw’Agatsiko. Izindi nzego nazo zishoboye kugera ikirenge mu cya Sosiyete Sivile, Agatsiko kaba kiriwe ariko kataraye.



Munyamariza Eduwaridi

Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2014, Sosiyete Sivile yihanangirije Leta y’Agatsiko kiganjemo Abanyamahanga ko igomba gukuraho umusogongero wa 5% yiba abacuruzi batumiza ibicuruzwa hanze. Taliki ya 09 Nyakanga 2014, Sosiyete Sivile yongeye kwihanangiriza Leta y’Agatsiko ko igomba kubahiriza ibyo itegeko rigena, maze igakuraho umusoro ku nyongeragaciro (TVA / VAT) ku biribwa. Bajya bavuga ko ukubita imbwa akarikera ukayimara ubwoba. Abandi nabo ngo burya iminsi y’igisambo ni mirongo ine(40) kuwa mirongo ine n'umwe kigafatwa.

Ibyo Sosiyete Sivile iri kwiyama inihanangiriza Agatsiko katurutse mu baturanyi i Bugande, byaba byaratangiye ryari kandi gute? Kurikira hasi aha SHIKAMA iguhe incamake zabyo

Ibintu byose birebana n’ubujura bwa FPR ikorera Abanyarwanda, byatangiriye mu mwaka wa 2000  igihe Kagame yigiraga Perezida w’inzibacyuho ku ngufu ategetse P. Bizimungu kwegura igihe Kagame na Col Karegeya bamutungaga imbunda yo mu bwoko bwa masotera ngo asinye impapuro zo kwegura atabanje kuzisoma.

Imyaka yose yakurikiye, yagiye irangwa n’icyo Agatsiko kita “Gutekinika”.  Nkuko SHIKAMA idahwema kubibagezaho, uko gutekinika gukubiyemo ibintu byinshi birimo kwica, gukandamiza, gutera ubwoba, gushimuta, gufunga ndetse n’ubujura.
Muri iyi nkuru reka twibande kuri kimwe mu bigize gutekinika, aricyo Ubujura kuko ari nacyo Sosiyete Sivile yahagurukiye ndetse ihagurukana ubukana bwinshi ku buryo abakandamijwe n’Agatsiko bakwiriye guhita bafatiraho mu kugaruza uburenganzira bwabo.
Munyamariza Eduwaridi
 umuvugizi wa Sosiyete sivile yo mu Rwanda

Uburyo bw’isoreshwa mu gihe cy’Abaperezida babanjirije Kagame, bwari bworohoje cyane ku buryo abantu batamenyaga iby’iyo misoro n'amahoro.Ariko Kagame amaze gukacira ubutegetsi yagezeho abanje koga ikiyaga cy’amaraso akambukira ku kiraro  cy'imirambo, yahise akubitaho imisoro kabuhariwe ku buryo buri mu Nyarwanda aho yicaye aba atekereza umusoro n’amahoro.

Ibi bikaba bitandukanye cyane n’igihe cy’ingoma ya Habyarimana aho umuturage yamenyaga ibyo agomba isanduku ya Leta, inshuro imwe gusa mu mwaka igihe yabazwaga umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda magana ane (400 Frw).

Ariko ku ngoma ya mwene Rutagambwa, Umunyarwanda buri munsi agomba kongeraho amafaranga 18% ku icyo agiye kugura. Bavandimwe koko dukurikije ubukene bunuma mu Rwanda butewe n’ubujura bw’Agatsiko, aya mafaranga Rubanda rutakigira n’urwara rwo kwishima ruzayavana hehe?

Ayo mafaranga 18% yitwa TVA mu rurimi rw'igifransa. Ukaba ari umusoro ku nyongeragaciro utangwa n’umuturage ariko abinyujije ku mucuruzi. Ni ukuvuga ko umuturage acibwa amafaranga atazi ariko akamugiraho ingaruka zikomeye atabizi.

Uwo musoro wa TVA uba mu bihugu byinshi ariko kubera ubujura bwa FPR, umusoro wa TVA ugira ingaruka mbi ku baturage bo mu Rwanda ugereranyije no mu bindi bihugu aho uwo musoro ugira ingaruka nziza mu mibereho myiza y’abaturage.

Mu Rwanda uwo musoro utangizwa Kagame akimara kwiyimika, wari uri ku ijanisha rya 15 (15%). Nyuma y’ibifaranga Kagame yagiye ashora mu ntamabara zidasobanutse yagiye ashoza ku baturanyi ndetse n’ibindi bifaranga byinshi yatangaga ku bicanyi be ngo bajye kwica Abanyarwanda mu Mahanga, TVA yarayongereye ayishyira kuri 18%. Ijanisha rya 18% ni ryinshi cyane ukurikije n’uburyo ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bitumbagira bitewe akenshi n’indi misoro icibwa abacuruzi kandi itari ngombwa rwose.

Iyo misoro ituma igicuruzwa runaka kigira igiciro kiri hejuru kuko umucuruzi nawe aba ashaka akanyungu ariko mu Rwanda ho biba agahebuzo kuko ku nyungu umucuruzi ateganya aba agomba kongeraho andi mafaranga atanga mu mumufuka wa FPR, n’andi agomba gutunga Majoro, Koloneli na Jenerali ba RDF ngo bamuvuganire neza mu gikari (Ibukuru).

Imisoro abacuruzi bacibwa itari ngombwa ariko Uwiteka Utihanganira akarengane Akaba Yabagobotse ngo ibe yakurwaho Abicishije mu ijwi rya Sosiyete Sivile, ni Umusogongero wa 5% n’undi wa 3% hamwe na TVA ya 18% ku biribwa.

Nubwo hejuru y’iyo misogongero hariho n’indi misoro utapfa kurondora ngo uhite uyirangiza aka kanya, ubundi Leta iba isogongera isogongera ibiki? Ese ibicuruzwa biba byahindutse inzoga? Aha Sosiyete Sivile yarebye kure mu kwamagana aya mahano akorwa n'Agatsiko!

Umusogongero  cyangwa se Avance/Acompte na Withholding Tax (mu indimi z'amahanga), ni umusogongero Agatsiko kaka umucuruzi wese utumije ibintu hanze. Uwo musogongero utagira impuhwe kuko uza wiyongera ku kayabo  umucuruzi aba yamaze gutanga ku bicuruzwa bye; Agatsiko kaka uwo musogongero ku giciro cyose ibicuruzwa biba bihagazeho bigeze muri MAGERWA. Ubu ni ubujura gaheza!
ibipapuro abanyarwanda batangiraho amafranga y'agatsi muri RRA ntibibarika

Umucuruzi abeshywa ko uwo musogongero azawusubizwa ariko abenshi bahitamo kuwirengagiza kubera amananiza Agatsiko gashyira kuwushaka k'ugaruza amafaranga ye kariye. 
Iyo ugiye kwishyuza na gitansi baba baraguhaye ko bakuririye amafaranga, bagushyiraho amananiza bagusaba kuzana indi gitansi igaragaza ko koko ayo mafaranga yageze mu mufuka w’Agatsiko.

Twibutse ko ayo mafaranga ya 5% na 3% (Agatsiko gasogongera aya 3% iyo  ibigo bya Leta n’ibyigenga biguze ibintu mu bacuruzi) acibwa umucuruzi byitwa ko ari umusogongero azasubizwa, ariko atemerewe kuyasubizwa mu ntoki(cash) nk’uko we aba yayatanze. Ahubwo ategekwa kuyakura mu musoro ku nyungu agomba kuzasora.

Hejuru y'iyo misogongero ya 5% na 3% Agatsiko kaka umucuruzi undi musogongero(Avance/Acompte) buri gihebwe(amezi atatu) ngo ku nyungu umucuruzi yagize ku mwaka ushize. Uwo musogongero wo uza ari agahebuzo kuko umucuruzi atanga akayabo k'amafaranga. Ariko nk’uko nabivuze akaboko k’Agatsiko iyo gashyikiriye ifaranga ryawe kurigusubiza bisaba ko ako kaboko ubanza kugaca kandi bidashoboka.

Iyo ubashije gutsinda cya kizami cya za gitansi Agatsiko kagusaba, kongeraho andi mananiza atuma abacuruzi benshi bahitamo kwihorera akayabo ka 5% na 3% baba batanze, hanyuma mu kwirinda igihombo kinini bagahitamo kuzamura igiciro maze umuturage uje guhaha yitwaje mu mufuka ya 18% ya TVA agasanga na ya 5% ndetse 3% bimutegereje nuko akagwa mu bujura atazi.

Amananiza Agatsiko kongera kuri za gitansi, ni ukohereza bamwe mu bakozi b’ikigo gishinzwe kunyunyuza Rubanda ngo ni Ikigo cy’imisoro n’amahoro, hanyuma amazina yaba Auditors yiganjemo ayo Abagande nka ba Byagatunda, Cyakabare, Bwesigye, Andrew, Julius na Hope, Izabirye n'abandi bakaba baguye kuri wa mucuruzi ngo baje kureba ko bimwe Agatsiko kasogongeyeho, yabicuruje koko.

Ubwo bagakomeza amananiza  kugeza ku iterabwoba aho baca uwo mucuruzi  ibihano (amande) bingana n’amafaranga menshi hanyuma bagafatira y’amafaranga yahaye Agatsiko gasogongera. Icyo gihe bongera kumuca n’andi mafaranga yo kumuha gasopo ko atagomba kuzongera kwishyuza Agatsiko.

Ubwo bujura bwose bwagiye bukura nk’ikibyimbya mu myaka ikabakaba cumi n’itanu Agatsiko kabutangiye, ari nako Abaturage bagenda bahondoka nk’isabune iri mu mazi kubera inzara itewe n’ubujura bw’Agatsiko, none Sosiyete Sivile irabagobotse ihisemo  kwihanangiriza Agatsiko ibicishije no mu itangazamukuru ryako “Igihe.com”. Muri SHIKAMA tukaba tuyikuriye ingofero kubw'iki gikorwa cyayo cya kigabo.

Uru rugamba Sosiyete Sivile itangije ku Gatsiko ka Kagame ntirworoshye ariko Abaturage  baramutse bivanyemo ubwoba batewe n’Agatsiko maze bakiyemeza gukuraho ubujura bakorewe iyi myaka yose, nta gushidikanya ko mu gihe gito cyane abagize Agatsiko baba bari kwishyura ibyo bibye.

Nyiramatwi ni wowe ubwirwa!


Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa
SHIKAMA
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355