Abanyarwanda bakunze kwibanda cyane iyo
bandika cyangwa baganira ku byabaye muri Revolisiyo yo muri 1959 bagasimbuka
bakajya ku bwicanyi n’ubusahuzi by’ingoma y’Agatsiko iyobowe na Pawulo Kagame.
Ni bake batinyuka kwandika ku mabi n’ibyiza byakozwe n’ingoma ya Habyarimana
Yuvenali. Muri Shikama rero buri gihe turavuga ngo nukoma uruskyo ujye ukoma n’ingasire.
Ni ngombwa rwose ko ibyiza n’ibibi byagiye bikorwa n’ingoma zose zategetse u
Rwanda bishyirwa ahagaragara nta kubogama kurimo, kugirango abana bacu
batazagwa mu mitego nk’iyo twagiye tugwamo. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho imitego
yatezwe Nyakwigendera Perezida Kayibanda ikageza ingoma ya Kinani ku butegetsi ku itariki ya
5/7/1973 dukeka ko Pawulo Kagame ariho ahura n’isa nayo umunsi wa none.
U Rwanda rukimara kubona ubwigenge rwahise
rugabwaho ibitero n’abatutsi baburwanyije biyitaga INYENZI( Ingangurarugo Ziyemeje
kuba Ingenzi) akenshi bakunze gutera baturutse i Burundi, Nshiri,Bugarama, Bweyeye no mu Birunga.Ibyo bitero byatangiye nyuma y'amezi atatu yakurikiye ubwigenge kugeza muri 1967. I Burundi naho ibintu
ntibyari byoroshye kubera umwiryane w’abahutu n’abatutsi waje kuvamo Itsemba ry’abahutu
batabarika muri 1972 ryari riyobowe na Michel Micombero wategekaga u Burundi
afatanyije n’Uwayoboraga Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi ariwe
Aritemo SIMBANANIYE.
Ibu bwicanyi n’umubare w’impunzi z’abahutu zahungiye
mu Rwanda maze bikururu umwuka mubi hagati ya Micombero na Kayibanda Gerigori
wayoboraga u Rwanda. Ku buryo ibihugu byombi byakoresheje amaradiyo y’igihugu,
maze biratukana karahava. Ibyo nibuka neza ni Uko u Rwanda rwavugaga ko radiyo
y’u Burundi ari igicuma, Simbananiye bakamwita IGIFURA.
Amerika n’Ubufransa
bifata umugambi wo gusimbura Ububiligi
Iri shyamirana hagati y’uduhugu duto twegereye
Zaire yayoborwaga na Mobutu Sese
Seko Kuku Ngbendu wa Zabanga wari mu kwaha kwa USA kandi ayobora uruhugu runini
rukize ku mutungo kamere. Utu duhugu kandi duhana umupaka na Tanzania icyo gihe yari mu ruhande rw’abasosiyalisite
USA yangaga urunuka kubera kubogamira ku ruhande rw’Abasoviyeti batajyaga
imbizi na Amerika muri icyo gihe cy’Intambara y’ubutita. Mu majyaruguru y’u
Rwanda hakaba hari nanone igihugu cya Uganda Abongereza bitaga ISIMBI ry’Afrika
kubera ubukire n’ubwiza bwacyo, nacyo cyarimo intambara z’urudaca z’abarwaniraga
ubutegetsi. Angola iri hepfo ya Zaire nayo yari mu ntambara yo kwigenga ariko
amashyaka akomeye nka MPLA riri ku butegetsi ubu ashyigikiwe n’Abasoviyeti .
Muri aka gasitwe kose USA yatinyaga ko utu duhugu tubiri natwo twagwa mu
maboko y’abasoviyeti tukabogamira ku ruhande rwa sosiyalisimu. Izi mpungenge zaterwaga n’uko USA yabonaga ko
Ububiligi
bwadukoronije bugaragaza intege nke zo kurandura ibibazo by’amoko bagizemo
uruhare mu gushimangira. Niyo mpamvu, iki gihugu cy’igihangange kitazuyaje
gushyigikira ko Abafransa bakora uko bashoboye bakigarurira u Rwanda n’u
Burundi.
Imyiteguro ya Kudeta yo muri 5/7/1973
Mbere ya
Kudeta habanje kuba amarorerwa mu Rwanda nk’ariho aba ubu mu gihugu. Abashakaga
guhirika ubutegetsi bakoresheje umwiryane mu mashuri yisumbuye na Kaminuza.
Abanyeshuri b’Abatutsi barakubitwa,
abandi barameneshwa ndetse bamwe bavuga ko hari benshi bishwe icyo gihe. Iki kibazo cyaje kurangira abasirikare bakuru
bahawe kuyobora ibigo by’ayo mashuri yisumbuye. Ni uko Koloneli Aloyizi Nsekalije
yahawe kuyobora Ishuri ryisumbuye rya Byimana riyoborwa n’Abafurere Maristes .
Abateguraga
iyi Kudeta rero bakoze ibi tuvuze hejuru kugirango bereke amahanga ko
Nyakwigendera Perezida Geregori Kayibanda yananiwe kuyobora igihugu kugirango
ibi bibe impamvu ifatika yo gukora Kudeta kandi ishyigikirwe n’amahanga.
Nyakwigendera Perezida Geregori Kayibanda |
Perezida
Kayibanda nawe wari Bwengenyakuri nkuko umuhanuzi Magayane amwita, yasaga n’uzi ibiriho bitegurwa ariko agomba
kuba yaragize amakosa abiri: Kwizera cyane Nyakwigendera Perezida Kinani dore
ko yari yarabyaye n’umwana wo kwa Kayibanda muri batisimu, kumenya ibitegurwa
ntafate ingamba zo kubiburizamo zitamena amaraso hakiri kare.
Mu ijambo
yavuze ku itariki ya 1/7/1973 ku isabukuru yo kwizihiza imyaka 11 y’Ubwigenge,
Perezida G. Kayibanda mu gihe yagezaga ijambo ku baturage n’abatumirwa bari
ahaberaga ibirori, abateguraga kudeta baramusabose maze umuriro urabura muri mikoro
yavugiragaho . Nkuko twabivuze hejuru ko Perezida Kayibanda yasaga n’ubizi,
yarahagaze areba abari aho avuga ijambo ritazibagirana ati: « Aba ba RUTEMAYEZE
icyo bashaka gukora bagikoze » Nyuma y’umunsi umwe gusa ku itariki ya 5/7/1973
niho habaye ihirikwa rya Perezida Kayibanda n’ingoma ye, abasirikare bakuru
bose byitwaga ko bari abayobozi b’ibigo by’amashuri amazina yabo agaragara ku
rutonde rw’abiyise Abavandimwe b’uwa 5
Nyakanga( Les camarades du 5 juillet).
Isanisha rya kudeta yo muri 1973 n’ibiriho
biba mu Rwanda uyu munsi wa none
Nkuko Amerika ariyo yatanze uruhusa ngo Abafaransa
basimbure Ababiligi mbere ya kudeta yo muri 1973 ninayo yatanze uruhusa ngo
Ubwongereza busimbure Ubufransa mbere yo gutera u Rwanda kuri 1/10/1990.
Ntabwo USA yatinyaga sosiyalisimu kuko yariho ikendera ahubwo yabonaga ko
umukozi wabo w’igihe kinini Mobutu yari mu minsi ye ya nyuma urupfu rwenda
kumutwara bakabona ko nibadatanguranwa Ubushinwa n’Ubufransa byakwigarurira
umutungo kamere w’iki gihugu . Jenoside
yo mu Rwanda n’intambara zayikurikiye kugeza ubu byose kwari ukurwana ku nyungu
z’aba ba Mpatsibihugu babiri.
Perezida Pawulo Kagame |
Umutwe
bakoresheje muri aya mabi yose ariwo FPR iyobowe na Kagame, biragaragara ko
byawunaniye kumvikana n’ibihugu 2 by’abaturanyi , Tanzania na RDCongo birimo
inyungu zitabarika z’aba ba Mpatsibihugu. Si ibyo gusa kuko uyu mutwe ukora nk’imitwe
y’iterabwoba wananiwe no kuyobora agahugu gato nk’u Rwanda kandi warahawe
byose; ibiri amambu uyu mutwe ugaragara nk’ushaka kuryanisha abanyarwanda
kurushaho, ndavuga abahutu n’abatutsi.
Mu gihe
hari amakuru afatika Shikama imaze iminsi ibagezaho ko Kagame yitegura gutera
Tanzania, iki gihugu kikaba cyarateje ubwega kuri USA n’ibindi bihugu bikomeye,
hakaba hari n’iterabwoba ry’amagerenade rikibasiye, tukaba tubibutsa ko ubu
hari n’abanyarwandakazi 4 bafungiye Arusha bashinjwa ubutasi. Birashoboka rero ko USA n’Ubwongereza byaba
byararangije guha umugisha abazakora kudeta tukaba turi mu gice cya nyuma cy’ikinamico
tutabizi nka kariya kavuyo kabaye mu mashuri yisumbuye hagati ya 1972 na 1973!Aka kavuyo rero kakaba
gasimbuwe n’imiriro yibasiye Kigali, ejo ishobora kugera no mu tundi duce tw’igihugu.
Niba ari
uko ibintu bimeze , iyi miriro iri hirya no hino mu gihugu yaba iriho ikorwa n’abambari
ba Kagame nkuko abatezaga akavuyo mu mashuri muri 1973 na mbere yaho gato mu
Rwanda babaga ari ba Somambike ba Perezida Kayibanda abenshi barabyaye abana be
muri Batisimu nka Perezida Kinani. Ibi bikaba bishimangirwa n’ijambo ejo
Minisitri w’umutekano wa Kagame Musa Fazil yagejeje ku banyamakuru, aho yemezaga
ko iyi miriro atari umutego w’umwanzi nk’uko
bamwe bariho bayiyitirira, ko ari ikibazo cy’amashanyarazi. Fazili azabeshye
Abahinde ntagafate miliyoni 11 z’abanyarwanda nk’incuke zitazi icyatsi n’ururo.
Izo nsinga z’amashanyarazi zitwitse ahantu harenga 6 zikaba zitaratwika narimwe
ninjoro, ndumva ari insinga zidasanzwe, zizi ubwenge, zikanagira n’impuhwe
amahanga yose yazajya aza kwigurira mu Rwanda.
Abakinnyi b’iyi kinamico nibamara gufunga
rido( curtain) ibyahishwe bihishuwe, niho Fazil azamwara akatubwira ati:" burya
twari tuzi ko ari abagizi ba nabi batwihishemo ariko tukanga kuvugisha ukuri
ngo tutagaragaza intege ncye imbere y’abaturage!" Ntuzatangare atunyometse ko
yari abazi kandi yari abashyigikiye kandi baramutse bifuje ko abafasha kuyobora
igihugu yabikora kuko agifite intege nkuko wa musaza Kagame aherutse kohereza
gukorera izabukuru Arusha aherutse gutanga urwenya!!!!!
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355