Pages

KWAMAMAZA

Minisitri Musa Fazili amaze kubwira abanyamakuru none kuri 20/7/2014 ko nta mwanzi utwika u Rwanda nta n'uwabishobora, ko ari ikibazo cy'amashanyarazi, yahise yumirwa yumvise akimara kuvuga ibi ko mu Gishanga hariho hashya nanone. Ubu noneho ni ibigega by'ibiribwa byibasiwe, mu gihugu cyugarijwe n'inzara.

Fazili yumiwe abwiwe ko mu gishanga
 hongeye gushya
Ibiribwa byatwitswe n'umuriro


Minisitiri ushinzwe umutekano wa Kagame Musa Fazil  yabeshye abanyamakuru uyu munsi kuri 20/7/2014.  Mu biro bya minisitri w'intebe agaragiwe na Minisitiri ushinzwe ibiza, n'umuyobozi wa Kigali Fideli Ndayisaba bahuye n'abanyamakuru si ukubanyomeka bivayo. Aba bategetsi bemeje abanyamakuru ko nta mwanzi uriho utwika mu Rwanda ko ari ikibazo cy'amashanyarazi. Ko n'ubundi aba banzi niyo batwika ntacyo bageraho kuko ngo n'ibindi bagerageje ntacyo bagezeho.


Mu gihe aba bakegesi bari bavuye muri uwo muhango, bakubiswe n'inkuba bumvise ko mu gishanga hariho hagurumana icyari kibasiwe uyu munsi kikaba ari ibigega by'ibiribwa. SHIKAMA ikaba ibibutsa ko inganda zahiriye ubushize muri kiriya gishanga zirenga 3 zose zaskyaga ibigori, ubu mu Rwanda abaturage bakaba barategetswe kurya iyo kawunga nyuma y'aho FPR ibaburije guhinga ibijumba byatunze abasokuruza bacu.

                           
Abantu bakijijwe n'amaguru
Muri SHIKAMA tukaba twamganye imvugo nk'iyi ya Musa Fazil ijijisha mu gihe abaturage bugarijwe n'inzara n'ibyo FPR yashoyemo kugirango yibonere akayabo ibajugunyira ibyo ibonye nabyo biriho bitwikwa. Turabamenyesha ko urubuga IGIHE.com hashize ibyumweru 2 rutangaje ko abanyarwanda bugarijwe n'inzara. Kuri iyi nzara, Minisitiri ufite ubuhinzi mu nshingano ze Dr KALIBATA akaba yariyemereye ko inzara yugarije u Rwanda koko ariko ngo abanyarwanda ntibahangayike kuko hari ibiribwa biri mu bigega Leta ishobora kubaha iki cyago kiramutse gikomeje.

Fazili yumiwe abwiwe ko mu gishanga  hongeye gushya
None se ko ibyo biribwa biriho bitwikwa amanywa y'ihangu, ikindi Agatsiko kakoresha mu guhumuriza abanyarwanda ni iki kababwira ko batazicwa n'inzara? Mu gihe Agatsiko kiyemerera ko nta mwanzi uriho utwika igihugu dore ko ngo nta n'uwamaramo isaha nk'uko KBAREBE yabyivugiye, nta shiti ko imiriro yose igomba kujya ku gatwe ka Kagame n'abafasha be. 
ibigega byahiye  birakongoka

None se tuvuge ko iyi miriro iriho iterwa n'ibikoresho bidahwitse by'amashanyarazi biterwa n'uko ingengo y'imari yo kubigura yigira mu mufuka wa FPR? SHIKAMA irabibutsa ko sosiyete ishinzwe amashanyarazi EWSA ariyo ya kabiri mu guhabwa akayabo mu ngengo y'imari  y' u Rwanda nyuma ya Minisiteri y'Imari. Aho izi miliyari zijya mumaze iminsi muhasoma ku mbuga. Umwambari wa FPR araza akayora akajyana muri FPR, hashira amezi 3 akajya imbere ya za Nkomamashyi zo ku Kimihurura akavuga ko yahombye zigakoma amashyi, Kagame bugacya yahohereje undi ,bityo bityo. Ni muri urwo rwego ubu hari miliyaridi zikabakaba 3 z'amanyarwanda zaburiwe irengero muri uyu mwaka!
umwotsi watwikiriye agace kose ubigega byarimo

Cyakora ntawarangiza adashimye Kagame n'Agatsiko, kuko ibyuma by'ibihangikano bavuga ko aribyo nyirabayazana w'imiriro iri mu Rwanda ubu, bifite ubukana bwo gutwika ariko bikagira n'impuhwe buri gihe bitwika ku manywa y'ihangu kugirango hagwe abantu bacye muri iyo miriro ugereranyije n'imbaga y'abantu bahatikirira biramutse bitwitse ari ari mu gicuku!

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355