Perezida Kagame |
ikirangantego cya FDLR |
Mu bihugu biyorwa mu buryo bwa Demukarasi, abenegihugu bagezwaho imishinga Leta ishaka gukora mu gihugu bakagira icyo bayivugaho, banga , basaba ikosorwa, cyangwa se banga burundu iyo mishinga; ni muri urwo rwego abaturage b’igihugu cya Noruveje banze ko igihugu cyabo cyinjira mu muryango w’Ubumwe bw’i Buraya Kandi Leta ntako itari yagize ngo ibiemeze, nyamara amatora yarageze barabyanga biremerwa.
Mu Rwanda si uko ibintu bimeze kuko icyo
Kagame n’Agatsiko ke barose bucya cyabaye itegeko ntakuka urirenzeho agacibwa
umutwe, akenshi bikaba bikorwa mu nyungu
zako aho kuba iz’abaturage. Ingero ni nyinshi: Agatsiko kemereye sosiyete yo
muri Isirayeli ikora udupira nka tumwe twajyaga(abanyarwanda) tuzirika ku murizo
w’inka nyuma y’icyumweru igice bashaka ko kivaho kigacibwa nta maraso avuye.
Abakora utu dupira Bemerewe n’Agatsiko
imboro zo gukata zigera kuri 2,000,000 mbere y’uko umwaka wa 2015 urangira, mu
rwego rwo kwishyura imyenda y’intwaro FPR yafashe zo gutsemba abanyarwanda
n’abaturage bo mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika. Abaturage bakaswe ubu
babaye ibisenzegeri utatse agafungwa ngo
ararwanya gahunda za leta .
Si ukutagishwa inama ku mishinga gusa, abaturage ntibamenyeshwa
ibiriho biba mu gihugu , niyo babibwiwe barabanyomeka. Urugero rufatika ni
inama iherutse kubera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 2/7/2014 kugeza tariki
ya 5/7/2014, yigaga ikibazo gihangayikishije u Rwanda n’isi yose, ariko
abanyarwanda ntacyo bigeze babwirwa. Iby’iyi nama babyumvise igihushuka kuri
radiyo BBC Gahuza ubu Kagame yibasiye, ishobora kongera kutumvikana mu gihugu
mu minsi mike. Iyi Leta rero muby’ukuri umuntu yavuga ko ihagarariye inyungu
z’Agatsiko naho abaturage umuntu yabita ko ari ingwate nkuko mugiye kubyibonera
hasi aha.
Inama yabereye i
Kigali yarimo bande kandi yigaga iki?
Nkuko tubitangarizwa n’ikinyamakuru Mtanzania
cyandikirwa muri Tanzania kandi kigakorera no kuri interineti, abari muri iyi nama yatangiye ku itariki
ya 2/7/2014 ikarangira ku itariki ya 5/7/2014, ibyo yize, n’abari bayirimo byose
babisobanuriwe mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania bwana Bernard Membe aherutse kugirana
n’abanyamakuru i Dar es Salaam muri Tanzania. Nyuma y’iki kiganiro, iki
kinyamakuru cyasohoye inkuru ifite umutwe ugira uti « UN yamchokonoa Rais Kagame» Tugenekereje mu kinyarwanda ni nko
kuvuga ngo LONI ikurugutuye Perezida Kagame!kanda aha usome iyi nkuru mu Kiswahili muri Mtanzania.
ibendera rya FDLR |
Muribuka ibitutsi n’isebanya
Kagame n’Agatsiko ke bakoreye Perezida Kikwete n’umuryango we.Iyo nama rero yarimo intumwa zikurikira: Umuryango w’Abibumbye(LONI),
Umuryango w’Afrika yiyunze(AU), SADC,
imiryango mpuzamahanga itandukanye, ibihugu bifite ingabo muri RDCongo ni muri
urwo rwego Tanzania nayo yari yatumiwe,
n’u Rwanda narwo rukaba rwari ruyirimo.
Imyazuro yafatiwe
muri iyo nama
1.Ibyo LONI n’amahanga bategetse FDLR gukora
Nkuko intego ya Shikama ari «Uharanire
ko ukuri gusimbura ikinyoma», turamagana itangazamakuru ryo mu Gatsiko
ritageza ku banyarwanda amakuru y’impamo y’ibibera mu gihugu cyabo kandi aribo
bigiraho ingaruka mbere y’Abakegesi. Minisitri Membe amaze gutangaza ko amahanga ashaka ko
ikibazo cya FDLR kirangira, bitarenze amezi atandatu uhereye muri uku kwa
Nyakanga, ibinyamakuru by’Agatsiko byasamiye iyi nkuru hejuru ngo aka FDLR
karashobotse ngo igiye kwinjira mu Rwanda ipfukamye. Si uko bimeze , ibi byari
ibinyoma, dore amakuru y’ukuri atangazwa n’abanyamakuru ba Mtanzania bari mu
nama Membe aherutse
kugirana n’abanyamakuru i Dar es Salaam.
a a) Inyeshyamba
za FDLR zategetswe kuva mu bwihisho, zigashyira intwaro hasi, abazi ibya
gisirikare bagashyirwa mu ngabo z’u Rwanda (ndlr. iziriho ubu ni iza FPR) abasigaye bagafashwa
( turabibona hasi) kuba abaturage basanzwe.
b b) Izi
nyeshyamba za FDLR ziramutse zanze ibyo
amahanga na Loni azisaba, igihe kirangiye zigomba kugabwaho igitero n’ingabo za Loni ngo zizeye kuzisenya mu gihe
gito ( umuntu yakwibaza aha intwaro bakoresha ziruta izo bakoresheje mu myaka
20 ishize bagaba ibitero bitabarika kuri FDLR izo arizo .)
2 2. Ibyo LONI n’amahanga bategetse Perezida Kagame w’u Rwanda bikaba byaragizwe ibanga n’Agatsiko
Muri Shikama dufite amakuru atubwira ko Kagame ubu yashoye amafranga atabarika mu Bakongomani: Abanyamadini, abanyapolitiki, urubyiruko
ndetse n’abasirikare ba RDcongo, abo bose ngo bazakore ibishoboka byose birukane abarwanyi ba FDLR mu nkambi nshya
Loni iriho ibakusanyirizamo muri RDCongo. Bityo, ngo aba FDLR bakwirwe
imishwaro nkuko byagendekeye impunzi z’abahutu zitapfiriye mu nkambi za Zaire
mu 1996 ubwo ingabo za FPR zatwikaga izo inkambi. Nyamara reba ibyo Perezida Kagame
yasabwe na Loni gukora n’abari muri iyi nama bose, nawe akaba yarahawe amezi 6
kuba yabirangije uhereye ku tariki ya 5/7/2014.
a) Leta
ya FPR na Kagame bategetswe gushyira abasirikare ba FDLR bose mu ngabo bita iz’u
Rwanda.
b) Kubaka
inkambi mu Rwanda zizajyamo abantu bose bazaba batagiye mu ngabo z’u Rwanda,
izo nkambi zikazaba zirinzwe kandi zigenzurwa na UNHCR, SADC, n'u Rwanda kugirango bariya
bantu bahabwe imfashanyo no kubasubiza
mu byabo.( Iki nicyo cyagizwe ubwiru kandi nicyo gitesheje Kagame umutwe kugeza
ubwo afashe umugambi wo gukongeza imiriro mu gihugu nkuko tuzabigarukaho mu
gice cya kabiri cy’iyi nyandiko)
Aba banyamakuru ba Mtanzania bavuga ko
Minisitiri Bernard Membe
yababwiye ko hirya no hino abantu banyuranye bariho bakora ibishoboka byose
kugirango bumvishe Kagame ko agomba kubahiriza biriya asabwa hejuru. Aba
banyamakuru banzura kandi bemeza ko uyu ari
umutego LONI iteze perezida Kagame dore ko ngo mugenzi we Kikwete yari yamugiriye inama isa n’ibi
ategetswe hejuru akamutuka akamutukuza.
Niko, aho imiriro iriho ica ibintu hirya no
hino mu gihugu Agatsiko kiyemerera ko atari abanzi bako (FDLR na RNC) babikora, ntiyaba
ifitanye isano n’iyi nama y’i Kigali? Aho Kagame ntiyaba ariho akora ibishoboka
byose yifashishije inkongi ngo ibyari
inama bibe isoko? Ntuzacikwe n’inyandiko yacu y’ubutaha kuri ibi byahishuwe bya
cumi.
FDLR irinze impunzi mu mashyamba ya RDCongo |
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355