museveni na kagame baragiye |
Intangiriro yo kwimakaza Abatutsi(bo mu Gatsiko), Abahutu bagakandamizwa!
Kagame akimara kwicara ku ntebe ishyushye y'ubuperezida, yahise aha ubutumwa Abahutu bose maze afunga Bizimungu P. Ubu butumwa bwashakaga gukangurira abahutu bose ko ntacyo baricyo mu Rwanda, ko bagomba gupfukama bakajya batamikwa ibyo bahawe n'abatutsi bakuriwe na Kagame. Niko bimeze iki gihe ni nako byahoze mbere.
ababakomokaho ngo batazigera batera ikirenge mu cyabo mu bumenyi. Nibwo Leta iyobowe na FPR/Kagame yatangiye kugenda ica ururimi rw'igifaransa guhera mu myaka ya 2003 Kagame amaze kubona ko intebe y'ubuperezida ayicariye koko nyuma y'ingirwamatora yatsinze abanje kwiba Twagiramungu F.Shikama mu bushakashatsi bwayo irakumenyesha ko uwo mugambi wa FPR/Kagame wo guca igifaransa burundu yamaze kuwugera ku musozo ubwo mu mezi ashize, yakuye urwo rurimi ku noti y'amafaranga magana atanu.
Guca ururimi ni amahano mu muco gakondo w'igihugu
Ururimi ni ikintu gikomeye mu muco gakondo w'igihugu ku buryo kuruca uba ukoze icyo bakunze kuvuga mu kinyarwanda "guca inka amabere cyangwa kumena igisabo". Nubwo ururimi gakondo ku banyarwanda ari Ikinyarwanda, igifaransa nacyo cyaje kwinjira cyane mu banyarwanda ku buryo amagambo menshi yacyo yivanze muyo ikinyarwanda maze biba mahwi.
Uko kwivanga kw'amagambo kwatumye mu mihango gakondo y'u Rwanda rwa Gihanga nko guterekera, kuvugira inka amahamba, ndetse no mu mihango ya Gikirisitu nko gushyingirana, ku batizwa no gukomezwa, gusezera ku batabarutse no kubashyingura, ibyo byose hagiye hanagenda hakoreshwa amagambo menshi y'igifaransa yivanze mu kinyarwanda.
Agatsiko ka Kagame muri bwa bwenge bwabo bwibazwaho na benshi, ntibigeze bashobora gutahura ko guca ururimi rw'igifaransa uba ukomerekeje n'ururimi gakondo rw'ikinyarwanda. Ibyo ni ibintu bidashobora kwihanganirwa n'abakurambere bagirana ibiganiro n'abariho biciye mu migenzo yatangiranye na Gihanga wahanze u Rwanda.
Sinzi icyo igitabo cya Guinness records kimaze rwose kuba nta mazina y'abahutu akigaragaramo kandi harimo ibihumbi by'abo byabashije kurenga ibihugu birenze bine(Rwanda, Zaire, Congo Brazzaville, CAR, Angola, ....) bagenda n'amaguru.Abandi bahutu batari kubabarira ku rugendo ngo amaguru ashyuhe abyimbe areretemo amazi, bari kuniha kucyo Inkotanyi/Kagame zita akandoyi, abandi bari kuboroga bakubitwa agafuni.
Ngo ntabapfira gushira
Nk'uko Abatutsi batamazwe n'interahamwe muri Jenoside, Abahutu nabo ntibapfiriye gushira mu gikwiriye kwitwa Jenoside yabakorewe.Nyuma y'iyo nzira y'umusaraba, Abahutu barokotse ntibahawe amahirwe yo kugira icyizere cyo kubaho nk'uko cyahawe Abatutsi barokotse Jenoside mucyo Leta yise(Hope).
Abenshi muri abo bahutu barokotse, baruhukirijwe muri gereza, bahabwa amafunguro yiganjemo ifu y'ibigori(agahunga) ivanze n'amacupa baseye. Utaraguye muri gereza yishwe n'ayo macupa, yaguye hanze kubera kumungwa kw'inyama zo munda.
Bisa nk'aho abakuru(inararibonye) baje gucyaha Kagame ko ari amahano yaba akoze aramutse atwitse imirambo kandi bitarigeze bibaho mu mateka y'u Rwanda. Icyo cyemezo gihubutse Kagame yari yafashe yabaye aretse kugishyira mu bikorwa. Abandi bahutu batariye ku macupa, bahatiwe kwemera ko bishe Abatutsi bategekwa gusaba imbabazi. Ubwo umuhutu wese aba abaye "Interahamwe" ku buryo igihe cyose FPR/Kagame yamushakira, yamukurikiranaho icyaha cy'ubwicanyi yiyemereye akanishinja ku mugaragaro muri gahunda rutwitsi ya FPR/Kagame, NDI UMUNYARWANDA.
Kugirango abo bahutu bakomeje kwicirwa ku rwara nk'inda(imbaragasa) batazigera bahorerwa, FPR/Kagame yahisemo gusonga imfubyi basize, baca ururimi rw'igifaransa ababyeyi n'abakurambere babo bakoreshaga kugirango hatazagira uzarwifashisha atera imbere dore ko inshuti nyinshi n'abavandimwe babo babarizwa cyane mu bihugu bikoresha igifaransa.
Barambikana imidari bishimira amaraso bamennye kandi bagikomeje kumena |
Ese koko izo mvugo zizavugwa kugeza ryari? Ese byaba bikwiye ko umuntu yogerwaho uburimiro bene ako kageni? Wa mugani w'izo mvugo ko umuhutu asigaye ari umupfu w'umupfapfa, ni kuki abahutu bakomeje kokamwa n'ubwoba ngo bikize Agatsiko kabagize kuba bariho batariho? Hari umupfu utinya(ugira ubwoba)?!
Abwirwa benshi akumvwa na bene yo!
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355