Pages

KWAMAMAZA

Rwanda/Afrika y'Epfo. Afurika y'Epfo yirukanye abakozi benshi bari bahagarariye Kagame na FPR muri icyo gihugu, Agatsiko nako kihimura gahambiriza abakozi bari bahagararaiye Afurika y'Epfo mu Rwanda

Vincent Karega uhagarariye
Kagame na FPR muri  Afurika y'Epfo

Ibintu birashyushye hagati ya leta y'Agatsiko ka Kagame na  FPR na Leta y'Afurika y'Epfo.  Kuva Kagame yakongera guhusha Kayumba Nyamwasa kuri uyu wa mbere, umubano hagati y'izi leta zombi urarushaho kugenda uba mubi . Mu kinyarwanda turavuga ngo nta kabiri kabiri mu rugo rw'umugabo: Kagame yivuganye Karegeya Patrick kuri 1/1/2014, kuri 14/1/2014, Kagame yivugira imbere y'abantu ko ariwe wahitanye Karegeya kandi ko n'abandi banze kumuramya bari hanzi ari iminsi mike akaba abamazeho.

Afrurika y'Epfo rero umenya imaze kumva ko nta kabiri kabiri mu rugo rw'umugabo, ko ibyo Kagame akorera ku butaka bwayo ari agahomamunwa, maze yirukana abakozi benshi bakoraga muri ambasade ihagarariye  Kagame na FPR muri icyo gihugu, ikaba ibashinja ibikorwa by'ubutasi.  Kubera ikimwaro, Leta ya FPR nayo yatangaje ko abakoze benshi bakoraga muri ambasade y'Afurika y'Epfo mu Rwanda bagomba guhambairizwa, ngo kuko nabo agatsiko ka Kagame na FPR kabashinja ibikorwa by'ubutasi. Amakuru Shikama ikesha urubuga rwa Radio RFI aremeza ko Amabasaderi uhagarariye Kagame muri Afurika y'Epfo n'uhagarariye Afurika y'Epfo mu Rwanda batarebwa n'iri yirukanwa.

Turakomeza gukurikirana iyi nkuru. Hagati aho turiho turakurikirana ikibazo cy'ibura ry'umuriro w'amashanyarazi mu Rwanda hose. Ubu abanyarwanda bariho barinuba ko ibyuma byabo byahashiriye bishya kubera ibura ry'umuriro rya hato na hato. Iminota myinshi ubu  umuriro umara iyo ugarutse ni iminota umunani! Ikindi ni uko inkingi( poto zikoze akenshi muri sima) z'amashanyarazi FPR iriho ishinga hirya no hino huti huti kubera ko abaterankunga bari hafi kuza kureba ibyo batanzeho amafranga, ubu ziriho zigwira abantu n'ibintu, nabyo dukomeje kubikurikirana.


Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355