IYANGIRE NK'INGAGI |
Igice cya kane :
Umusozo w’inyandiko y’ubucurabwenge yasomwaga mu gihe cyo kwimika umwami mushya
mu Rwanda (Ibikurikira igice cya gatatu : Intangiriro y’ubucurabwenge)
Mu nyandiko iheruka twabagejejeho inyandiko yasomwaga mu gihe cyo kwimika
abami batwaye u Rwanda. Niyo mpamvu uyu munsi tugiye kubagezaho urutonde
rw’abami bari basigaye kugira ngo nabo mumenye ibisekuru bakomokagamo, amazina
yabo ya gitûutsi (abatutsi), ba nyina bababyaraga n’ubwoko bagombaga kubyarana
abami bazabasimbura.
Niyo mpamvu muri iyi nyandiko tugiye gukomereza ku umwami MIBAMBWE mwene
KIGELI na NYIRAKIGELI,….
Mibambwe ni uwa KIGELI, izina rye ari Umututsi akaba NDABARASA.
Nyina ni NYIRAKIGELI, izina rye ari Umututsi akaba RWESERO, rwa Muhoza
wa Ruregeya : akaba Umukobwa w’Abagesera. Nyina ni Mboyire ya Rujuhe
rwa Censha rya Nyirabahaya : akaba Umukobwa w’Abahondogo. Aho ga nyine,
Abagesera bakabyarana Abami n’Abanyiginya.