Pageviews all the time

IGIKOMBE CY’ISI CYA 2014 GISIZE IBIMENYETSO BY’IMPURIRANE BIZANDIKWA MU MATEKA Y’ISI BIRIMO ABAPAPA (Vaticani) BABIRI BAHURIYE KU MUKINO WA NYUMA

http://envy.bloxode.com/images/126494887411.jpeg
http://www.familysecuritymatters.org/imgLib/20130315_pope_francis_waving_large.jpg

Igikombe cy’isi gishojwe mu gihugu cya Burezili cyabaye impurirane y’ibintu bibiri abantu batigeze batekerezaho mbere ngo bibwire ko bizabaho. Si ibyo gusa ariko kuko n’igihugu cyakiriye iyo mikino aricyo Burezili cyahuye n’uruva gusenya muri iyi mikino.
Ubundi igihugu cya Burezili ni igihugu muri politiki yacyo, umupira ufata umwanya wa mbere. Iyi ni nayo mpamvu mu ibendera ryacyo harimo umupira w’amaguru muzabyitegereze neza muzawusangamo. Iki gihugu cya Burezili cyakiriye iri rushanwa ryitabirwa n’abantu benshi ku isi cyatsinzwe ibitego 7 n’Ubudage.

Iyi Burezili ikaba yarahuye n’ibyago mu mukino wayihuje n’Ubudage muri kimwe cya kabiri bahatanira kujya mu gice cya nyuma cyo gushaka uzegukana igikombe. Ubudage bukimara gutsinda Burezili ibi bitego, Shansoriyeri wabwo Angela MERKEL yahise atangaza ko azajya kureba umukino wa nyuma kandi koko yagiyeyo aranawutsinda azamukana igikombe.
Burezili nk’igihugu cy’igihangange mu mupira w’amaguru kikaba kidateze kuzibagirwa aka kaga cyahuye nako kuko bibabaje bikikuba kabiri ndetse kenshi ahanini bitewe n’uko igihugu cyakiriye imikino kiba cyariteguye kurushaho.
Si ibi gusa kandi kuko no mu guhatanira umwanya wa gatatu, nabwo Burezili yongeye gutsindwa n’Abaholandi bityo Burezili isebera imbere y’abafana bayo bari buzuye kuri sitadi.
Abapapa babiri bakiriho ku mukino wa nyuma   
Mu makipe mirongo itatu n’abiri (32) yitabiriye irushanwa, abiri yonyine niyo yahuriye ku mukino wa nyuma ariyo UBUDAGE na ARGENTINE. Ibi rero byabaye impurirane n’inkomoko y’abapapa babiri ba Kiliziya Gatulika bakiriho kandi bakomoka mu bihugu bimwe n’amakipe yahuriye ku mukino wa nyuma.
http://envy.bloxode.com/images/126494887411.jpeg
Papa Emertus Benedigito XVI ukomoka mu Budage
Papa Benedigito wa XVI ukomoka mu gihugu cy’Ubudage ku izina rya Yozefu RATZINGER wacyuye igihe ubu akaba akiriho yitwa PAPA EMERTUS (papa uri mu kiruhuko cy’izabukuru), bibaye ubwa mbere mu mateka ko abapapa babiri bakiriho bahuza amakipe y’ibihugu ahatanira umukino wa nyuma mu gikombe cy’isi.
Ibi tubyanditse kuko Papa Faransisiko I ukomoka muri Argentine ku izina rya BERGOGLIO yari kumwe n’uwo yasimbuye ku ntebe ya Petero Mutagatifu i Roma. Iyi mpurirane ikaba izabyara inyandiko nziza mu mateka y’isi mu gihe izaba isomwa n’abazavuka mu binjyejana bizaza mu minsi iri imbere.
http://www.familysecuritymatters.org/imgLib/20130315_pope_francis_waving_large.jpg
Papa Faransisiko I ukomoka muri Argentine
N’ubwo ibirebana na ruhago bidashamaje cyane kandi bitaza ku mwanya w’ibanze muri Kiliziya Gatulika, nta wabura kugira isesengura abikoraho : «N’ubwo bitatworoheye kumenya uko abo bapapa bombi babyitwayemo, ariko hari amakuru avuga ko bombi bareberaga uwo mukino mu cyumba kimwe.»
Ibi rero bikaba ubwabyo ari ikimenyetso cyo gutsindagira ubucuti hagati y’abagabo babiri b’intore za Kiliziya. Ikindi ni inzira nziza yo gutangiza ubucuti hagati y’ibihugu bibiri aribyo Argentine n’Ubudage cyangwa gushimangira ubwari buhari.
Abaperezida babiri b’abagore mu kibuga
Ikipe ya MESSI Lionel y’Argentine n’ikipe y’Ubudage zahuriye ku mukino wa nyuma zihuriye ku mateka yo gukomoka mu bihugu bitegekwa n’abaperezida b’igitsina gore. Chancelière w’Ubudage Nyakubahwa Madamu Angela MERKEL yahuriye ku mukino wa nyuma na Nyakubahwa Madamu Cristina Fernández de Kirchner ariwe Perezida wa Argentine.
http://previous.presstv.ir/photo/20131008/328207_Argentine%20president.jpg
Madamu Cristina Fernández de Kirchner Perezida wa Argentine
Ibi nabyo bikaba ari amateka akomeye, ashimishije kandi akwiye kuzandikwa mu bitabo kugira ngo abazasoma ibyabaye hambere bazamenye uko byagenze. Twamenyesha abasomyi ba SHIKAMA ko uyu mubyeyi utegeka Argentine yavutse ku italiki 19 Gashyantare 1953 avukira ahitwa La Plata muri Argentine ari nacyo gihugu cye.
Uyu muyobozi afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu mategeko akaba yarabaye avocat (umwunganizi mu nkiko)  igihe kinini. Afite abana babiri aribo Mázimo Kirchner na Florencia Kirchner. Naho Angela MERKEL w’Ubudage bahuriye ku mukino wa nyuma we ni Chancelière wa 34 w’Ubudage akaba yaravutse taliki 17 Nyakanga 1954 ku izina rya Angela Dorothea Ka.
http://images.forbes.com/media/lists/11/2008/34AH.jpg
Angela Merkel Dorothea Ka, Chanceliere wa 34 w’Ubudage
Merkel yavukiye ahitwa Hambourg akaba aba mu ishyaka rya politiki ryitwa CDU (Union Democrate-Chretienne). Merkel yashatse abagabo babiri batandukanye aribo Ulrich Merkel babanye guhera mu 1977 kugera muri 1982, nyuma ashakana na Joachim Sauer. Merkel afite impamyabumenyi mu by’ubugenge (PHYSIQUES) yakuye muri Kaminuza yitwa LEIPZIG akaba asengera mu idini y’abaporotesitanti.

Nta gushidikanya ko aba bapapa n’aba baperezida bakomoka mu bihugu bimwe bashobora kwerekeza isi mu cyerecyezo cy’amahoro n’ubukungu busangiwe na bose mu minsi iza kuko bakoze ikimenyetso cy’imboneka rimwe kandi gikwiye kwitabwaho na buri wese mu mateka y’ejo hazaza.  

BWIZA M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD) 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355