Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. "Kuva FPR yubura imirwano muri Gashyantare 1993, ni Nyirabayazana w’ inkomere zitabarika, abakuwe mu byabo bagera kuri miliyoni imwe b’abasivile, ubwicanyi bwateguwe kandi bwibasira abantu bari ku rutonde rwateguwe na FPR, gushimuta abasivile bajyanwa muri Uganda, birashoboka ko ikora n’ibikorwa by’ubusahuzi. Ntabwo dushobora kwemeza ubwicanyi buvugwa ko FPR yica abasivile benshi yakoranyije mu manama." Ambasade ya USA i Kigali kuri 25/3/1993. Menya byinshi birenze ibyo umaze gusoma Ambasade ya USA i Kigali yandikiye minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'icyo gihugu i Washington DC imubwira uko ibintu byifashe mu Rwanda muri icyo gihe cy'intambara /NKUSI Yozefu.


 Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 9/05/2014


Warren Minor Christopher, 63rd Secretary of State
Warren Christopher

Muri iyi myaka irenga 20 FPR imaze ku ntebe y’ikinyoma yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugirango ikinyoma yubakiyeho politike yayo gihinduke ukuri. Ngizo za filimu zatwaye akayabo  zagiye zitegurwa na Leta zigashyirwamo n’abakinnyi mpuzamahanga, abanyamahanga bahawe akayabo k’amafranga ngo bandike ibitabo ku murongo bahawe na FPR, ibinyamakuru mpuzamahanga byagiye bihabwa akayabo ngo bitangaze amakuru abogamye, ingendo z’abategetsi  zo kujya gusinziriza amahanga, n’ibindi bikorwa  by’urukozasoni ntakwandika hano.

Akaririmbo katagira uko gasa : Kagame Polo we zinga akarago turambiwe ubwo bwicanyi bwawe!/ Sankara Callixte

Akaririmbo ka Sankara Kalisiti kaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 30/6/2014





shikamaye.blogspot.no

shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Iterambere Kagame yirirwa abeshya Amahanga n'Abanyarwanda yahumye, ryari kuba ari nka Paradizo igihe cya mbere ya 1990, ureke ubu rimeze nk'ikiriyo!/BAKIZIMBWA Pawulo

Inyandiko yahise bwaa mbere kuri Shikama kuri 28/6/2014
Nkaba mboneyeho no kubashyikiriza intashyo y'umugabo BAKIZIMBWA Pawulo Kizito mukunda cyane; nahuguka azongera kubagezaho inyandiko ze mukunda kandi si kera!


Muri aka karuri uyu mukecuru araranamo n'amatungo ye. Imfashanyo zo kumwubakira zigiriye kwubaka imiturirwa y'abanyagatsiko/Foto Kigali Today.Foto Kigali Today.                                            
http://www.kigalitoday.com/spip.php?article9632
Abatagera Ibwami babeshywa byinshi koko! Agatsiko kayobowe na Kagame kamaze kubona ko Amahanga yatahuye inkota kabagishaga abantu ariyo Jenoside yakorewe Abatutsi, kahise gahimba indi mitwe yo kuba karangaje amahanga ho gato ngo kabanze gategure neza inzira kazacikiramo ubwo biza bigakomeranye gatangiye kwishyuzwa inka ya Nyangara.

TWIBUKE GAKURAZO: Abihaye Imana ba Kiliziya gatulika biciwe i Gakurazo kuri 5/6/1994 hamwe n'igitambambuga SHEJA Rishari Cyari ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya. Kagame Pawulo yatanze amabwiriza ko batayo 157 y'Inkotanyi ibarasa. Esiperansiya Mukashima Umubyeyi w'umuziranenge Sheja yaganiriye na Shikama none 5/6/2015mu gihe abanyarwanda bibuka aya mahano / Nkusi Yozefu


( Igice cya mbere)
Abafite ikibazo cyo gukurikira iki kiganiro  aha kuri iyi videwo bajya kuri:
Youtube, shyiramo NKUSI Joseph , kanda (search) urahita uyigeraho kandi iragaragara neza kurusha hano



Byateguwe na NKUSI Yozefu
Shikamaye.net
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Igice cya 3 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’Abasenyeri i Gakurazo, taliki 05 Kamena 1994 SHIKAMA usobanukirwe ukuntu abatutsi n’abahutu bari barokotse inkota y’interahamwe i Kabgayi bagakandagiza ikirenge cyabo i Gakurazo no mu nkengero zaho, Kagame yategetse ishumi ye KABANDANA Innocent kubica umugenda kugera ku Ruhuha mu Bugesera bazira ko babonye cyangwa bumvise ishyano ryabereye i Gakurazo. Nk'umutangabuhamya wahagaze ku bwicanyi bwa Brig. Gen. KABANDANA Innocent, ndasaba leta ya USA kumushyikiriza urukiko rwaba urwo muri icyo gihugu cyangwa Mpuzamahanga rwa La Haye, kandi niteguye kumushinja imbona nkubone/ UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/6/2014

Uyu ni umujenosideri Ruharwa , Brig. Gen. KABANDANA Innocent wishe abasenyeri, abaturage, abategetsi n'impinja. Kagame yamubwiye ko kubera icyo gikorwa cyiza amukoreye azamugororera ikintu gikomeye, none ubu ari mu bamuhagarariye muri USA. Biteye isoni n'agahinda kubona leta ya USA itanga miliyoni 5 z'amadolari ku muntu uzabona Kabuga ngo kuko yashinze RTLM igakingira ikibaba umuntu ushinjwa ubwicanyi n'abahutu n'abatutsi kandi akaba ari ku butaka bwayo! SHAME upon you USA!!


Mu minsi ishize twabagejejeho igice cya mbere n’igice cya kabiri byabasobanuriraga inzira y’umusaraba intore za Kiliziya y’u Rwanda zanyujijwemo n’icyiihebe Paul Kagame waje kubica abaziza ubusa. Muri iyi nkuru tugiye gukomeza kubabwira ibyabereye i Kabgayi n’ibyabereye ku tundi dusozi dutandukanye.

Itangazo : Shikama irakomeza kuyobora abatarasomye Amatangazo yahise yerekeranye n'urubuga rushya kuko twabonye ko hari abakiyobagurika!/Nkusi Yozefu


Mu minsi ishize twahitishije inyandiko 2 zitandukanye zibamenyesha uko urubuga rushya ruzakora. Turashimira bariya bose basomye ayo matangazo bakaba bagendera kuri gahunda nshya; ariko hari n'abandi batitaye mu gusoma ibyo twanditse ubu bakiyobagurika, bakabaza impamvu ngo nta nyandiko nshya tugicisha kuri Shikama! Abandi nabo bagiye ku rubuga rushya, bigira mu gisata cy'Incyongereza bakatubwira nabo ko nta nyandiko nshya dushyira ku rubuga.! Turamenyesha bariya bose ibi bikurikira:


1. Nta nyandiko nshya izongera guca kuri www.shikamaye.blogspot.no, hazajya hacaho gusa inyandiko zo mu bubiko nkuko twabibatangarije kenshi.
2. Urubuga rushya rwa shikama rufite ibisata 3: ikinyarwanda, icyongereza n'igifransa. Kugirango ugere muri buri gisata, hari aderesi(URL) yihariye ukoresha:

  •  Icyongereza: www.shikamaye.net
  • Ikinyarwanda: www.ki.shikamaye.net
  • Igifransa       : www.fr.shikamaye.net
Icyitonderwa: 
  • Mwagiye musaba kenshi aho mushyira komanteri zanyu, ubu harahari, mukaba mwashyira kuri komanteri n'amafoto, tukaba turiho twiga n'uko mwazajya mushyira ho na videwo.
  • Kugirango urebe amafoto aba yashyizwe muri komanteri ukanda ahanditse VIEW ifoto igahita iza uko ireshya
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

Igice cya 2 cy’ubuhamya kw’iyicwa ry’abasenyeri i Gakurazo taliki 05 Kamena 1994 Urupfu rw’agashinyaguro Kagame yategetse amabandi ye kwica inzirakarengane Furere NTIRONYIBAGIRA Baritazar w’umurundi wayoboraga urugo rw’abafurere i Gakurazo bamutsinze kuri Paruwasi Gatulika ya Kinazi rukwiye gutera abarundi bose iyo bava bakagera kuzinukwa Kagame na politiki ye itumazeho abantu mu karere k’ibiyaga bigari /UDAHEMUKA Eric









Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana,
 (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 6/6/2014. Muri iki cyumweru twibuka mo abasenyeri ba kiliziya Gatolika biciwe i GAKURAZO, umwana Sheja Rishari warasiwe ku bibero bya musenyeri Gasabwoya ku mabwiriza ya Pawulo Kagame, n'abandi bose bahaguye, Shikama yifatanyije n'abo bose bahatakarije Abavadimwe n'inshuti.

Muri iki cyumweru tuzirikanamo imyaka 20 ishize Kagame akoze Kiliziya Gatolika y’u Rwanda mu nda, ikinyamakuru cyanyu SHIKAMA twiyemeje kubagezaho ibintu byose byabereye i Gakurazo ku italiki 05 Kamena 1994 no mu minsi yakurikiyeho ubwo Kagame yafataga icyemezo kigayitse kandi giteye agahinda cyo kwica Abasenyeri ba Kiliziya Gatulika abahora ubusa mu by’ukuri.
Mvuze kandi nasubiramo ko yabahoye ubusa kuko nta cyaha kigaragara bari bakoze. Kandi n’iyo bagikora yashoboraga kurindira ubutegetsi yari agiye gushyiraho bakaburanishwa uwo gihamye akagihanirwa ubaye umwere agakomeza ubuzima busazwe.
Ibi mbivuze kandi kubera ibimenyetso bifatika mbifitiye. Nk’uko twabibasobanuriye mu nyandiko ya mbere ivuga uko byagenze i Gakurazo, umurwa Mutagatifu wa Kabgayi warimo ibibazo bitari gupfa kubonerwa ibisubizo.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Afrika y'Epfo. Obama yamwaje abicanyi n'abanyagitugu nka Pawulo Kagame mu ijambo rye avugiye mu muhango wo gusezera Kuri Nyakwigendera Nelson Mandela/ Nkusi Yozefu

                                  Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 11/12/2013
Perezida Barack Obama
Ubu muri Afrika y'epfo hateraniye intumwa z'ibihugu 191 zaje mu muhango wo gusezera bwa nyuma ku mpirimbanyi yo Kwishyira ukizana na Demokrasi, nyakwigendera Nelson Mandela, witabye Imana mu cyumweru gishize afite imyaka 94 akaba azashyingurwa kuri 15/12/2013 mu gihugu cye cy'Afrika y'Epfo.

Isabukuru y'umuringa: imyaka 25 mu ikinamico!/NKUSI Yozefu

Byanditswe na  
Ha amanota iyi nyandiko
(0 Amajwi)
ikinamicoikinamico
Muri uru rugendo duhoramo dusiganwa n'igihe ni benshi bagira amahirwe yo kwizihiza isabukuru nise " Umuringa" ni ukuvuga imyaka 25  y'amavuko, ariko se kandi ni bake bagira amahirwe yo kongera kwizihiza indi bamaranye n'abo bashakanye, bamaze ku butegetsi cyangwa bamaze mu mwuga uyu n'uyu. Niyo mpamvu abagize Imana bakagira ayo mahirwe yo kurangiza iyo myaka mu byaranze ubuzima bwabo maze kuvuga hejuru, bakoresha umunsi mukuru w'akataraboneka bakararika inshuti n'abavandimwe, bakanywa, bakarya byaba ngombwa bagacinya n'akadiho.
Kurikira inkuru irambuye kuri shikama nshya

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA.Isesengura-mvugo: “ Demukarasi birirwa baririmba iruta guha ubutegetsi abicanyi ni demukarasi nyabaki?” KAGAME

                                       Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 18/12/2013
Agatsiko ntikagirira n'ibibondo impuhwe, wagirango ntikabyaye cyangwa kabyarwe!
Dore Iterambere Abasajya badukuriye muri Uganda :
gusenya amazu ababyeyi bicayemo bonsa ibibondo!
Mu minsi ishize mu Karere ka Bugesera habereye umwiherero w’abagize guverinoma wamaze iminsi ibiri ku nsanganyamatsiko imwe rukumbi yo gutangiza ku mugaragaro gahunda ya ndi umunyarwanda. Muri iyo nama Perezida Kagame yavuze interuro ebyiri ashobora kuba yari yateguye cyangwa atari yateguye.

Itangazo: urubuga www.shikamaye.net rwatangiye/Nkusi Yozefu

Nkuko twabibasezeranyije, urubuga rwanyu rushya www.shikamaye.net rwatangiye. Turabibutsa kandi ko uru rubuga rusanzwe www.shikamaye.blogspot.com rwo ruzakomeza gutambutsa  buri munsi inyandiko zo mu bubiko  mukunda cyane, izi nyandiko ziragera ku gihumbi magana inani na mirono itanadatu(1860).  Mufite ukuri gukunda izi nyandiko kuko zibafasha kumenya uko amabi ya politike ya ruvumwa y'Agatsiko gategeka u Rwanda yiyuburura buri munsi, mukaba mwakwihanurira uko ejo u Rwanda ruzaba rumeze! 

Tubifurije rero gukomeza kuryoherwa na gahunda zacu kuri shikamaye.net na shikamaye.blogspot.com


NKUSI Yozefu
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)