Inama ya Biro politike ya RNC ya ba Dg Rudasingwa Teowojene na jenerali Kayumba Nyamwasa yateranye ku itariki ya 20/12/2015 irebera hamwe intambwe imaze gutera muri iyi myaka itanu ishize iri shayaka rishinzwe ariko yiga no ku kibazo cya Pawulo Kagame ushaka gutegeka kugeza aguye mu Rugwiro. Kuri iki kibazo , inama yasohoye itangazo ryamagana iyi myifatire ya Pawulo Kagame musanga hano, iyi mpuruza yerekana ko Kagame Pawulo n'Agatsiko k'Abasirikare babarirwa ku rushyi bariho baganisha igihugu ku manga! Shikama yatangajwe no kumva ko Agatsiko k'Abasirikare ariko gategeka u Rwanda mu gihe twe twari tuzi ko ari FPR! Shikama yihutiye gucukumbura kugirango dusobanukirwe neza iby'aka gatsiko, dusanga Abanyarwanda bazi nabi ibibera mu gihugu cyabo. Ibi twabigezeho tumaze gusoma igitabo giheruka kwandikwa na Dg Rudasingwa Tewojene yise "Healing a nation";twavuga ko mu kinyarwanda ko ari"Ukuvura igihugu" Twasanze ubuhamya bukubiye muri iki gitabo koko bushobora gutuma igihugu cyacu kivurwa ibisebe gifite kuko iyo umaze kugisoma uhita umenya neza igitera ibyo bisebe n'uko bimwe bitangira ari udukomere bikaza kuvamo imifunzo! Uku niko igitabo cya Adolphe Hitler "Mein Kampf " mu kinyarwanda bikaba bivuga " urugamba rwanjye"kifashishijwe mu gukiza ibisebe Uburaya bwari bwatewe n'intambara za NAZI ya Adolphe Hitler kuva muri 1940 kugeza muri 1945.
Pageviews all the time
IBYAHISHUWE bya 24: Ibyahishuwe , uko byanditswe na Dogiteri Rudasingwa Tewojene mu gitabo cye "Healing a nation". Iki gitabo cyamurikira abanyarwanda mu guhirika Agatsiko ka FPR nkuko igitabo "Mein Kampf" cya Adolphe Hitler cyamurikiye Abanyaburaya n'Abanyamerika mu guhirika ingoma y'Abanazi ya Adolphe Hitler/NKUSI Yozefu
Intambara yatangiye hirya no hino mu Rwanda ikaba iriho ica ibintu kuki AGATSIKO ntacyo kayivugaho?/NKUSI Yozefu
Ntidushobora gukomeza kuririmba amahoro no kwirinda
urugomo mu gihe Leta iriho irimbura abantu;nzakomeza
mparanire demukarasi n'uko abantu bose bareshya. Nibiba ngombwa,
NITEGUYE GUPFA/ Nelson Mandela mu rukiko i Rivonia muri 1964:
Burya intambara zirwanywa kwinshi: Hari iz'amasasu izi tuzi twese ba rubanda rwa giseseka, hakabaho n'izindi ziba ariko ntitubimenye usibye ko zose zitugira ho ingaruka kimwe. Kuva muri 2010, u Rwanda rwagiye rubamo ibikorwa bidasanzwe by'urugomo, akenshi Agatsiko kagiye kitirira FDLR na RNC, ndetse gafata abanyarwanda bamwe karabafunga. Ibyinshi muri ibi bikorwa byagiye byitirirwa FDLR na RNC ni amagerenade yagiye aturikira hirya no hino mu gihugu ariko ahibasiwe cyane ni muri Kigali, umurwa mukuru w'u Rwanda. Nyuma y'aya magerenade hakurikiyeho imiriro yatikije imari itari nke y'abanyarwanda n'abanyamahanga dore ko hibasiwe cyane ibigo b'ucuruzi. Kuri iyi miriro, Agatsiko n'abatavuga rumwe nako ntibayivuzeho rumwe, aho Agatsiko kagiye kemeza ko ari impanuka z'insinga z'amashanyarazi naho abatavuga rumwe nako bakemeza ko ari ibikorwa byo gusabota leta bikorwa n'abantu runaka. Aho aba ba nyuma ntibari mu kuri umuntu arebye ibiriho biba ubu mu Rwanda hamaze kwibwa insinga n'ibindi bikoresho by'amashanyarazi bifite agaciro karenga miliyoni magana abiri y'amafaranga y'u Rwanda( 200,000,000FRW) mu gihe cy'imyaka ibiri gusa?Ukagerekaho n'ibyabaye muri Gicumbi hatashywe umuyoboro ujyana amazi kuri 23/1/2016 ufite agaciro kangana na hafi miliyaridi y'amafaranga y'u Rwanda(955,000,000FRW) nyuma y'iminsi ibiri gusa, uruhombo rutwara amazi rw'uyu muyoboro rugaturitswa n'abantu bataramenyekana ubu amazi ngo akaba yirirwa ameneka ntagere kubo yari agenewe?!Kugirango wumve neza ko ibikorwa nk'ibi nabyo ari ubwoko bw'intambara, reka turebere hamwe ibyabaye muri Afurika y'Epfo muri 1960 byateje ifungwa by'intwari y'isi Nelson Mandela.
Itangazo: Abakunzi ba ruhago bakomeze gukurikirana CHAN kuri peji yabashyiriweho kuri Shikama
Tubanje gusaba imbabazi abasomyi bacu kuko hashize iminsi igera kuri ibiri tutabagezaho uko amakipe ariho yitwara muri CHAN mu Rwanda.
Twishimiye kubamenyesha ko mushobora gukomeza gukurikirana nkuko bisanzwe CHAN kuri peji yabashyiweho kuri Shikama.
Muryoherwe.
Dg NKUSI Yozefu
Hari inzira nyinshi Abaturage twabishatse twanyuramo tukarara duhiritse Agatsiko katubuza amahwemo!/Rutungaboro Petero
Abicanyi bashya ba Kagame : DASSO, ibi ni bimwe mu byiza FPR na Kagame bavuga ko badukuriye muri Uganda |
Muvandimwe Nkusi muraho neza murakomeye aho i Bwotamasimbi?Natwe hano mu
Rwanda ndabona tugikanyakanya.
Maze iminsi nsoma inyandiko zanyu kuri Shikama; rwose zimwe zikanyura
pe! Nk'inyandiko yahise ejo ku cyumweru yaranyuze ndetse na mugenzi wayo
yari ifite umutwe ugira ngo Revolisiyo
y'ikaramu.
Igitumye rero nandika ubu butumwa ni ukugira ngo mbereke ubundi buryo
bwiza bushobora kwifashishwa mu rwego rwo kumvisha ubutegetsi ko abo buyoboye
batakibukeneye bitewe n'ibibi bubakorera.
Umuvandimwe Rwamukoba Kanyeshyamba yunganira Shikama kuri" kuki Afurika ikennye? Ni uko ikennye" ati: " Imandwa niziseruke" na Shikama iti: " Nibyo koko uwanga amazimwe abandwa habona!"/NKUSI Yozefu
Umuhango ukomeye cyane wo gusezera ku muntu wapfuye: gufubika umurambo imyenda mishya nyuma y'imyaka 4 , mu gihugu cya MADAGASCAR |
Nkusi rwose mbanje kugushimira kubwo ubwitange ugira mu kudukangurira gukunda ibyacu ,kuberako aribyo turi byo. Ni kenshi cyane mpora nibaza impamvu mu Rwanda n’i Burundi murahasanga ya mazina gakondo bikanyobera .Ariko iyo usimbiye mu majyepfo ya afrika bafite amazina gakondo ari umubare munini.
Wakubitira muri za East afrika ndavuga za Kenya na Tanzania n’ubwo ari ku byambu bya ba mpatsibihugu hari umubare ugaragara,werekanako gakondo iwabo igifite ijambo.Aha ndavuga imico n’imigenzo,kwita amazina ntibyabatwaye uruhu n’uruhande.
"KUKI AFURIKA IKENNYE? NI UKO IKENNYE"Umwanditsi muri 1970s. Turakennye kuko twabuze abatuyobora mu nzira y'umukiro, ahubwo dufite abakiza Abakoloni na ba Mpatsibihugu/Nkusi Yozefu
Dore uko abazungu bandagazaga bashiki bacu igihe cy'ubukoloni! kwamburwa inkanda,ugafotorwa ku ngufu nk'itungo rigufi! Iyi foto igomba kuba yarafatiwe mu Rwanda cyangwa Tanzania(Ruanda- Tanganika) |
Umushakashatsi umwe muri za Mirongwirindwi mu kinyejana gishize(1970s) yigeze gusohora igitabo cyakunzwe cyane cyari gifite umutwe ugira uti: Kuki dukennye? Agasubiza ati :" Turakennye kuko dukennye". Gukena uyu mugabo yavugaga si ukutagira umurwa mukuru wuzuyemo imiturirwa nk'iri i Kigali cyangwa kutagira Perezida ukize ibya Mirenge ku Ntenyo nka Pawulo Kagame w'u Rwanda! Gukena yavuga kudutera guhora mu bukene, ni ugukena mu mutwe!!! Ngubu bukene bugiye gutuma abirabura aho bari hose ku isi bazahora mu bukene.
POLITIBALL. Inzozi zigira nkana: Petero Nkurunziza yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya mbere)/NKUSI Yozefu
Burya ngo umuntu arota icyo asanganywe; Nkurunziza ahora yibaza byinshi kuri mugenzi we wo hakurya y’Akanyaru: Kuki Kagame yica abantu ndetse bamwe akabahambira mu magunira y’abapfuye bakiri bazima ntihagire ukopfora, hagira uwicirwa mu kabari cyangwa mu mahanda i Bujumbura amahanga akavuza induru? Kuki Kagame yica abantu akabajugunya muri Rweru, Nkurunziza yakwaka amatohoza Kagame akabyanga kandi akaba ariwe wumvwa n’amahanga? Kuki Nkurunziza yiyongeza manda ya gatatu y’imyaka 5 gusa Paul Kagame akiha manda ya gatatu y’imyaka 34 ntihagire ukopfora, mu gihe Nkurunziza we nta kitarakozwe ngo bamukubite hasi? Muri ibi bibazo biri hejuru n’ibindi byinshi ahora yibaza, bihora bimubuza gusinzira cyangwa akarara ashikagurika ijoro ryose; akabona amashusho y’abaturage bamaze kwicwa mu Burundi bazira manda ye ya gatatu, Kagame Pawulo yamuteye cyangwa yamuteje abamenja, cyangwa ba Mpatsibihugu bamuviriyeho inda imwe mucyo bita LONI. Ariko uza muri izo nzozi ze cyane ni Pawulo Kagame; ni muri urwo rwego aherutse kurota ari imbere ye amusaba ko bagirana IMIMARO nk’imwe ya Mutaga III Nyamubi umwami w’u Burundi yagiranye n’umwami w’u Rwanda Mutara I Semugeshi mu Twicarabami twa Nyaruteja hariya i Butare mu Rwanda bakanzura ko ibi bihugu byombi bizabana akaramata mu mahoro n’ubusabane. Nguko uko aba bagabo bombi bakunda ubutegetsi nkuko ifi ikunda amazi, banzuye ko Nkurunziza yaha Pawulo Kagame inzira yo gutera muri RDCongo akajya gutsemba impunzi z’Abahutu ziriyo maze nawe akamuhemba kuza kwigira ku Rwanda ITEKINIKA ryazatuma agwa ku butegetsi akazasimburwa n’umwana we nkuko bimeze mu Rwanda Kagame yita urwe!
Abapasitori 7 ba ADEPR bapfuye umwaka ushize wa 2015 bazize iki?/NKUSI Yozefu
Abajyanama b'inteko rusange isanzwe y'idini rya Pentekoti mu Rwanda( ADEPR) baherutse guteranira i Gisozi muri Kigali kuri 15/1/2016 ngo barebera hamwe uko umwaka ushize wa 2015 wagenze mu ivugabutumwa, imibereho myiza, ubukungu n'iterambere n'imibanire myiza n'izindi nzego. Muri iyi nama havuzwemo byinshi ariko ikidushishikaje twebwe hano, ni urupfu rw'abapasiteri 8 n'abakirisitu benshi bapfuye muri 2015 nkuko abari muri iriya nama babyemeje. Hasi aha Shikama ikaba yabashyiriyeho urutonde rw'abapasiteri bapfuye amanzaganya, paruwasi bayoboraga n'Akarere iherereyemo. Mbere ya byose twihanganishije imiryango y'aba bapasitori kandi dusaba Rurema ngo abahe iruhuko ridashira.
UMUGERA ZIKA umaze iminsi ubica bigacika mu bihugu by'Amerika y'amajyepfo cyane cyane Brezil ubu noneho wageze no muri Leta zunze ubumwe z'Amerika mu gihe bari bawiteze mu mezi atatu ataha! Ese aho icyitwa Malariya kibica bigacika mu Rwanda ntiyaba yo ari ZIKA? Niba atariyo se abategetsi b'u Rwanda barateganya gukora iki ngo bayikumire itarahagera?/NKUSI Yozefu
Uyu mugera bita ZIKA(Zika Virus) wavumbuwe bwa mbere mu nguge yo mu ishyamba ryitwa ZIKA ryo muri UGANDA muri 1947. Uwafashwe n'uyu mugera agira ibimenyetso nk'iby'umuntu urwaye umushwiza( Yellow fever mu cyongereza cyangwa Fievre jaune mu gifaransa), ubushyuhe budasanzwe, kuribwa mu mutwe, n'urumeza umubiri wose. Ibi bimenyetso bishobora kumara hafi icyumweru cyose mu muntu wahuye n'uyu mugera wa Zika. Ikindi Shikama yababwira ni uko uyu mugera uwusangana umuntu wariwe n'umubu witwa Aedes aegypti mu gihe malariya yo uyisangana umuntu wariwe n'umubu witwa Anofele( Anopheles), icyo ibi byombi bihuriyeho ni uko biterwa no kurumwa n'umubu.
SHIKAMA MUZAYIGAYE IBINDI, IRATOHOZA!: umwanzuro wayo ku matohoza yakoze muri Kanama 2015 ku ifungwa rya SHEHE GAHUTU yanzuye avuga ko azize ubucuruzi bwe mu kigo yishingiye cy'ubukerarugendo cyitwa FAHICO none bigaragaye muri Mutarama 2016 ko Abayobozi ba ISILAMU yo mu Rwanda bari hafi gufatana mu mashati na bamwe mubo bayobora bapfa FAHICO!!!/ NKUSI Yozefu
Hari abagiye bikoma Shikama ngo yabashebeje, abo muri RNC bo bakemeza ko ngo kuba tuvuga ukuri byerekana ko dukorana na Kagame. Nkuko Intego yacu ibivuga :"Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma", nta kintu na kimwe dutangaza tutabanje kugitohoza ho ku buryo bwimbitse. Iyo tuvuze ko hari imirambo y'abacu 5000 biciwe i Kibeho na FPR/APR muri 1995 ku mabwiriza ya Pawulo Kagame imirambo yabo ikajya gutwikirwa mu Mutara mu mpera za 2013, ni uko tuba dufite ibimenyetso simusiga dushobora gutanga duhamagajwe mu nkiko none cyangwa ku yindi ngoma izasimbura iya Kagame; ibi ndangirango abanyarwanda bose babimenye. Shikama itangaza ko Shekh Gahutu Abdul Karim wafunzwe n'Agatsiko muri Kamena 2015, azize isosiyete ye y'ubucuruzi mu Bukerarugendo harimo no kujyana abajya mu mutambagiro mutagatifu wa Kiyisilamu i Maka mu gihugu cya Arabiya Sawudite, FAHICO, ni uko Shikama yari ifite amakuru acukumbuye yemeza ibyo yatangaje ku mbuga zayo muri kuriya kwezi kwa Kanama 2015. Abibuka ibyo twatangaje mwongere musome iyi nyandiko ya IGIHE yasotse none ku cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2016 maze muzarebe ko hari aho twibeshye muri Kanama 2015!
ITANGAZO: Ubuyobozi bw'Urubuga SHIKAMA bwishimiye kubamenyesha ko bwamaze kubashyiriraho ku rubuga uburyo bworoshye bwo gukurikira amarushanwa y'umupira wa CHAN ariho abera mu Rwanda
Twishimiye kubamenyeshwww.shikamaye.blogspot.no mushobora kuzajya mukurikiriraho gahunda zose za CHAN. Muzasangaho : urutonde rw'imipira ukurikije amakipe azakina, ibitego byamaze gutsindwa, aho imipira izajya ibera. Kuri iyi peji kandi hari aho muzajya murebera umupira uriho uba (LIVE).
a ko twamaze kubasyiriraho peji kuri
Icyitonderwa:
- Abasomera Shikama kuri desktop murasanga iyi peji munsi ya mubaruzi, hejuru y'inyandiko zose.
- Abasomera Shikama kuri Mobayilo, mukimara kugera ku rubuga rwa Shikama, hariya handitse intego ya Shikama: Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma, munsi yayo murahita mubona ahanditse Home inshuro ibyiri n'inyuguti z'umuhondo, buri murongo wa Home uraherwa mu nguni y'iburyo na mpandeshatu(triangle) y'umuhondo icuritse. Kanda kuri iriya mpandeshatu urahita ugera ahanditse:
Follow CHAN 2016 here/ kurikira CHAN 2016 hano, urahita ukandaho ugere ku rutonde rw'imikino, urebe umukino uriho uba, urebe amakipe ateganyijwe guhura, ibitego byatsinzwe, n'ibindi birebana na CHAN; HOME yo hejuru niho hari CHAN.
MURYOHERWE
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogsot.no
CHAN 2016: AMAVUBI YATSINZE COTE D'IVOIRE
Ku mukino wo gufungura CHAN-2016, Amavubi yatsinze COTE D'IVOIRE 1 kuri 0. Iki gitego kinjiye ku munota wa 15 gitsinzwe na EMERI(Emery) Bayisenge.
Amakuru arambuye kuri uyu mukino murayasanga kuri aka gasomerwaho
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry’umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk’umwami w’u Rwanda( Igice cya gatatu)/ NKUSI Yozefu
Mu nyandiko yacu ya mbere yo ku itariki ya 5/1/2016 musanga aha twababwiye ukuntu Umutwe w'Abacanshuro utegekera u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika (PAC) wapanze uko Kagame Pawulo yazakomeza gutegeka u Rwanda nyuma ya 2017 atagira icyasha imbere y'Abamushyize ku butegetsi aribo Amerika(USA) n'Ubwongereza(UK) . Mu nyandiko ya kabiri musanga aha yo ku itariki ya 7/1/2016, twababwiye ukuntu uwahoze ari perezida w'u Bufaransa Nicolas Sarkozy nawe uri muri PAC ku buryo bwa rwihishwa wagize uruhare mu kuzambya dosiye y'umucamanza wo mu Bufaransa Jean Louis Bruguere ariwe PAC yashinze na dosiye yo muri Esipanye akayirangiza nkuko yarangije iya Bruguere. Ibi nibyo twavuze ko bijyanye n'amahame y'Abagereki ba kera aho bagiraga bati:" Indwara zimwe zivurwe n'umuti umwe."Uyu munsi turarebera hamwe muri iki gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma, uko ifatwa n'irekurwa bya Karenzi Karake byatekinitswe.
ITANGAZO. Ejo kuwa gatanu 15/1/2016 muzagezwaho IBYAHISHUWE BYA 23 ( Igice cya nyuma=3)
Mu cyumweru gitaha tubafitiye kandi Politiball, nayo ntibabihira!
Murare aharyana aho bwije, aho bukeye namwe turabasuhuje.
Ubuyobozi bwa SHIKAMA
Gerageza amahirwe yo kwiga muri China
Chinese Government Scholarship-Chinese University Program
Chinese Government Scholarship-Great Wall Program
Chinese Government Scholarship-Bilateral Program
Chinese Government Scholarship-WMO Program
Marine Scholarship of China
MOFCOM SCHOLARSHIP
NGIRE ICYO MBAZA SEBARUNDI !/ Kayitare James
Uko mbizi, izina SEBARUNDI rikoreshwa n’abavandimwe b’Abarundi iyo bashaka kuvuga umukuru w’igihugu ubayoboye ubu. Sinzi niba n’abamubanjirije barahawe ako kazina. Niba baragahawe, ibyo bigaragaza agaciro n’icyubahiro abarundi baha abayobozi babo. Niba bataragahawe, bigaragaza uburyo abarundi bakunda Nyiricyubahiro Perezida Petero Nkurunziza , kuko iryo zina yahawe ryaba rigaragaza uburyo bamukunda, bakamwizera ; kandi nawe akabakunda.
TUBATUMIKIRE. Umuvandimwe Kayitare arunganira SHIKAMA mu nyandiko ye itagira uko isa ifite umutwe ugira uti:" KOMANTERI KU NYANDIKO EBYIRI ZANYUZE KURI SHIKAMAYE "
Tubatumikire |
Nyakubahwa Dg.NKUSI Yozefu, n’abo mukorana ndabashuhuje, mugire umwaka mushya muhire wa 2016. Maze gusoma nitonze inyandiko ebyiri mwanyujije ku rubuga rwanyu www.shikamaye.blogspot.no nanjye nifuje gutanga umuganda wanjye mbinyujije muri komanteri.
Afurika iri mu ntambara yirwanyamo! Abategetsi( abita ABATUYOBYA= our misleaders) badatanga uburezi bufite ireme ahubwo bigisha abana babo mu mashuri akurikira gahunda y'Amerika n'Uburaya barangiza bakabohereza muri ibyo bihugu; basanga nanone Abaturage badakunda iby'iwabo! Mu Rwanda ho bahasanga iki by'umwihariko??/NKUSI Yozefu
Uyu munyapolitike wo muri Kenya aravuga ati: " Njya nibaza Patrice Lumumba na Mwalimu Julius Nyerere bazutse icyo babona." Ahita atanga ibisubizo kuri iki kibazo cye, Shikama nayo ikaba yashyize hasi y'ibi bisubizo bye, ibyo aba bagabo basanga mu Rwanda baramutse bazutse bakanarusura!
- Basanga amoko arimo asubiranamo hirya no hino muri Afurika: nko mu gihugu cya Sudani y'Epfo, ubwoko bwa Nuer buri mu ntamabara n'ubwoko bwa Dinka!!
- Bababazwa no gusanga nta tangazamakuru riba muri afurika rikorera abaturage baho, amakuru yose azayo atangwa na za CNN, RFI, na BBC!
Abiyita INYANGAMUGAYO za RNC baremeza ko Shikama irwanya RNC n'abategetsi bayo Kayumba Nyamwasa na Dg Rudasingwa T, ko ari Rutwitsi nka Rushyashya na Exposer ya Tom Ndahiro kandi ko bibabaje kuba ibinyamakuru nka SHIKAMA bikomeje gukwira mu banyarwanda!/NKUSI Yozefu
Dg NKUSI Yozefu |
Inyandiko nasanze ku Nyenyeri News yo muri 2014 musanga aha, y'umuntu usa n'umuvugizi w'ishyaka rya Kayumba Nyamwasa na Dg Tewojene Rudasingwa ikaba yibasira umuyobozi wa Shikama Dg Nkusi Yozefu nubwo imaze igihe, muri shikama tukaba tuyibonye dutinze, ibirimo nta wabireka ngo bigende ntacyo abivuzeho. Uwanditse iyi nyandiko yasubizaga inyandiko y'umunyamakuru GATENDO wa Shikama yaciye kuri Shikama muri 2014; muri iyi nyandiko ye ndende aremeza ko Shikama ikorera Pawulo Kagame ikaba iharabika Jenerali Kayumba Nyamwasa na Dg Tewojeni Rudasingwa bategeka ishyaka rya RNC. Nkaba rero ngira ngo muri make ngire icyo mbwira uyu muvandimwe n'abamutumye ariko nkaba nsaba umunyamakuru GATENDO kuzasohora indi nyandiko irambuye kandi akoresheje amazina ye bwite nibiba ngombwa ashyireho n'ifoto ye.
Pawulo Kagame yababajwe n'urupfu rwa Musenyeri Halem'imana Barnabas wamufashije kumena amaraso y'Abanyarwanda./NKUSI Yozefu
Nyakwigendera Musenyeri Halem'Imana Barnabas |
Mbere ya byose nkuko umuco wacu wa kinyarwanda udukangurira kwihanganisha ababuze ababo abo aribo bose no gusabira abagiye tutitaye ku buzima babaye ho hano kuri iyi si; Shikama yihanganishije umuryango wa nyakwigendera Musenyeri Halem'Imana Barnabas kandi turasaba Imana Ihoraho, Umucamanza w'Ikirenga ngo imuhe iruhuko ridashira. Mu mwaka ushize wa 2015, Shikama yabagejejeho inyandiko yavugaga ukuntu uyu musenyeri atitwaye neza mu bibazo by'u Rwanda ariko ntitwabivuze mu buryo bwimbitse. Tukimara gusoma ibyanditswe n'Itangazamakuru ry'agatsiko kuri uru rupfu cyane cyane ubutumwa bugufi bwa Pawulo Kagame bugaragaza akababaro yatewe n'igenda ry'uyu Musenyeri, aho yamushimagizaga ko ngo yaharaniye ubutabera, kudasumbanisha abantu kandi ngo akaba n'umunyamurava; Shikama ikaba yishimiye kubageza ho igihango cyari hagati ya Kagame na Nyakwigendera gitumye amuririra kandi ari gake aririra abanyarwanda bapfa buri munsi!
Uu ni ubutumwa bwo kuri Tuwita ( Twitter) ya Pawulo Kagame |
IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya kabiri)/ NKUSI Yozefu
Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko mwongera gusanga hano, urubuga rwanyu Shikama rwabagejejeho ukuntu Presidential Advisory Council(PAC) ikaba ari Njyanama ishinzwe kugira inama Pawulo Kagame, igizwe n'abacanshuro b'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande, yagiriye Pawulo Kagame inama y'ukuntu yakoresha itekinika akarangiza inzitizi zose zishobora kumubangamira mu kwiyimika nk'umwami w'u Rwanda muri 2017. Twabonye ko ifungwa ry'umwicanyi Karenzi Karake muri Kamena 2015 mu Bwongereza ryari rifitanye isano n 'uku gushaka kwiyimika kwa Pawulo Kagame. Ikindi twavuze mu nyandiko iheruka ni uko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w'u Bufaransa kuva kuri 6/5/2007 kugeza kuri 12/5/2012 ariwe kariya kanama k'abacanshuro kashinze gukurikirana iby'iriya dosiye . Uyu munsi turarebera hamwe ukuntu Sarkozy yakoze ibyo yari yashinzwe.
Aho kwandika inkuru nyinshi zitabariza Abahutu 500,000 bicirwa muri RDCongo buri munsi na Pawulo Kagame na FPR ye ku kagambane ka ba Mpatsibihugu USA na UK ntibyakozeho urubuga IKAZEIWACU??/Nkusi Yozefu
Mu minsi ishize Shikama yatabarije urubuga LeProphete.fr (UMUHANUZI), byaje kuba mahire benerwo bahise bongera gusubiza uru rubuga ku murongo wa murandasi bidatinze. Ubu nanone Shikama ihangayikishijwe n'urundi rubuga www.ikazeiwacu.fr ruri mu zisomwa cyane n'abanyarwanda haba hanze y'igihugu cyangwa abari mu mahanga tutibagiwe n'abanyamahanga.
Igiteye Shikama guhangayika kikaba ari uko uru rubuga rwagiye ruburira kenshi abantu bari bapangiwe kwicwa na FPR cyane cyane hakoreshejwe amarozi, ariko ikiruta ibindi ni uko rwagiye ruhitisha inyandiko zatabarizaga abavandimwe bacu b'abanyarwanda barokotse ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abahutu muri 1996 bukozwe na FPR ihagarariwe na ba mpatsibihugu USA na UK. Aba bavandimwe bacu Agatsiko gahejeje mu mashyamba ya RDCongo umubare wabo ukaba ukabakaba igice cya miliyoni(500,000)!
Umuvandimwe Paul Mayibobo mu nyandiko ye irambuye, arunganira Shikama kuri iyi nyandiko:"IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ NKUSI Yozefu
IBYAHISHUWE BYA 23: Menya ukuntu ifatwa ritekinitse mu rwego rwo hejuru ry'umwicanyi Karenzi Karake mu Bwongereza ryateguraga iyimikwa rya Kagame Pawulo ryo muri 2017 nk'umwami w'u Rwanda( Igice cya mbere)/ Dr NKUSI Yozefu
Agatsiko k'amabandi yitwaje intwaro nkuko kiyita gafite amayeri menshi gakoresha mu kunyomeka amahanga n'abanyarwanda. Iki kinyoma nicyo kiranga aka Gatsiko kuva kambuka Kagitumba kuri ya tariki y'umuvumo ku banyarwanda ya 1/10/1990 kugeza ubu! Ibyabaye kuri Karenzi Karake birenze ukwemera! Ariko hatangara utarakurikiye neza ifatwa n'irekurwa bya Koloneli Roza Kabuye kuko byose byari itekinika rya FPR! Icyo itekinika rya dosiye ya Karenzi Karake ritandukaniye ho n'irya Kabuye ni uko iry'uyu mugabo ryari rigamije kwimika Kagame nk'umwami w'u Rwanda utagira icyasha imbere y'Abanyamerika n'Abongereza bamushyize ku butegetsi mu gihe ashatse gutegeka u Rwanda ubuziraherezo nyuma ya 2017.
Abavandimwe Rafiki Clety na Paul Mayibobo batanze ibitekerezo byabo ku nyandiko ya Shikama: "REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu"
Rafiki clety
Rafiki clety
Ariko sha nkunsi kweli waretse gukomeza ubiba amatiku mubanyarwanda kagame sumwicanyi iyo aza kubawe nawe uba wara pfuye ahubwo iyo aza kuba Ari umwicanyi abahutu twese tuba twarashize Ariko urivovota sha gusa wowe icyo nagusaba va ibuzimu ujye ibuntu twebwe dushaka amahoro ntantambara niyo yaba ayoboza igitugu Ariko benengofero bakabaho mumahoro ntaguhora birukanka nibyiza kdi wigumura abaturage.ABAGANWA NGO BAVA HE?/Guillaume Rusengo
Mu kinyarwanda turavuga ngo "INDA ISHAKA GUCURA IZINDI ITANGIRA KWIYITA AMAZINA". Nyuma y'aho ibibazo hagati y'amoko abiri ariyo Abahutu n'Abahutu byaranze amateka y'u Burundi bikabugeza aho umwanzi ashaka, ubu noneho hari ubwoko bw'Abaganwa buriho buzamura ijwi, bukemeza ko aribwo bugomba gutegeka Uburundi kuko ngo ariya moko yandi abiri yananiwe. Umwe mu baganwa wacukumbuye amateka yaranze ingoma zitandukanye zo mu biyaga bigari by'Afrika aragira icyo avuga kuri iki kibazo. Iyi nyandiko, irahishura byinshi abanyarwanda batari bazi ku mateka yabo!!!
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
__________________________________________________
REVOLISIYO YISWE " IKARAMU " INZIRA YO GUHAMBIRIZA KAGAME N'AGATSIKO KE\ NKUSI Yozefu
Hari abantu bamaze iminsi bandika ku mbuga zitandukanye ko opozisiyo igomba gukora igisirikare cyo gukuraho Kagame. Njye siko mbibona kuko gukora ikirebeli ubu ni ugutuma Kagame agarura ubuyanja kandi nta munyarwanda ubyifuza, kandi abifuza intambara wenda baba basa na ba bandi nita ba Kozivuze Rutemayeze, Kagame ajya imbere akivovota, akivuga imyato atagira, akababwira ukuntu agiye kwica abanyekongo bagakoma amashyi, bati ubwo abatutsi bazakugwa inyuma twe tuzakugwa imbere; bariya ntawe uzi ko isasu ryica kuko batagiye ku rugamba, kuribo Kagame yishe ntacyo bivuze icya ngombwa ni umutekano wa miliyoni zabo bafata buri kwezi.
UDUSAJYA: Ndasubiza Pawulo Kagame n’Agatsiko ke: Urubyiruko ashishikariza kumurwanira kuri murandasi arumariye iki?/Nkusi Yozefu
urubyiruko ruhamagarirwa kurwanira kuri murandasi |
Mubyo Agatsiko kita inama y’igihugu y’umushyikirano iherutse kubera mu Rwanda ku nshuro ya 13 kanzuyemo, kahamagariye urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Rwanda kujya kukarwanirira kuri murandasi(Interineti). Agatsiko kakaba kemeza ko ngo hari urubyiruko rurenga miliyoni rwatojwe kujya muri icyo gikorwa kigayitse. Duca umugani mu kinyarwanda ngo akanwa karya ntikaguhe kavuza induru ntiwumve; abenshi muri uru rubyiruko bahamagarirwa kugaba ibitero kuri murandasi, bamaze amezi ingirwaburuse umuntu yakwita serumu itabageraho mu gihe abana b’indobanure birirwa badamarara, bakarara baya mu misoro ya ba Ngofero n’inkunga z’amahanga igenerwa aba ba Nyagupfa; ingero zifatika kuri uru rukozasoni turazisanga hasi aha. Ikindi cyavuzwe muri iyi nama umuntu yakwibazaho byinshi ni ijambo Pawulo Kagame yavuze yemeza ko ngo urubyiruko ngo rwatoye «yego» ari rwinshi kuko ngo rudamaraye ku ngoma ye, naho ku zayibanjirije rwagombaga gutanga ruswa kugirango rubeho! Shikama ntiyahwemye kubagezaho ibibazo byugarije urubyiruko rw’u Rwanda bitagaragara mu bindi bihugu byo ku isi umuntu atatinya no kuvuga ko bitigeze bibaho ku ngoma zabanjirije iya Pawulo Kagame uriho wivuga imyato atagira, turagaruka mu ngero zimwe twagiye dutanga muri izo nyandiko za shikama.
UDUTSIKORI(1): Segahinda na Bizashira baraganira kuri malariya n'inzara byugarije u Rwanda/NKUSI Yozefu
Segahinda: Niko Bizashira
we, iwanyu byifashe bite ko iwanjye malariya n'ibiheri bigiye kuntsembera
umuryango?
Bizashira:
Harya ntuzi ko mfite abarwayi babiri mu bitaro hariya? Bose kandi
babasanzemo malariya y'imisaraba itatu!!
Segahinda: Ariko se ibi ni
ibiki koko? Harya ngo twahawe inzitiramibu zitagira imiti? Aho abategetsi bacu
ntibatumije iza makeya andi bakayitamirira! Amafaranga dutanga kuri mitiweli
yakoze iki?
Bizashira: Bene Ngango
barayakegese nyine, wahora ni iki!Ese kwa muganga ho ntujyana iyo mitiweli
uvuga twatanzeho agashendeburo hejuru y'agatunambwene ntubone umuti!
Segahinda: Erega ngo
amafranga ya Mitiweli niyo asigaye ahembwamo abaganga, andi akajya muri
za Rwanda deyi!
Bizashira: Erega ntiwiyibagize
ko n'inzara itugeze aho umwanzi ashaka! N'abari i Burayi barayiyaga wa
mugani w'Abarundi. Ka gahungu k'iwanjye kari mu Bubiligi gaherutse
kuntelefona kambaza niba ibyo kumvise kuri televiziyo Aljezira ari
ukuri, karambajije kati: "Mu kanya nariho ndeba ikiganiro kuri
televiziyo ya Aljazeera cyerekeranye n'imirire mibi iri mu gihugu cya
Madagascar. Umunyamakuru yanyujijemo avuga ko hari n'ibindi bihugu byo
muri Afrika byugarijwe n'iki kibazo, ibiza ku isonga bikaba ari u Rwanda, Eritrea, u Burundi na
Ethiopia. Mu Rwanda hari imirire mibi koko ku buryo abana ndetse n'abantu
bakuru bariho bahitanwa na bwaki?"
Segahinda: Wamusubije ngo iki?
kandi ubwo ntiwamubwije ukuri ngo akoherereze amaEuro ngo ungurizeho ayo
kwigurira udushyimbo ngemura ku bitaro dore nabyo ko bisigaye byarabaye
imbonekarimwe nk'inyama! Erega nanjye mfite umurwayi wa malariya hariya
ku bitaro!
Bizashira: Buretse
kundogoya yewe dore ko nawe uri Bagirubwira butari ubwa Gakwandi. Uyu mwana
yongeye kumbwira rwose ko iyi nkuru yamubabaje cyane ariko
icyamuhuhuye ni uko yari amaze no kumva ijambo Pawulo Kagame yari amaze
kubwira abo bafatanya kurya igihugu bibumbiye mu ishyirahamwe "Unity Club" ngo aho yemeje ko
abanyarwanda twese dutengamaye nk'Agatsiko ngo yagize ati: " Ntitwakomeza gukira abaturage bariho bicwa n'inzara. Iyo bafite ibyo kurya, burya
nabo baba bakize nkatwe"
Segahinda: Niba ari aho bigeze,
barya bamara guhaga bakadukina ku mubyimba turiho dushyingura abacu kubera
inzara na malariya, TUGOMBA
GUHAGURIKIRA AKA GATSIKO TUKAKAMENESHA BYANZE BIKUNZE!
Dg NKUSI
Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze Kubabohore
UDUSAJYA(2). Wari uzi ko hari akanama k'abacanshuro b'abanyamahanga gategeka u Rwanda kuva muri 2007 kitwa PAC? Kagame Pawulo aherutse guhishura mu nama y'abategetsi iherutse kubera i Kigali ko aka kanama kamuhaye izina ry'umututsi w'indobanure wategeka u Rwanda nyuma ya 2017. Kurikira iby'utu dusajya!/Nkusi Yozefu
Bamwe mu bacanshuro bategeka u Rwanda(PAC) mu nama i New York (2013) Imbere ya Pawulo Kagame |
Ni kenshi abanyarwanda bibaza icyo Kagame Pawulo aba agiye gukora muri USA buri munsi. Bamwe bavuga ko aba agiye gusura abana be yahungishirije muri USA bakirangiza amashuri abanza, abandi bagakeka ko ngo aba agiye guhisha amafranga asahura mu gihugu n'ava mu mutungo kamere asahura muri RDCongo binyuze mu mitwe y'inyeshyamba igera kuri 52 ayobora. Ni kenshi twagiye twumva ko Kagame yagiye muri USA bwacya tukerekwa amafoto yicaranye n'abazungu, itangazamakuru rye ryita ko ari abashoramari. Nyamara ukuri ni uko abo bashoramari batagaragaza ibikorwa byabo mu Rwanda, umuntu akaba yakwibaza niba u Rwanda rufite imishinga y'ishoramari muri USA; niyo yaba ihari kandi hari abandi bakozi babishingwa, umukuru w'igihugu ntasesagure amafranga atagira ingano ku ndege ze yikodeshaho, ku macumbi mu mahoteli ahenze n'umukumbi w'abamurinda, ngo aha agiye kubonana n'abashoramari! Menya ukuri hasi aha ku kijyana Pawulo Kagame muri USA buri munsi gitandukanye n'iyo mishinga ubeshywa ya baringa.
Ukuri utamenye mu ifungwa n'ifungurwa by'umwicanyi jenerali Karenzi Karake mu Bwongereza/Nkusi Yozefu
Abanyarwanda bakunda guca umugani ngo "N'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyakanye!".
Mu ifungwa n'ifungurwa by'umwicanyi Jenerali Karenzi Karake, na nyuma y'aho, abanyarwanda babwiwe byinshi bitagize aho bihuriye n'ukuri.
Mu matohoza urubuga rwanyu rumazemo iminsi mu Rwanda, Ubwongereza na Esipanye, azabereka aho ukuri guherereye.
Ni muri iyi minsi iri imbere, aya matohohoza amaze gukorerwa incamake.
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore
Itangazo rya Shikama: NI BANDE?
NI BANDE?: Ni bande bahejeje impunzi z'Abahutu 400,000 mu mashyamba ya RDCongo?/NKUSI Yozefu
NI BANDE?: Ni bande binjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda? Ni bande babinywa?/NKUSI Yozefu
Hashize imyaka makumyabiri Impunzi z'abahutu zirenga ibumbi 5000 ziciwe i Kibeho, hashize imyaka ibiri imirambo yazo itwikiwe mu Mutara ku mabwiriza ya Pawulo KAGAME/NKUSI Yozefu
Imwe mu mirambo y'Abahutu biciwe i Kibeho n'ingabo za Kagame Pawulo na FPR(APR, ubu yahindutse RDF) i Kibeho muri 1995 |
Hari muri 1995, igisoda cya FPR- Inkotanyi kitwaga APR ubu kiyuburuyemo RDF, giteye inkambi z'impunzi z'Abahutu zari i Kibeho maze kikicamo umubare munini w'impunzi. Kugeza ubu, abantu benshi bemeza ko hapfuye umubare ugera ku bihumbi ijana(100,000), igisoda cya Australia cyatangaga ubutabazi muri izo nkambi cyo kikemeza ko cyabaze abapfu kugeza ku bihumbi bitanu(5000) hanyuma APR igahita ibahagarika gukomeza kubara!Ingoma y'Agatsiko yo yemeza ko hapfuye abantu bagera kuri 380. Twagiramungu Fawusitini(Rukokoma) wari minisitiri w'intebe w'Agatsiko icyo gihe akaba yari yoherejwe na Pawulo Kagame i Buruseli mu Bubiligi kunyomeka itangazamakuru, yatangaje ko muri ubwo bunywamaraso bwakorewe Abahutu i Kibeho, ko ingabo za APR zirwanagaho!
ISHYAKA RY’IMBERAKURI RIHARANIRA IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE RIRIFURIZA ABANYARWANDA NOHELI NZIZA N’UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2016
Ijambo rya Perezida Fondateri w'ishyaka
PS- Imberakuri Me Ntaganda Berinarudo
Kanda kuri aka gasomerwaho urigereho
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma
Uzime umwanya Abahutu n'Abatutsi b'abahezanguni/Alice
Nongeye kugusuhuza Bwana YOZEFU kandi ngushimira ibisobanuro watanze kuri commantaire yanjye yavugaga ingorane bamwe duhura nazo mugihe dusoma shikamaye.blogspot.no kandi wabonye ko hari n'undi mugenzi wacu ugira ingorane nk'izo we wanazisobanuye mu buryo bwa tekiniki.
Ibisobanuro mwatanze rero nizeye ntashidikanya ko byagize icyo byungura abasomyi ba SHIKAMA. Hari akandi kantu nagiraga ngo nkwisabire. Ejobundi nibwo navugaga kubwiza bw'uru rubuga runshya. Kugeza ubu imbuga zawe zageragezaga kudaha umwanya abahezanguni iyo bava bakagera.
Mumpera za 2012 twajyaga twotera akazuba ku mbuga y'UMUHANUZI(leprophete) ariko twatangiye kujya tujyayo tugasanga imbwa zayineyeho(comments zitameshe, ibitutsi,...), njye ubwo nahitaga nikomereza akayira kazamuka k'umuharuro ngahunga uwo munuko.
Niba bishoboka rero, comments zifata abahutu cg abatutsi zikabagira ibintu aho kuba abantu muzime umwanya. Kdi mwabonye ko comments zo kuri leprophete NAHIMANA zishobora kuzamugeza kure. Unsuhurize NTABWOBA. Mugire ibihe byiza.
Alice
Igisubizo cya SHIKAMA
Komera Muvandimwe Alice,
Mbanje kukwifuriza Noheri nziza. Nongeye kugushimira kuba wigomwe uyu mwanya ngo utange igitekerezo cyawe.Nkaba ngushimira byimazeyo kuba warakomeje no gukurikirana ngo ureba icyo muri Shikama tukivugaho.Nibyo koko hagomba kuba hari abandi bavandimwe benshi bahuye n'ikibazo nk'icyawe ariko bo ntibakore nkawe bakinumira, iyi ikaba ariyo mpamvu hano tugufata nk'intwari ya Shikama, ntugasaze!
Ubwoba bwawe ko Shikama (www.shikamaho.com) nshya yazigarurirwa n'abahezanguni bagamije kwenyegeza inzagano mu banyarwanda, bufite ishingiro kuko ushatse wese atanga igitekerezo cye kigahita kijya ku rubuga nta handi kinyuze( moderation) nkuko bimeze ku zindi mbuga nyinshi.Ariko ndakwizeza ko ibi bitazigera biba, humura!Umutekano wanyu n'inyandiko zanyu byatekerejwe ho cyane ariko ntitwibagirwa n'icyo tugamije: Shikama uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma. Ntitwagera kuri iyi ntego yacu rero, duha urubuga abenyegeza amacakubiri.
Nongeye kugushimira, kandi ngusaba gukomeza kutuba hafi muri uru rugendo.
Umuvandimwe wawe,
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
shikama Uharanire ko Ukuri Gusimbura ikinyoma.
Subscribe to:
Posts (Atom)