Jenerali Muhire |
Muri iki cyumweru dusoje Perezida w’u Rwanda Paul KAGAME yirukanye mu gisirikari (yasezereye) abagera kuri 843 barimo n’abafite amapeti yo hejuru yo mu rwego rwa Jenerali bakaba barimo na Lieutenant General MUHIRE Charles.
Kubera ukuntu uyu muvandimwe w’umunyarwanda w’inzirakarengane (Lt. Gen. Charles MUHIRE) Kagame yamutesheje umutwe guhera muri 1994 bagifata ubutegetsi bikagera n’aho bashaka kumwica ariko Imana igakinga ukuboko, uyu munsi SHIKAMA tugiye kubagezaho inkuru isesenguye ibabwira inzira y’umusaraba MUHIRE Charles yanyuzemo.
Mu kubabwira iyi nzira turanaboneraho kubereka ikimwaro cya Kagame imbere y’abo ahemukira n’uburyo bo bamurusha ubutwari n’ubupfura kuko bamwihorera bakicecekera aka wa mugani w’abakurambere uvuga ngo : «Agakambye ugatega u Rwanda!»