Pageviews all the time

Ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru taliki 16 Werurwe 2014 - Icyumweru cya 2 cy’IGISIBO

Mu gisibo tugomba kurushaho kwibuka abakene 
Isomo rya mbere : Intangiriro : 12,1-4a. Isomo rya Kabiri : 2Timoteyo : 1,8b-10. Ivanjiri Ntagatifu : Matayo : 17,1-9. Mutagatifu : Benedigito
Ibanga ryo guca bugufi no kwitanga mu gisibo ni ukwiyibagirwa maze ugaharanira ineza n’ihirwe ry’abagukikije cyane cyane uhereye ku bababaye kurusha abandi.
Uhoraho yabwiye Aburahamu kwimuka akava mu gihugu cye n’umuryango we kugira ngo ajye mu gihugu yari agiye kumwereka ariko akaba atari akizi ibi binavuga ko yashoboraga kugira ingingmira no gushidikanya ku byari bigiye kumubaho.

Amakuru yihutirwa kuri SHIKAMA :Taliki 03 Mata 2014, Abepisikopi 8 ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda bazakirwa i Vaticani na Papa Faransisiko muri Chapelle SISTINE no muri CASTEL GANDOLF bafite n’ubutumwa bwa Perezida Kagame wanga Kiliziya bikomeye

Nyuma yo gutegeka ko babica, ngiki ikinogo kiri inyuma y’ikiraro cy’inka i GAKURAZO  Kagame yategetse ko Abasenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira, abalayiki n’umuziranenge SHEJA Richard bajugunywamwo nk’uhamba imbwa zagongewe n’imodoka ku muhanda. Mgr Smaragde nawe iyo uwo munsi aba ahari ntakeke ko Kagame yari kumusonera!!(Copyright Shikama.fr)

Nyuma yo gutegeka ko babica, ngiki ikinogo(iburyo) kiri inyuma y’ikiraro cy’inka i GAKURAZO Kagame yategetse ko Abasenyeri, abapadiri, abafurere, ababikira, abalayiki n’umuziranenge SHEJA Richard bajugunywamwo nk’uhamba imbwa zagongewe n’imodoka ku muhanda. Mgr Smaragde nawe iyo uwo munsi aba ahari ntakeke ko Kagame yari kumusonera!!(Copyright Shikama.fr)
Amakuru SHIKAMA dukesha Radiyo ya Vaticani hamwe n’ikinyamakuru OSSERVATORE ROMANO cya Vaticani aravuga ko ku italiki ya 03 Mata 2014, Papa Faransisiko azakira abepisikopi ba Kiliziya Gatulika y’u Rwanda. Abo basenyeri Papa azabakirira muri Chapelle SISTINE no muri CASTER GANDOLF i Vatican mu murwa Mukuru w’Ubutaliyani witwa Roma.

Rwanda. IYO MANA YAMWIGISHIJE KUVUGA IYO AYISABA NK'UMWAMI SALOMON


Igice cya kabiri cy'iyi nyandiko muragisanga ku rubuga rwa  Shikama Magazine.
                                              SHIKAMA MAGAZINE

Rwanda. Nyuma ya kabiri, gatatu mu rugo rw’umugabo agambiriye guhitana Lt. Gen. Faustin KAYUMBA Nyamwasa, noneho Perezida Paul KAGAME ashobora kuba agiye kubona imikorere n’imitekerereze bya Jacob Zouma na Leta ye; mu ndorerwamo yo gushushubikanya abakozi bashinzwe ububanyi n’amahanga.

Exiled Rwandan General Faustin Kayumba Nyamwasa looks on during his court appearance in Johannesburg June 21 2012. REUTERS/Siphiwe Sibeko
Jenerali K. Nyamwasa mu rukiko
 i Johannesbourg kuri 21/6/2012
Si ubwa mbere muri SHIKAMA twandika inkuru kuri Afurika y’Epfo, si ubwa mbere kandi tuvuga kuri Kigali na Pretoria  kandi kenshi mu nshuro tutabasha kubara twagiye duca amarenga ku mubano wakomeje gucumbagira hagati ya Kigali na Pretoria. None ibintu bitangiye kwisasanura no kwisobanura.
Kuri uyu wa gatanu ku italiki 07 Werurwe 2014, nyuma y’iminsi itatu gusa urugo Lt. Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa acumbitsemo rutewe n’aboherejwe na Kagame nk’uko yabigarutseho ku italiki ya 12 Mutarama muri Kigali Serena Hoteli mu ngirwa masengesho, Leta y’Afurika y’Epfo yirukanye abakozi b’Ambasade y’u Rwanda batatu muri icyo gihugu.

Uburyo bworoshye bwo gusoma SHIKAMA ku bari mu Rwanda.


Kubera ukuntu urubuga rwanyu SHIKAMA mukomeje kutwereka ko murukunda kandi murwibonamo, twongeye kunezezwa no kubagezaho uburyo mwabasha kurusomera kuri MUDASOBWA zanyu ku buryo bworoheye buri wese ku bari mu Rwanda kuko ubutegetsi bwarufunze nta kibi cyarukoreweho.
Ufungura www.google.com warangiza ukandikamo ANONYMOUSE ugategereza gato ugakanda ku ibendera ry’Ubwongereza riherereye ahagana IBUMOSO. Uhita ukanda mu kazu gatambitse gatangirwa na Http ukandikamo www.shikamaye.blogspot.no  ugahita ubona amakuru yose yanditswe ku rubuga rwacu.

Tubifurije gukomeza kunogerwa na gahunda n’inyandiko za SHIKAMA.  

Rwanda. Kagame yahagaritse burundu gufasha Amavubi ashyiraho n'itegeko teka No 2/2013 riniga burundu itangazamakuru

Aho kwakira abanyamakuru azajya yiyakirira
abanyeshuri bavuye muri USA!

Perezida Paul Kagame aherutse kongera kwerekana ko ari umunyagitugu ku rwego rwo hejuru; aca amateka 3 : « Kutongera gutera inkunga ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Kutongera gutumira abanyamakuru mu ngirwa-kiganiro nabo cyabaga buri kwezi no gutegeka abadepite gutora itegeko rishya No2/2013 ryo kuwa 08 Gashyantare 2013 riniga burundu ubwisanzure bw’Itangazamakuru mu Rwanda.
Mu cyumweru cyashize umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka (Reporters Without Borders / Reporters Sans Frontières) baherutse gushyira ahagaragara icyegeranyo bakora buri mwaka cyerekana uko ubwisanzure bw’itangazamakuru buhagaze ku isi. Muri icyo cyegeranyo, ibihugu bitondekwa hakurikijwe ibifite ubwisanzure hanyuma hagaheruka ibitarangwamo cyangwa bifite ubwisanzure bucye.

Itangazo: SHIKAMA MAGAZINE imaze gutangiza gahunda zayo zose.

Jya kuri www.shikamaye.com cyangwa se ujye mu nguni y'iburyo y'uru rubuga shikamaye.blogspot.no kuri Izindi mbuga z'ingenzi urahasanga SHIKAMA MAGAZINE uyikandeho uhite uyigeraho. Urahasanga ikiganiro kizamara amezi hagati y'abagabo2 cyitwa : NI UKO NABYUMVISE. ku ikubitiro, igice cya mbere gifite umutwe ugira uti: YAGORWA NYAGATARE, YAGORWA!

Muryoherwe!

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikamaye.com
Shikama ku kuri na Demukarasi( SKUD)

Itangazo ry’ihuriro SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI (SKUD) rishyigikira ihuriro ry’amashyaka ane atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali ku nama yabo yabereye i Bruxelles ku italiki 01 Werurwe 2014.

 Twebwe abagize Ihuriro Shikama ku Kuri na Demukarasi, dushingiye ku nama yahurije abayobozi n’inzego z’amashyaka ane FDLR, PS Imberakuri, RDI Rwanda rwiza na UDR atavuga rumwe na Leta ya Kigali yabereye i Buruseli ku italiki ya 01 Werurwe 2014,
Dushingiye ku cyifuzo cyabo cyiza kandi cyerekeza mu nzira ya Demukarasi hagamijwe ko mu Rwanda ibintu byahinduka binyuze mu nzira itavusha amaraso ahubwo hakitabazwa imishyikirano,  twebwe abagize ihuriro Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD), mu gihe tugitekereza kandi tugisesengura uburyo natwe twakwifatanya nabo ngo twungikanye imbaraga,

Itangazo: Urubuga rwa SHIKAMA MAGAZINE rumaze gutangira. Rusange kuri www. shikamaye.com

Twishimiye kubamenyesha ko zimwe muri gahunda z'urubuga rushya rwa SHIKAMA MAGAZINE zimaze gutangira. Gahunda zuzuye muzazigezwaho ejo kuri 11/3/2014, turacyazitegura.

Hagati aho uyu munsi murarusangaho: 1. Isomo rya mbere ry'ikiswahili
                                                          2. Uburezi: Ese ababyeyi bagomba kubwira abana babo byose?
                                                          3. Umuziki: Karahanyuze

                                                          MURYOHERWE

                                                             Nkusi Yozefu
                                                         www.shikamaye.com

RWANDA + BURUNDI. UMUKOLONI YADUSIGIYE IFUMBA IRIMO UMUNYOTA, ABAHUTU N’ABATUTSI BAFATANYA KUYATSA, NINDE UZAYIZIMYA?(IGICE CYA KABIRI)

Pasiteri Rutayisire A. mu mushyikirano n'abanyamakuru/Foto: igihe.com
Iki ni igice cya kabiri cy'inyandiko mwagejejweho ubushize yari ifite umutwe: UMUKOLONI YADUSIGIYE IFUMBA IRIMO UMUNYOTA, ABAHUTU N’ABATUTSI  BAFATANYA KUYATSA, NINDE UZAYIZIMYA?. Uyu ukaba ari umuganda natanze kuri Radiyo BBC Gahuza mu kiganiro IMVO n'IMVANO yo muri Gashyantare 2014 yavugaga ku kibazo cy'amoko kiri hagati y'Abahutu n'Abatutsi mu Rwanda no mu Burundi. Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko, twagerageje kurebera hamwe niba ubuhutu n'ubututsi ari amoko cyangwa se amikoro-shingiro. Tukaba twaranzuye tuvuga ko ubututsi n'ubuhutu ari amoko. Mu gice gikurikira tugiye kurebera hamwe ukuntu abazungu( abakoloni), abatutsi n'abahutu bafatanyije kubiba irondamoko n'iryanishamoko mu Rwanda no mu Burundi, tukanzura dushakira hamwe uko iki kibazo cyabonerwa umuti.

Rwanda/Afrika y'Epfo. Afurika y'Epfo yirukanye abakozi benshi bari bahagarariye Kagame na FPR muri icyo gihugu, Agatsiko nako kihimura gahambiriza abakozi bari bahagararaiye Afurika y'Epfo mu Rwanda

Vincent Karega uhagarariye
Kagame na FPR muri  Afurika y'Epfo

Ibintu birashyushye hagati ya leta y'Agatsiko ka Kagame na  FPR na Leta y'Afurika y'Epfo.  Kuva Kagame yakongera guhusha Kayumba Nyamwasa kuri uyu wa mbere, umubano hagati y'izi leta zombi urarushaho kugenda uba mubi . Mu kinyarwanda turavuga ngo nta kabiri kabiri mu rugo rw'umugabo: Kagame yivuganye Karegeya Patrick kuri 1/1/2014, kuri 14/1/2014, Kagame yivugira imbere y'abantu ko ariwe wahitanye Karegeya kandi ko n'abandi banze kumuramya bari hanzi ari iminsi mike akaba abamazeho.

Afrurika y'Epfo rero umenya imaze kumva ko nta kabiri kabiri mu rugo rw'umugabo, ko ibyo Kagame akorera ku butaka bwayo ari agahomamunwa, maze yirukana abakozi benshi bakoraga muri ambasade ihagarariye  Kagame na FPR muri icyo gihugu, ikaba ibashinja ibikorwa by'ubutasi.  Kubera ikimwaro, Leta ya FPR nayo yatangaje ko abakoze benshi bakoraga muri ambasade y'Afurika y'Epfo mu Rwanda bagomba guhambairizwa, ngo kuko nabo agatsiko ka Kagame na FPR kabashinja ibikorwa by'ubutasi. Amakuru Shikama ikesha urubuga rwa Radio RFI aremeza ko Amabasaderi uhagarariye Kagame muri Afurika y'Epfo n'uhagarariye Afurika y'Epfo mu Rwanda batarebwa n'iri yirukanwa.

AGASHYA.Twungutse urundi rubuga rushya ruzafatanya n'uru kubashimisha.



Mu rwego rwo gukomeza gushaka icyateza imbere umunyarwanda aho ari hose, twasanze ari ngombwa ko twashinga webusayiti www.shikamaye.com izunganira iyi shikamaye.blogspot.no. Ikirangajwe imbere kikaba ari ugukoresha ikoranabuhanga kugirango twiyubake tunubaka n'ejo hacu hazaza heza. Turi mu gihe ibintu bihinduka buri munsi kubera iryo koranabuhanga; niyo mpamvu natwe tugomba guhora dushakashaka kugirango tugendane n'izo mpinduka. Kera abacuruzi bamamazaga ibikorwa byabo ku maradiyo no mu binyamakuru byandikirwaga ku mpapuro, ubu iki gikorwa cyahawe umwanya munini kuri webusayiti. Kwiga, ubu ntibikiri ngombwa ko umuntu yicara ku ntebe y'ishuri, hari uburyo bwinshi bwifashisha interineti bugatanga amasomo yo mu nzego zose ahesha abayakurikira impamyabumenyi zifite agaciro nk'izo mu mashuri asanzwe tuzi. Ni muri urwo rwego rero twatekereje ko iyi webusayiti nshya www.shikamaye.com   yakwibanda ku bikorwa byo gufasha abanyarwanda b'ingeri zose bazayisoma, mu kwiyubaka. Kubera ibyo, shikamaye.com izajya ikora nka Magazine, ikazibanada kuri ibi bikurikira:

Ntimucikwe.Abashaka akazi murahishiwe muri EAC

Rwanda& Burundi.Kwibuka Ludoviko Rwagasore: mu Rwanda no mu Burundi, Abahutu n’Abatutsi bazicana kugera ryari ?


Ubukwe bwa Rwagasore na Mariya Roza

Intwari ya mbere y’u Burundi ni igikomangoma ngenerwamurage Ludoviko Rwagasore wo mu bwoko bw’Abatutsi wagandaguriwe i Bujumbura le 13/10/1961, afite imyaka 29 gusa, arashwe n’umugereki witwaga Joroji Kageorgis. Intwari ya kabiri y’u Burundi ni uwari ministiri w’intebe bwana Petero Ngendandumwe w’umuhutu wagandaguriwe i Bujumbura le 15/01/1965 arashwe na Gonzalve Muyenzi, umututsi w’umunyarwanda wari warahungiye i Burundi. Petero Ngendandumwe bamuteze avuye mu bitaro gusura umugore we wari umaze kubyara. Intwari ya 3 y’u Burundi ni nyiricyubahiro perezida Melikiyori Ndandaye w’umuhutu wandaguriwe i Bujumbura le 21/10/1993 yishwe n’abasirikari b’abatutsi bashakaga gufata ubutegetsi ku ngufu. Bamwiciye hamwe n’abafasha be ba hafi 13, harimo n’umugore wa Silivestiri Ntibantunganya n’umwana wabo w’uruhinja. Intwari ya 4 y’u Burundi ni nyiricyubahiro perezida Sipiriyani Ntaryamira w’umuhutu wagandaguriwe i Kigali le 06/04/1994 hamwe na mugenzi we w’u Rwanda Yuvenali Habyarimana. Indege barimo hamwe na bamwe mu bafasha babo ba hafi yahanuwe n’abasirikari b’abatutsi bo mu nyeshyamba za FPR.

Washington critique la situation des droits de l’homme au Rwanda-

Dans son rapport annuel sur la situation des droits de l’homme dans le monde, le département d’Etat ne donne pas une très bonne note au Rwanda. En cause, le traitement réservé à l’opposition et aux défenseurs des droits de l’homme, ainsi que le soutien aux rebelles du M23.

Parmi les problèmes les plus importants, le département d’Etat souligne le traitement réservé par le gouvernement à ses adversaires politiques et aux avocats des droits de l’homme qui sont harcelés, arrêtés, torturés quand ils ne sont pas tués,comme ce fut le cas pour l’opposant Patrick Karegeya, retrouvé mort le 31 décembre dans sa chambre d’hôtel en Afrique du Sud où il avait obtenu l’asile politique.
Kigali se fait aussi épingler pour son aide au M23 à qui il aurait fourni un soutien matériel et logistique avant qu’il ne soit battu et démantelé en novembre. L’organisation américaine Human Rights Watch, citée dans le rapport, mentionne le recrutement par le groupe rebelle d’adultes et d’enfants dans les camps de réfugiés rwandais et accuse l’armée d’avoir entraîné les nouvelles recrues.

Source:RFI

Uganda. Non, la fille du président ougandais n'est pas lesbienne


Un site internet a annoncé le coming-out de Diana Kamuntu Museveni, deux jours après la promulgation par son père d’une loi antihomosexuels.
La nouvelle a provoqué l’effervescence sur la Toile ce matin. Diana Kamuntu Museveni, fille du président ougandais Yoweri Museveni, aurait révélé son homosexualité en direct sur les ondes, deux jours après la promulgation par son père d’une loi durcissant les sanctions infligées aux homosexuels.
Sur le même sujet

Rwanda: quatre partis de l'opposition en exil forment une coalition

mediaFaustin Twagiramungu.©2010 Faustin Twagiramungu
Réunis à Bruxelles samedi 1er mars quatre partis d'opposition ont décidé de former une coalition intitulée coalition des partis politiques rwandais pour le changement. Le RDI de l'ex-Premier ministre Faustin Twagiramungu, initiateur de cette réunion, en fera partie, ainsi que l'Union démocratique rwandaise et l'alliance FDLR PS Imberakwuri. Trois autres partis d'opposition présents à Bruxelles ont refusé de s'engager, mais ne ferment pas la porte au processus qui vise à rapprocher les formations d'oppositions. La coalition devrait affiner ses statuts et son code de conduite d'ici la conférence de presse de présentation prévue à Bruxelles mercredi 19 mars. Un pari réussi, déclare Faustin Twagiramungu dans une interview à RFI.

UGANDA. NRM Lawyers Unveil Bill To Push Elections To 2021


The proposed legislation which was drafted in secrecy was finally presented to media on Friday by the ruling National Resistance Movement party lawyers at the National Theatre.
Inside it`s roadmap is tabling in tabling in parliament for the first reading between March 1, 2014 to March 30.

Rwanda.BRUXELLES: « YA NAMA KAMINUZA » YARAYE IRANGIYE ISHINZE IMPUZAMASHYAKA NSHYA.


Ya nama kaminuza yari imaze iminsi ivugisha abanyarwanda amangambure, yaraye ishoje imirimo yayo i Bruxelles mu Bubiligi. Iyi nama yatumijwe na Faustin Twagiramungu, yitabiriwe n’amashyaka 7 ku icumi yari yatumiwe. Muri aya 7 ane gusa niyo yemeye gusinyana amasezerano y’ubufatanye. Ayo mashyaka yashyize hamwe ni: FDLR, PS-Imberakuri, RDI- Rwanda Rwiza na U.D.R. ubu bashinze COALITION DES PARTIS POUR LE CHANGEMENT (C.P.C)
Faustin Twagiramungu, perezida wa C.P.C (coalition des partis pour le changement)
Faustin Twagiramungu, perezida wa C.P.C (coalition des partis pour le changement)

Icyo ubu abantu bakwibaza ni kimwe. Ese abanyamashyaka koko baba bafite gahunda yo gutabara abanyarwanda bari mu kaga cyangwa baba bishakira gusa imyanya y’ubutegetsi?
Iki kibazo kugisubiza biroroshye ukurikije uko iyi nama kaminuza yateguwe nuko yagenze. Amwe mu mashyaka yayamaganiye kure ngo nuko atatumiwe, ayandi ngo ntiyayizamo, ngo kubera batemera uburyo yatumiwemo, hakaba n’abandi bavuga ngo kereka babanje kumenya ibizakorwa mu minsi iri imbere. Bose icyo bahuriyeho ni kimwe: nta gahunda bari basanzwe bafite noneho haje ikintu gishya babura uko babyifatamo, bakazana impamvu zoroheye abanyarwanda kumva.

Ijambo ry’Imana kuri iki Cyumweru taliki 02 Werurwe 2014

The Good Shepherd
Isomo rya mbere : Izayi : 49,14-15. Zaburi : 61, 2-3, 8, 9. Isomo rya kabiri : 1 Abanyakolinti : 4,1-5. Ivanjiri : Matayo : 6,24-34.
Abatagatifu Karoli na Yanwariya
«Imana idukunda nk’urwo umubyeyi uri ku kiriri akunda uruhinja yibarutse  kandi dutegereze Nyagasani kuko agiye gushyira ahabona ibihishwe akanatangaza n’ibibundikiwe mu mitima y’abagome»
Kuri icyi cyumweru Imana irakomeza kuduhumuriza itwibutsa ko ubu buzima tubona bufite icyerecyezo. Yezu mu ivanjiri aratwibutsa ko tugomba kumasha kamwe kandi tukerekana aho duherereye  tukagaragaza ibitekerezo byacu dushize amanga kuko bidashoboka ko hari uwabasha gucyeza abami babiri.

Padiri Nzahoranyisingiza
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

SHIKAMA . Uburyo bushya bwo gusoma amakuru ya SHIKAMA kuri MOBAYILE( Mobile)

Abasoma SHIKAMA bakoresheje Mobayile, twishimiye kubabwira ko twabashyiriyeho uburyo bushya bwo gukurikirana amakuru yacu:

Ugifungura Shikama kuri Mobayile yawe, uzajya uhita usoma amakuru utagombye gusunika interuro uziganisha iburyo n'ibumoso nkuko wari umaze iminsi ubikora.Uzajya usoma amakuru nk'usoma ku rupapuro(uva hejuru ugana hasi). Kugirango haboneke umwanya uhagije kuri icyo gikorwa, ziriya gahunda zindi za Shikama ntuzajya uhita uzibona arizo: amatohoza, Iyobokamana, umuziki, videwo,n'ibindi ntarondoye wasangaga mu nguni y'iburyo no hasi ya webusayiti ya Shikama.

Rwanda & Tanzania. Inkuru mu mafoto: Kuri 20/2/2014 muri Hotel Golden Tulijip i Dar es Salaam Kikwete yakusanyije inkunga ingana na Shilingi 602,080,000, Ikigamijwe: Gufasha abana kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Muhimbili//Kuri 23/8/2013 muri SERENA HOTEL i Kigali, Kagame yakusanyije inkunga igera kuri miliyaridi 2 ( 2,000,000,000 FRW) na n'ubu igikomeje kwakwa. Ikigamijwe: Gahunda y'ikigega Agaciro AgDF cyo kwihesha agaciro!


Dore icyo iyi nkunga iva mu baturage ikora muri Tanzania

ImageAvions de Kagame Paul
                                          Icyo inkunga iva mu baturage ikora mu Rwanda

Rwanda. Kubera ukuntu Kagame n’agatsiko ke gato amafaranga menshi y’igihugu bayatsembera mu iperereza rihitana abana b’u Rwanda; ubu isanduku ya Leta irimo ubusa hakaba hafashwe icyemezo cyo gukuraho Intara zose, gusigarana Uturere 15, Imirenge 208 n’Utugari ducye cyane dushoboka!!

Ese noneho USA n'Ubwongereza ndabaturuka he ngo banyuzurize ikigega? Icyampa nkabona byibura ayo kwica abadahumeka umwuka w'icyama bari hanze

Mu cyumweru gishize, i Kigali ku Cyimihurura ku cyicaro cy’Umuryango FPR aho abanyakigali bakunze kwita ku INTARE ebyiri zikanuye amaso kuko ziba ku bikingi by’amarembo byombi byaho, hateraniye inama yari iteye agahinda yahuje ab’ikambere mu gatsiko ka FPR kiyemeje kuzumvisha abanyarwanda no kubajujubya kugeza igihe bazicuza impamvu bavutse.
Mu bari bayirimo harimo, Paul KAGAME, Tito RUTAREMARA, MUNYUZA Dani, NZIZA Jake, Seliviliani SEBASONI, Mnisitiri MUSONI Jyemusi, KAYISIRE Kalisiti (Umujynama wihariye wa Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda), NGARAMBE Fransisiko umunyamabanga wa FPR, Ambasaderi GATETE Kalaveri Minisitiri w’Imari, RWANGOMBWA Jyoni Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu BNR.

Rwanda. Kagame araganirira abanyamakuru mu Rugwiro isatanu

Nubwo tubafitiye amakuru menshi yo kubagezaho uyu munsi, turiho turakurikirana ibonana rya Kagame n'abanyamakuru mu Rugwiro none 26/2/2014 isatanu ku isaha ya Kigali. Nitubona hari ikintu kizima, kirimo turaza kukibagezaho.

Shikama ye

Rwanda. IYICWA RYA PADIRI EVARISTE NAMBAJE. : ARIKO SE FPR IPFA IKI N'ABAYIKEZA !/Edmond Munyangaju


Kera mu mashuri abanza hari icyivugo cy’umubiri cyatangiraga kivuga ngo ese umpoye iki ruhu rwanjye. Kigasoza kigira kiti “inzoga ya ngeso yanga ababo, aho kuyivumba nzayinywa hambavu”. Ku bato batazi ikinyarwanda cy’abasaza ibi biravuga ngo umuntu wanga abitwa abe, bikugwiririye mwasangira, ariko ntuzamwiyegereze ngo umuvumbe cyangwa se agutumire. Nzinduwe no gufatanya ngo twungurane ibitekerezo ku kibazo kitoroshye: kuki FPR ari ngeso yanga ababo. Kuki FPR irimbura abitwa abayo cyangwa abayikeza, ni ukuvuga abayishakaho ubuhake?.

Ijambo ry’Imana kuri iki cyumweru taliki 23 Gashyantare 2014.Isomo rya mbere : ABALEVI : 19, 1-2,17-18. Zaburi : 102, 1-4,8.10,12-13. Isomo rya kabiri : 1 Abanyakolinti : 3, 16-23. Ijanvili : MATAYO : 5, 28-48. Umutagatifu wo kuri uyu wa Gatandatu ni MARIGARITA «Nyagasani ajya acengera ibitekerezo by’abiyita abahanga n’abanyabwenge batagira muri kamere yabo guca bugufi no gucisha make maze yabisesengura abishungura agasanga byose ari amanjwe »


LES BREBIS ET LES BOUCSmaria jesus holy maria
Abalevi ni kimwe mu bitabo 5 byanditswe na Musa bikaba ari igitabo bikubiyemo amategeko n’imihango byagengaga uko ibitambo byagombaga gutambwa imbere y’Uhoraho. Abalevi nibo bari bashinzwe kuyobora imihango yo gutamba ibitambo.  
Uhoraho yategetse Musa kubwira rubanda ko igomba kuba intungane. Ibi yabitumwe kuko n’Uhoraho ari intungane. Ntuzagirire umutima mubi mugenzi wawe. Uzirinde kwihorera no kugirira inzika abo mu muryango wawe kuko ntacyo byakungura ahubwo byaroha ubugingo bwawe. Ujye ukunda mugenzi wawe nkawe

UGANDA."If I kissed my wife in public, i would lose elections in Uganda," Museveni

Recently, the Anti-gay bill has caused a lot of attention all over the country, starting with a communication from US president Barack Obama stressing that should Museveni sign the bill, it would strain the relationships between the two countries (Uganda and USA).
It had not been long before Ugandans also joined in and lashed out at the communiqué by the US president online. The latest development in this whole issue is that President Museveni has replied to Obama in a statement, making his stand as far as the Anti Gay bill is concerned known.

IYOBOKAMANA.Vaticani : Papa Faransisiko aherutse gutungura abatuye iyi si yajujubijwe n’ibibazo, akaga, intambara, kwikubira, inzara ibica bigacika, ubusambanyi, SIDA, maze yemeza ko IKUZIMU hatabayeho kandi ko ADAMU na YEVA batabayeho.


Papa Faransisiko, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Yose
Muri SHIKAMA tubagezaho amakuru yose kandi tuba twiyumvisha ko yakubaka ubuzima bwanyu cyangwa nibura akaba yanabajijura akabereka aho ubuzima bwerekera byaba na ngomgwa mukaba mwayasangiza n’abandi.
Mu mateka ya Kiliziya Gatulika ku isi bishobora kuba ari ubwa mbere igize umupapa uvuga ibintu ntacyo yikanga kandi akabivuga mu gihe asa n’utunguye abantu bamuteze amatwi cyangwa bazabisoma nyuma. Papa Faransisiko ubundi witwa  BERGOGRIO ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo aherutse gukora agashya.
N’ubwo ariko tugiye kwibanda ku ijambo yavuze mu nyigisho mbwirwaruhame (Homelie) yakoreye i Vaticani vuba aha, hari n’utundi dushya yagiye akora nko ku munsi we wa mbere w’uruzinduko mu mahanga ubwo yari agiye mu Munsi mpuzamahanga w’’ihuriro ry’urubyiruko gatulika ki isi yose wabereye mu Mujyi witwa Rio de Janeiro muri Brezili.

Ikoranabuhanga:Wakwiyubakira ute webu sayite yawe?



Niba ushaka kumenya uko wakwiyubakira webu sayite ukaba wayibyaza n'umusaruro, soma amatangazo ari kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA Ye maze usobanukirwe.

Amatangazo yose ari mu cyongereza ariko hari na za videwo zisobanura uko ugenda wubaka webu sayite, intambwe ku yindi!

Nababwira iki rero

Shikamaye.bogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi 
( SKUD)

Rwanda / Uganda. Umuvandimwe wa Yohani Bosiko GASASIRA umuyobozi w'ikinyamakuru UMUVUGIZI gikorera mu buhungiro Leta ya Kagame yaba yamurigitishije imukuye muri Uganda aho yari afite ubuhungiro kuva 2011




Gasasira Yohani Bosiko( uri aha ku ifoto na Kagame) umunyamakuru ukorera muri Suede aho afite ubuhungiro, ari mu banyarwanda cyera bazajya batumizwa mu biganiro mbwirwaruhame kuvuga ububi bw'ingoma ya Kagame. Ntacyo Leta ya Kagame itakoze ngo yice uyu munyamakuru  akiri mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Akiri mu Rwanda, maneko za Kagame zigeze kumufata ziramuhondagura zimubwira ngo ntazongere kwandika.Yajyanwe mu bitaro ari intere naho bohereza abantu kumucomoramo serumu yacungiragaho Imana ikinga akaboko.

Rwanda.Abanyarwanda bagamije kandi bashaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda bagomba kwitonda cyane, kuko; mu byo R.N.C yapfuye na Perezida Paul KAGAME harimo n’uko atarimbuye ABAHUTU iyo bava bakagera ngo abamareho nk’uko bari barabyemeranyijweho ku ya 01 Ukwakira 1990.

Kagame P. na  Dr Major Rudasingwa T.
Ingengabitekerezo yabo ni imwe:
 Umuhutu utishwe agomba kuba umuja cyangwa umugaragu nka mbere ya 1959!



U Rwanda rwo mu gihe cya 1990 sirwo rw’iki gihe. Mu 1990, nta telefoni zigendanwa zabagaho, nta interineti yabaga mu Rwanda, nta Facebook, nta Twitter, na Whatsapp, nta google yabaga mu gihugu cy’u Rwanda. FPR itera u Rwanda abanyarwanda bose bari ku rugero rumwe rwo kumenya amakuru.