Pageviews all the time

Minisitiri Ushinzwe Ububanyi n'amahanga wungirije ushinzwe ibibazo by'Afrika wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA), Linda Thomas-Greenfield yatangarije Akanama ka Sena ko ibivugwa mu cyegeranyo cya HASHISELI( UNHCR ) ko u Rwanda rutegura abariho bamena amaraso mu Burundi bifite ishingiro/NKUSI Yozefu

Linda Thomas-Greenfield

Mu kinyarwanda duca umugani ngo "ujya guhakana ubugore aragarama", umenya Kagame Pawulo bigiye kumubera insobe guhakana ko atariwe uriho wica Abarundi i Bujumbura! Turongera kandi tugaca undi uvuga ngo "n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye"; Umunyamabanga wa Leta( minisitiri w'ububanyi n'amahanga) wungirije ushinzwe ibirebana n'Afrika LINDA Thomas-Greenfield, kuri 15/12/2015 aherutse gutumizwa muri SENA ya Leta Zunze Ubumwe Z'Amerika(USA) kugirango asobanure ku biriho bivugwa ko u Rwanda ruriho rutera u Burundi rukoresheje impunzi z'Abarundi.

LINDA Thomas-Greenfield yabwiye Sena ko yasomye icyegeranyo cya Hashiseli( HCR) kirebana n'ukuntu u Rwanda rukoresha impunzi z'u Burundi kugirango zijye kurwanya igihugu zavuyemo; akaba avuga ko ibiri muri iki cyegeranyo bifite ishingiro.

Ibindi bibazo yabajijwe:
  1.  Murateganya gukora iki ngo u Rwanda rureka gukomeza guhungabanya umutekano mu Burundi? Igisubizo: twavuganye n'abategetsi bo mu Rwanda turabihaniza.
  2.  Ese ntihazabaho kwicana hagati y'Abahutu n'Abatutsi? Igisubizo: Oya, ikibazo kiracyari politiki
  3. Murateganya gukora iki ngo bihoshe? Igisubizo: biragoye, Nkurunziza ntarekura, abamurwanya nabo ntibamushaka
  4. Umuryango w'Afrika y'i Burengerazuba(EAC) wafasha? Igisubizo: biragoye:a) Tanzania ifitanye ikibazo n'u Rwanda ntigifitanye n'u Burundi, b) Uganda, Museveni ahangayikishijwe n'amatora ari iwe muri 2016 , kandi si umuhuza wizewe kuko nawe ni umunyagitugu umaze imyaka 30 ku butegetsi udashaka kurekura.
Hari n'umunyeshuri w'Umurundi uriho utegura impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) wari watumiwe na SENA. Uyu munyeshuri yavuze ko mu cyaro hatuwe na ba nyamwinshi bahangayikishijwe n'ubushomeri no kubona ibibatunga badahangayikishijwe n'umubare wa manda za perezida Nkurunziza Petero. Yongeyeho ko i Bujumbura ariho hari akavuyo kuko ariho Abategetsi baherereye. Ikindi yavuze na Shikama yari imaze iminsi ivugaho cyane ni icyerekeranye n'amahanga  ahanganye mu Burundi akurikiye inyungu zayo bwite cyane cyane amabuye y'agaciro ya Iraniyumu( Uranium) na Nikeli( Nickel).

" Hari uburengezuba(The West) n'Uburasirazuba buhagarariwe n'Ubushinwa n'Uburusiya, bahanganye bakurikiye inyungu zabo cyane cyane amabuye ya Nickel na Uranium, Abarundi bakahabera ibitambo"

Iyi ncamake mwayiteguriwe na SHIKAMA yifashishije inyandiko ya Anne Garrison musanga kuri SHIKAMAHO kanda kuri aka gasomerwaho uyigereho.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Uharanire ko Ukuri Gusimbura Ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355