Pageviews all the time

Isabukuru y'imyaka 10 ya FACEBOOK.Mu myaka icumi FACEBOOK imaze ishinzwe, bamwe yabahinduye inkorabusa buri buri, bamwe yabagize ibihangange, bamwe yabagize ibyamamare, bamwe yabahinduye za kabwera abandi ibashyira ku rutonde rw’abaminuje batunze nk’ibya Mirenge ku Ntenyo


Hate your Facebook Look Back video? Good news - you can edit it

Facebook will soon allow you to edit your Look Back video (Picture: YouTube/Facebook)
Kuri uyu wa kabiri taliki 04 Gashyantare isi yose yiriwe mu birori byo kwishimira no guhimbaza imyaka icumi urubuga nkoranya-mbaga rwitwa FACEBOOK rumaze ruvutse rukaba rwaragize uruhare rukomeye mu guhindura imibereho ya muntu ku isi.

FACEBOOK ni ijambo ubu rimaze kuba gikwira mu mateka no mu mibereho ya muntu kuri iyi si. Nyamara iri jambo uwaryumva, kubera ukuntu ryamamaye yakeka ko ryabayeho nko mu myaka ijana ishize ariko sibyo kuko ryavutse ejo bundi ahangaha mu 2004.

Facebook ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu guhuza imbaga y’abantu batabarika nk’uko tuza kubagezaho imibare ya nyuma muri iyi nkuru twabateguriye muri aka kanya. Ubu buryo buhuruza imbaga y’abantu bwasesekaye no mu karere k’ibiyaga bigari mu bihugu nk’u Rwanda, Burundi Uganda, Kenya, Tanzaniya, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo ndetse n’ahandi.

Mu bihugu byinshi byo ku isi uru rubuga nkoranya-mbaga rurabica bigacika cyane cyane mu rubyiruko ariko n’abakuze bajijutse ntibatanzwe kurwiyandikishamo. Kwinjira muri Facebook byagize ingaruka zikomeye ku muryango w’abantu bigera n’aho igira uruhare mu mpinduramatwara mu isi; urugero rwibukwa cyane rukaba ari mu myivumbagatanyo impirimbanyi zo muri Misiri zinjiyemo zikuraho Perezida Hosni Mubarrak.

Bamwe yabahinduye inkorabusa
Facebook igeze mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere ababanje kuyitabira ni urubyiruko kuko icyabashituye cyari amafoto n’uburyo agaragaraho, kwandikira umuntu agahita agusubiza ako kanya mu gihe muhuriyeho n’ibindi byinshi cyane kandi ibi bigakunda ku bantu babiri umwe ari iyo giterwa inkingi mu itumanaho ritamara n’amasegonda arenze abiri.

Bamwe mu rubyiruko bahururiye iyi nzaduka maze bibakura mu ishuri abandi bibahindura inkorabusa kuko kubera ibyo abantu bamwe bita gucatinga byatumye bahinduka inkorabusa izi za burundu aho bagiye bazirirwaho umunsi ugacya ukira undi ukabasangaho nta kurya nta kunywa yewe n’amazi ya riba.
Tuzi ingero nyinshi z’abanyeshuri bigaga muri za Kaminuza no mu mashuri yisumbuye bakunze Facebook cyane kugera n’aho bibagirwa cyangwa birengagiza-nkana kwiga amasomo yabo bigatuma batsindwa abandi bakarivamo cyangwa bakirukanwa burundu bagataha. Esewe wowe hari abo uzi? Twandikire usangize abandi basomyi n’abakunzi ba SHIKAMA!!!

Bamwe yabahinduye za kabwera 
Facebook yabaye inzira yo gutereta no kubwirana ijambo umuntu atashoboraga kubwira uwo ashaka kuribwira bahagararanye. Ibi kandi byagize ingaruka zikomeye kuko bamwe zabahuje n’indaya zabo bigatuma basenya izo bubatse. Facebook kandi yavanye bamwe mu mashuri basanga baniyegurira burundu amahabara yabo kimwe n’abo yateye kwiyahura burundu. Mwibuke umukobwa wo mu Buhinde twababwiye ibye kuri uru rubuga rwanyu SHIKAMA.

Ubu buraya bwatewe ahanini no kuvugana mu buryo bwihuse kandi bufite ibanga rikomeye. Dufashe nk’urugero niba uri i Butare mu Mujyi ukandikirana n’undi uri i Nyagatare mukumvikana ko muri buhurire i Kigali kuri Hoteri runaka, nta wundi ushobora kumenya aho muzahurira uretse uwo mwashaka kubibwira.

Bamwe yabagize ibihangange
Facebook ariko si abo yarangaje gusa kuko n’ubundi Nyabarongo yica uyizaniye bishatse gusobanura ko iyo ikintu cyose mu buzima utabashije kukigenzura gishobora kukugiraho ingaruka mbi kandi wenda cyashoboraga kukugirira akamaro mu gihe wagikoresheje neza kandi mu buryo bwiza bukubahisha.

Mu gusoza iyi nkuru turaza kubagezaho amateka n’inkomoko ya Facebook murebe ukuntu abayitangije ubu babaye ibihangange bikomeye kuri iyi si ya Rurema. Ibi ahanini byatewe n’uko abantu benshi bayikunze ahari kugera no ku kigero gisumba icyo abayitangiye bakekaga mu ntangiriro zayo.

Nko mu karere k’ibiyaga bigari, hari abagize uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by’abandi babinyujije kuri Facebook bituma nabo bahinduka ibyamamare. Mu Rwanda hari umusore washinze urubuga rwo kwamamaza no gusetsa abantu kuri Facebook arwita JORIJI BANETI bituma ahinduka kimenyabose no gutunga amafaranga amubeshaho kikaba ari igikorwa cyo kwishimirwa.

Ubu se byifashe bite?
Muri iki gihe ni ukuvuga muri 2014, abaturage bajijutse babasha kugera kuri Facebook cyane cyane abanyamujyi n’urubyiruko barakomeje kuyizera no kuyiganiriraho ariko hari n’abakeka ko iteza ibibazo bingana cyangwa bishobora kuruta ibisubizo itanga ku muryango-nyarwanda.

Mu birebana n’umurimo n’iterambere ry’ibihugu iry’ibigo bya Leta n’iry’ibigo byigenga byashinzwe n’abikorera ku gito cyabo, byagaragaye ko umusaruro wagiye rimwe na rimwe ugabanuka bitewe no guhugira mu gucatinga twavugaga mu kanya.

Kubera iyi mpamvu abayobozi b’ibigo bimwe bahisemo gukuraho imigozi ya Interineti mu masaha y’akazi bakayisubizaho nka saa kumi n’igice z’umugoroba kugira ngo abakozi bagerageze kongera umusaruro mu byo bakora. Byagize akamaro ariko bigabanyiriza icyizere abakozi bagiriraga ba shebuja ariko ibibi birarutanwa.
Ikindi ubu kigaragara ni uko bamwe basa n’abashaka kuyivamo burundu ahanini bitewe n’uko uyigiyeho imutwara umwanya munini cyane kandi kuyikura imbere bikaba bishobokera bacyeya. Ikindi tutakwibagirwa kubabwira ni uko aho amatelefoni agendanwa akoranywe ubuhanga buhanitse yiyongereye akagurwa na benshi  cyane cyane nk’ayitwa SMART-ANDROID byatumye byorohera benshi kujya kuri Facebook aho bari hose.

Amateka ya Facebook muri make
 Ku italiki a 03 Gashyantare 2004 nibwo Facebook yavutse ishinzwe n’uwitwa Mark Zuckerberg ayishingira muri kaminuza ya Harvard (Soma HAVADI) muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Mu kwezi kumwe gusa kwakurikiyeho, ni ukuvuga muri Werurwe 2004; kimwe cya kabiri cy’abanyeshuri bigagayo bari bamaze kwiyandikisha muri Facebook.

 Mu minsi mikeya abandi basore bane bahise bifatanya na Mark kugira ngo bateze imbere urubuga kurushaho.  Aba basore bifatanyije nawe ni : Eduardo Saverin, Dustin Moskovitz, Andrew McCollum na Chris Hughes.
Muri Werurwe 2004, Facebook yaragutse cyane igera muri Kaminuza eshatu arizo Stanford, Columbia na Yale bituma igera no mu gace ka Bositoni muri Amerika, igera muri za kaminuza zo muriKanada no muri Amerika henshi cyane. Muri Kamena 2004, Facebook yashinze ibiro bikuru byayo ahitwa Palo Alto muri Leta ya Califoruniya muri USA.

Guhera ku italiki 26 Nzeri 2006, umuntu wese ufite nibura imyaka 13 y’amavuko muri Amerika yabashije gufunguza aho ajya yakirira cyangwa zajya aganirira n’abandi kuri Facebook. Nyamara inyangabirama ntizibura kuko ku italiki 13 Kanama 2007 abatekamutwe binjiyemo batabiherewe uburenganzira bagatangaza amabanga yabo kuri interineti. 

Ku italiki ya 23 Nyakanga 2008,  bakoze inama yagaragaje iterambere bamaze kugeraho aho basanze bamaze kugira abakiriya ibihumbi managa ane (400,000). Mu mwaka w’2009 Facebook yavuguruye imikorere yayo kugira ngo ibashe guhangana na TWITTER  yashakaga kuyitwara abakiriya ku isoko ry’imbuga nkoranya-mbaga. 

Ku italiki 21 Mutarama 2010 umunyeshuri wasobanuye igitabo cye gisoza icyiciro cya kaminuza yanditse kuri Facebook n’umusanzu yatanze ku isi mu mibereho y’abayitanze abandi kuyikoresha.  Mu kwandika icyo gitabo akaba yaragishyize mu mbago ebyiri ni ukuvuga guhera mu 2003 kugera mu 2009.  Icyo gitabo cyaje gushyiwa ahagaraga ku italiki 1 Ukwakira 2010 muri USA no ku italiki 13 Ukwakira 2010 mu Bufaransa.

Ibarurishamibare ku bakoresha Facebook ku isi
Mu Bufaransa Facebook yakuruye abaturage barenga gato Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana atandatu hagati y’umwaka w’2007 na 2008. Muri Gashyatare 2011 mu Bufarans ayaroreshwaga n’abakiliya miliyoni makumyabiri n’ibihambi magana atanu na mirongo ine. Muri abo kimwe cya kabiri cya bo bafite hagati y’imyaka 18 na 34 y’amavuko. Mu Bubiligi hariyo  4,444,920 muri bo 50,7 % ni igitsina gabo mu gihe 49,30 % ari igitsina gore.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Ukwakira 2012 bwerekanye ko Facebook ifite abakiliya mu bihugu ku buryo bukurikira : Amerika Miliyoni ijana na mirongo itandatu na zirindwi, Mu Buhinde Miliyoni Mirongo itandatu,Brezil Miliyoni mirongo itandatu, Indoneziya Miliyoni mirongo itanu.

Muri Mexique hariyo Miliyoni mirongo itatu n’icyenda, Ubwongereza Miliyoni mirongo itatu n’eshatu, Turukiya Miliyoni mirongo itatu n’imwe, Philippines Miliyoni mirongo itatu naho mu Budage hariyo abakoresha Facebook bagera kuri Miliyoni makumyabiri n’eshanu. 

BWIZA M. 
Shikama Ye     


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355