Pageviews all the time

Rwanda.Abacurabwenge ba FPR-Inkotanyi bahindutse nk’inkingi y’umunyu wakayutse kubera kwimakaza ruswa. Hon. Dr Tito RUTAREMARA ati: “Prof NSHUTI Manasseh nta gitangaza ko yatunga MILIYARI 160 kuko yabaye minisitiri w’imari n’igenamigambi imyaka umunani mu RWANDA!!”

imwe mu ndege 2 za Kagame Rutaremara
yemeza ko ari iza Nshuti M.
Nshuti M.
Mu mibereho ya muntu, burya ni byiza kuvuga amagambo ashoboka kandi wasubiramo bibaye ngombwa ko uyabazwa n’amateka. Ibi birushaho kuba ishyano cyangwa agahomeramunwa iyo ikosa ryo kuvuga ibidakwiye cyangwa ibigambo bidakwiye bivuzwe n’umuntu wize cyane.
Tito Rutaremara
Umuntu wize amashuri menshi akaminuza mu Rwanda nka Dr Hon. Senateri Tito RUTAREMARA niwe tugiye kwifashisha mu gusesengura imvugo yakoresheje kugira ngo twerekane ko Ruswa, ikimenyane n’icyenewabo byamaze kumunga ingoma ya FPR uhereye mu bacurabwenge bayo ku buryo ari aha’abaturage kwifatira icyemezo mu gushaka no guhitamo ababayobora mu bihe bizaza.
Prof NSHUTI Manasseh yabaye Minisitiri w’imari n’igenamigambi mu Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani. Icyo gihe mu gusoza nako mu kuvanwa muri MINECOFIN kuko atari umwanya utorerwa, Kagame kubera ukuntu yamwifashishije mu kwiba Leta isanduku yayo bakayeza bakanayimaramo ubuntu, yamwohereje kujya kuyobora ikompanyi ye bwite itwara abantu mu ndege ikorera muri Afurika y’epfo.
Ariko muri uwo mugambi wo kubishinga Prof NSHUTI Manasseh, Kagame yabimwanditseho arabimwitirira mbese nk’aho ari umutungo wa Manasseh bwite. Nibutse ko icyo gihe hagiye havuka n’indi mishinga ya Kagame yagiye yitirira abantu batandukanye.
Ikinteye kugarura iyi dosiye ni uko mu kiganiro cyanyuze kuri BBC umunyamakuru Ally Yussufu MUGENZI ukundwa cyane mu kiganiro cye cyitwa IMVO N’IMVANO bavugaga ku birebana na ruswa mu Rwanda ndetse n’ukuntu Kagame yikubira imitungo y’u Rwanda akajya kuyiguramo indege muri Afurika y’Epfo kandi zikaba ize bwite.
Muri icyo kiganiro abarwanyaga kwikubira ubutegetsi no kumunga umutungo w’u Rwanda bikorwa n’abategetsi bo mu Rwanda ku ngoma ya Kagame bavugaga ko umutungo wayoberejwe cyangwa wanyererejwe muri Afurika y’Epfo ufite agaciro kangana na Miliyari ijana na mirongo itandatu z’amafaranga y’u Rwanda.  
Mu batumirwa bari bari muri icyo kiganiro harimo na Dr Tito RUTAREMARA icyo gihe wari UMUVUNYI WA RUBANDA. Kubera ko Dr R. Tito yagaragaraga nk’uvugira Leta ya Kigali, yagize ati: “Ntibitangaje ko Prof NSHUTI MANASSEH yatunga Miliyari ijana na mirongo itandatu (160,000,000,000 Rfw) kuko yabaye minisitiri w’imari n’igenamigambi imyaka umunani mu Rwanda!!!”.
Mbere y’uko ngira icyo mvuga kuri iri jambo ryavuzwe n’umuvunyi ubundi ufite umwanya wo kurenganura abaturage n’abakorerwa akarengane harimo na ruswa, nagira ngo mbanze ngire icyo mvuga kuri iyi mibare y’amafaranga.
Nkuko nabivuze Minisitiri Prof NSHUTI Manasseh yategetse Mnisiteri y’imari n’igenamigambi imyaka umunani. Ibi nibyo koko kandi ndabyibuka neza. Imyaka umunani igizwe n’amezi mirongo icyenda n’atandatu ni ukuvuga amezi cumi n’abiri ukubye inshuro umunani.
Miliyari ijana na mirongo itandatu tuzibariye ku mushahara wa buri kwezi nk’uko Dr Tito yabivugaga muri icyo kiganiro, ni ukuvuga ko uwari Minisitiri Prof NSHUTI Manasseh yagombaga kuba yarahembwaga buri kwezi amafaranga y’amanyarwanda Miliyari imwe na miliyoni magana atandatu na mirongo itandatu n’esheshatu n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itandatu na bitandatu na magana atandatu na mirongo itandatu n’atandatu (1,666,666,666 Rwf!!!)
Uyu mushahara bikaba bigaragara ko adashobora no kuzawukorera mu bihe kingana n’imyaka 800 abaye akiriho kuko nta Minisitiri mu Rwanda uhembwa umushahara urenga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda. Bikaba byumvikana rero ko Dr Tito RUTAREMARA yemeje ko Manasseh we akiri muri MINECOFIN buri kwezi yahembwaga ayahemba abaminisitiri igihumbi na magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu n’imisago mu kwezi kumwe.       
Ikibazo rero nahise nibaza ni ukuntu uwavuze aya magambo ari umuntu wize amashuri menshi cyane kandi uri mu rwego rwagombye kuba ruzi neza imishahara abakozi ba Leta bahabwa kandi akanabagenzura kuko nibutse ko abivuga yari umuvunyi mukuru.
Ikindi kigomba kumvikana ni uko Dr Hon Tito RUTAREMARA ari umwe mu bacurabwenge ba FPR-Inkotanyi kandi bikaba nta gikorwa kiba muri iri shyaka atakigizemo uruhare cyangwa ngo akigiremo ijambo rikomeye. Abantu bamwe bajya biyumvisha ko imvugo n’imbwirwaruhame zigamije guca no kwamagana ruswa mu Rwanda ariko sibyo.
Sibyo kubera ko abacurabwenge bagaragaza imibare iteye inkeke kandi yatera amakenga n’utarageze mu ishuri bikaba bihita byerekana ko bananiwe rwose kuyobora iki gihugu mu buryo bwose kandi ko bayobeje abaturage mu mashyi no mu mudiho aho bakora nk’abasahura badakunda abaturage.
Ubusanzwe umuvunyi wa rubanda aba ashinzwe gushakira ineza n’ituze abaturage abarinda ba rushimusi na ba rusahurira mu nduru ariko iyo ushinzwe kurengera abaturage ibi byonyine mvuze hejuru ahubwo avuze imvugo ishyigikira abo banyereza umutungo wa rubanda, ubwo se waba ukimutegerejemo akamaro kahe?
Yezu ati: Iyo umunyu wakayutse (iyo washizemo uburyohe), nta kandi kamaro uba ugifite uretse kuwujugunya mu nzira abagenzi bakawukandagira. Iyi mvugo ya Nyagasani YEZU umwami wanjye nkunda kandi niyambaza iteka, iragaragaza neza ko ubutegetsi bwo mu isi nabwo ari umunyu w’abaturage!!!  
Umunyu w’isi ni ukuvuga umuntu ukwiye kubera urugero abandi nushaka uvuge kubera urugero abo uyobora kugira ngo bagusarureho imbuto. Cyangwa se nibatanagusaruraho imbuto wowe uzatunganye isnhingano zawe mu gihe cyawe ku buryo nutazanabihemberwa uzahorane umutima utuje unezezwa n’umurimo wakoze.
Muri shikama tukaba tubona iyi mvugo ishushanya mu buryo butaziguye gahunda ya FPR yo kurenganya abaturage mu buryo bwasesenguranywe ubuswa kandi bwiganywe ubuswa bukabije kuko nk’uko nabivuze ntangira iyi nkuru, ni byiza kuvuga ijambo wabonera ibisobanuro kandi byemeza rubanda uba ubwira.
SHIKAMA twamaganye ubutegetsi burya ruswa ku mugaragaro buri mu Rwanda kandi turifuza ko inzego zishinzwe kurenganura abaturage zakora akazi kazo neza ntawe uzivangira kuko humiriza nkuyobore na bya bindi bajyaga bavuga ku bwa Habyarimana ngo NTUZI UWANZANYE (Ntuzi uwampesheje akazi!!!) bidashobora kubangikana na Demukarasi.
Iyi Demukarasi kandi tuvuga niyo igendana iteka n’ukuri ari nako SHIKAMA ishingiyeho mu mugambi wacu wagutse wo kwimakaza uko kuri kugatsinda ikinyoma mbese nk’uko mubona inzovu iremereye mu biro n’ubunini ikaba igisobanuro cy’uko ukuri nako kuremereye mu buryo bwo kugukoresha mu mvugo no mu migirire byacu kugeza gutsinze ikinyoma mu Rwanda.
SHIKAMA kandi turimo no kongera imbaraga mu kwigisha abanyarwanda bose kuvugisha ukuri no kukuvuga kandi kugahinduka intero n’inyikirizo mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko Demukarasi yindi yose idashingiye kuri aya mahame itabaho ari impimbano!!!    
BWIZA M.
shikama ye

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355