Pageviews all the time

Rwanda.Mu nama y’abaminisitiri mu Rugwiro yo ku italiki 27 Ugushyingo 2013, Minisitiri Prof Silas RWAKABAMBA yahuye n’uruva gusenya bituma amenya imikorere ya Perezida Kagame

<p>The Rector of the National University of Rwanda Prof. Silas LWAKABAMBA on 1st –September – 2010, while addressing NUR staff underscored NUR achievements and the way forward. In his address he pointed out the remarkable steps that have been made by the University and challenges that still face Rwanda’s highest institution of learning.</p>


 Mu nkuru twabagejejeho kuri shikama.fr tuvuga ibirebana n’ukuntu Leta y’u Rwanda aho gukuraho ubukode bwa Cashpower bugiye guheza abaturage umwuka ahubwo igahitamo guhindura izina rya ELECTROGAZ ubugira kane mu myaka 19, twari tubikurije ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye mu Rugwiro kuwa gatatu ku italiki ya 23 Ukwakira 2013 mu myanzuro yayo ya 4 na 5.



Umwanzuro wa 4 wavugaga ko  Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugururwa ry‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA) kikavamo amasosiyete abiri : imwe ishinzwe ingufu (Power and Energy Holding Company) n’indi ishinzwe amazi n’isukura (Water and Sanitation Company) azakora nk’amasosiyete y’ubucuruzi, hagamijwe kurushaho kunoza imikorere.
Naho umwanzuro wa 5 wo wavugaga ko Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rikuraho itegeko n°43/2010 ryo kuwa 07/12/2010 rishyiraho ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ingufu, amazi n’isukura (EWSA).
Ikibazo cy’amashanyarazi n’ubu rurageretse
Kubera umuco umaze kuba gikwira mu Rwanda wo kutita ku bibazo by’abaturage, mu nama y’abaminisitiri maze kuvuga hejuru bafata icyo cyemezo cyo guhindura izina rya EWSA mu bari bayirimo bose nta n’umwe wigeze azirikana ibyavugiwe mu nama y’umushyikirano ya 2012 ngo nibura abyibutse abandi wenda babyange ariko yabivuze.
Urubuga rwanyu shikama.fr rumaze kubona ibyo rwahise rubagezaho inkuru twakoreye ubusesenguzi, ubucukumbuzi n’ubushakashatsi maze kubera ukuntu abanyarwanda bahora banyotewe kubona imbuga zibagezaho amakuru y’ukuri ku Rwanda rwabo irasomwa karahava.
Perezida Kagame yasomye shikama.fr arayifunga
Iyo nkuru twanditse kuri EWSA yaje kuba gikwira muri Kigali no mu Rwanda hose ku rubuga rwanyu shikama.fr  maze iza no kugera mu Rugwiro. Perezida Kagame muri bwa buhanga bwe buhanitse mu birebana n’iperereza no gushaka kwisomera akantu kose kugeza no ku kabereye mu mudugudu. Yahise ategeka abatekinisiye be kumubwira izina ry’urwo rubuga.
Akimara kumenya ko ari shikama.fr yabajije inzego ze z’iperereza nyirarwo bamubwira ko ari urwa Dr NKUSI Joseph umwarimu muri Kaminuza muri. Yahise afata umwanya yisomera inkuru yose twanditse kuri EWSA maze amaze kuyisoma yibuka ko ku italiki ya 6 n’iya 7 Ukuboza 2013 hazaba inama ya 11 y’igihugu y’umushyikirano.
Kagame akimara kubyibuka yahise ategeka ko ku italiki 27 Ugushyingo 2013 hagomba kuzaba inama y’abaminisitiri kuko yatinyaga ko abaturage bazongera bakamubaza ikibazo cy’uko batarakurirwaho ubukode bwa za Cashpower. Tukaba tutatinya kuvuga ko iyo nama y’abaminisitiri yatumijwe na sikama.fr kuko iyo nkuru iyo tutayandika na Kagame yari kuzisanga mu Mushyikirano nta cyakozwe kuri Cashpower.

Minisitiri Prof Rwakabamba mu bibazo by’urudaca
Muri ya mayeri ya Kagame akoresha, iyo ayoboye inama yiyereka abaturage nk’umuti w’ibibazo kandi ariwe nyirabayazana. Muti ese gute? Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2012 yutse umukara Bwana Yves MUYANGE wari Umuyobozi mukuru wa EWSA ndetse kugira ngo yereke abaturage ko amugaye ahita amuvanaho amusimbuza uwitwa KARITANYI Jules ari nawe utegeka EWSA ubu twandika iyi nkuru.
Kagame muri ya mayeri ye yo kunyunyuza rubanda mu bwenge utakeka, mu nama y’abaminisitiri twemeza ko yakomotse kuri shikama.fr, yabajije Minisitiri w’ibikorwa remezo Prof Silas Rwakabamba impamvu urubuga shikama.fr rwa Dr NKUSI rumutanga kumenya, gusesengura, gucukumbura no gutahura ikibazo abaturage bafite kuri EWSA nk’aho shikama ariyo iyobora minisiteri y’ibikorwa remezo.
Prof  Rwakabamba utajya aripfana na bwa buhanga bwe bwinshi yahise amusubiza ko icyo kibazo kitamureba ko yagisanze muri MININFRA kandi ko bakwiye kukibaza abamubanjirije kuyitegeka barimo Ministre Vincent KAREGA, Ingenieur Linda BIHIRE n’abandi.
Perezida Kagame yahise ategeka ko ku munsi ukurikiraho ubwo hari kuwa kane taliki 28 Ugushyingo 2013, ko bakuraho 500 Rwf avugisha abaturage bagahita bongera igiciro cy’umuriro Kilowateri imwe ikava ku mafaranga 156. 25 Rwf ikajya ku mafaranga 175 Rwf kandi ko ababishinzwe bagomba guhita bafunga byihuse urubuga shikama.fr ntihagire uwongera kurusoma mu Rwanda kuko ruvugira abaturage mu busesenguzi burenze ubukenewe.
Kagame kandi yasabye inzego ze z’iperereza gukora ibishoboka byose bakazamubwira izina ry’umwaditsi wanditse iyo nkuru ya EWSA ngo kuko yifuza kuzamuhemba ariko icyo yazamuhemba turakizi ntakatubeshye ryarashe turora.
Prof  Rwakabamba wumvaga ibivugwa byose kandi akumva bimureba cyane akaba umuntu wasomye kandi uzi agaciro k’abaturage n’uburenganzira bafite mu gihugu cyabo, yahise avugira aho mu nama ko gukuraho ubukode bwa cashpower ukongera igiciro cy’umuriro ntacyo waba umariye abaturage.
Kagame yahise amusubiza ngo n’ubundi nagukuye i Butare muri Kaminuza nkuziza guha abahutu za bourse bakarya bagahaga bakamenya ubwenge none no muri MININFRA uragira ngo bakomeze bacane n’umuriro wacu w’amashanyarazi ku buntu? I can’t accept that, if you don’t agree with me please may you go out of my conference. (Bivuga ngo sinshobora kubyemera, kandi niba utabyumva kimwe nanjye wansohokera mu nama).
Icyemezo kigayitse, imibare mike no kureba hafi  
Prof Rwakabamba umuhanga ukomeye kandi uzwi ku isi yose kugera n’aho ahembwa na UNESCO, akiri Recteur wa Kaminuza i Butare abategetsi b’i Kigali bakomeje kumutera hejuru bamubuza amahwemo ngo kuko yari afite uburyo bwe bwihariye bwo guha za Bourse abana b’abakene bakiga bagatsinda kandi akabikora atarobanuye ubwoko kuko kuri we icy’ingenzi cyari ukwiga ugatsinda.
Kubera ko nta mico y’ubutindi n’ubutiriganya irangwa mu mikorere ye, Rwakabamba yagaragaje ko gukuraho za Bourses ari igikorwa kigayitse kandi kizadindiza rubanda rugufi kurushaho maze babonye ibyo avuga byumvikana bamuvana i Butare bamushyira muri MININFRA, kaminuza bayegurira umuzungu utazi ibibazo by’abanyarwanda ngo abe ariwe uyibera recteur bazajye bamubeshya uko bishakiye atabagisha impaka.  
Ku munsi wakurikiyeho, ubwo hari kwa kane taliki 28 Ugushyingo 2013 ubuyobozi bwa EWSA bwatangaje ko bukuyeho ubukode bwa Cashpower maze abaturage si ukwiruhutsa bavayo. Nyamara abazi gusesengura babonye ko ntaho bivuye ntaho bigiye kuko mu kwezi kw’Ugushyingo uko wajyaga kugura umuriro bahitaga bagupapura amafaranga magana atanu maze birirwa babeshya muri Kigali ngo ni imashini zapfuye.
Ikibazo rero ubu kikaba gisa n’aho cyaburiwe umuti kuko uwakagikijije ariwe ukizambya. Ikindi ni uko aho kongera igiciro cy’umuriro ibiri amambu bari kurekeraho ubukode bwa Cashpower kubera impamvu ikurikira. Mu isesengura-mari hari imiryango ifite ibikoresho byinshi by’amshanyarazi bishobora no gukoresha umuriro ungana na kilowati 300 mu Kwezi.
Ubwo niba igiciro cyiyongereyeho amafaranga 20 Rwf kuri kilowati imwe, umuryango cyangwa uruganda rukoresha kilowati 300 mu kwezi uzishyura inyongera y’amafaranga 6, 000 Rwf aruta inshuro 12 magana atanu yo kwishyura ubukode bwa cashpower bityo iki cyemezo kikaba ntacyo kimariye abaturage ahubwo kije kubahuhura kurushaho.  
Shikama turabibona dute?
Icya mbere ni uko Perezida Kagame agomba guha urubuga abize ibaruramari n’isesengura-mari bakayobora abaturage uko amategeko mpuzamahanga abiteganya. Icya kabiri ni uko Minisitiri Rwakabamba akwiye gutegwa amatwi kuko ari umuhanga wagirira abaturage akamaro.
Icya gatatu abategetsi i Kigali bakwiye gufungura urubuga shikama.fr abaturage bakongera kurusoma kuko rutagamije gusenya ahubwo rugamije kubwiza ukuri abanyarwanda bityo ntibakomeze guhera mu rungabangabo kandi ibisubizo bizima bihari kandi kubigeraho nta kindi bisaba uretse ubuyobozi bwiza.

Dushoje dushimira abanyakigali uburyo bakomeje gukunda urubuga rwabo shikama.fr kandi twizera ko Kigali izunamura icumu kuko gufunga imbuga z’amakuru ari kimwe mu bimenyetso simusiga byerekana ubutegtsi bw’igitugu butemera ubwisanzure bw’itangazamakuru no kuvuga icyo umuntu ashaka mu gihugu cye.

Bwiza M.
Shikama.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355