Gushimira no kwisegura ku basomyi:Shikama
irashimira abasomyi bayo bakomeje gutanga ibitekerezo byabo muri komonteri: burya
iyo utanza igitekerezo uba wiyubaka mu mitekerereze ugapima uko utekereza, uko
wumva ibintu ugereranyije n'uko abandi babikora!!Ariko impamvu isumba
izindi ituma ugomba gutanga igitekerezo, ni uko uba utanga umuganda wo kubaka u
Rwanda! Shikama yongeye gushimira by'umwihariko abatanga inyandiko zabo ngo
zicishwe ku rubuga rwayo. Ndarangiza nisegura ku basomyi ko ku nyandiko ebyiri
ziheruka, komanteri zitaziye igihe. Ibi byatewe nuko nari mfite impamvu ikomeye
ituma ntaboneka muri iriya minsi 2 kugirango nsuzume ziriya komateri mbere
y'uko zihita mu rwego rwo kurwanya urukungu. Inyandiko iheruka ni iya
Mbangurunuka Paul musanga aha na komanterizayo Shikama yazishyizeho none naho
indi ni iyabanzirizaga iya Mbangurunuka ni ibaruwa ya Segahinda yandikiye
Pawulo Kagame , abashaka komanteri zayitanzweho nabo bakongera kuzisoma hano.
Murakoze.Dg NKUSI Yozefu
Nyuma y’uko uwitwa
Dogiteri Rudasingwa Tewogeni atangarije ko yitandukanyije n’ishyaka RNC
agashinga iyi yitwa NRNC (New RNC), yakurikijeho gutangaza ko habayeho
ihonyabwoko ry’abahutu mu Rwanda ndetse no hanze yarwo. Yatangaje amazina
yababa bararikoze anariko arega FPR ya Kagame kandi nawe yigeze kubera
umuyobozi.
|
Dg RUDASINGWA TEWOJENE |
Nyuma yo gutangaza
ririya honyabwoko, abantu benshi batanze ibitekerezo byabo ntaribusibiremo aha.
Ni uburenganzira kubona uko umuntu abona ibintu adahuje n’undi ariko nanone
bose bahurira ku “Kubona ibintu”. Bivuze ko nibura bagombye kugira ikintu
bahuriraho cyaba cy’ukuri(positif) cyangwa se atari ukuri (négatif) atari 100%.
Icyatangaje rero ni uko njye nabonye abenshi barikomye Dogiteri Rudasingwa
Tewogeni, ari abavuze ko ari abahanga mu kwandika, mu bushakashatsi n’ibindi.
Sinzinduwe no kujora
abatabona ibintu kimwe nanjye ahubwo ndagira ngo ngire icyo mvuga ku byo
Dogiteri yatangarije Abanyarwanda.
Ibintu Dr Rudasingwa
yatangarije abanyarwanda njye nasanze bifite ireme rikomeye kandi rifitiye
umuryango nyarwanda akamaro, byaba mu kuzisana cyangwa kwiyunga, mu mibanire ya
buri munsi, kandi bigaha abanyamategeko uburyo bafatanya n’abacitse icumu
ry’ihonyahutu kugira ngo FPR n’abo Dogiteri yavuze bashikirizwa inkiko.
Nk’uko nabivuze bamwe
siko babyakiye ahubwo bagiye babiha inyito zitandukanye, babaza Dogiteri
ibibazo, abandi bafite ikibazo ku gihe abivugiye. Nibyo si Dogiteri ubivuze bwa
mbere cyangwa bwa nyuma kuko burya nta gihe ntarengwa cyo kuvuga ikintu nko
kukivuga mu gihe cyaco gikwiye. Baba abantu batandukanye barabivuze, abagenza
cyaha bahawe kubikoraho ba LONI (ONU) basohoye mapping report
Mapping_Report__fr_.docx, abacamanza nka Jean
Louis Brugière na Andreu Melles.. basohoye amazi n’impapuro zo guharika
ababigizemo uruhare. Ngasanga rero aha twakwibaza ahubwo impavu abavugwa
badakurikiranwa aho kugira ngo dutere Rudasingwa amabuye. Byaba
amareshyamugeni, byaba ibyo ntazi bindi njye ibyo simbireba.
Rudasingwa nk’umuntu
wabaye muri FPR akayibera umunyamabanga mukuru, kuva atangaje ibi numvaga aho
kugira ngo twirerwe tujora ibyo yanditse ahubwo twagashatse abanyamategeko
bagashikiriza ikirego urukiko kuko noneho ibimenyetso bihari. Niba Rudasingwa
atunga agatoki FPR yabereye umuyobozi ndumva aduha umuraho kuko nawe
yayihozemo. Bityo ngasanga twarenga amarangamutima yacu ahubwo hakaba hajaho na
Comité yo gushaka abo banyamategeko nk’uko Dogiteri Nkusi nabonye yaratangiye
umushinga wo kugira urubuga abantu bazaja batangiraho ababo FPR yishe.
Bitabaye ibyo
tukirirwa tuvuga ko ashaka abayoboke cyangwa ko yifitiyemo inyungu, ntaho byaba
bitaye no gukorera uwaduhekuye. Ese gukorera umwanzi bivuga ku murasira gusa
cyangwa kumufasha mu buryo runaka? Rekada! Ahubwo gukora icyaha amahirwe
cyangwa agahenge cyose umwanzi ubizi cyangwa utabizi, ubishatse cyangwa
utabishatse, umwanzi abyungukiramo kuko akoramo ibye neza. Ese kuki kugeza
n’ubu nta muhutu ndumva urakoresha ikiganiro mbwirwaruhame avuga ihonyahutu
ryabaye? Nibyo abahutu babanje kugirwa ibicibwa, aho wajaga muri HCR usaba
ubuhungiro bakakubazi ngo mbe wishe abatutsi bangahe? None uwo hari waratumye
tuba ibicibwa bigezenyuma ati abantu bararenganye n’ubwo nabigizemo uruhare,
reka ndebe ko bagarukana agateka kabo. None tubimuterereye amabuye! Simburanira
Dogiteri Rudasingwa ariko ndavuga ukuri yakoresheje mu mvugo abahutu bahunze
ubutegetsei bwa Kagame badatinyuka kuvuga. Ni abahutu bangahe bavugaga ko aho
bene wabo bahungiye bazabasangayo bakabica? Kuki batigeze bakoresha ibyo
biganiro bati dore uko twateguye kwica bene wacu? None Rudasingwa ahiritse
ikibuye aho kugira ngo dukurikire ikivumbutse ari cyo twaridushaka,
turahindukiye ngo kuki utumye tukibona?
Muri make rero nkaba
nisabira ababishobora gushaka abanyamategeko badufasha kugeze imberere y’inkiko
abo bose bavuzwe ndetse nabataravugwa kandi bizwi ko bakoze amahano.
Umutwe w’iyi nyandiko
rero ntekereza ko buri wese yatanga igisubizo.
Gushimira no kwisegura ku basomyi:Shikama irashimira abasomyi bayo bakomeje gutanga ibitekerezo byabo muri komonteri: burya iyo utanza igitekerezo uba wiyubaka mu mitekerereze ugapima uko utekereza, uko wumva ibintu ugereranyije n'uko abandi babikora!!Ariko impamvu isumba izindi ituma ugomba gutanga igitekerezo, ni uko uba utanga umuganda wo kubaka u Rwanda! Shikama yongeye gushimira by'umwihariko abatanga inyandiko zabo ngo zicishwe ku rubuga rwayo. Ndarangiza nisegura ku basomyi ko ku nyandiko ebyiri ziheruka, komanteri zitaziye igihe. Ibi byatewe nuko nari mfite impamvu ikomeye ituma ntaboneka muri iriya minsi 2 kugirango nsuzume ziriya komateri mbere y'uko zihita mu rwego rwo kurwanya urukungu. Inyandiko iheruka ni iya Mbangurunuka Paul musanga aha na komanterizayo Shikama yazishyizeho none naho indi ni iyabanzirizaga iya Mbangurunuka ni ibaruwa ya Segahinda yandikiye Pawulo Kagame , abashaka komanteri zayitanzweho nabo bakongera kuzisoma hano. Murakoze.
Dg NKUSI Yozefu
Mugarukira Macika Jean
www.shikamaye.blogspot.com
Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyadiko . Urakokoze
ReplyDeleteEse Bwana nkusi ko nziko ukunda guhita usubiza commentaires zimwe na zimwe wakwihanganye ukumva ikibazo cyanjye:abanyamakuru b'Ikaze Iwacu bagiyehe,ikinyamakuru cyabo cyarangiye gite?nziko wenda utabizi ariko bikurikirane.mbaye mbashimiye murakoze kandi uritanga ntako utagira Imana ikomeze ikurinde
ReplyDeleteUrakoze kubaza iki kibazo.
DeleteNi kenshi abantu banyuranye bagiye badusaba gukurikirana iki kibazo. Ndakumeyensha ko twabikoze ariko tutabashije kugera ku mwanzuro ufatika ttwatangariza abasomyi, maze duhitamo kubyihorera.
Urakoze cyane Jean Macika Mugarukira ku nyandiko yawe,NJYE NDABYUMVA KIMWE NAWE kuko byavuzwe kera ko RPF n'abambari babo bakoreye genocide abahutu i Byumba, Kibeho, Ruhengeri, surtout intambara ikirangira benshi batumizwaga mu manama bakicwa,BAGATWIKIRWA mu biro bya komini(ABAHUTU)nyamara RUPFU yo yarahakanaga ikiregura ivuga ko uvuga ko abahutu biswe ari ugupfobya ingero zirahari n'ibikomere bitazasibangana mu mitima ya benshi MU GIHE UKURI KUTAGIYE AHAGARAGARA. None rero abikomye Dr Rudasingwa ni abashaka ko ukuri kutajya ahagarara.Ese abo bagamije iki? Ese ikibabazo n'igihe ubuhamya butangiwe? Icyangombwa si igihe ubuhamya bwe abutangiye ahubwo icyo bugamije:
ReplyDelete-Benshi babujijwe amahirwe yo kwibuka ababo biswe na FPR
-Benshi bashinjijwe gupfobya genocide kubera akababaro batewe n'ababo kuva 1/10/1990
- Benshi babujijwe kwibukiranya no kuvuga amateka y'ababo kuko bifatwa nko guhakana genocide yakorewe abatutsi...bavandimwe rero banyarwanda Sawuli waje guhinduka Pawulo nawe ntiyarazi ko atoteza ubwoko bw'Imana igihe cyarageze arahinduka. None rero na Dr Rudasingwa igihe cyari kiriya cyo kugira inkomanga ku mutima, akumva ko agomba kwitandukanya ni ikibi kandi kugirango bigerweho, ni uko ukuri kugomba kuvugwa ibyo rero ntibyatuma tumutera ibuye. Ahubwo njye uko mbibona twagombye gushyiramo Imbaraga kugirango aba bose yadomye ko urutoki bashyikirizwe inkiko hakiri kare kuko buriya nawe Kigali imugera amajanja. Iki rero nicyo gihe ubutabera bugiye gukora akazi kabwo, MAZE HAKABAHO UBWIYUNGE NYAKURI MU BANA B'U RWANDA.Intsinzi iteka k'u bana b'u Rwanda. Imana ibane namwe.KN
Mumbabarire rwose njye simbyumva nkamwe njye mbona uriya mugabo arimo akora nk'inkotanyi ashaka gukoresha ubugome bwakorewe igice cy'abanyarwanda ngo abone abashiguka bamwiruke inyuma nk'umutabazi kandi avuga ibizwi. Ikintu yakora nkamwemera ni ugutera intambwe ahubwo akagana ubutabera akirega akemera icyaha akabona aho ahera ashinja abo avuga mu nyandiko ye nabo ubutabera bukabona aho bubahera. Inkiko zirafunguye kandi yireze yagira inyoroshyo naho biriya bya jenoside y'abahutu nanjye narabivuze n'abandi barabivuze barimo ba Abdul Ruzibiza wanditseho igitabo kinini cyane mbere y'uko Rudasingwa n'abo bari bafatanyije bamwirenza. Tureke kwinjir mu mukino wa rudasingwa rwose......nizere ko ntawe nteye ibuye
DeleteBwana nkusi, maze igihe nsoma ibinyamakuru byo mu Rda, nta cyumweru gishobora gushira byibuza ntabona inkuru igendanye n'urugomo ndenga kamere aho umwana yishe nyina cg se, aho umubyeyi yishe umwana we, aho umugabo yishe umugore we, aho umugore yishe umugabo we, aho abava inda imwe bicanye,aho abafitanye amasano mu miryango bicanye, ukongeraho nubundi bwicanyi bukorwa hagati y'abanyarwanda. Ubwicanyi ntaho butaba rwose ndabyemera, ariko se umuntu azice undi bapfuye 700frw, bapfuye isambu ya metero kare 1??, Batwikishe umuntu amatafari nk'urukwi??. Kubw'ibyo rero ndabasaba gukora ubushakashatsi kugitera urwo rugomo. Ese na kere mbere ya 90 byakundaga kubaho?? Murakoze cyane. Ndisegura kuba mbarije aha.
ReplyDeleteIyinyandiko ya Mugaruka iravuga ukuri rwose, kuko abari kugaya Rudasingwa ngo yaratinze nababeshyi. Nonese igihe ntarengwa baribaramuhaye nikihe? Ubusanzwe umuyobozi nyakuri ntapfa guhubuka, agomba kureba ikintu agiye kuvuga, nigihe gikwiriye cyokukivuga. Kuri Rudasingwa yabonye kiriya aricyo gihe gikwiriye, kuko atari kubivugira kwa Kagame cyangwa muri RNC ishaje; ahitamo kubivuga ikigihe.
ReplyDeleteAbandi nkeka yuko arabahutu bavuze yuko baribarabivuze mbere ya Rudasingwa, niba barabivuze nibyiza. Bishaka kwigaragaza yuko arigitekerezo cyabo, kuko bigaragara yuko babivugiye mumbere nkuko natwe twese tubivuga.
Rudasingwa yahagaze kugasongero arabivuda, abavugiye mumbere nibasohoke bamwikirize cyangwa bakone amashi. Abavuga yuko ashaka inyunguze nababeshyi, kuko inyungu yazihunze umbo yavaga muri FPR.
Icyakora kimwe numunyepolitic wese Rudasingwa arashaka abayoboke, kandi arikubashaka munziranziza. Ntabwo akora nka FPR Kagame ishakisha abayoboke ikoresheje imbunda nibinyoma, yica umugabo ikabesha umugore we yuko imukunda, ikamuha umwanya wikirenga mubutegetsi, ikica ababyeyi ikiyegereza abana nubulyalya bwinshi.
Rudasingwa abanyarwanda twaramushimye, abamugaya nkaba Tatien NDOLIMANA MIHETO bamenye yuko arababeshi kandi batavugira abanyarwanda; bavugira indazabo cygwa bafite ubwoba yuko nabo bari mubahekuye Urwanda.
NTABWO ARIBYO GUSA RUDASINGWA NA NEW RNC BARIGUKORA MURI POLITIC, ABAMUGAYA MUZAMUGAYA MURUHE. NGO BAGIYE KWIBUKA ABASIRIKARE BABAHUTU NABATUTSI BISHWE NINTAMBARA.
Ibyo uvuga nibyo rwose. Erega niyo yaba ari izindi nyungu yishakira atari ukubabazwa n'akarengane k'abahutu ntakibazo. Ntatandukaniro ry'uwabivuze abikuye k'umutima n'uwabivuye bya nyirarubeshwa, bose baba babivuze ahasigaye ubundi hagahabwa agaciro icyo bavuze not icyabateye babivuga. None ariko Rudasingwa nuwo ngo ni Miheto uhakana ukuri twashima nde??. Wakoze rwose kugitekerezo cyawe.
DeleteNoneho reka dusabe n'undi wese waba uzi irengero ry'abo banyamakuru n'ikinyamakuru cyabo Ikaze Iwacu ko yatugezaho amakuru yabo yaba acagase twafatiraho abandi bakagenda buzuza murakoze cg niba Mbangurunuka yaba azi uko byagendekeye abo banyamakuru twamusaba ko yakongeraho muri za ngingo azatuganirizaho
ReplyDeleteNi ukuri tubyumva kimwe ariko urucantage ni opposition dufite nasanze abitwa ko barwanya leta ya Kigali batarwanya leta y'agahotoro ahubwo nasanze nayita opposition ya opposition nyarwanda cg abatavugarumwe n'abatavuga rumwe na Kigali kubera iki nta kosa rihoraho kuko bamwe bashinja RUDASINGWA kuba yarabaye somambike wa rpf, abandi bamuzizako yahemukiye RNC none igikorwa k'indashyikirwa akoze gitewe amabuye kubera kahise. Turavahe tukajya he mbabwire opposition iradukerereje kubera ibyo bacigatiye badashaka kurekura ngo bafatanye n'abanyotewe amahoro kuyagarura mu rwanda. Dushake opposition nyayo aho kuba opposition ya opposition.
ReplyDeleteibyo Rudasingwa avuga njye mbifata nk'ikimenyetso simusiga cyerekana ihonywabwoko rakorewe abahutu n'abandi bose bivugwa ko ari bo bo muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo. (+ 6000000 ) Amaraporo yaratanzwe : l'ONU,n'abandi.Ahubwo hashakishwe uburyo hashyirwaho itsinda ry'abanyamategeko rirebe koko uko hatangwa ikirego .Ubwo kandi hanashyirwaho irindi tsinda rishakisha ibimenyetso simusiga. Abiciwe mu ri Congo haracyariho abantu bazi n'aho abishwe bagiye babahamba ndetse n'ababishe abo aribo(amasura n'anmazina)
ReplyDeleteIbyo byagombye gukorwa vuba aho gutera Rudasignwa amabuye. Ahubwo azanavuga n'ibindi kurushaho. Ni umuntu rero wo gushyigikira niyo utajya mu ishyaka rye. Ntabwo nje navuga ko ibyo ari gukora ari amareshya mugeni ahubwo arashaka ko urkuri kujya ahabona. Mu gihe nawe yashyirwa muri abo bicanyi ibyo yabaratangaje bya muviramo inyoroshya cyaha.
Abahutu ninki cyuzi cyamafi.nyiracyo ahwashakiye aragenda akarobamo ifi akayirya.mumbabarire sintukanye ariko ikibinteye nukuntu mugihugu nksmerica rupf yagenda igakurayo Dr Leopold munyakazi nkabaroba ifi mucyuzi cyabo.ESE komuvuga gushyirahamwe ubu munyakazi Ababa muri America bamufashije iki.muramerika nigihugu kirimo democracy kuburyo niyo haboneka group yigaragambya .nkekako icyemezo cyafashwe cyari kunyeganyezwa none ageze mumenyo yimpyisi.icyo nibaza Niki ntitaye kuko ashinjwa genocide kuko Nina yarayikoze cg atarayikoze simbizi gusa icyonzi nuko harabishe abantu kuburyo bwagaragaye,bwavuzwe nubu bukivugwa gusa batajya batungwa agatoki.ESE nkusi we ubu weho nugerwaho ariweho barobye cg nundi wese ago ntituzarebera gusaaaaa nkuko bikozwe kuri Leopold.ESE nuku naba kayibanda babigenzaga cg bashyiragahamwe.ababizi munsubize
ReplyDeleteIkibazo cya Dr. Munyakazi Leopold abantu baba muri America ntako batagize. Petitions barazisinye, inyandiko zimutabariza zaratanzwe ngo aburanishirizwe muri Amerika.
DeleteNtawukirasongwa,
DeleteUrakoze muvandimwe Ntawukirasongwa. Igitekrezo cyawe gifite ishingiro kandi cyuzuyemo ukuri kwambaye ubusa. A
Mu kinyarwanrwanda turavuga ngo uwigize agatebo ayora ivu kandi nanone mu gihe cya Karinga mbere ya Revolisiyo yo muri 1959, hari ibitabo byigishwaga mu mashuri abanza byo gusoma mu mwaka wa 3 yewe byakomeje gukoreshwa no muri repubulika ya mbere n'iya 2, dore amagambo yarimo yerekana impamvu Abahutu bahora barobwamo nk'amafi:
" YEWE MUGARAGU NAHATSE KERA, NGWINO NKWITUMIRE I NYANZA(kwa karinga)ARIKO NTUNTENGUHE NDABIZI ABAHUTU MUGIRA INDA NYANGO"
Iriya nda nyango y'abahuutu niyo itumye bapfa nk'ibimonyo, barya amazi bakarenzaho agahinda, barara rwa ntambi bakiyorosa imbeho!
Niba ugirango ndabeshya: urebe inyandiko ya Rucagu Bonifasi niba itarateguraga jenoside yo kumaraho Abatutsi, yayihawe nande n'Abatutsi ba FPR , yari agamije iki kubona umwanya ukomeye ku ngoma ya Karinga nshya ya FPR, ndakwibutsa ko Rucagu yakotanga ari Depite kwa Kinani. Duherutse gusohora inyandiko aha, yerekana ko uyu Rucagu ariwe wari ushinzwe ITANGAZAMAKURU rya FPR ryakoreraga imbere mu gihugu icyo yari ashinzwe kikaba cyari kwangisha Abaturage leta ya Kinani, kubiba urwangano hagati y'abahutu n'abatutsi, kwereka amahanga ko ingoma ya Kinani yamunzwe n'irondakoko.Ibi byose icyo byatanze urakibona: ni icyo FPR yifuzaga!
Nkusi nagerwaho azagenda nk'abandi bose, ntihazagire umuririra kuko aho azaba agiye atari habi; abazaba bhanyohereje igihe uwiteka azaba abagezeho azabohereza aho banyohereje, mbakanire urubakwiye kuko ngo ugutanze mu kibo agahuza intore.
Maze iminsi nsoma inyandiko zisohoka kuva Dr RUDASINGWA yitandukanyije nabo bahranye agatangaza ko, FPR yakoreye abahutu Jenosidi. Bamwe banditse bapinga ibitekerezo bye abandi babihamya ko agize neza.Gusa nagira icyo nivugira nanjye nabwira usoma akandiko kanjye.
ReplyDeleteBurya ukuri ntikugira igihe cyo kuvugwa, aho ukumenyeye cg se wumvise ko wateshutswe ugahishira ikibi, ugomba kubigeza ku bandi bakamenya uk byagenze.Kuko amateka ni ibikorwa by'abantu bakoze byiza cg se bibi, bashyira mu nyandiko cg se biri mu mvugo, kugira ngo bizafashe abo mu gihe kizaza kwirinda kugwa mu mutego w'ibibi byabaye.
Abanyarwanda dukunda ibishimisha ubukirigitwa bw'amatwi yacu, ni ukuvuga iyo bavuze ibitugwa neza tuba abana beza batuvuga amabi tukarakara boshye imbogo bakomerekeje.Nyamara ugira Imana agira umwibutsa aho yabivanze ngo arusheho kwikosora.
Ingoma iri ku butegetsi kimwe n'abambari bayo nta kindi bashaka kumva uretse kuvuga ngo ni AKORORERO, NI ABO KWIGIRWAHO...iyo urebye ingendo prezida akora,asura amashuri yo hanze...hanyuma abana abereye umubyeyi nk'umukuru w'igihugu bakabura Bourse... uwo mwana aho namara kwigira ejuru areba abo biganye batamurusha ubwenge we yaradindijwe no kubura inguzanyo azishyura hazacura iki?
hari byinshi abantu bazi ariko kuko badafite uruvugiro cg urwandikiro babuze aho babitangariza...nyamara umunsi abantu bashyize kukarubanda ibyo bazi imizinga izavamo imyibano. Ndahamagarira buri wese ukunda igihugu cyacu, niba uzi amahano yabaye atari uguhimba...ubyandike mu gakayi iwawe ukabike neza ibyo wiboneye ubitandukanye n'ibyo wiyumviye...igihe kigeze bizadufasha kugera kukuri nyako...nubwo kuryana ariko bizashyika...
Nkusi ngushimiye rero ko waduhaye uruvugiro wowe uzabikusanye cyane ayo mazina y'abapfuye n'urwo bapfuye.
NB Erega ubundi uretse iteraa bwoba ntabwo bigoye cyane kumenya uko byagenze abantu biyemeje kuvuga ibyo biboneye cg se babwiwe ...ndavuga nk'aho inkotanyi zakoreye inama nanubu tukaba dutegereje abayigiyemo kuko ishobora kuba itararangira.
Rudasingwa ni umugabo!
ReplyDeleteYEMWE MURAHO BAGABO N'INTARUMIKWA
ReplyDeleteAMAKURU MUTUGEZAHO ARADUHUMURA
ARIKO DUTINYA IBYO TUBONA KUKO URAKOFPORA UGAFPA ARIKO BURIYA Dr.Mjr Rudasingwa abaye imbarutso ya Revolution niba mutabizi.
Murakoze ,Turikumwe
@ Nkusi na Makoki, ndabashima cyane? Icyambere reka nsime Nkusi wanyibukije yuko ngomba gutegura inyandiko munkuru namubwiraga gusoma. Natangazwe naho Gasana yavuze yuko igihano kingenga bitekerezo ya genocide, FPR yagishizeho kugiranga icecekeshe abavuga yuko yakoreye abahutu genocide. Nonese bazabigenza bate ko nabatutsi basigaye babivuga, kandi burya ngontamututsi ujya ahamwa nicyaha kingengabitekerezo ya genoside munkiko zu Rwanda.
ReplyDeleteUbundi rero mbamfite akazikenshi, kubulyo kubona akanya kogutegura inkuru bitanyorohera, hanyuma ngahitamo kwandi comment zinjemo gusa. Icyakora muminsi irimbere nimbona akanya nzajyangerageza nandike, maze dukomeze dufashe igihugu cyacu.
Makoki yavuze ukuri rwose, ahoyavuze yuko nta opposition dufite ihanganye na FPR dufite hanze, ahubwo dufite opposition za opposition. Nararebye mbona nomugihugu um`opposer uhari ari Ntaganda gusa. Iyimvugo nayirwanyije igihe kirekire, none rwose biragaragara yuko arukuri.
Mazerero, nkuko Makoki yabivuze dukenyeye upposition yukuri, itiy`opposer kuri opposition.
Urakoze cyane muvandimwe. Bariya bana bimwe uburenganzira bwa buruse kugirango nabo bige bamenye bazaba ikibazo ku bagizwe indobanure bakavuna umuheha bakongerwa undi! Nanditse inyandiko nyinshi aha kuri Shikama nerekana ko nta mutekano n'amahoro biri imbere ndavuga mu gihe kizaza mu Rwanda kuko mu kinyarwanda turavuga ngo " AKANWA KARYA NTIKAGUHE KAVUZA INDURU NTIWUMVE". Muri make, nta kudamarara kw'Indobanure kuzabaho kuko bariya bana bagizwe ibicibwa nabo bazaba bashaka kubaho: abenshi bazavamo ibisambo bya ruharwa ku buryo bazazambya wa mudamararo navuze.
ReplyDeleteUmutekano mwiza w'igihugu ni uguha buri wese uburyo yabonamo icyo kurya none n'ejo hazaza, uku niko bibemeze muri ibi bihugu bya SCANDINAVIA(NORWAY; SWEDEN, DENMARK)abantu bose badafite akazi, Leta ibaha amafranga yo kurya kugeza bakabonye, ni ukuvuga ko hari abatungwa na Leta ubuzima bwabo bwose , si ibiryo gusa kuko ibarihira n'amazu yo kubamo, amashuri y'abana ni ubuntu kuva mu mashuri abanza kugeza urangije kaminuza, sinibagiwe kandi n'amafranga yo kwikenura. Kubera iyi mpmvu, buri wese yiyumva muri Leta, nta bisambo bihaba, nta bipangu bihaba kuko n'umwami ubwe nta gipangu agira, amadirishya n'inzugi nta giriyaje bigira!!!!Utoraguye amafranga ayashyira polisi igashaka nyirayo , urambika igare ku muhanda waza ukarihasanga!