Pages

KWAMAMAZA

Iminsi myinshi bavandimwe/ Paul Mbangurunuka


Tubatumikire
Uraho Muvandimwe Dr Joseph,

Iminsi myinshi! Ndakeka ko abasomyi, abakunzi na mwe muri Shikama mwibaza ko naba nkiriho. Yewe ga yewe, ndakomeye pe! uretse ko muri iriya nkubiri yo kwirukana no kwica abasirikare bakomeye ngo Gafuni akunde arambe kabiri, nanjye nahinduriwe imirimo bituma mba ncecetseho gato, ngo hato bataba bari kunyigaho.

siko bimeze na nubu ntibarankeka. Reka rero nkubirane ayo mahirwe, mpirimbane turebe ko aba bahemu twabafatirana muri ariya matora aje hanyuma iyi ngoma tuyihirike.

Niba mubinyemereye, reka mbahe impine y'ibyo nzabaganiriraho muri ino minsi(igihe sinzi neza kuko ndi murugendo ariko ni vuba aha) :

1. Gasopo ya nyuma kuri Kagame ko agomba gufungura imfungwa za politiki n'abandi barengana

2. Perezida Nkurunziza yeretse Kagame mu bworo bw'ikirenge ubwo twamugezagaho fax ya kudeta iri kumutegurirwa hanyuma akaryumaho, agapanga kugeza ubwo umutego mutindi Kagame yari yamuteze ushibukanye inkora mutima ze zirimo na ba Col. Bikomago.

3. Aho bukera intambara y'ubutita hagati y'inkora mutima ya Kagame(Jenerali Kabarebe ) n'inkoramutima ya Nyiramongi(Jenerali Nziza J.) irarangirana n'ingoma yabo y'igitugu nk'uko intambara y'ubutita hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Leta zunze ubumwe z'Abasoviyete yarangiranye n'ingoma y'ivangura ruhu yo muri Afurika y'epfo, ingoma y'ivangura ry'akarere n'ubwoko ya Habyarimana (n'ubwo iyimitswe ya FPR ntaho bitaniye ahubwo irenzeho).

4. Ibyo Mbanga yandika ba ntibindeba(cyane cyane abahutu bagaramye i Burayi) babifata nk'ikinamico cg urwenya ariko siko bimeze kuri Kagame. Tukimara kukumuneyesha hafi muntangiriro za 2013 ko yiriwe ataraye, yahise yahuka mubasirikare bakuru yishisha ararimagura kugeza nanubu. ni ubwa mbere mu mateka umugaba w'ingabo asezerera ba ofisiye b'ikirenga barenga 15 icyarimwe, nk'uko kagame yabikoze mu kwakira 2013 ngo yewe na Mbangurunuka abigenderemo!

5. Nanga urunuka kapitalisiti(Capitalism). Ni ibihusi by'amaraso. ni ibijura n'ibisambo. Ntampuhwe bigira byo kamwobwa. uzakurikira akaga ibi binywamaraso bihutagura, byazaniye u Rwanda n'Akarere muri rusange byifashishije Kagame.

6. Ikibazo cy'u Rwanda ni amako gusa cyangwa ahubwo ikibazo nyamukuru ni Akagambane n'ubwoba! uzakurikira uko u Rwanda rwagiye rugira abagambanyi barenze ukwemera bagambanira igihugu cg benewabo. Amazina y'ibikomerezwa azagaragaramo uhereye kuri Perezida Habyarimana, Col Mayuya, Pasiteri Bizimungu, Nsengiyaremye D., Rukokoma, Jenerali Gatsinzi M., Rucagu, ...kugeza kumwigaguhuma w'igihubutsi Bamporiki ugambanira ubwoko bwe. 

7. Guhirika iyi ngoma ya Kagame bisa n'ibikomeye cyane. Mu mibare birakomeye, mu kwizera byasaba igihe, mubushobozi ntawabiha icyizere cyane. Kuri Mbangurunuka siko bimeze. Guhirima kw'iyi ngoma biroroshye cyane ni nko gutera ishoti umupira w'amaguru cg guhuha igipupe. 

Bwana Dogiteri Yozefu, ibyinshi biri imbere nsuhuriza abasomyi n'abakunzi ba Shikama. Nushaka iyi baruwa uyibagezeho uko nayikwandikiye. 

Mukomere Cyane

Mbangurunuka Pawulo
www.shikamaye.blogspot.com 
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

12 comments:

  1. Tanga igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko. Urakoze

    ReplyDelete
  2. Imana ishimirwa kuba bwana Mbangurunuka ataramanutse iya Rweru mu igunira...
    inyandiko ze ni ingenzi cyane kugirango umuntu abashe kugira ubundi buryo yumva ibibera mu gihugu cyacu.

    ReplyDelete
  3. Imana ishimirwe kuba bwana Mbangurunuka akiri ku isi y'abazima; kubera igihe cyari gishize nari mu batekereza ko yaba yaramanutse iya rweru mu igunira...
    Inyandiko za Mbangurunuka ni ingenzi cyane mu gufasha benshi kugira ukundi bumva bimwe mu bibera mu gihugu cyacu.

    ReplyDelete
  4. Komera Dr Mbangurunuka we, erega twamaze kumenyako wize kaminuza ukaba ufite pihecidi. Igisirikare wiyitirira byo umenya ntaho wigeze uhuriro nacyo kuko imvuga yawe igaragazako uri full civilian. Kwihisha inyuma yiri zina ukandika uduhuha uba watoye hirya no hino sibyo bizabuza Kagame gusinzira cyangwa ngo bimuhirike, reka guta igihe cyawe. Aho uri iBurayi turahazi ntabwo byananiranye kuguhitinga, ntacyo byamara kuko inyombya nkawe turareka ikayomba yananirwa ikawufunga.

    ReplyDelete
  5. Nkusi, amakuruki? Mbangurunuka ngo arashaka kukohereza inyandiko, nibyiza. Azizane tuzaziganiraho. Mazegusoma kuri therwandan inyandiko yitwa ibyo abanyarwanda bavuga kwitangazo ryaba Rudasingwa lyoko abahutu bakorewe genocide.

    Ubishoboye nawe wasoma iyo nyandiko ukareba ibyo Anasitazi Gasana yatangaje kuriyo nyandiko, byabangombwa ukabizana kuri Shikama tukagira icyo tubivuga. Nibyiza yuko igitekerezo nkakiriya kikibazo kibangamiye abanyarwanda gikomeza kikavugwa, kugirango kibonerwe igisubizo.

    Ibitekerezo nkakira kugirango bihindure ibintu nuko abantu bakomeza kubikurikirana nokuganira ukuntu byashobora gukemuka. Abantu bakibazabati dukore iki? Nibande bashobora kudufasha, twabageraho dute? Nibindi nibindi.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera Mbonyingabo,
      Mu gihe ubonye icyo wifuza ko twaganiraho ujye uhita ucyohereza kuri email yacu nta shiti kizajya gitambuka kuri Shikama. N'icyo cya Dg Gasana ucyohereze nta kibazo.Urakoze

      Delete
  6. Karibu Paul Mbangurunuka kuko asanzwe aduha amakuru y'impamo, hari n'ibyo avuga tukabibonesha amaso bidatinze. Ahubwo niyihangane nibura buri munsi ajye adusesengurira buri ngingo muri izi yavuze, ku buryo azajya kuzirangiza zose abasomyi benshi bamaze gukanguka.

    ReplyDelete
    Replies
    1. Komera Rurihabi,
      Mbangurunuka ni inararibonye itari zimwe zishaje; ariko hari ikintu umuntu yamugayaho ni kimwe. Aza giturumbuka akongera akazimira gitumubuka, ubwo ndizera ko yumva ibyo mvuga.

      Delete
  7. Ahaa ntibyoroshye ariko kwa MBANGURINUKA ninko guhuha igipupe. Ubuse tukugororere iki ngo uhuhe rimwe ariko amahoro aboneke Mbanga we!

    Niba ntibeshye naba nguherutse mu minsi ya nyuma y'Ikaze iwacu itaritaba Imana. Ndumva ikibazo dufite nawe ukizi kandi ukaba ufite n'uburyo bwo kugikemura, byari kuba byiza usangije abanyarwanda ubwo buhanga kugirango igihe rwa guturuka mu rihumye rukakurabiranya abandi basigaye ntibazahore mu kuramya ikigirwamana cya rpf.

    ReplyDelete
  8. Abantu barakumburwa ariko ntangere ya Mbangurunuka komera rwose muvandimwe.Nyakubahwa nkusi reka nkwisabire ikindi kintu:nk'umunyamakuru w'umwuga uzadushakire amakuru y'abanyamakuru bandikaga ikinyamakuru IKAZE IWACU utubwire uko cyarangiye n'abagikoreraga aho bagiye kuko mbona mwatacecetse nk'aho ntakintu cyabaye nyamara muziko kiriya kinyamakuru cyasomwaga cyane kandi hari smakuru cyatangaga n'amasesengura byabaga bifitiye akamaro abanyarwanda bagowe.muzaba mukoze nimuyatugezaho ndabashimiye

    ReplyDelete
    Replies
    1. Muvandimwe Anonymous reba igisubizo natanze kuri iki kibazo hejuru. Murakoze

      Delete
  9. Garuka amahoro Mbanga we!! Intambara itangazamakuru rirwana nawe urayirwana, gusa nk'uko Nkusi yabivuze uza giturumbuka ukagenda giturumbuka!! Ikindi kandi ibyo uba watwemereye kutugezaho nabyo uturumbukana nabyo! Ubwo uheruka, amakuru wari wararikiye abasomyi ba shikama yagiye nka nyomberi, mfite ubwoba ko n'aya uvuze ko uzatugezaho amaso azahera mu kirere!!N'ubwo utari umwanditsi w'umunyamwuga,icyo wasezeranyije abasomyi ujye wihangana ugikore.Turi kumwe.

    ReplyDelete

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355