Pages

KWAMAMAZA

Umusirikare w'u Rwanda yoherejwe gutata i Burundi afatirwayo, Kagame Pawulo ahita amwigarama kandi ariwe wamwohereje!/Nkusi Yozefu

Umusoda Rucyahintare wa RDF ya Kagame  wafatiwe i Burundi

Iby'u Rwanda n'u Burundi bimeze nka za ndyarya ebyiri zararanye ngo bugacya ntayenze indi! U Burundi buti u Rwanda nirwo ruhungabanya umutekano w'u Burundi, u Rwanda narwo ruti ahubwo u Burundi nibwo bucumbikiye FUDELERI(FDLR) yiteguye gutera u Rwanda iturutseyo. Muri uku kuryaryana kw'ibi bihugu byombi ni nako bikomeje kohererezanya intasi mu rwego rwo kwitegura intambara kuko buri cyose kiryamaiye amajanja.


Inzego z'ubutasi z'u Burundi zerekanye kuri 12/3/2016 umusirikare w'u Rwanda ngo wafashwe n'izi nzego yaje gutata yoherejwe n'u Rwanda. Uyu musirikare akaba yaratawe muri yombi kuri 7/3/2016 muri komini ya Muyinga ihana imbibe n'u Rwanda. Igipolisi cy'u Burundi kivuga ko iyi ntasi y'u Rwanda ngo yari mu nkambi ya gisirikare y'i Gabiro  ngo ikaba ifite nimero mu gisoda bita matirikile( Matricule) 284049. Mu ijwi ry'umuvugizi w'igisirikare cya Pawulo Kagame, u Rwanda rwahakanye ibi birego ruvuga ko iyi matirikile itabaho ndetse nta n'izina rya Rucyahintare ritaba muri icyo gisoda!

Nta ntasi itatana ibyangombwa nyakuri
Muri Shikama twatangajwe n'ukuntu u Rwanda rwa Kagame rwigize nyoni nyinshi ruvuga ko nta ntasi rwohereje i Burundi. Abashaka kumenya ukuri musome inyandiko Shikama yigeze kubagezaho ikubiye mu bice bitatu. Kugirango mumenye ukuri nimusome iki gice cya gatatu twongeye kubashyiriraho hano. Abacitswe n'igice cya mbere nabo bashobora kugisanga aha.

Umusoda Rucyahintare wa RDF ya Kagame wafatiwe i Burundi
Nkuko mubyibonera muri iyi nyandiko yacu tuvuze hejuru mu gice cyayo cya  gatatu, u Rwanda rwohereje intasi i Burundi, Tanzania na RDCongo kera, na n'ubu zikaba zigikorerayo nkuko amakuru atugeraho abyerekana. Kuvuga ko nta musirikare w'u Rwanda witwa kuriya ndetse hakaba nta n'umwe ufite ziriya nimero ni ikinyoma cyambaye ubusa.Uwakwemera iki kinyoma yaba atazi uko inzego z'ubutasi zikora, cyane cyane izoherezwa kuneka mu mahanga nkuko byagendekeye uriya musoda wa Pawulo Kagame.  Turamenyesha abasomyi bacu ko akenshi uwoherejwe kuneka mu mahanga ahabwa ibyangombwa by'ibicurano kandi agahindurirwa amazina. Mu bihugu bikomeye nka Israel, USA na Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyeti zitarasenyuka, uwoherejwe gutata, hejuru y'ibyangombwa by'ibihimbano ajyana n'utunini duto cyane twa CYANIDE amira agahita apfa adasambye mu gihe abona agiye gufatwa, kugirango umwanzi atamufata akamukorera iyicarubozo akamubwira amabanga y'igihugu cyamutumye.

Muri make , ifatwa ry'iyi ntasi ya Pawulo Kagame iratwereka ko urwishe ya nka rukiyirimo: umukino wa nyuma hagati ya  Nkurunziza na Kagame nturatangira!

Dg Nkusi Yozefu
www. shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355