Pages

KWAMAMAZA

INTASHYO: Intashyo ya SEGAHINDA NGEZAHABAGABO kuri Pawulo Kagame( Igice cya kabiri)/ Nkusi Yozefu


photo kagame
                                   Pawulo Kagame n'umukobwa we Anje(Ange) mu mwiherero w'i Gabiro
                                                                                      muri Werurwe 2016

INTASHYO: ubu ni ubwoko bushya bw'inyandiko za SHIKAMA, intashyo ikazajya itegurwa na Dr NKUSI Yozefu ikaba iteguwe mu buryo bwo gutebya. Mu NTASHYO, Shikama izajya igerageza gusesengura ibibazo by'ingutu byugarije u Rwanda mu gihe ushinzwe kubikemura yibera mu mudendezo muri Amerika (USA)  n'ahandi akaba ahaba iminsi igera kuri 200 mu mwaka mu Rwanda akahaza asa n'uje kuhasura!

Ubuyobozu bwa SHIKAMA


Segahinda Ngezahabagabo
Akarere k'Amajyepfo, intara ya Gisagara
Letariki ya 15 werurwe mu mwaka wa 2016.  Kuri Giselansi Kijana Muzehe,

Giselansi, ni Segahinda Ngezahabagabo wa Maburakindi na Nyirabaravuga wa hariya mu Gahenerezo wongeye kubasuhuza. Urwandiko rwanjye rw’ubushize ngo rwabagezeho rutinze kuko uwo naruhaye yageze muri USA asanga wavuyeyo werekeje Dubai arwoherejeyo rusanga wagannye muri Singapour barwoherejeyo basanga werekeje  I Hong Kong mu Bushinwa. Ntabwo nakurenganya ni akazi kenshi!! None se ko mu banyarwanda miliyoni 12 zose ntawe wabona ukubera minisitiri w’ububanyi n’amahanga uzi gukora, hari uwakurenganya kuba wigira aho hose?! Ariko se aho kugushimira ubwo bwitange, abenshi ntibirirwa bagusebya ngo uba wagiye guhisha amafaranga yawe!

GUSHIMA
Giselansi, ni ukuri mperuka kugushimira igikorwa uheruka gukora ubwo wari wagiye kwitemberera muri Senegal mu minsi ishize. Kugirango ufunge umunwa babandi birirwa basakuza ngo usesa umutungo w’igihugu mu ngendo zawe muri Shikama basigaye bavuga ko ziruta iz’umwarabu Ibn Batouta, warangije kwiryohera I Dakar maze werekeza muri Guinnee mucyo wise uruzinduko rw’akazi kandi uhasinyira n’amasezerano atanu ya baringa! Naritegereje maze ndavuga nti ntureba se ahubwo, biriya byari byaramucikiye he koko?! Kuki atigiye ku mugore we Nyiramongi ujya kwisurira abana be muri USA agahitira muri zimwe muri za kaminuza zaho gutanga ngo amasomo, maze ibyari ugusura abana bikitwa uruzinduko rw’akazi, amafaranga yakoreshejwe mu kwishimisha k’umuryango wanyu akaba akubiswe  icyuhagiro. Ni ukuri kiriya gikorwa nagikuriye ingofero pe.

Si ibyo gusa ariko, nakunze ni uko uherutse kubigenza muri bwa bwiherero bwa 13.Nakunze ukuntu utongeye gucanshamira abagaragu wagabiye. Nari nagize ubwoba ko uri bukore nko muri 2015 kandi uzi akazi k’indashyikirwa bagukoreye ko kugukanira ikoti uzasaziramo mu Rugwiro; nagushimiye rwose uko wabyitwayemo kuko uzongera kubakenera umwaka utaha wa 2017 mu gutekinika amatora yo kukugira umwami muri Repubulika; Yozefu Habineza aherutse kubivuga neza  ubwo yagiraga ati: “ aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye”.
U Rwanda rwabaye akarima k'umuryango wa Kagame
Kagame n'umugore we mu Mwiherero wo muri Werurwe 2016

 Giselansi, ndongera kugushimira nanone uko uheruka kubigenza muri wa mwiherero wa 13. Sinzi ko ndi bubone impapuro zo kwandikaho ibyo ngushimira uyu munsi. Giselansi, ni byiza kubona uzana umugore wawe nako mu gisirimu ngo muvuga madamu, ndetse n’umukobwa wawe Ange nawe namubonyemo, ni byiza rwose. Ba bandi birirwa basakuza ngo Agatsiko, Agatsiko bazahekenye amenyo bayamarire mu nda. Waberetse ko atari indobanure zigize Agatsiko zigiye kubayobora nako kubategeka mu myaka iri imbere, ahubwo ari umuryango wawe nyiri zina, nibahekenye amenyo bayamarire mu nda; cyane cyane za nyangabirama zo muri SHIKAMA.

Muzehe, Kijana wacu, ndongera kugushimira ko wagize utya mumaze kwiyakira iminsi itatu yose hariya I Gabiro, ugategeka ko abagaragu bawe batongera kwiha amenyo y’abasetsi bandika imyanzuro ya buriya bwiherero. None se ko ibibazo biba bikubiye mu mwanzuro w’umwaka uheruka mwongera kujya mu mwiherero ukurikiyeho nta kibazo na kimwe mukemuye, ubwo ntikuba ari ukwiha amenyo y’abasetsi? Ikibazo cy’amashanyarazi cyavuzwe kenshi, noneho bigeze n’aho Kigali irara mu kizima rimwe na rimwe, na sitade Huye ikabura amashanyarazi mu mukino wa CAF!Inzara mu gihugu yavuzwe kenshi noneho bigeze n’aho 50% by’abana bari munsi y’imyaka 15 bagwingiye nkuko bitangazwa na LONI, ibi byose bikaba bituruka ku mirire mibi!

Uburaya bwavuzweho kenshi mu myiherero ariko noneho si uburaya gusa kuko hari n’ubupfubuzi ndetse n’ababikora byombi, iki kibazo se kireba ba Ngofero hari aho gihuriye n’Agatsiko?!Sinibagiwe kandi n’abana bo ku mihanda, batwanduriza imihanda kuko ubu abenshi bayigendamo nta n’inkweto bambaye, ndetse bamwe ubu bakaba barara muri za ruhurura batwanduriza imiyoboro ijyana umwanda; ndakeka ko bitari ngombwa kongera kwanzura dushyira aba bose kuri gahunda ziri imbere; ndakwizera rwose, ugiye gutegeka ko aba bose bafatwa bakajugunywa muri za gereza kugirango badakomeza kwanduza isura y’u Rwanda no kunukira abanyamahanga baza kwigira ku Rwanda buri munsi.

IBIMBABAZA
1.      U Rwanda rwaragwingiye rukaba rugomba kujyanwa mu kigo mbonezamirire.
Giselansi, ibyo ngiye kukubwira ntubifate nk’urwenya; ni ukuri ndakwigize ubitekerezeho cyane. Mperutse kureba kuri TEZIYO, umwe mu bakozi bawe asobanura iby’ubukungu bwo mu Rwanda maze bimbera nka ya mayobera yo kwa Padiri avuga ko Imana Data n’umuhungu we Yezu Kirisito n’undi mugabo ngo witwa Roho mutagatafu ngo aba bagabo batatu bose ari Imana; ariko ngo hariho igihe bakora Imana imwe! Niko, byarancanze, baba umwe bageze mu mwiherero nk’umwe muherukamo, cyangwa buri gihe? Najajwe, umbabarire ni ayo abasaza muvandi. 

Twigarukire ku bukungu bwacu. Uriya mugabo wari kuri Teleziyo yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwakuze mu kigero cya 7 %  umwaka ushize wa 2015 naho ng’uyu mwaka rukazakura 6%!!!!Ibi byarancanze rwose, ese dukurikije iyi mibare ubukungu bw’u Rwanda burakura cyangwa buragwingira? Nubwo nta mashuri nize nkaba narirangirije atatu abanza, ndabona njyewe  ubu bukungu ibyarwo bimeze nk’ibya ba bana bo mu Rwanda bari munsi y’imyaka 15 hafi ya bose bagwingiye bakaba bagomba kujyanwa mu bigo mbonezamirire; ubu bukungu bwagombye kujyanwa nabwo mu kigo mbonezamirire naho ubundi bwaki irabuhitana aho bukera!!

2.      Kuki Giselansi wigisha muri kaminuza zo mu mahanga mu zacu ntukandagizemo ikirenge?
Nkimara kumva iyi mibare ivuzwe hejuru, negereye ka gahungu k’iwanjye kamaze imyaka itanu mu rugo kandi kararangije kaminuza kakaba karize iby’ubukungu. Nakabajije   niba iyi nyamaswa yitwa ubukungu bayipimisha ya metero dukoresha cyangwa hari ikindi gipimo bakoresha. Yaraye ansobanurira budukeraho ariko sinasobanukiwe na busa; natoyemo ijambo rimwe gusa: “GOROWUSU(growth)”!Naravuze nti singaye na mwene Rutagambwa  ubima akazi, ubwo se wize iki!Yararakaye, arazenga, azenguruka inzu yose akubita inzugi, ngize Imana agana iy’uburiri. Reka nongere nterere akajisho kuri TEZIYO maze nkubona wowe giselansi kuri TEZIYO ngo wasobanuraga iby’ubukungu muri kaminuza ngo ya Havadi(Harvard)! 

Nishimiye kubona uwatubohoje muri 1994 yigisha muri imwe  muri za kaminuza za mbere ku isi kandi bavuga ko wowe utarangije n’ayisumbuye! Umunyamakuru wasobanuraga ibyawe, yavuze ko ari inshuro nyinshi Giselansi yigisha muri za kaminuza hirya no hino ku isi, ngo wakoze nk’ibi muri za kaminuza zo muri USA nyinshi, mu Bwongereza, ndetse na Singapur!!!

Nkimara kumva aya magambo, nahise nshoberwa nifata ku munwa! Giselansi, ni gute wasiga iby’iwanyu bita imitemeri maze ukajya gupfundikira iby’ahandi? Niba atari ibanga, uku niko gukunda igihugu muhora mutwigisha?Ni gute umwana wanjye yarangiza kaminuza atazi uko ubukungu bukura cyangwa bugwingira kandi uhari ukajya kubyigisha abo muri za kaminuza z’ahandi utaye iz’iwacu? Giselansi, ni ukuri ntibikubabaze cyangwa ngo uvuge ko ngusuzuguye, ugomba kugororwa ukigishwa gukunda igihugu, maze ubwo buzobere bwawe abana b’u Rwanda nabo bakabusoromaho.

3.      Kuki muvuga ko amafaranga yabuze kandi hari inganda zikora impapuro?
Giselansi, tukiri kuri iki kibazo cy’ubukungu, ko wumva amafaranga yashize mu bubiko kandi mukaba mumaze iminsi mucuruza impampuro, ikibazo mwahuye nacyo ni ikihe koko?Kuki mudakora impapuro nyinshi ngo munatwubakire amasoko hirya no hino mu midugudu, ngo muziduhe natwe twibonere urumiya? Ese rwa ruganda rwa Zaza rwakoraga impaporo kera rwarahagaze?Niba rwarahagaze se kuki mutubaka izindi?Giselansi, mwikwikubira ibyiza n’Abanyakigali mwenyine, nimudushakire uburyo natwe ducuruza impapuro kuko inzara itwugarije nkuko nabikwandikiye mu ibarwa y’ubushize.Hari umudepite wo muri Repubulika ya mbere ya Bwengenyakuri witwaga Rutabagisha wigeze kubaza ikibazo nk’iki muri 1967; birababaje kubona kitarabonerwa umuti kugeza  n’ubu.; ni impapuro zibura cyangwa n’ubushake bubura?

Giselansi, reka noye kubarambira kuko nzi ko ubu uriho witegura kujya mu mahanga cyangwa utekereza igihugu cyo kujya kuruhukiramo; reka ndekere aha nzakomeze ubutaha.  Ariko ni ukuri abo wabohoje muri 1994 ubukene butugeze kure, nusubira mu mahanga ejo cyangwa none nimugoroba, uzatuzanire impapuro nyinshi natwe tuzazicuruze turamire ibibondo.

Umwe mu baturage wabohoje muri 1994, 

Segahinda Ngezahabagabo. Akarere k'Amajyepfo, intara ya Gisagara, umuturage wo mu Gahenerezo

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot,no

Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355