Pages

KWAMAMAZA

Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi bw'umujyi wa Kigali agacyurirwa ko UMUHUTU WAHAZE ARENZA NYINA AKAGURU, Ndayisaba Fideli yahawe gutegeka Komisiyo ya Baringa/ NKUSI Yozefu

Ndayisaba Fideli
Ndayisaba Fideli aherutse kwirukanwa ku buyobozi nako ku butegetsi bw'umujyi wa Kigali ariko mu itekeinika ry'Agatsiko byavuzwe ko ngo yahawe indi mirimo kuko bamushyize  muri Komisiyo yiswe ngo " Ubumwe n'Ubwiyunge". Kurikira Shikama tukubwire impamvu Ndayisaba Fideli yirukanywe nabi nka Musoni Porotazi na Tarisisi Karugarama bombi bari ba Minsitiri mu myaka ishize, ubu bakaba bari ku gatebe.


Ndayisaba ni muntu ki?
Ndayisaba Fideli ni umuhutu ukomoka mu ntara y'Amajyepfo witangiye ingoma y'Agatsiko atizigamye ku buryo byaje gushimisha Pawulo Kagame akamuha ikiraka cyo kumwamamaza muri 2010 kugirango yongere ategeke u Rwanda. Ikinamico Agatsiko kise amatora rirangiye, Pawulo Kagame yagororeye Ndayisaba Fideli kuza gutegeka umujyi wa Kigali.Ubwo yari akubutse kandi ku bundi butegetsi busa n'ubu kuko yamamazaga Kagame ari na Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.

Ndayisaba akimara kugabirwa umujyi wa Kigali na Kagame Pawulo, abatutsi benshi byarabababaje barahaguruka barahagarara. Uku kutishimirwa n'Abatutsi tugusanga mu nyandiko nyinshi zagiye zicicikana ku mbuga zishinzwe gusebya Abatavuga rumwe na Pawulo Kagame zicungwa n'inzobere mu gusebanya no gutukana Tom Ndahiro; rumwe muri izo mbuga zibasiye Ndayisaba rukaba ari The EXPOSER rumushinja ubusambanyi n'umwe mu bakozi b'umujyi wa Kigali.

Isebanya ntacyo ryatanze kuko Ndayisaba yagumye ku mwanya we ndetse  mu mpera z'umwaka ushize wa 2015 atangira kujya akoresha imvugo zikarishye nk'iza shebuja Kagame.Mu nama yaherukaga kugirana n'abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali bamubwiye ko bahangayikishijwe n'ubujura bwo muri Karitiye ya Matewusi, maze Ndayisaba akora ikosa Agatsiko katihanganiye kuko yakoresheje amagambo ya Pawulo Kagame ati: "Tuzabarasa ku manywa y'ihangu. Mba mpareba kuko idirishya nkoreraho riteganye n'aho kuri Matewusi"

Iyi mvugo yatumye Abagize ya Guverinema ya mbere ikorera mu Rugwiro biherera bafatanya n'iya kabiri y'Abambari bakuru ba FPR bombi bemeza ko Ndayisaba agenda. Kugenda ariko ntibyari bihagije kuko mbere yuko ava ku buyobozi bwa Kigali, Kagame Pawulo yacishije ku muzindaro we IGIHE inyandiko isebya abantu bose bategetse Kigali dore ko hafi ya bose batagicana uwaka na Kagame ariko bageze kuri Ndayisaba we barihanukira bamubwira ko ibyo akora byose, ibyo agabirwa byose n'aho ari hose agomba kuzajya yibuka ko ari umuhutu; niko kumucira umugani bati: " Umuhutu wahaze arenza nyina akaguru!". Nyuma y'amasaha make gusa, hasotse itangazo mu Rugwiro rivuga ko Ndayisaba atakiri meya w'umujyi wa Kigali!

Ndayisaba yirukanywe nka Karugarama Tarisisi na Musoni Porotazi
Aba batutsi bari abaminisitiri kwa Kagame bamaze kwamburwa imbehe na Kagame, Guverinema ya mbere ikorera mu Rugwiro yahise icisha inyandiko nanone ku GIHE ivuga ko ubusanzwe bimenyerewe ko abavuye ku buminisitri Kagame Pawulo abagenera indi myanya ariko aba bombi ngo birashoboka ko nta yindi myanya bazabona.Iyo nyandiko yashinje aba bagabo bombi ubusinzi n'ubunebwe nyamara ukuri ni uko bari bagiriye inama Pawulo Kagame yo kutazongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda, akareka FPR ikishakamo undi mwicanyi wategeka u Rwanda. Uko iyi nyandiko yabivugaga ni ko byagenze kuko Karugarama Tarisisi na Musoni Porotazi ubu bicajwe ku gatebe burundi bakaba nta kazi bagira! Muti ariko Shikama urakabya ugereranyije ibidasa kuko Ndayisaba we yahawe kujya gutegeka Komisiyo.

Ndayisaba yahawe gutegeka komisiyo ya baringa
Kagame Pawulo yabajijwe n'itangazamakuru ryo hanze kenshi impamvu atumvikana n'abamurwanya bari hanze kugirango habeho ubwiyunge nyabwo mu gihugu, arasubiza ati: " Abanyarwanda bariyunga nande? Ubwiyunge twe imbere mu gihugu twarangije kubugeraho". Dg Habyarimana Yohani Batisita wategekaga iyi komisiyo ubu akaba yoherejwe muri Congo Brazaville guhagararira Kagame na FPR yabajijwe ikibazo gisa na kiriya cyabajijwe Kagame maze asubiza ibisa n'ibyo uwo yasimbuye yagiye asubiza kenshi ati: " Ubumwe n'ubwiyunge twabigezeho ku ijanisha rya 94%." Uyu mugabo agiye i Brazaville akivuga uriya mubare! None se Ndayisaba agiye gukora iki muri iriya ngirwa komisiyo niba Kagame ubwe yiyemerera ko ubwiyunge bwagezweho kera ndetse n'abo ahaye gutegeka iyo komisiyo imaze imyaka itari mike bakaba basa n'abemeza ko 94% idatsinsuka?Uko bigaragara ni uko abategeka iriya komisiyo bagendera mu njyana ya Pawulo Kagame maze 6% basigaye bakaba ari abanyarwanda baba hanze y'igihugu! Niba ari uko bimeze se Ndayisaba Fideli w'umunyabwoba ashobora gutsinda ubwoba bwe maze akabwira Umwidishyi mukuru ati :" Shaka uko wiyunga na bariya kuko nabo ari abanyarwanda, maze tubwire amahanga ko ubwiyunge bwageze ku ijanisha rya 100%"?

Ibyo ari byose Ndayisaba Fideli ahawe isomo rikomeye, ku buryo azajya yibuka umugani w'ikinyarwanda uvuga ngo :" Ntawe urya inka nka nyirayo"n'undi uvuga ngo "Imbwa yigannye inka kunnya mu rugo irabizira" Ndayisaba kandi agiye kubera isomo ba bahutu bagabirwa n'Agatsiko bakigira akari aha kajya he; bose bagomba kumenya ko baskya ku rutirano! Yewe ABUMVA, niba wumva mvuze ngo iki?

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaho.com
Muzamenya Ukuri maze Kubabohore

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355