Pages

KWAMAMAZA

Ifoto y'icyumeru:Ubwo aheruka gusura u Rwanda, Pawulo Kagame yagiye kureba uko ubucuruzi bwe bwifashe mu nyubako ye yitirirwa Makuza "PEACE PLAZA"./Nkusi Yozefu


   



Ntanganzwa buri gihe no gusoma ibinyamakuru by'Agatsiko bivuga imihigo u Rwanda rwesa nkaburamo umuhigo cyizigenza wesejwe na Pawulo Kagame! Uyu munsi bati:" U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bagore bakora injyanishabitsina kurusha abandi ku isi rugakurikirwa na Jordania", ejo bati:" Abagore bo mu Rwanda ni abambere mu kureba filimu z'urukozasoni ku isi, iyo bareba cyane ikaba ari ya Kim Kardashian", n'indi mihigo myinshi ituma ngo amahanga ahurura akaza kwigira ku Rwanda!


Nyamara nategereje ko itangazamakuru ry'Agatsiko ridutangariza ko Kagame Pawulo ariwe mutegetsi wenyine ku isi utegeka igihugu cye yibereye mu mahanga , ndaheba!!! Ese ibyo babeshya ko amahanga aza kwigiraho u Rwanda ahubwo iyi ndasanzwe siyo amahanga yahururira akaza kwigira ku Rwanda?

Kagame agera ikirenge mu cya Ibuni Batuta(Ibn Batouta)
Abakurikirana ingendo z'uyu mugabo Shikama yahaye akabyiniriro ka IBN BATUTA( Ibn Batouta) ikomoje ku mwarabu Ibn Batouta1304 – 1368 )ukomoka muri Maroc wagenze isi kurusha abandi. Mu myaka 30 gusa, uyu mwarabu yasuye Afrika y'amajyaruguru, ihembe ry'Afrika, Afrika y'iburengerazuba, Uburaya bw'Uburasirazuba, Uburasirazuba bwo hagati, Aziya y'amajyepfo, Aziya y'amajyepfo-y'uburasirazuba no mu Bushinwa. Nkuko bigaragara, Kagame yasuye ahantu hose hasuwe n'umugenzi Ibuni Batuta yongeraho n'Amerika mu myaka 25 gusa!

Kagame yatambagiye Kigali ubwo aheruka gusura u Rwanda
Kagame yaje gusura u Rwanda aboneraho akanya ko gusura ubucuruzi bwe 
Mu murwa mukuru w'u Rwanda Kigali, habarizwa ubucurzi bunyuranye bwa Pawulo Kagame. Ahazwi cyane ni Kigali city Tower na Peace Plaza yitiriwe Makuza, Kagame Pawulo ubwo akaba yaragiye kuyitaha kuri 10/8/2015. Ejobundi kuri 21/2/2016, Pawulo Kagame ubwo yari amaze gutembera n'amaguru ibice bimwe na bimwe by'i Kigali dore ko yari anahakumbuye kubera iminsi myinshi yari amaze mu mahanga, yabonyeho akanya ajya kureba aho ubucuruzi bwe bugeze muri uyu muturirwa witirirwa Makuza maze asura Resitora yaho!Abatabizi bicwa no kutabimenya, mu mafoto abagererwa ba Kagame bamufashe yifotozanya n'abo bita abaturage muri uyu mutambagiro we, asobanuye iki?
PEACE PLAZA ya Kagame yatashye kuri 10/8/2015 akongera kujya kureba
uko ikora kuri 21/2/2016

Kagame arashaka kwereka mahanga ko akunzwe mu Rwanda, kudeta yabuurijwemo ubushize itabayeho!
Ingoma y'ikinyoma ya FPR na Kagame buri gihe ibi ifite uko itekinika ibibazo biyugarije mu Rwanda, abazungu n'abanyarwanda ntibasobanukirwe. Kuba Pawulo Kagame yarihagurukiye agatembera Kigali n'amaguru ndetse akanifotozanya n'abaturage, arashaka kwereka amahanga ko u Rwanda rutekanye nta kudeta yahaba ibi bikaba bigaragazwa n'uko umukuru w'igihugu atembera umurwa mukuru n'amaguru ndetse akifotozanya n'abaturage. Ikindi ashaka kwereka amahanga yifotozanya n'abo bita abaturage(ukuri: ni abasoda be n'imiryango yabo bategura igihe kinini mu itekinika) arashaka kubeshya amahanga we ko akunzwe n'abaturage atameze nka Nkuruniza w'i Burundi yita ko adashoboye( Incompetent)

Kagame Pawulo azajye abeshya Abanyamerika n'Abahinde kuko twebwe Abanyarwanda tumuzi kurusha uko yiyizi! Mu kinyarwanda baca umugani ngo:"Iyangiye aho uyemereye uyiragirira aho yamagiriye."

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355