Mukashema Esiperansiya |
Shikama:
Esiperansiya
Mukashema uba hano i Buraya mu gihugu cy’Ubuholandi, uri umunyarwandakazi, w’umututsikazi,
wiciwe na FPR Inkotanyi, umwana wawe w’imfura Sheja Rishari yahitanywe na FPR –Inkotanyi
kandi nawe warokotse jenoside yakozwe n’Interahamwe. Uravuga iki ku ifatwa ry’Umwicanyi
ruharwa jenerali Karenzi Karake,umwe mu bayobozi bakuru b’ikubitiro ba FPR n'igisoda cyayo APR(RDF) byaguhekuye?
Mukashema:
Kiriya
ni igikorwa cyiza, nkaba nshimira Abesipanyole n’Abongereza; nkaba mbasaba
gufata abasigaye ngo nabo bashyikirizwe ubucamanza.
Shikama:
Abishe umwana wawe w’imfura, umuziranenge
Sheja Rishari, wiciwe ku bibero bya Musenyeri
Gasabwoya i Gakurazo kuri 5/6/1994, arashwe n’ingabo za APR(RDF) zari ziyobowe n’abicanyi
jenerai Fred Ibingira na Jenerali Kabandana
Inosenti; ese urabona gufatwa k’umwicanyi Karenzi Karake ari ubutumwa buziguye
cyangwa butaziguye kuri aba bicanyi n’abandi bose bakoze amabi nk’ayabo?
Mukashema:
Buriya ni ubutumwa butaziguye, bikaba
bitwereka ko nta budahangarwa bafite, umwicanyi ari umwicanyi, amaraso bamennye
azabahama, ntaho bazihisha, igihe kizagera bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera
bose hatavuye mo n’umwe.
Shikama:
Tugaruke kuri kiriya cyegerenyo cy’umucamanza
wa Esipanye Dg Fernando Andreu Melles. Kiriya
cyegeranyo gifite amapaje 182, kiravuga ku buryo burambuye ingamba 3 zakoreshejwe
na FPR kugirango igere ku butegetsi. Aya makuru uriya mucamanza akaba
yarayahawe n’abasirikare bahoze mu ngabo za FPR-Inkotanyi. Izo ngamba ziri
ugutatu: politike, igisirikare na dipolomasi. Mu byerekeye politike, hari
ugusebya uwari Perezida Habyarimana Yuvenali, hari uguteranya Abahutu n’Abatutsi,
gushyiraho iradiyo yigisha ubuhezanguni ku Batutsi, Melles akaba avuga ko iriya
Radiyo ariyo yabaye nyirabayazana yo gushinga radiyo rutwitsi RTLM. Duhere kuri
ibi bya politike, wari mu Rwanda mbere na nyuma ya jenoside; nkamwe Abatutsi
mwabonaga gute ibyabaga mbere y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana?
Mukashema:
Nkubwije ukuri, mbere y’uko Inkotanyi zitera
muri 1990, Abahutu n’Abatutsi bari baratangiye kujya babana neza, impunzi
zagiye hanze zigataha zigasura abantu b’iwabo, rwose hari umutekano. Twaguye mu
mutego w’umwanzi, ariya yari amayeri y’Inkotanyi ngo zigere ku butegetsi,
twebwe Abatutsi ntabwo twigeze tubisobanukirwa, ubu niho dutangiye kumenya
ukuri.
Shikama:
Noneho uremeza ko ibyo Inkotanyi zigishaga ko
MRND ari mbi, Perezida Habyarimana ari mubi, mwebwe Abatutsi mwari mu Rwanda
mwabonaga ari ukuri?
Mukashema:
FPR yari ifite akarimi keza gasize umunyu,
hakorwa ubwicanyi tukabona ko ari Habyaraimna uriho ushaka kutumara. Iyo habaye
ubwicanyi nka buriya, buri gihe abayobozi bakuru nibo babibazwa.Twagendeye mu
kigare, nta Mututsi wo mu Rwanda wigeze arabukwa ko FPR yavamo abantu b’abicanyi,
ariko noneho aho tubimenyeye, ni agohomamunwa!
Shikama:
Tugarutse ku bya gisirikare, FPR yari ifite
gahunda yo kwica Abahutu bayoboraga amashyaka ya politike. Twavuga nka ba Gatabazi
Felisiyani, Gapyisi Emanweli, Bucyana n’abandi. Iyo mwabonaga abangaba bapfa,
mwatekerezaga koko ko ari Perezida Habyarimana Yuvenali ubica n’ishyaka rye rya
MRND, ntimwigeze mukeka ko Inkotanyi zaba zibyihishe inyuma?
Mukashema:
Njye, singiye kukubeshya, twaravugaga tuti: «Habyarimana
amaze abantu».Ariko ikinyoma ntigihabwa intebe kabiri; ni byiza ko bo ubwabo
(FPR) basubiranyemo bakivamo ubu tukaba tuzi twese ukuri ku byabaye. Ndongera
kukumenyesha rwose ko twari tuzi ko ari Habyarimana umaze abantu ariko ni byiza
ko Umuhutu, Umutwa n’Umututsi ubu bazi ukuri ku byabaye.
Shikama:
Tugarutse hariya ku ngamba za dipolomasi: hari
ukuntu biyegereje(FPR) abari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bakagenda bakica
barangiza bakaza biruka bakababwira ngo Habyarimana yamaze abantu; ibi nabyo
ntabwo mwigeze mubirabukwa?
Mukashema:
Oya rwose ntabwo twigeze tubirabukwa. Ku giti
cyanjye ntabwo nigeze ntekereza ko FPR yakora biriya! Ndakubwiza ukuri ko hari
igihe cyageze Abatutsi bo mu Rwanda bakanga perezida Habyarimana urunuka,
bakavuga bati aratumaze kandi Habyarimana agifata ubutegetsi, Abatutsi bamwise
UMUBYEYI W’AMAHORO; Abatutsi baramukunze pe.
Shikama:
Amakuru
ariho acicikana hano i Buraya ko hari za kajugujugu zazaga kwikorera ibihimba
by’abantu FPR yabaga yakuye ku bantu yishe bikagurishwa mu mahanga, ibyo bintu waba nawe warabyumvise
cyangwa hari icyo wari ubiziho?
Mukashema:
Ntabwo ndabyumva, ariko niba byarabaye, noneho ntakongera kubafata nk’abantu ni ukubita impyisi!
Shikama:
Erega ibyo bakoze birenze kugurisha ibihimba,
uwashaka ubu yabita ibinywamaraso.
Mukashema:
Ibi
bintu byaba ari agahomamunwa, ahubwo bazahabwe akato burundu, niba ibi bintu
bibahamye.
Shikama:
Jenerali Jyemusi Kabarebe, ejobundi yavugiye
imbere ya ba bandi biyita Abadepite, ko abatavuga rumwe na Leta y’Agtasiko bari
hanze y'u Rwanda bari mu bafatishije jenerali Karenzi Karake ari aba FDLR, abo yita FDLR
harimo Abahutu, Abatutsi, Abatwa, n’abazungu; ni wowe, nanjye na bariya. Hari
uwavuze muri komanteri kuri rwa rubuga rw’Agatsiko igihe.com ko gufata abatavuga
rumwe na leta bose bakitwa FDLR ari ukugaragaza intege nke kw’abategetsi
bagombye gusobanura ubwicanyi bashinjwa; uyu arongera ho ko ibi ari ugupfobya jenoside.
Urabivuga ho iki?
Mukashema:
Ibyo bya FDLR, nanjye babinshyizemo, bigeze
kuvuga ko mva inda imwe n’uwitwa Jenerali Mudacumura, usibye ko ntanamuzi, niyo
twaba tunava inda imwe, kuvukana se ni icyaha? Ese hari uwabarushije gukorana
na FDLR? Uwashinze FDLR, Jenerali Rwarakabije baramucyuye kandi barakorana
nawe. Ese hari uwarushije Jenerali Jyemusi Kabarebe kunywa amaraso y’Abanyarwanda?Biriya ni urwitwazo,
bahiriye mu nzu none babuze uko babigeza; biriya ni uguta ibitabapfu.
Shikama:
Igitangaje ni uko Kagame na Mushikiwabo,
ejobundi basazaga imigeri bavuga ngo MONUSCO nibarasire kuri FDLR iri mu mashyamba ya Congo, none
Kabarebe atangarije abanyarwanda ko ngo bariya
ba FDLR bagiye gupfira mu mashyamba ya Congo nta kibazo bateye abagiteye ari
abari hanze. Ubwo ntibiteye agahinda kumva barashishikarizaga amahanga
kwica impunzi hafi ibihumbi 300(300,000) zidateye ikibazo ku Rwanda cyangwa uwo
ariwe wese?Kuki batashishikarije amahanga kurasa kuri iyi FDLR iteye ikibazo
bakibasira bariya badateye ikibazo?
Mukashema:
Ikintangaje ni uko aba bantu (FPR)babaye mu
nkambi bari bakwiye kumenya ibibazo by’impunzi kurusha abandi; Pawulo Kagame
ubwe yivugiye ko kurya byabaga bimugoye.Ntawe uhunga ubusa, ntawifuza guhunga
igihugu cye. Baravuga ngo bahunze ikibazo cy’ubukungu, none se niba
barabatwariye amasambu ntibagombaga guhunga ngo bashake uko babaho?
Shikama:
Abesipanyolo biciwe ababo na FPR bamaze kugeza
inyandiko mu rukiko rwo mu Bwongereza ruburanisha Ikinywamaraso Karenzi Karake,
hari kandi n’ishyaka ryo muri RDCongo ryitwa PARECO rimaze kugeza inyandiko
nkizo kuri urwo rukiko risaba kuryoza Umwicanyi Jenerali Karenzi Karake amaraso
y’abakongomani n’abanyarwanda bagera kuri miliyoni icumi biciwe muri RDCongo na
FPR/APR(RDF) uriya mwicanyi abereye umwe mu bayobozi bakuru. Kuki nta munyarwanda
urakora nk’aba tuvuze hejuru?
Mukashema:
Njye ndumva ntarirarenga, nabo bariho
bakusanya ibimenyetso kuko Abanyarwanda ni benshi yiciye, bakaba bagirango
ibimenyetso bazabijyanire hamwe, ariko ntabwo bashobora guceceka. Hari aba
Kigali, Ruhengeri, Byumba n'ahandi henshi . Ntawe uvuma iritararenga bagomba kuba bari mu nzira
cyangwa baranabigejejeyo.
Shikama:
Ni
iyihe nama wagira Abarundi ngo ishyano ryagwiriye u Rwanda ritazabagwaho?
Mukashema:
Habyarimana yajyaga atubwira ngo twirinde
kugwa mu mutego w’umwanzi. Nabo nibirinde kugwa mu mutego w’umwanzi; nibirinde
irondakoko n’irondakarere, basenyere umugozi umwe. Bo bari bagerageje mu
rwego rwa politike, barashyize ho inzego z’ubutegetsi amoko yose yibonamo.
Nibakomeze umutekano, birinde ikibazo cy’amoko, kandi bibuke wa mugani w’ikinyarwanda
uvuga ngo usenya urwe umutiza umuhoro.
Shikama:
Ubu abanyamahanga batangiye kurebesha amaso
abona ibiba mu Rwanda. Ni ubuhe butumwa waha Abanyarwanda ku
byerekeye ubwicanyi bwabaye mu Rwanda n’ubutabera bategereje?
Mukashema:
Nibatinyuke bavugishe ukuri. Reba nk’uriya
jenerali Karenzi Karake twagize Imana arafatwa; nabo nibashirike ubwoba
bakusanye ibimenyetso,babishyikirize ubutabera kugira ngo uriya mwicanyi acirwe
imanza; ikindi nabasaba ni ugushyira hamwe bakirinda uwabaganisha mu ngeso mbi
bakicana, nibirinde irondakoko n’irondakarere. Noneho rero kandi, iriya mpyisi
bahetse, nibayiture hasi nibayisezerere kuko ntabwo u Rwanda rubuze
umunyarwanda udafite ibiganza byanduye wayobora Abanyarwanda. Imyaka 24 ni myinshi
abanyarwanda bababaye , bahangayitse kandi bibasiwe n’ ubukene buhari. Umutungo
n’ibyiza byose by’igihugu byihariwe n’Agatsiko, Baririrwa bica abantu urubozo, umutekano
muke, wagirango kiriya gihugu ni umurage Kagame yarazwe na se
rwose.Abanyarwanda nibashyire hamwe bavuge ko babyanze kuko nibatabikora, nta
wundi uzabibakorera.Njyewe ndatinuyuka nkavuga, n’abandi nibatinyuke bavuge
dushyire hamwe duhaguruke tumusezerere maze tuzagere ku bumwe n’ubwiyunge
nyakuri Kagame yirirwa abeshya abanyarwanda, wakora ubumwe n’ubwiyunge gute
kandi nawe uri umwicanyi?
Shikama:
Murakoze Mukarushema Esiperansiya kuba mwigomwe
igihe cyanyu mukitabira ubutumire bwa SHIKAMA.
Mukashema:
Mwakoze namwe kudutumira.
Igisobanuro cy'Urupfu/Kizito Mihigo.
"Dusabire abazize Jenoside n'abazize ikitariswe jenoside kikitwa kwihorera, nabo ni abantu turabasabira". Kizito Mihigo
"Dusabire abazize Jenoside n'abazize ikitariswe jenoside kikitwa kwihorera, nabo ni abantu turabasabira". Kizito Mihigo
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355