Pages

KWAMAMAZA

KUKI U RWANDA RWA FPR INKOYANYI ARI CYO GIHUGU CYONYINE KW’ISI KITIZIHIZA ITALIKI Y’ ISABUKURU Y’UBWIGENGE BWACYO?

Dg Anasitazi GASANA
                Mu bihugu biri kw’isi uko ari 198 bigize Umuryango w’Abibumbye(ONU/UN), u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine kitizihiza italiki cyaboneyeho ubwigenge bwacyo (01/07/1962). Cyonyine kuko n’u Burundi twaboneye ubwigenge umunsi umwe bo bizihiza iriya taliki ya 01 Nyakanga.
Ku italiki ya 01/07/2015, u Rwanda ruzaba rumaze imyaka mirongo itanu n’itatu rwigenga bityo Ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI rikaba  ryifuriza Abanyarwanda bose isabukuru nziza y’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’igihugu cyabo.

Mu gihe u Rwanda rwagomaba kwizihiza imyaka 50 rwari rumaze rwigenga, ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi ubu mu Rwanda ryanze kwizihiza uwo munsi mukuru, rinashimangira rwose ko ritawemera. Abayobozi bakuru ba FPR Inkotanyi barimo na Perezida Kagame ubwe, bavuze ko batemera italiki ya 01/07/1962 y’ubwigenge bw’u Rwanda kuko bwatanzwe badahari barirukanywe mu gihugu kubera imyivumbagatanyo y’abahutu yo muri 1959 yakuyeho ingoma ya Cyami ntutsi-nyiginya. Bo rero bahisemo kwizihiza isabukuru yo kw’italiki ya 04/07, umunsi  FPR-Inkotanyi yigaruriyeho umugi wa Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda, nyuma y’intambara y’amasasu yari imaze hafi imyaka ine.
Ntabwo ari abatutsi bo muri FPR Inkotanyi bonyine banze kwizihiza italiki ya 01/07 y’ubwigenge bw’u Rwanda. N’abahutu b’ingoma ya MRND,  kuva bafata ubutegetsi ku ngufu z’imbunda taliki ya 5/7/1973, banze kwizihiza italiki y’ubwigenge ya 01/07 bahitamo kwizihiza italiki ya 5/07 y’umunsi bagiriyeho ku butegetsi bakoresheje ingufu z’imbunda(Coup d’Etat militaire).
Ibi byose iyo ubiteranirije hamwe kandi ukaba umunyakuri nkuko ari n’imwe mu mahame y’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, usanga abanyarwanda mu bibazo byabo by’inzitane bya politiki, batavuga rumwe habe na gato kw’isabukuru y’ubwigenge bw’ u Rwanda iba taliki ya 01/07 ya buri mwaka.
AMAHEREZO AZABA AYAHE?
Abanyarwanda baribaza bati: ese aho kwizihiza italiki igihugu cyaboneyeho ubwigenge ko tubona buri wese azana iye taliki akaba ari nayo yizihiza, undi nawe akazana iye taliki akaba ariyo yizihiza, amaherezo azaba ayahe? Igihu cy’u Rwanda muri ibyo byose kiri hehe?
Ntabwo tugomba kwitiranya igihugu cyacu cy’u Rwanda  na regimes(ingoma) zabayeho uko zagiye zisimburana kuva u Rwanda rwabaho kugeza ubu ari zo ingoma ya Cyami ntutsi nyiginya, Repubulika mputu ya mbere, Repubulika mputu ya kabiri na Repubulika ntutsi ya mbere iyobowe na FPR Inkotanyi  iriho muri iki gihe.Ingoma ya Cyami ntutsi nyiginya yavuyeho kw’italiki ya 28/1/1961, Repubulika mputu ya mbere yavuyeho ku wa 05/07/1973, Repubulika mputu ya kabiri yavuyeho ku ya 04/07/1994, Repubulika ntutsi ya mbere nayo iri mu nzira zo kuvaho ariko nkuko byagendekeye n’izindi ngoma zose, igihugu cy’u Rwanda cyo kizasigara hamwe n’italiki y’ubwigenge bwacyo bwabaye ku ya 01/07/1962.
UMWANZURO WACU
Igikomeye twe twumva ni uguha agaciro umunsi w’ ubwigenge bw’igihugu cyacu cy’u Rwanda. Niba abategetsi ba Repubulika ya mbere barabuharaniye, nyuma bwamara kuboneka aho gukosora amakosa y’ubutegetsi bwa Cyami-ntutsi nyiginya  bwari bushingiye ku karengane, igitugu, n’ivangurabwoko,  ahubwo bagatwarwa n’ubwihimure nabo bagakora amakosa asa n’ay’abo basimbuye ku butegetsi, ibyo ntaho bihuriye n’agaciro abanyarwanda bagomba guha umunsi igihugu cyabo cyabonyeho ubwigenge. Ubwigenge bw’igihugu bivuga guhabwa kwiyobora nk’abanyarwanda. Niba abayoboye u Rwanda kuva rukimara kubona ubwigenge batararuyoboye  mu nyungu z’abanyarwnda bose ntawigijweyo, ibyo ntibigabanya na gato agaciro k’isabukuru y’ubwigenge. Niba abanyarwnda barahawe ubwigenge bwo kwiyobora nyuma ntibiyobore uko bikwiye cyangwa se bakiyobora nabi nkuko bimeze n’ubungubu,  ibyo ntibikuraho agaciro k’umunsi babonyeho ubwigenge. Bityo rero ikintu cyo kwibagiza no kudaha agaciro nyako italiki ya 01/07 u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge, ni ikintu kibi cyane cyo kwamaganwa n’abanyarwanda bose, baba Abahutu, baba Abatutsi, baba Abatwa, baba Abakiga baba n’Abanyanduga, baba Abega baba n’Abanyiginya .
Nta rwitwazo habe na rumwe rukwiye gutuma umunsi mukuru w’ubwigenge bw’u Rwanda bwabonetse taliki ya 01/07/1962 utizihizwa buri mwaka.
Twongeye kwifuriza  abanyarwanda mwese umunsi mukuru mwiza w’ubwigenge bw’igihugu cyacu.
Bikorewe Savannah, Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, taliki ya  30/06/2015;
Dr. GASANA Anastase, Perezida w’ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI;
MUKESHIMANA Isaac, Visi-Perezida ushinzwe ibya Politiki;
BATUNGWANAYO Janvier, Visi-Perezida ushinzwe ihuzabikorwa by’ishyaka.
Icyitonderwa: Niba ushaka kutwandikira utugira inama cyangwa se ugira icyo utubaza, twandikire kuri email yacuabasangizi@gmail.com  cyangwa se uduhamagare kuri telefoni +919-818-6405


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355