Pages

KWAMAMAZA

Pawulo Kagame yeretse Petero Nkurunziza ko amurusha gukina amakarita: UBWOKO n’UBUHUNZI si ibigarasha nkuko Nkurunziza yabikekaga!/NKUSI Yozefu

Kagame na Nkurunziza mu kibuga

Mu nyandiko mperuka kubagezaho navuzemo iby’umugabo Nikola Machiaveli uhamya  mu gitabo cye « igikomangoma» ko inzira zose zikoreshwa kugirango ubutegetsi bugerweho kuko iyo wamaze kubucakira intebe wicayeho ariyo isobanura inzira wanyuzemo: ni ukuvuga ubwicanyi n’andi manyanga wakoresheje yose bikitwa ubutwari. Pawulo Kagame nawe akunda gushimangira iyi mvugo ya Machiaveli muri za disikuru ze zose  aho yerekana ko ari akamana k’i Rwanda n’ubwoko bumwe bwo mu karere adahari iki gihugu kitabaho n’ubwo bwoko bikaba uko. Ariko muri izi mvugo ze z’urukozasoni usangamo ijambo «kwica» rigaruka kenshi, anyuzamo agashyiramo n’imikino ngo abamwumva batarushaho guhahamuka. Ni muri urwo rwego yigisha abanyarwanda ubwoko bw’amakarita: Amaturufu yisanishaho n’Ibigarasha asanisha ku batemera kuba Abidishyi be.

Mu mukino w’amakarita Kagame akunda gukoresha mu mbwirwaruhame ze, habamo ubwenge bwo kumenya ubwoko bw’amakarita uwo muhanganye yibitseho, ariko iyo ugeretseho no kumenya amanyanga nta shiti wegukana intsinzi.  Uku niko bimeze ku bayobozi nako abategetsi babiri aribo Pawulo Kagame na Petero Nkurunziza ushobora kuba ari umukinnyi mwiza w’amakarita nka Pawulo Kagame ariko akaba ashobora kuba agira ikibazo cy’uburangare (mu kirundi babyita gusamara)kuko bigaragara ko Kagame amwiba umugono akamunyanganya, Nkurunziza agahora atsindwa mu makarita  na Kagame Pawulo rimwe na rimwe uba ukinisha ibigarasha nkuko tubigarukaho hano hasi.

Petero Nkurunziza afata ikibazo cy’ubwoko n’ubuhunzi nk’ibigarasha bicitse kandi kuri Pawulo Kagame ari amaturufu!
Petero Nkurunziza yamaze manda ye yose ya mbere aririmba amahoro, ajya mu nsengero, yikinira umupira mu ikipe ye Aleluya ku buryo Abarundi n’abanyamahanga bamufataga nk’umugabo w’ukuri wa wundi uharanira amahoro kandi akarangwa n’ibikorwa. Hakurya ho, Kagame Pawulo yariho yicira ku rwara Abahutu abicishije muri za nkiko ze z’urukozasoni yise Gacaca zafashe abicanyi zikabagira abere ngo baze bashinje ubwicanyi abere atashakaga ngo maze bagirwe abicanyi bajugunywe mu gihome. Ubu bugome nibwo bwavuyemo za mfungwa tumaze iminsi twumva kwa Kagame bigamba ko hari ibihumbi birenga 7 by’imfungwa zitagira dosiye.

Abandi basamburiweho amazu kugirango haboneke amafranga yo kwishyura imitungo ya za Gacaca, ibi nabyihagarariyeho ahahoze hitwa muri Komini Butaro mu kwezi k’Ugushyingo 2008 aho umuyobozi w’akagari kamwe yanyemereye ko amaze gukura amategura ku mazu y’Abahutu benshi akagurishwa ngo haboneke inyishyu y’imitungo. Abenshi mu bagiye  basenyerwa, abandi bameneshwa cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo bagiye bahungira i Burundi. Kagame yumvishije Nkurunziza ko ibyo ari ibigarasha bicitse maze bagarurwa mu Rwanda shishi itabona, ariko kuko icyateraga icyo kibazo cyakomezaga ubukana, abantu bakomeje guhungirayo maze bigera aho uwari umutegetsi w’intara y’amajyepfo Ndayisaba Fideli ajya ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi abwira abanyarwanda bari bahungutse ko uzongera kubikora azahanwa by’ingangarugero, hari muri Mutarama 2010.

Hari n’Abahutu bahungiye i Burundi bapakiwe amakamyo ninjoro bakabazana mu Rwanda ninjoro bikaba bishoboka ko FPR yabarigishije. Mu kwezi kwa Gicurasi 2009 nari nazindutse ndiho njya ku kazi  sa kumi n’ebyiri kubera ibintu nagombaga kurangiza kare mu biro maze ngeze hamwe bitaga kuri Sante hafi y’icyahoze ari Ingoro ya MRND  ubu ngo ni ku Mberabyombi nsanga abaturage bagera kuri 200 biganjemo abagore n’abana, hari imbeho bariho batitira. Naketse ko ari abariho bakina filime kuko ari ko kazi kabonekaga ku baturage icyo gihe. Narabegereye mbaza umukecuru wumiwe nti murakora iki aha? Ati : «Batwirukanye i Burundi , badupakira amamodoka y’igisoda cy’u Rwanda niyo yatugejeje aha.». Negereye umusore ufite nk’imyaka 18 mubaza uko byagenze ambwira ko Leta ya Nkurunziza ariyo yabwiye Abarundi ngo bajye babahigira umunyarwanda aho ari hose. Nti ese ko numva uvuga Ikirundi gusa! Ati: «Data yari umunyarwanda arapfa, ariko mama we ni umurundi yasigaye, sinari nzi u Rwanda ubu ni ubwa mbere ndugeramo». Nti none seko babashyize aha? Bati : « Batubwiye ko bagiye kudushakira amamodoka ya gisivile yo kutujyana aho duturuka, bamaze kutwandika, ubu turanditse buriya uriya mugabo ureba hariya hirya w’igikote niwe baduhaye kuturinda ngo tudacika, njyeweho sinzi aho bari bunjyane kandi hari benshi bafite ikibazo nk’icyanjye». Aba bantu ntabwo nashoboye kumenya amaherezo yabo ariko ndakeka ko banyujijwe mu ryoya. Amagambo navuze hejuru ya Ndayisaba Fideli yayavuze muri Mutarama 2010, iki kikaba ari ikimenyetso ko hari Abantu bari bakivanwa i Burundi rwihishwa, abandi bakaza ku mugaragaro.

Kagame yategetse Nkurunziza kwirukana Abahutu akabohereza mu Rwanda none ashishikarije Abarundi guhungira mu Rwanda, Nkurunziza amusabye kubinginga ngo batahe ahubwo akangurira n’abasigaye i Burundi guhungira  mu Rwanda!
Imbuga z’Abanyarwanda zitandukanye zandikirwa hanze harimo na Shikama ntacyo zitakoze kuva muri 2010 ngo ziburire Nkurunziza Petero ko hari imigambi mibisha iriho itegurirwa mu Rwanda igamije guhungabanya u Burundi. Ariko ngo amatwi arimo urupfu ntiyumva, Jack Nziza yoherereje Nkurunziza abantu bo kwegera ibyegera bye bikamwumvisha ko n’Abahutu bashobora kuvuga ko bavukana imbuto yo gutegeka maze bigafata, nabo bakazategeka imyaka 400! Mu gihe akivuruguta muri icyo kibazo cyo kuva ku ngoma cyangwa kuyigumaho, njye mbona kidafite ishingiro kuko ubwe azi ko yagenda nabi cyangwa neza atazategeka Abarundi manda ya 3, niho imigambi ya Pawulo Kagame yashyizwe mu bikorwa maze ibyitso yohereje hirya no hino mu Burundi  birimo Abarundi bitangira gushishikariza Abarundi guhunga ngo kuko hagiye kuba ubwicanyi!Nyamara nkuko bigaragara ku nyandiko yahise none kuri 9/4/2015 ku www.igihe.com ya Pawulo Kagame  yerekeranye n’iki kibazo cy’impunzi ziva i Burundi, impunzi nyinshi ziriyemerera ko zihunga inzara n’umutekano muke ushobora kuzava mu matora y’umukuru w’igihugu ari imbere.

Nkurunziza Petero yatumyeho Kagame ko akebo Kajya iwa Mugarura, ati: « Ndungikira ibyo Bijuju nka ya ngene nakurungikira bya Bigarasha» nyamara yarihenze cyane nkuko babivuga iwabo kuko umukinnyi wese urangara mu makarita ahora atsindwa uruhenu. Nkurunziza yasubijwe ko ahubwo abadashaka gutaha bose bazahabwa ubuhungiro mu Rwanda; Abarundi bakimara kurita mu gutwi bwakeye umubare w’abahunga wiyongera. Perezida Nkurunziza yahise yihagurukira aza mu ntara y’amajyaruguru aho impunzi nyinshi zihungira mu Rwanda zitruka. Mu ijambo rye ridasa n’irya Fideli Ndayisaba  twabonye hejuru yabwiye abari aho ati: " Buri wese ufite umuvandimwe wahunze nakore uko ashoboye amutumeho agaruke mu Burundi bwacu, igihugu gitemba amata n’ubuki, igihugu cy’amahoro» Ntibyamuhiriye ariko kuko akimara kuhava, intasi n’ibyitso bya Kagame biri i Burundi byarushijeho kwatsa umuriro ku buryo abahunga biyongereye cyane n’ubwo umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ubu ufunze.

Kagame Pawulo agamije iki muri iki gikorwa cy’urukozasoni?
Filimu ya BBC «Rwanda’s untold story» twakwita mu Kinyarwanda «Ukuri mutamenye ku byabaye mu Rwanda», yatumye Pawulo Kagame ata umutwe ku buryo mvuze ko ubu bigaragara ko ari umusazi weruye ntaba ntukanye. Amaze iminsi yereka isi ko yiteguye gukora amabi atarabayeho kugirango yihimure ku bamuteretse ku ntebe bakaba bashaka ko ayivaho vuba kandi nabi. Urugero ni uguhagarika iminara ya Radiyo mpuzamahanga y’Abadage Deutche Welle( soma Dece Vele) yafashaga na Radiyo Rwanda kumvikana kure, guhagarika Radiyo BBC( soma BIBISI), kwica umuganga we wihariye Dogiteri Gasakure Emanweli umaze imyaka amuvura umutima, kwica umucuruzi ukomeye Rwigara Asinapolo wafashije Inyenzi nako Inkotanyi gufata ubutegetsi mu Rwanda. Ibi byose bikaba byari umugereka kubyo yakoze umwaka ushize wa 2014: urupfu rwa Patirike Karegeya, abasore yishe akajugunya imirambo yabo muri Rweru iboshye amaboko, itwikwa ry’imibiri irenga 5000 y’Abahutu biciwe i Kibeho muri 1995, iraswa ku manywa y’ihangu ry’abari abategetsi ba FPR hirya no hino mu gihugu.  Kagame Pawulo akaba ariho aha ubutumwa abamutereretse mu Rugwiro ko ibyo yakoze muri 1994 atazajinjiganya kubikora igihe icyo aricyo cyose, haba mu Rwanda cyangwa ahandi.

Tugarutse rero kuri kwa kwibaza icyo agamije mu gushishikariza Abarundi guhungira mu Rwanda, igisubizo ni icyo cyo hejuru. Yeretse Amahanga ko ibyo akora mu Rwanda atazajijinganya kubikora n’ahandi mbisubiremo. Mu Rwanda akaba yaragiye yubakira ikinyoma cye ku ikarita y’ubwoko ubu imaze kumubana ikigarasha ariko nacyo akaba yagitsindisha mu gihe akina n’indangare nka Petero Nkurunziza. Ibi tubisanga mu ijambo yavugiye ku Gisozi mu minsi 2 ishize; urisesenguye neza ukagaruka hejuru, urasanga ntaho nateshutswe! Icya mbere ni uko M23/RDF yahoraga yihakana yemeje n’agahinda kenshi ko amahanga yayikoraniyeho kuko yari irimo ubwoko runaka, aya mahanga bayabwira kurasa kuri FDLR akavuga ko aba ari abana n’abuzukuru b’Abicanyi bo atari abicanyi; kuri Kagame ni ukuvuga rwose ko bagombye kubarasa kuko ari abana n’abuzukuru b’abicanyi! harahagazwe!! 

Aha akaba ariho yerekana ko hari ubwoko bwagowe mu Rwanda n’akarere ruherereyemo, iyi karita akaba ari ikigarasha gicitse nta handi yagitsindisha ubu atari kwa Nkurunziza Petero. Icya kabiri Kagame ashaka kwerekana ni uko igihugu cye yahinduye irimbi ashaka kwerekana ko ari igihugu cy’amahoro kuko amahanga ariho agihungiramo.Muribuka ko aheruka no kubwira Israel ngo imwihere inoti maze ijye imwoherereza impunzi zose zo muri Afrika zije iwabo. Icya gatatu gitumye  Kagame akoze biriya ni ukwihimura kuri Petero Nkurunziza  umaze imyaka acuditse n’umwanzi we Jakaya Kikwete, perezida wa Tanzaniya( wabaye imbarutso yo gutsindwa uruhenu kuri M23/RDF muri RDCongo) akaba yaramwimye inzira ngo atere Tanzaniya cyangwa atezeyo akavuyo. Icya kane, ni ukuntu Nkurunziza Petero yifashe kuri kiriya kibazo cy’imirambo yo muri Rweru, akaba yaranze ko isubizwa mu Rwanda ngo basibanganye ibimenyetso.

Nagiye mvuga ko Nkurunziza Petero yarangaye mu kirundi babyita gusamara bikaba bimubyariye amazi n’ibisusa, ese nibyo kuko? Ndakeka ko iyo Nkurunziza Petero aza kwemera ataruhanyije ko ataziyamamariza manda ya gatatu, iki kibazo cy’impunzi kiba kitabaye ariko ikigaragara ni uko gishobora kuzamwerekeza mu Mpimba ( Gereza Nkuru) kubera kutamenya inyaryenge bakinana amakarita. Nyamara iyo aza gusobanukirwa n’imigani y’ikinyarwanda ivuga ngo: «Indyarya ihimwa n’indyebaguzi» n’undi uvuga ngo : « Nyamwanga kumva ntiyanze kubona»!

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355