Hari abantu 5 mu Rwanda twayobewe
imikorere yabo n'imbaraga zibakoresha aho ziva:
Uwa mbere ni Paul Kagame umaze imyaka 20 iyinga 21 ategeka igihugu kandi
yaramaze abantu n'ubu akibamara ariko ntihagire ukopfora. Uwa kabiri ni Tony
Blair wavugiye muri Serena i Kigali ko akunda Kagame kuruta n'uko akunda umugore
we n'umwana we.
Uwa
gatatu ni uwiyise Musenyeri RWANDAMURA Charles ubeshya ko arara yikoreye
SIDA n'INZARA by'abakene bo mu BIRYOGO, RWAMPALA na KIMICANGA i Kigali mu
Rwanda ku buryo ngo atajya agoheka kuko ahora ku miniho abatakambira bityo ngo
bagomba kuzamugurira imodoka n'indege azajya agenderamo.
Uwa
kane ni Pasitoro Rick WARREN ufite ububasha bwo gucisha bugufi igihangange
Kagame Paul agapfukama imbere ye akamusengera amwongeramwo imyuka mibi mu gihe
ubundi dusanzwe tuzi ko perezida KAGAME yihagararaho cyane kandi akaba
mudakurwa ku ijambo.
Uwa
gatanu mu batuyobeye ni uwiyise intumwa Paul GITWAZA MUHIRWA wagira ngo
yahumye imitima abatuye umujyi wa Kigali mu kubarya utwabo, guhombya ingo,
gutanya abagore n'abagabo babo,... Sinakubwira!
GITWAZA ntacyo mfa nawe ahubwo ndabwira abasomyi ba SHIKAMA batamuzi
kandi bataramubona uko namubonye kuko muzi
Paul
MUHIRWA GITWAZA waciye ibintu muri Kigali nta n'ubwo ari umunyarwanda kuko ari
UMUNYAMURENGE. Nkiba i Kigali, abanyamakuru bagenzi banjye bakomeje kunsaba ko
twazajyana aho Gitwaza asengera kugira ngo nibonere ibitangaza akora. Nakomeje
kumva bitandeba ariko umunsi umwe ndemera njyayo.
Mu
itangazamakuru rikozwe kinyamwuga ni ngombwa guhera inkuru mu mizi. Niyo mpamvu
nahageze mbere y'uko ahagera kugira ngo mbanze ngenzure imyitwarire ye. Nagiye
kubona, mbona imodoka ihenze cyane iraje isohokamo umugabo muremure w'urugangazi
kandi ubyibushye cyane kandi asohokamo bamukinguriye umuryango atawukozeho.
Yinjiye
mu rusengero mbona ameze nk'umutegetsi w'isi w'umunyapolitiki nawe urangwa
n'ibikabyo byinshi cyane. Imbere ku ruhimbi aho ahagarara yigisha yari arinzwe
n'udusore duto tubiri ku mpande zombi. Gitwaza ntabwo yakoraga kuri BIBLIYA
kuko bamuramburiraga aho akeneye gusoma.
Inyigisho Gitwaza atanga ni izo kwa shitani kandi ni uburozi arunda
muri rubanda
Mu
nyigisho yatanze uwo munsi nari nagiyeyo, naratangaye avuze ngo mu itorero
rye(mu idini yiremeye) ngo buri wese afite uburenganzira bwo kwifata uko
abyumva: Nibaguhamagara
kuri terefuni yawe witabe nta kibazo kandi udasohotse mu rusengero, niba ufite
icyocyere kuramo ishati nushaka amabere ajye hanze(ku babyeyi n'inkumi) ngo nta
kibazo, n'ibindi ntasubiramo.
Abanya-Kigali
rero bamukunda byabuze urugero kuko inyigisho abarundamo zihuje 100% n'irari
ry'ab'iki gihe kuko kwa GITWAZA muri ZION TEMPLE GUTERETA UMUSORE/INKUMI MWAJYANYE
MUKICARANA UKAJYA UMUSHIMASHIMA BIREMEWE!!! Munyumvire namwe!!! Ndetse n'ibindi
byose washaka kwiyongereraho birebana n'ubugenga bw'umubiri kwa Gitwaza
biremewe!
Ubuyobozi bw'ubutasi CIA muri Amerika bumaze kwirukana burundu idini
rya Gitwaza muri leta ya OHIO(Soma OHAYO)
Uyu
Gitwaza, ntushobora kumenya imbaraga zimukoresha iyo ziva! Ni umugabo uzi
kuvuga neza ku buryo yakuganirije, n'ipantalo wayikuramo ukayimuha ukagendera
aho! Ni muri urwo rwego, muri USA babonaga idini ye imeze nk'ubutekamitwe
n'ubwambuzi bafata icyemezo cyo kumwirukana muri leta ya OHIO aho yari afite urusengero.
Leta ya Vatikani nayo iramucungira hafi
Hari
amakuru SHIKAMA dukura mu Rwanda avuga
ko ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya Gatolika i Roma buhangayikishijwe bikomeye
n'inyigisho z'ubuyobe Gitwaza arimo gukwiza mu bantu bikaba bivugwa ko hari
itsinda mu Rwanda ryashyizweho mu ibanga rishinzwe kugenzura ibyo yigisha
n'ingaruka bifite ku baturage. Ibi ahanini Vatikani irabiterwa n'uko arimo
gutwara abayoboke benshi.
Paul GITWAZA maneko wa Kagame agiye kwimukira i Bujumbura ngo agire uruhare
mu ntambara
Hari
abantu baba barasaritswe n'ubuhendanyi ku buryo bahora bumva ibyo batekereza
ari byo binoze. Ubusanzwe Gitwaza afite urugo i Kigali mu Rwanda. Umuntu ashobora
kwibaza impamvu abandi banyamahanga barimo gukiza amagara yabo bahunga
Bujumbura ngo kubera intambara irimo gututumba ariko akarwana akimirana ajyayo
nkaho we atava amaraso nkatwe twese.
Nk'uko
dusanzwe tubizi ko Gitwaza ari umwe muri maneko za Kagame zitwikira amadini
n'iyobokamana, amwohereje i Bujumbura kugira ngo afatanye na DMI ziriyo
gukomeza guhungabanya umutekano w'abavandimwe bacu b'abarundi.
Rick Warren na Gitwaza imukurikiye ku ifoto uturutse ibumoso Abamaneko ba Kagame muri USA no mu karere |
Perezida Petero NKURUNZIZA agomba kurikanura byaba ngombwa Leta ye
ikima uburengnzira Zion Temple bwo gukorerayo
Ibibazo
biri i Bujumbura twese turabibona kandi nta munsi n'umwe hano kuri SHIKAMA tutababwiye ko ibibazo biriyo harimo
akaboko ka Paul KAGAME ubu ufite DMI zuzuye muri Bujumbura.
Muri
ya sisiteme yo kuneka ya Kagame aziko bitamugendekera uko abyifuza hatarimo
n'amadini ahuma rubanda imitima. Bavandimwe bategetsi b'u Burundi nimugenzure neza
ibyo SHIKAMA twandika hanyuma MUMERE MAGABO!!!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355