Pages

KWAMAMAZA

Meya KANGWAGYE Justus wa Rulindo yategetse ko buri rugo mu murenge wa Rusiga rutanga 300,000 Frw ngo yo kwishyura imitungo yangijwe muri '94 abanyamakuru babajije iki kibazo perezida Paul KAGAME Meya KANGWAGYE abashinja ingengabitekerezo ya jenoside/ UDAHEMUKA Eric


Umutegetsi w'akarere ka Rulindo Kangwagye Yusitusi

Tariki ya 2 Mata 2015, Umunyamakuru wa TV1 yabajije Perezida Paul KAGAME ikibazo cy’abatuye Umurenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, bavuga ko buri rugo rwategetswe kwishyura ibihumbi 300 by’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, abaturage bakibaza uko bakwishyura ibyo batangije.


Iyo tuvuze ko nta bwisanzure bw'itangazamakuru burangwa mu Rwanda ntabwo tuba dukabya. Hari abantu biyita abahanga ku bihugu maze bakajya aho bakabitaka ariko akenshi abo bacanshuro baba bahawe amafaranga n'abanyagitugu bo muri Afurika kugira ngo bamamaze Leta zabo.Umuyobozi wa Rulindo yavuze ko bidatangaje ko no mu banyamakuru mu Rwanda hagaragayemo abafite ingengabitekerezo ya jenoside ahanini abishingiye kuko bamutamaje bagahishura umugambi we n'abo bakorana wo gutegeka buri rugo gutanga 300,000 Frw mu rwego rwo kwishyuza imitungo yangijwe muri '94.

Ese bishoboka bite ko umuntu yaryozwa icyaha atakoze?
Hari abantu biyita ibitangaza kandi bakemeza ko ari ba kabuhariwe mu kumenya u Rwanda nyamara abenshi muri bo usanga bataranarukandagizamo ibirenge byabo. Nugira uwo muhura akakubwira ko ari kabuhariwe k'u Rwanda, uzamubaze uti u Rwanda rutegekwa na nde kandi ate? Ibi nibyo maze iminsi mvugaho, amahano akorerwa muri Rulindo siho honyine abera ni igihugu cyose. Kuryoza abaturage icyaha batakoze niyo ntego ikaba n'icyita rusange muri FPR kugira ngo umuhutu azapfane agahinda. Rero ibi bintu byo kwishyuza abatuage ibyo batakoze turabyamaganye muri SHIKAMA kandi rwose turasaba abanyarwanda bagifite agatima kwamagana ubu butindi bwa FPR bwo kutibagirwa ibyahise!

«Inka ijana zaririwe hano ntabwo ziriye, ubwo rero igikoko kikurira inka kikakurusha kurakara.»
Iyi nteruro yavuye mu kanwa k'umuyobozi w'akarere ka Rulindo. Uyisesenguye(uretse ko inumvikana) yashakaga kwerekana ko inka zariwe mu 1994 zitiriye ahubwo zariwe n'abantu. Ibi koko nibyo abahutu bariye inka z'abatutsi. Ibi byo nta n'ikibazo mbifiteho kuko umunyabyaha wese numva ahaniwe icyaha yakoze nta kosa mbibonamo. Aubwo ikibazo cya mbere ni ukumenya niba abishyuzwa izo nyama baba bagihari? Ese abasabwa kwishyura izo nka nibo koko bazisahuye mu batutsi barazibaga barazirya muri '94?

Ikibazo cya kabiri ni agaciro: Ese koko inka 100 zaririwe mu murenge wa Rusiga mu 1994, ubaze ingo zihari ugakuba n'ibihumbi 300 ubwo ayo mafaranga ntiyaba asumbye kure agaciro izo nka zari zifite? Ese meya afite ububasha bwo kwishyuza ibyangijwe mu 1994? Meya arakoresha imvugo irimo gukabya gutesha agaciro abenegihugu nk'aho agira ati:«Ubwo rero igikoko kikurira inka kikakurusha kurakara» Niba inka zarariwe n'abahutu ubwo kuri meya Kangwagye, ibikoko ni abahutu!

Burya mu buzima ni byiza kubaha n'abandi kuko nawe utaba uzi aho buzira ugeze. Ibyo byo kwishyuza bose utarobanuye, bituma abariye izo nka bishyuzwa bicye hanyuma abatarabigizemo uruhare bakaryozwa ibitari bikwiye! Nta burenganzira kandi uyu muyobozi afite bwo gushinja umunyamakuru ingengabitekerezo ya Jenosidi kuko kubariza abaturage nta kosa ribirimo!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blog spot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355