Pages

KWAMAMAZA

ISESENGURAMVUGO Y'ABATURAGE BATAKANDAGIYE MU ISHURI: «Uko byamera kose umuhutu, umututsi, n’umutwa ntibashobora gusa nk’uko mu ishyamba inturusu idashobora gusa nka barakatsi, ihene idashobora gusa nk’intama, umuhutu ntashobora gusa nk’umututsi.»/ Umusaza w'i Nyabikenke-Kiyumba-GITARAMA


Ubu hashize imyaka 21 uhereye mu 1994. Abantu bavutse muri uriya mwaka ubu bamaze guca akenge ku buryo babasha gufata icyerecyezo cy'ubuzima. Ariko rero, abavutse mu 1994 na nyuma yaho ntibashobora kumenya no gusobanukirwa ukuri kwuzuye ku Rwanda rutegekwa na FPR muri iki gihe kuko itegeko rihana icyo Paul KAGAME n'agatsiko ke bise ingengabitekerezo ya jonosidi ridafurutse rwose.

Mu 1994 nari mfite imyaka 16 irengaho amezi make. Indege ya Habyarimana ihanurwa mu ijoro ry'italiki 06 Mata 1994 nari naraye kwa marume w'umututsi witwaga RUHANGARA Dan wari utuye ku Buhanda bwa Kabagali. Saa cyenda zo mu rucyerera yarambyukije ahita antegeka gutaha n'amaguru nihuta nkagera aho nkomoka i Gakurazo mu Byimana kuko yambwiraga ko nimpatinda interahamwe zimpitana. Ngitirimuka koko baraje bamwicana n'abana be bose n'umudamu we babaziza gusa ko bari abatutsi(Mana ubakire kandi ubiyereke iteka!).


Ukuri ku buzima bw'umunyarwanda bwa buri munsi ntacyo wambeshya
Ntanze uru rugero kugira ngo mbereke ko '94 nari nciye akenge ndetse ko nibuka neza ibyabaga icyo gihe ndetse n'ibyagiye bikurikiraho byose ku mibereho ya buri munsi y'umunyarwanda kandi nanagize amahirwe yo kumenya byinshi kurushaho kubera kuba umunyamakuru: Nasuye mu ngo zabo abahutu n'abatutsi benshi cyane kandi tukaganira.

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenosidi: «Igikangisho Kagame yashyizeho kugira ngo hatazagira umuhutu wongera gukopfora mu Rwanda»
Mu ndirimbo yaririmbwe na Orchestre Impala yitwa HILARIYA, hari aho baririmba ngo...KANDI BYOSE BIZASHIRA HASIGARE URUKUNDO...Nibyo koko ibi byose twirirwa twigaraguramo hano ku isi umunsi umwe bizashira hasigare urukundo. Nyamara ariko na mbere yo kugera kuri uwo munsi abo mu isi banga urunuka ariko abakiranutsi tukawukumbura kuko udukura mu magorwa y'iyi nyagwa y'isi; tugomba gukorera igihugu cyacu neza tutihenda kandi tutabangamira umuturage.

Mu Rwanda nta muhutu n'umwe ufite ijambo, ntawe utsindira akazi ngo bakamuhe. Aho i Muhanga bavuga ubwanjye nahakoze ibizamini ndabitsinda nimwa akazi gusa kuko ndi umuhutu. Abo FPR yashyize muri izo nzego zirirwa zibamba abahutu ni abatutsi bananiranye kandi bayobewe ubuzima icyo aricyo ariko cyane cyane bashutswe na FPR kugira ngo yo yigerere ku mugambi wayo wo gutanya abanyarwanda no kubiba urwango hagati y'abahutu n'abatutsi ingoma ibihumbi.

Kanaka cyangwa nyirakanaka afite ingengabitekerezo ya jenosidi: «Iyi nteruro ntiyuzuye ikeneye ubwunganizi kugira ngo inoge»
Kubera ukuntu abahutu mu Rwanda bahinduwe ibikange, iyo hagize ugerekwaho ingengabitekerezo ya jonosidi ntanibuka kubaza no gusobanuza ibyo aribyo kandi koko ndabumva ntawe babaza kuko bahita bahindurwa ruvumwa. Mu isesengura ryanjye, mbona kuvuga ko kanaka afite ingengabitekerezo ya jonosidi bidahagije. Ugomba gusobanura abo agambiriye kurimbura abo aribo.
Niba ubifitiye gihamya vuga uti kanaka afite ingengabitekerezo yo kurimbura cyangwa iganisha ku kurimbura abahutu, abatutsi cyangwa abatwa noneho ubonereho unasesengure ibyo yavuze ubihuze n'icyo aricyo(ubwoko bwe) maze ufate umwanzuro.

Urugero: Ejo bundi mu biganiro birebana no kwibuka byabereye i Nyabikenke muri Muhanga umusaza ukuze yagize ati:«Uko byamera kose umuhutu, umututsi, n’umutwa ntibashobora gusa nk’uko mu ishyamba inturusu idashobora gusa nka barakatsi, ihene idashobora gusa nk’intama, umuhutu ntashobora gusa nk’umututsi» Amakuru ya nyuma aravuga ko uwavuze iyi nteruro ubu yaburiwe irengero kubera gushinjwa ingengabitekerezo ya jonosidi ndetse umuyobozi w'ishuri icyo kiganiro cyaberagamo akaba ariwe ubu ufunzwe azira gusa ko ibyo byavugiwe mu ishuri ayobora nk'aho yari yatumye uwo musaza kubivuga!

Ibyo uyu musaza yavuze ni ukuri kwambaye ubusa ariko hakenewe kongeramo inozamvugo
Mu by'ukuri icyo uyu musaza yavuze n'ubwo ntari mpari ndabasha kucyiyumvisha. Ni uko wenda uyu musaza atageze mu ishuri ubundi iyo uvuze ubwoko uba ushingiye ku mico gakondo no ku migenzo ijyana n'imyitwarire bya buri munsi. Koko uko abatwa bitwara mu Rwanda bitandukanye cyane n'imibereho y'abatutsi.

Ibi ndabizi kandi n'imbere y'umucamanza nabisobanura. Abatwa bakunda intama, abatutsi bakunda amata kuko nyine bakunze kurangwa no korora inka(Ubwo nanjye iyo mbyandikira i Kigali bari kunshinja ingengabitekerezo ya jenoside!!!) Aho nganisha ni uko bari bakwiye ahubwo kumusobanuza neza icyo yashakaga kuvuga kuko nta kosa mbona mu byo yavuze. Ndisobanura: Ariwe(uwo musaza) wemera ko hutu, tutsi na twa bihari na Kagame na Dr. Habyarimana Jean Baptiste bavanyeho ubwoko mu Rwanda, ubwo ufite ingengabitekerezo ya jenoside kurusha undi ni nde?

Hano murahita mwumva impamvu FPR yakuyeho ubwoko mu nama nari ndimo yabereye muri LEMIGO HOTEL-KIMIHURURA maze Dr. Habyarimana Jean Baptiste agatakambira abari bitabiriye inama ngo be(twe)meze ko nta bwoko buba mu Rwanda ngo kuko ariko bamutumye!!!
Niba umuntu avuga ko amoko 3 adasa kandi nawe ari ubwoko bumwe muri ayo moko 3 wansobanurira ute ukuntu afite ingengabitekerezo ya jenoside? Ese afite iyo kurimbura nde??? Ese umuntu ashobora kugira ingengabitekerezo yo kwirimbura we ubwe? Ese iri jambo iyo rivugwa n'umututsi yari kurigiswa?

Ubutegetsi bwa FPR burangajwe imbere na Paul KAGAME nibwo bufite ingengabitekerezo yo kurimbura umuhutu, kumucecekesha no kumubuza kugera ku byiza by'igihugu
Kubera ko niyemeje kurwanya akarengane mu Rwanda kandi nkaba nifuza ko abanyarwanda bose bagira ijambo ku gihugu cyacu, ndasaba ubuyobozi bwa muhanga ko bwarenganura uyu musaza niba ataricwa kuko maze kwerekana ko arengana. Uwo GASHUGI Innocent ushinzwe urubyiruko i Muhanga uri mu babambye uwo musaza ndamuzi cyane ndetse ntarahunga yari inshuti yanjye magara. Uyu GASHUGI ni umututsi, twiganye muri Kaminuza turangije umwaka wa mbere biramunanira baramwirukana kubera ubuswa. Yahise ajya muri ULK ku Gisozi i Kigali naho biramunanira none arimo arica agakiza i Gitarama.

Uyu Gashugi yafatiwe ku mugore w'undi mugabo yagiye kumusambanya ariko kuko ari umututsi ntawigeze agira icyo amukoraho. Kuko uwo mugabo ari umuhutu nta jambo agomba kugira, ntagomba kurenganurwa n'ubutabera abasore b'abatutsi bamuvogereye mu rugo rwe! Ibi ni inkuru nahagazeho kuko byabaye nkiba i Gitarama kandi muri uyu mugi wa Gitarama nahatuye kuva 2001 kugera 2014 ku buryo mpazi neza n'amahano yose ya FPR yahaberaga.

Aho i Muhanga, kugira ngo uzahabone akazi uri umuhutu ntibishoboka. Madamu MUTAKWASUKU Ivona uyobora aka karere ni umuhutukazi ukomoka i Nyange-Kibuye ariko ntashobora kurenganura abahutu kuko nta bubasha afite mu by'ukuri. Ubwanjye nahakoze ikizami ku mwanya wa JADF(JOINT ACTION DEVELOPMENT FORUM) ndatsinda barakanyima, ku itegeko rya General MUBARAKA MUGANGA, bagaha umututsi witwa Gonzague wakoraga muri banki y'abaturage i Musambira wari watsinzwe uyu nawe akaba yari inshuti yanjye.

Icyo gihe abakozi benshi b'akarere ka Muhanga bari banzi byarabababaje cyane ariko babura uko bagira. Kandi hari n'abandi barenganywa batya igihugu cyose. Ibi rero hari abantu batazi ukuri kw'ibibera mu Rwanda bagendera mu cyuka gusa. Niyo mpamvu navuze kandi nzakomeza mvuge ko iyi mitegekere ya FPR ifutamye itya ahubwo yo yujuje ibipimo by'ingengabitekerezo yo kurimbura burundu ABAHUTU kuko umuntu akwimye akazi wagatsindiye, bakagusambanyiriza umugore ntukome,... Ubwo se ntuba urutwa no kutabaho.

Mu gusoza iyi nyandiko, navuga ko mu by'ukuri abahutu n'abatutsi twagombye kuba umwe kuko mu bigaragara ntacyo dupfa, ariko imitegekere ya FPR yatumye n'ahari agasigisigi ko gusa, gusabana no kubana hagati y'aya moko yombi kagenda buheriheri ku buryo numva uriya musaza akwiye kurenganurwa. Abatutsi barahabwa byose mu gihe abahutu bitwa ibikoko, ibivume, ibisimba. Uwishe inzirakarengane wese yaba umuhutu cyimwe n'umututsi koko aba ari ikivume mu muryango w'abantu!

Ariko sinumva ukuntu umuntu utarakoze icyaha yazizwa ibyaha byakozwe n'abo mu bwoko akomokamo hanyuma leta ibimuziza ikarenga ikavuga ko nta moko abaho mu Rwanda!!! NTA GUCOGORA TUGOMBA GUKOMEZA GUHARANIRA KO ABANYARWANDA BOSE BAGIRA UBURENGANZIRA BUNGANA KU BYIZA BY'IGIHUGU CYABO

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355