Louise MUSHIKIWABO |
Mu myaka 20 FPR
imaze ku butegetsi ni ubwa mbere minisitiri w'ububanyi n'amahanga abikoze
Mu myaka 20 irenga perezida Kagame amaze ku butegetsi, ni ubwa mbere
minisitiri w'ububanyi n'amahanga yakiriye impapuro z'uje guhagararira inyungu
z'igihugu cye mu Rwanda. Ubundi uyu muhango ugenewe perezida wa repubulika uba
umeze nk'ubukwe.
Muri village Urugwiro hari ahantu hari imbuga nziza itunganijwe yagenewe
gukorerwaho akarasisi n'abasirikari baha icyubahiro ambasaderi uje gushyikiriza
perezida izo mpapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira igihugu cye. Ako
karasisi gakorwa amabendera y'ibihugu byombi afashwe mu biganza n'ingabo ntigashobora
gukorwa perezida atari buyobore uwo muhango.
Minisitiri MUSHIKIWABO ntashobora kujya kumwakirira muri village
Urugwiro kuko atari ho hari ibiro bye. Ibi rero bibusanije n'Itegeko Nshinga
kandi sinshidikanya ko ambasaderi wa Tanzaniya nawe yabonye neza ko Kagame
yamusuzuguye bikabije ndetse ko nta n'ibyo ahagarariye i Kigali ko icyamubera
cyiza yakwisubirira iwabo inzira zikigendwa.
Perezida Kagame
yanze kwakira mu biro bye ambasaderi Ali Idi Siwa wa Tanzaniya
Ubusanzwe iyo umuhango wo kwakira no guha ikaze mu gihugu ambasaderi uteganijwe
ku munsi runaka bigahuza n'uko perezida wa repubulika adahari ku mpamvu
zinyuranye, uwo muhango wimurirwa ku wundi munsi bihuje n'igihe azaba ahari.
Ni ukuvuga ko bitashoboka ko perezida wa Repubulika abura umwanya wo
guha ikaze ambasaderi na cyane ko icyo gikorwa iyo kimaze imwanya muremure
kidashobora kurenza iminota icumi(10 min) maze perezida akikomereza akandi kazi.
Amakuru SHIKAMA ivana i Kigali aravuga ko perezida Paul Kagame yanze
kurebana mu maso na ambasaderi wa Kikwete ahubwo agategeka minisitiri w'ububanyi
n'amahanga n'ubutwererane bw'akarere Luwiza MUSHIKIWABO kwakira izo mpapuro.
Umubano w'ibihugu
byombi ugiye guhumira ku mirari
Abaturage bamwe bo muri Kigali baribaza byinshi kuri iki gikorwa cy'imbonekarimwe.
Bamwe baribaza icyo ambasaderi wa Tanzaniya yagiye kumara i Kigali mu gihe
bizwi neza ko Kagame na Kikwete barebana ay'ingwe.
Abandi baravuga ko ambasaderi wa Tanzaniya agomba kuba i Kigali mu
rwego rwo gutsura umubano hagati y'ibihugu byombi, hari ariko n'abavuga ko Ali
Idi Siwa agiye i Kigali kurebera Kikwete ibibera mu Rwanda kandi koko nibyo
kuko ambasaderi ashinzwe kurebera uwamutumye. Kimwe n'uko Kagame nawe afite
abirirwa bamurebera muri Tanzaniya.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355