Pages

KWAMAMAZA

Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatatu cy'igisibo, taliki 08 Werurwe 2015: Isomo rya mbere. Iyimukamisiri: 20,1-17 Isomo rya kabiri: 1 Abanyakorinti : 1, 22-25. Ivanjili: Yohani: 2,13-25: «INGORO YEZU YAVUGAGA KO BAYISENYE YAYUBAKA MU MINSI 3 NTABWO IGIZWE N'AMATAFARI, SIMA, IGISENGE, INKUTA, IMFURUKA, AMATEGURA,... AHUBWO YAVUGAGA UMUBIRI WE WAGOMBAGA GUPFA AKAZUKA KU MUNSI WA GATATU»/ Padiri Tabaro

Sinagoge( Urusengero rw'Abayahudi) 
 Dukomeje urugendo mu gisibo tugomba kumaramo iminsi 40 twitegura Pasika. Mu isomo rya mbere, turongera kwibutswa amategeko icumi y'Imana. Muri ayo mategeko harimo ko tutemerewe kuzikorera ishusho ry'iribazanyo, tugomba kubaha ababyeyi, kutica umuntu, kudasambana, kutabeshyera abandi,...


Mu isomo rya kabiri, turerekwa itandukaniro hagati y'abararikira ibitangaza n'abirata ubwenge bwabo. Icyo bamwe biringira kigereranywa n'ibisazi ku bandi. Umuntu agize amahirwe akitwa umusazi cyangwa agatwererwa ibisazi ariko ari mu nzira nyayo yo gukorera Imana, mu gaciro aba atambutse kure abirata ubwenge bw'abantu.

Mu Ivanjili, turerekwa Yezu ajya i Yeruzalemu. Akigerayo, yabonye urusengero rw'Imana rwarahindutse ikigo cy'ubucuruzi bw'ibimasa bwegeranye n'abavunjayi. Yezu yaboshye ikiboko abakoraga iyo mirimo yose abasuka hanze. Abayahudi bari bumiwe bamwitegereza mu byo yakoraga, bashatse kumugisha impaka niko kubabwira ati:«NIMUSENYE IYI NGORO NYUBAKE MU MINSI ITATU!»

Kubera kuyoba kwabo no kutamenya icyo Yezu yari ashatse kuvuga bagerageje kumwereka ko rwose akabya kwigereranya maze bamubwira ko iyo ngoro atabasha kuyubaka mu minsi itatu kuko yubatswe mu myaka mirongo ine n'itandatu. Nyamara bari bahabye cyane kuko ingoro Yezu yavugaga atari AMATAFARI, SIMA, IGISENGE, INKUTA, IMFURUKA,... AHUBWO YAVUGAGA UMUBIRI WE UZICWA AKAZUKA KU MUNSI WA GATATU ARI NARYO BANGA RYA PASIKA TUZIZIHIZA KU ITALIKI 05 Mata 2015.

ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:
 Kuwa mbere, taliki 09 Werurwe 2015 ni Faransisika Romana. Kuwa kabiri ni Anastasie. Kuwa gatatu ni Rosine. Kuwa kane ni Justine. Kuwa gatanu ni Euphrasie. Kuwa gatandatu ni Mathilde naho ku cyumweru gitaha taliki 15 Werurwe 2015 ni icyumweru cya kane cy'Igisibo na Mutagatifu Ludovic.

Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355