Pages

KWAMAMAZA

KILIZIYA GATOLIKA NITUBWIRE UKO IBONA IBIBAZO BIRI MU RWANDA/ Mag. Rwamapfa Jean Baptiste

Katederali ya KABGAYI

Bavandimwe duhuje Rurema umwe, Imana imwe akaba ari na we Mubyeyi w, Abantu,
maze gusoma inkuru zasohotse muri „Inyenyeri news“( The Untold Stories: Rwanda Catholic Church Silent on the Third Term of Kagame? Umurungi) na Shikama(RWANDA-BURUNDI:«Musenyeri Évariste NGOYAGOYE yihanangirije kandi yamagana Petero NKURUNZIZA kuri manda ya gatatu. Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE utegeka KABGAYI se nawe yaba yiteguye kwamagana no kwihanangiriza Paul KAGAME ushaka gutegeka u Rwanda ubuziraherezo??? Udahemuka)
Byatumye nandikira Kiliziya Gatolika ku madresse nashoboye kubona: Diyosezi ya Cyangugu, Byumba, Nyundo, Ruhengeri. Inkuru nabandikiye iteye gutya mu magambo avunaguye.
Mag. Rwamapfa Jean Baptiste
Heckenweg 6, A-8010 Graz, Autriche
________________________________________________________________
Ibaruwa igenewe Kiliziya Gatolika                             Graz,         11.03. 2015
Bantu bakuru ba Kiliziya Gatolika , Abanyarwanda benshi nanjye ndimo dusanga mwirengagiza ibibi byose bibera mu Rwanda guhera muri 94 kugeza ubu. Abantu barapfa, barahunga, bari mu byo bise ubudehe kandi banafite ubwoba bw, ubutegetsi buriho bwiganjemo n, abatazi Ikinyarwanda. Urupfu rw, Abanyarwanda  Kagame adukoraho namwe ntirubasiga, urugero ni nka Padiri Evariste Nambaje twari tuziranye kuko yazaga muri Autriche tukabonana.
Mwibuke abo kiliziya Gatolika yahombye muri 94 biturutse ku ntambara  twatejwe na Kagame. Abasenyeri bishwe bunyamaswa i Gakurazo, Ababikira babatobora inda, abapadiri b, abanyamahanga baramanikwa.  Abapadiri bose ba  Byumba  bishwe nta numwe utaranyigishije kwa Mansuwi, urugero ni nka Hitimana Jozefu na Nkiriyehe. Abafurere nka Ndimukihe Aloys na Rukashungirwa Stani  bo bari ni inshuti zanjye.
Mwibuke Kibeho yatangiye mu Rwanda mu myaka ya za 80 , buri munsi habaho  ibonekerwa bikarangira nyuma y, urupfu rwa Habyarimana kuri 15.05. 1994.
Bantu bakuru ba Kiliziya Gatolika amasengesho nta bwo yonyine ahagije, mugomba kumenya ayo ariyo, igihe muyavugira, aho muyavugira, icyo muyavugira n, abo mubwira. Muravugira rero mu Rwanda. Igihugu cyarazambye  kigwa mu irimbi  biturutse kuri Kagame. Yikorera ibyo yishakiye mukaruca mukarumira. Agatsiko gakoma amashyi  ngo ntabwo gashaka kumurekura mukabyumva mukinumira.
Kubona amashyaka ya opozisiyo yandikira Papa na ST. Egido ngo bayihuze na Guvernoma bagirane ibiganiro kandi ari mwebwe mwabigizemo uruhare, harimo kubyibazaho.  Kubona Cardinal Laurent MONSENGO PASINYA yamagana Kabila ko atagomba guhindura Itegeko Nshinga,  kubona Musenyeri Evariste NGOYAGOYE  avuga ko amasezerano ya Arusha agomba kubahirizwa uko yakabaye, ariko Kiliziya Gatolika y, u Rwanda  ikaba ntacyo ivuga ku bibera mu Rwanda, bitubera kwibaza uruhare mufite mu guhuza no  kuzana amahoro mu Banyarwanda.
Mbere ya 59 Kiliziya Gatolika yagize uruhare runini mu kwunga Abanyarwanda no gutegura Demokarasi, abatarabishakaga bakanahunga ngo ntibabana n, Abahutu, banegura ibyo Kiliziya yababwiraga, ubu nibo bayifitemo ijambo.  Nibo bayiyobora ku buryo bizwi ko nta muhutu wigeze uba musenyeri kuva muri 94.  Misago wenyine uturuka iwacu ku i Rebero yishwe mu ma satanu ku ya 12. Werurwe  kugeza na n, ubu ntibyumvikana. Abatutsi bakabeshya ngo Kiliziya yakoreraga Abahutu, nyamara abize amateka ya Kiliziya Gatolika  mu Rwanda bashobora kwemeza ko Abatutsi bayungukiragamo kurusha Abahutu. Urugero ruzwi nuko Abahutu boherezwaga mu maseminari ngo ntibazabyare, Abatutsi bakiga mu mashuli ahanitse yanatumaga bajya mu mahanga.
Ibinyamakuri nka Shikama, umukozi  wayo wanditse agira ati: Musenyeri Smaragde MBONYINTEGE wa Kabgayi se we yaba yiteguye kwihanangiriza no kwamagana Paul KAGAME kuri manda ya gatatu?  Byerekana ko Abanyarwanda bababaye kandi bakagira ngo Kiliziya Gatolika  ijye imbere yamagane Kagame watabye u Rwanda akaba anashaka gukomeza.
Ndabibasabye mufatanye n, abandi Banyarwanda (harimo bene wanyu, bakuru banyu,barumuna banyu na bashiki banyu) kubohora u Rwanda rwacu rufite uruhare runini ku Isi mu kwamamaza ijambo ry, IMANA.
Mag. Rwamapfa Jean Baptiste

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355