Mu makuru ya radiyo mpuzamahanga y'abafaransa yitwa RFI yatambutse mu gitondo
cyo kuwa gatanu, taliki 06 Werurwe 2015 saa kumi n'ebyiri n'igice ku isaha ya
Bujumbura(04h30 GMT) minisitiri muri guverinoma ya Perezida NKURUNZIZA Petero witwa
KAVAKURE Laurent yatanze ikiganiro.
Mu ijwi ritomoye kandi nta ngingimira, ubwo umunyamakuru wa RFI yari
amubajije icyo avuga ku cyifuzo cya ambasaderi w'umuryango w'ubumwe bw'Uburayi(European
Union) i Bujumbura uvuga ko perezida Petero NKURUNZIZA niyongera kwiyamamaza mu
Burundi hazatemba imivu y'amaraso, minisitiri KAVAKURE Laurent yavuze ko NKURUNZIZA
aziyamamariza manda ya gatatu(3) ngo kuko amasezerano y'amahoro yasinyiwe Arusha
muri Tanzaniya atari BIBILIYA.
Perezida NKURUNZIZA
arekuye ubutegetsi ku neza byamugirira akamaro kuruta kubugundira
Ku batumva icyo minisitiri KAVAKURE yashakaga kuvuga, yagira ngo
yerekane ko we na shebuja NKURUNZIZA biteguye kurenga-nkana ku byumvikanyweho Arusha.
Aho Arusha, mu masezerano yahashyiriweho umukono, bemeje ko mu Burundi nta
muperezida n'umwe uzategeka u Burundi imyaka irenze icumi(10). Twibutse ko
NKURUNZIZA iyo myaka 10 iteganywa ayujuje ari ku butegetsi.
Ayo masezerano ashyirwaho umukono NKURUNZIZA n'uyu KAVAKURE bari bicayeyo
kandi babyemerera hamwe n'abandi bari kumwe. Umuco wo guhatiriza ukiyemeza
gutegeka abaturage batagushaka birangira wishwe cyangwa ufunzwe ariko ikibabaje
kurushaho kikaba ibihumbi by'inzirakarengane wisasira izindi ukaziyorosa zitazi
n'iyo byerekera.
Ubu buri wese ukurikiranira hafi iby'u Burundi arabona ko ishyano
rigiye kugwa i Bujumbura. Abasirikari bakomeye bagiriye NKURUNZIZA inama yo kwegura
bose baregujwe nyamara bafite ijambo mu baturage. Hari FNL ya RWASA Agathon
ikunzwe n'abaturage. Hari CNDD-FDD ya NKURUNZIZA ubu yacitsemo ibice bibiri,
hari El Hadji Hussein RADJABU watorotse umunyururu kugeza ubu Leta ya Bujumbura
ikaba itazi iyo aherereye n'ibyo ahugiyemo. Muri ibi bibazo byose, NKURUNZIZA
agakiza ke kari mu mwanzuro umwe rukumbi:«KWEGURA AGAHARIRA ABANDI»
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355